UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 27 NYAKANGA 2024

Mbifurije igitondo cyiza Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije gukomera ndetse no gukataza ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi mbarangaje imbere ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje kurushaho kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kugira ngo iteka ryose bihore byigaragariza muri mwe; erega dukomeje kugendana namwe mu mbaraga zidasanzwe z’ububasha bwa DATA, dukomeje kubasendereza kandi dukomeje kubavugururisha mu buryo bw’Ukwemera ndetse n’Ukwizera, kuko hari imbaraga zidasanzwe dukomeje kubaka mu buzima bwa buri wese kandi hakaba hari ububasha budasanzwe dukomeje gusakaza muri buri wese; ngaho rero nimukomeze gushikama kandi murusheho kugendera mu nzira y’icyiza dukomeje kubatoza kandi dukomeje kubategurira uko bwije n’uko bukeye, kuko hari ibikorwa bikomeye twifuza gukorana namwe igihe cyose kandi hakaba hari ibikorwa bikomeye twifuza gukorana namwe, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe twaje gukomeza kurwanirira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu, kugira ngo koko turusheho kubwubaka kandi turusheho kubukomeza kuko dukomeje gukomeza intambwe ya Mwene Muntu ukomeje gukatariza mu gukora icyiza, kandi tukaba dukomeje gukomeza intambwe ya Mwene Muntu ukatarije mu nzira igana Imana; namwe rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye muri uyu munsi kandi muri iki gitondo kuko mbambitse imbaraga zanjye kandi nkaba mbahaye urukundo rwanjye, kugira ngo rwisesurire mu mibiri yanyu kandi rwisesurire mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mbahaye umutsindo wanjye kandi nkaba mbahaye imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kuvugurura Isi ndetse n’abayituye.

Nifatikanyije namwe rero mu bikorwa bidasanzwe kandi naje kugendana namwe mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kugira ngo turusheho gutsinsura ibitero bibisha by’umwanzi kandi turusheho kwegezayo imbaraga za Nyakibi aho ziva zikagera, kuko twaje gusenya kandi tukaba twaje kuribata mu mbaraga zacu zikomeye ikibi cyose umwanzi yabibye muri Mwene Muntu; ndi kumwe namwe rero nimukomere ku rugamba kandi mukomeze injyana y’icyiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye, nimugire ibihe byiza rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbasesekajeho umugisha wanjye wa kibyeyi ubashyigikira kandi ubakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; erega imirimo yacu irakomeje muri mwe kandi ibikorwa byacu bikomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko Uhoraho Imana yatwohereje kugendana namwe kandi akaba yaratwohereje gukorana namwe ibikorwa by’urugamba kugira ngo turusheho kurwana kuri Mwene Muntu kandi turusheho kurwanirira Mwene Muntu umwanzi yigaruriye kandi umwanzi yisasiye, iki gihe rero akaba ari igihe cyo gukomeza kumusenyera mu buryo bukomeye kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kumugaragariza igisuzuguriro mu buryo bukomeye, ni igihe rero cyo gukomeza kugaragaza urukundo rwanyu kandi ni igihe cyo gukomeza gutanga imbaraga zanyu, muzitangira ababizi ndetse n’abatabizi kuko ari igihe cyo kurwana urugamba kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kurwanirira roho nyamwinshi muziteza intambwe kandi muziteza imbere mu rukundo rukomeye rwa DATA, nanjye turi kumwe rero, nkomeje kugendana namwe kandi nkomeje gukorana namwe ibikorwa by’urugamba, cyane cyane kuri uyu munsi twaje gucyaha ikibi kandi twaje kukivuya ndetse no kukivuyanga muri Mwene Muntu.

Nimwambare imbaraga rero tugende kandi nimwakire ububasha bukomeza kubavugurura kandi nimwakire ububasha bukomeza kubavugurura muri Roho Mutagatifu, kuko twaje kuvugurura Isi ndetse n’abayituye kandi tukaba twaje kwigaragaza mu buryo butangaje kuri uyu munsi; mbafashe ikiganza rero kandi nkomeje kubabumbatira mu mutima wanjye watsinze kandi umutima wanjye utagira inenge kuko muri mu rukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, bityo nkaba nkomeje nanjye kubabera Umurinzi ndetse n’Umurengezi, bityo rero ibikorwa byanjye n’ibya DATA bikaba bikomeje kwigaragariza muri mwe igihe cyose; nimukomere rero kandi nimugire umunsi mwiza, kuko nywubifurije kandi nkaba nywubashyigikiyemo, nimwakire urumuri rwanjye rubaha gutsinda umwanzi ndetse n’imitego ye yose kandi nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kubavugurura kandi zikomeze kubashyigikira muri byose.

AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI MBAMBITSE IMBARAGA Z’URUKUNDO RWANJYE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *