UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 14 KAMENA 2024

Mbifurije ibihe byiza bana banjye, mbifurije kugubwa neza, nimukomere kandi mugubwe neza mu rukundo rw’Uhoraho, mbasendereje umugisha wanjye kandi mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimukomeze muharane muharanire icyiza, muhatane muhatanire icyiza, mugubwe neza mu rukundo rwanjye mbakunda kandi bana banjye muhore iteka mutekaniye mu bikari by’Uhoraho, muhore iteka mwakira ibyiza Uhoraho Imana abagabira, nanjye nifuza kubahereza buri kimwe cyose kibafasha gukomeza intambwe z’urugendo rwanyu, kugira ngo mukomeze gutera intambwe mujya mbere, mukataza mu gukora ikiri icyiza, kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba nkomeje kubururukirizamo urukundo rukomeye kugira ngo nkomeze mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza; bana banjye ndi kumwe namwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nifatikanya namwe ijoro n’umunsi mu bikorwa byinshi biba bigiye bitandukanye, kugira ngo ndusheho kubahuza kandi ndusheho kubakomezamo ubutwari n’ukwemera muharanire icyiza.

Ni byo koko umubisha ahora iteka ashinyitse amenyo kandi akanuye amaso, ashinyitse amenyo kugira ngo arebe yuko yabavutsa amahirwe n’ibyishimo mu rukundo Yezu Kristu yabakunze, mu byiza Yezu Kristu yabagabiye kandi akomeje kubagabira no kubasendereza buri munsi, ariko ndagira nti “Nimukomere kandi mugubwe neza, ibyiza Uhoraho Imana yabahaye mukomeze mubikomereho kandi mukomeze mubishyigikirirwemo, nanjye turi kumwe mu gukomeza kubakomezamo ubutwari n’ukwemera kandi mu gukomeza kubavuburira ibyo byiza, mu gukomeza kubururukirizamo imbaraga zibakomeza, kugira ngo mukomeze kugira umurava n’ubutwari mu rukundo rw’Imana”.

Bana banjye ndabakunda, ndabakunda kandi ndabareberera umunsi ku wundi, kuko mbamenyera byose nkabamenyesha byose, mbahishurira byose, niteguye kugamburuza imigambi mibisha y’umubisha kandi niteguye gucecekesha amajwi y’umwanzi ahora iteka ashaka kubototera, kuko ndabizi kandi ndabibona cyane, Sekibi nta cyiza abifuriza, kuko umunsi ku wundi ahora yifuza kubavutsa amahirwe n’ibyishimo, urukundo rw’Imana ahora iteka ashaka kurubambura, kurubavutsa, ariko nimukomere mukomeze urugendo mugubwe neza, muharanire kuba indakemwa, mube ba ntamakemwa kandi mube inyangamugayo mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mushakashake Uhoraho n’umtima wanyu wose kandi koko mumwirunduriremo ndabakomeje kandi ndabashyigikiye; nimube intwari kandi koko mukomeze kuba intwarane zitwaranira icyiza, kuko aho rukomeye turatabara, aho rukomeye niho intwari zigaragarira, aho rukomeye niho abacu bagaragarira; intwari rero zigaragara mu bikomeye, ngaho nimukomeze mube intwari, murenge ibikomeye mubisimbuke nta mususu nta bwoba, naje kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi, kugira ngo nkomeze mbashyigikire, kugira ngo nkomeze mbahumurize bana banjye, ibikangisho n’ibitero by’umwanzi ni byinshi ndabibona kandi ab’Ijuru turabibona umunsi ku wundi, ariko kubicecekesha no kubihagarika turabikomeje kuko ntituzigera tureka umwanzi yivugana abacu, ntituzigera tureka umwanzi yakomeza kugenda yivugana abacu, ntituzigera tureka umwanzi yakwigarurira abacu, tuzakomeza kumucecekesha kandi tuzakomeza kumugamburuza kugira ngo urukundo rwacu rusakare rusendere hose.

Mbahaye rero umugisha bana banjye, mbahaye kugubwa neza bana banjye, nimukomere bana banjye, nimugubwe neza, nimutere intambwe mujya mbere kandi mukomeze kubaka koko urukundo nyarukundo, mwubakane mushyigikirane, muberane maso nanjye kubabera maso, nanjye nkomeje kubabera ku rugamba, twiteguye gutsinda, gutsemba no gutsiratsiza ububasha bwa Nyakibi, kuko amajwi y’umwanzi turayacecekesha kandi tugakomeza kugaragaza urukundo n’ububasha by’Imana; Uhoraho Imana araganje mu be, Uhoraho Imana araganje mu biremwa, agaragaza ukuri kwe kandi agaragaza umutsindo, umunsi ku wundi akomeza kwigaragariza abe, umunsi ku wundi agaragaza urukundo mu buryo budasanzwe kandi akarugaragariza abamwemera, abamwizera, abamwubaha n’abamutegereje; namwe rero nimukomeze mwizere Uhoraho Imana; mukomeze kumuhanga amaso ntacyo muzaburira mu rukundo rwe, kuko ibyiza bye muri mwe ni byinshi kandi ibyo abakorera umunsi ku wundi ni indashyikirwa, nimukomeze kwibera muri uwo mugisha kandi mukomeze kwakira urwo rukundo rukomeye, namwe mukomeze gukomeza urugendo, nanjye nkomeje kubahaza kandi nkomeje kubasendereza imbaraga bana banjye.

Erega bana banjye, ab’Ijuru barabakunze kandi Uhoraho Imana yarabakunze, ndabakunda nanjye, ndabakomeza kandi nkabashyigikira, nimukomeze mubeho mu gushaka kw’Imana, mwakire imbaraga kandi mukomeze kumurikirwa mu ntambwe z’ibirenge byanyu, ibikorwa byanyu bya buri munsi turabyakira, ubwitange bwa buri munsi turabubona kuri buri kimwe cyose, mimukomeze rero mukorere Uhoraho Imana kuko gukorera Uhoraho Imana nta gihombo kirimo, kuko muba mwizigamira ibyiza by’agatangaza, iby’Isi birashira, ab’Isi barahinduka, ariko gukorera Uhoraho Imana ntibishira kandi Uhoraho Imana ntahinduka, akomeza kugaragaza ububasha bwe kandi agasendereza urukundo rwe muri bose; mbahaye rero umugisha kandi mbasenderejemo urukundo, ngaho nimwakire imbaraga kandi mwakire gukomera, gukomeza urugendo, kugubwa neza, mugire amahoro y’Imana kandi mwakire urukundo rukomeye, rukomeze buri wese, naje gushishikaza buri wese, naje gukomeza buri wese, naje kubambika imbaraga, ubutwari kandi naje kubasenderezamo urukundo, nimukomere kandi mugubwe neza turi kumwe, mbarangaje imbere mu rugendo kandi nifatikanyije namwe, kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mbambike imbaraga, kandi mukomeze kubona imbaraga zikomeye zibakomeze zibashyigikire bityo mukomeze kubaho mu buntu bw’Imana.

Umwanzi yaratsinzwe kandi tuzakomeza kumutsinda, nimukomere rero kandi mukomeze gukatariza icyiza, mubengerane ubwiza kandi muharanire kubaho mu rukundo rw’Imana, ntimugatsikire kandi ntimugaterwe ubwoba n’umubisha, n’ubwo zitontoma bwose umunsi ku wundi turazizirika kandi twururukira gucecekesha amajwi y’umwanzi, nyamara tubabereye maso kandi tubabereye ku rugamba, kuko amaso y’ibibakanuriye ntacyo azabatwara kandi iminwa y’ibibasamiye ntacyo izabatwara, ibisakuza n’ibibombogotana byose ntacyo bizabatwara, kuko nta kintu na kimwe duteze kubavutsa, ibyiza mwahawe n’Ijuru nta kintu na kimwe giteze kubambura ibyiza mwambitswe n’Ijuru, nimukomeze mwambare kandi mukomeze kuberwa turi kumwe, bana banjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye; erega mbabereye ku rugamba, narabakunze kandi ndabakungahaza, muri abanjye kandi nanjye ndi umubyeyi wanyu, nimunyumve kandi mwumve ko bana banjye mbabereye umubyeyi, mbabereye igihozo n’ikiramiro, nibyo koko ndabibona umunsi ku wundi Sekibi aba ashaka kubavogera, aba ashaka kubavutsa amahirwe, ibyishimo, aba ashaka kubambura urukundo, ariko nimukomeze mube mu rukundo rw’Imana, mwararuhawe kandi mwararugabiwe kandi umunsi ku wundi muhora murusenderezwa kugira ngo mube urukundo kandi mubeho mu rukundo, kuko ubagabira urukundo ari urukundo, natwe abatagatifu tubagenderera umunsi ku wundi tubuzuzamo ibyishimo ndetse n’urukundo; ese bana banjye mwaba mubaye iki, mwaba mubuze iki, ko byose mubifite kuko urukundo rw’Imana rukomeje kubana namwe, ko byose mubifite kubera urukundo rw’Imana rukomeje kubakomeza no kubashyigikira?

Mbihereye umugisha wanjye kandi ndabakomeje kuri buri wese bana banjye ntore z’Imana biremwa mwatowe mwatoranyijwe, biremwa mwakunzwe mwakungahajwe, nimukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze guhorana urugwiro, umurava, ishyaka ndetse n’umwete, ntimugacogore turi kumwe ndabakunda bana banjye, mbafitiye urukundo rwinshi kandi mpora iteka mbanezerewe, sinifuza yuko hari ikintu na kimwe mwaburira mu rukundo rw’Imana, nifuza kubaha buri kimwe cyose, nifuza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mbambike imbaraga ubutwari ndetse n’ububasha, mukomeze guharanira kubaho mu gushaka kw’Imana; nimugire amahoro bana banjye ndabakunda, ibihe bihire kuri buri wese, ijoro rihire kuri buri wese, ndabakunda, ndabakomeje bana banjye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, bana banjye nimukomeze kuba maso turi kumwe, mbarangaje imbere mu rugendo kuko ntabwo muri mwenyine, muri kumwe nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, ibihe byiza bana banjye, ngaho nimukomere kandi mugubwe neza turi kumwe, ibikorwa byanyu by’urukundo nibikomeze bigirire benshi akamaro kandi mukomeze gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye kuko mu bikorwa byanyu dukoreramo ibikorwa byinshi bitandukanye mu gukomeza gucecekesha umwanzi, mu gukomeza kugamburuza Sekibi tumukura benshi mu biganza, kugira ngo dukomeze gukomeza ab’amavi adandabirana kandi dukomeze ibikorwa byacu.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA TURI KUMWE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE BANA BANJYE, NDABAKUNDA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMWUZURE IBYISHIMO MUNEZERWE, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, MBAHAYE UMUGISHA KANDI MBAHAYE KUNEZERWA, NIMWIZIHIRWE MUBERWE KANDI MUNOGERWE NDABAKUNDA; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BIHIRE KURI BURI WESE TWANA TWANJYE, BIBONDO BYANJYE NKUNDA KANDI NISHIMIRA, NTARAMANA NAMWE UMUNSI KU WUNDI, NDABAKUNDA, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *