UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 28 NYAKANGA 2024

Ndabakomeje bana banjye, ndabahobereye mwese bana banjye, nimukomeze kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi, nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze mbashyigikire, mbateremo ubutwari kandi nkomeze kubakomezamo ukwemera n’ubutwari; nimukomeze guharana kandi mukomeze guharanira icyiza, muhorana ubuhanga, ubumenyi, ubwenge n’ubushishozi bwo gukomera kuri Uhoraho Imana kandi kumukomeraho, kugira ngo mukomeze kugubwa neza, nanjye nkomeje kubaha amahoro n’umugisha n’urukundo rukomoka ku Mana kugira ngo byose mukomeze kubigabirwa mu rukundo rw’Imana; mbahaye rero umugisha kandi mbahaye kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbasendereze ibyiza by’agatangaza.

Nimwakire umugisha kandi mwakire urukundo rukomeye, mwakire byose mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze kugabirwa byose, nanjye nifatikanyije namwe mu kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo nkomeze kubagabira amahoro akomoka ku Mana Nzima; ibihe nk’ibi rero nimukomere kandi mugubwe neza, mukomeze kuba intwari ku rugamba nanjye nifatikanyije namwe kuko mbabereye maso kandi nkaba mbabereye ku rugamba kugira ngo Uhoraho Imana akomeze kwigaragariza muri mwe; nimwakire umugisha kandi mukomeze kubaho mu rukundo, nifatikanyije namwe, mbahaye amahoro n’umugisha kugira ngo byose mukomeze kubyakira, bityo rero mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mukomeze kumenya ko muri Intore muharanire icyiza kandi natwe tubatoza guharanira icyiza, tukabafasha kubaho gitwari gitagatifu kugira ngo amahoro y’Imana akomeze kubabamo kandi akomeze kubasenderera.

Ndi kumwe namwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, iteka ibihe n’ibihe mpora nifatikanyije namwe, ntabwo mpwema kandi sincogora guhora iteka mbarangaza imbere mbahamagara ubutaretsa ubutitsa kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze kubona musobanukirwa n’urukundo rw’Imana; mbahaye rero amahoro n’umugisha kandi nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi, nimukomere mugubwe neza, mube intwari ku rugamba mukomeze kumenya kandi musobanukirwe n’ibikorwa byacu by’indashyikirwa muri mwebwe, kugira ngo byose dukomeze tubishyigikire muri mwe kandi urukundo rw’Imana rukomeze kuba muri mwe iminsi yose.

Ndabakomeje cyane kandi ndabashyigikiye, nimumenye kandi musobanukirwe ko naje mbasanga nk’umubyeyi wanyu, twana twanjye, bibondo byanjye, nimuhumure ndabahumurije, ndabashyigikiye, ndabakomeje, mbarangaje imbere, bana banjye ndabahetse mwese, nkomeje umujishi kandi ndabakunda cyane murabizi, sinzabasiga kandi sinzigera mbasiga, nzakomeza kubakurura mbashyira mu rukundo rw’Imana kandi nzakomeza kubaha gukatariza icyiza, kugira ngo mukomeze kwitegereza mumenye kandi mubone, musobanukirwe n’ibikorwa byacu by’indasumbwa muri mwe; mbahaye amahoro n’umugisha kandi mbambitse urukundo rukomoka ku Mana, nimuberwe kandi mwizihirwe kandi urukundo rw’Imana rukomeze kubera buri wese muri mwe; bana banjye nimuberwe, bana banjye nimwizihirwe, bana banjye nimunogerwe, nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza mbahaye amahoro, kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kugaragarira muri mwe iminsi yose.

Nimwakire rero amahoro kandi mwakire umugisha ukomoka kuri Uhoraho, byose ndabibagabiye mu rukundo rw’Imana kandi bana banjye mbahaye kubasha gushobora gukomeza urugendo, gukomeza kwifatikanya n’ab’Ijuru twururutse tuje kwisabanisha namwe, kubana namwe no kugendana namwe, kugira ngo dukomeze tubahumurize kandi dukomeze tubashyigikire, bityo rero tubahe gukomeza intwaro z’urugamba, kugira ngo murwane urugamba inkundura mudatsindwa ahubwo mutsinda; nimukomeze muharane kandi mukomeze muhatane mu gukora ikiri icyiza nanjye turi kumwe, erega bana banjye ndabakunda kandi mbarangaje imbere, nifatikanyije namwe rero niyemeje iteka ryose bana banjye kubakomeza no kubashyigikira, kubabera ikiramiro kandi mbahumuriza uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo murusheho kumenya imbaraga z’Imana ikomeye ibakomeza kandi izabakomeza kuva kera kugera ubu ngubu, igihe cyose muzahora mwumva ko Uhoraho Imana ari we ukomeje kugendana namwe kandi akaba ari we uzabarinda iteka n’ibihe byose; bana banjye rero mwararinzwe kuva kera kugera ubu ngubu muracyarinzwe kandi muzakomeza kurindirwa mu buntu bw’Imana, Uhoraho Imana ubahagarikiye kandi ubahagazeho arahari ntaho yagiye kandi nta n’aho yenda kujya, natwe abatagatifu dukomezanyije namwe urugendo kugira ngo imbaraga zikomoka kuri Uhoraho Imana zikomeze kubururukiramo ari uruhuri, bityo dukomeze gushyigikira ibikorwa byacu by’indasumbwa muri mwe.

Mbahaye amahoro n’umugisha kandi niteguye bana banjye kugendana namwe, kandi nkomeje kubagirira neza kugira ngo urumuri rwa DATA Uhoraho Imana idasumbwa rukomeze kuba muri mwebwe kandi imirasire ye ikomeze kubacanirwa bityo mukomeze kugendera mu mucyo wa DATA, nanjye nifatikanyije namwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye, mbarangaje imbere kuko mporana namwe kandi nkaba mbahora bugufi, kugira ngo buri kimwe cyose mukibone kugira ngo buri kimwe cyose mukimenye, kandi mukomeze gutega ibiganza kugira ngo mwakire urukundo rw’Imana; mbahaye rero umugisha kandi mbahaye gukomera, mbahaye kugubwa neza kandi mbahaye gutera intambwe mujya mbere kugira ngo murusheho gukataza kandi murusheho kugenda mwakira byose mu rukundo rw’Imana; nimwakire umugisha bana banjye, ndabakunda kandi ndabahumurije, bana banjye ndabakunda, bana banjye ndabakunda, bana banjye ndabakomeje, bana banjye ndabahumurije, nimube amahoro, bana banjye nimugubwe neza, bana banjye nimutere intambwe mukataze mujya imbere, ntihazagire n’umwe ucogora kandi ntihazagire n’umwe usubira inyuma, nifatikanyije namwe mu buryo budasubirwaho kandi mbarangaje imbere koko, kuko mbabereye umubyeyi n’ikiramiro kandi nkababera ubwihisho; nimukomeze kugubwa neza bana banjye, nimukomeze kuba amahoro bana banjye, mutege ibiganza byanyu mwakire ibyo mbagabira, bityo urukundo rwanyu ntirugashire kandi ntirugacogore rwo gukunda DATA Uhoraho Imana no kumukundira kugira ngo byose mujye mubigabirwa na we kandi mukomeze kwambikwa imbaraga na we.

Nimwakire rero bana banjye igeno nabazaniye kuri uyu munsi, naje mbapfunyikiye byinshi byiza by’agatangaza, n’ubwo hari byinshi mutabonesha amaso yanyu y’umubiri bana banjye, ariko byinshi ndabibapfunyikira nkabibazanira, nkabibasendereza kandi nkabibasesekazaho nk’abana banjye nkunda, nkakomeza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo byose mubibone, kandi mwishime munogerwe munezerwe kandi mwizihirwe ibihe byose; mbahaye rero umugisha bana banjye kandi mbahaye gukomera nimukomere mugubwe neza mube amahoro, kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba nkomeje kubashyigikira no kubahumuriza kuko nkomeje kubitaho nk’abana banjye nkunda kandi munyizihira, bana banjye, twana twanjye, bibondo byanjye nahawe na DATA, nkomeje kubitaho kandi nkomeje kubarengera, nkomeje kugendana namwe kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, nkaba nifatikanyije namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye kugira ngo nkomeze kubaha amahoro y’imitima, kugira ngo mu mitima yanyu harangwe ituze n’ibyishimo, bityo gukorera Uhoraho Imana mukomeze mubigire intego n’ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimugire amahoro ndabakunda bana banjye, ibihe nk’ibi ngibi naje kubakomeza no kubashyigikira, bana banjye ndabakunda, DATA yarabampaye kugira ngo mbabere umubyeyi, nimumbere abana nanjye mbabereye umubyeyi kandi nkomeje umujishi kuri buri wese, mbabereye maso kandi nzakomeza kubabera maso, ntabwo nzigera ncogora kubagirira neza, nzakomeza kubagirira neza kandi ibyo ngomba gukorana namwe nzabikora kuko ngomba kubagirira neza nkabakomeza kandi nkabashyigikira, iteka n’iteka nkabikomereza kandi nkabishyigikirira bana banjye; nimugire rero amahoro, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko mbagabira umugisha kandi nkabaha kunezerwa no kwizihirwa, kugira ngo umugisha w’Imana ukomeze kuba uruhuri muri mwe kandi ukomeze kwisukiranya iminsi yose.

Nimugire amahoro bana banjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomeze kugira ibihe byiza kandi mukomeze kunezerwa, bana banjye, iteka n’ibihe byose turi kumwe, nkomeje kubahumuriza kuko mbabereye umubyeyi, ndakataje namwe nimuze dukomeze tugendane, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbahumurije kandi nkaba mbakomeje, nkaba nkomezanyije namwe urugendo; turi kumwe rero nimuhumure mukomere, bana banjye ntimukabe ibigwari ahubwo nimube abanyembaraga kuko tubongera imbaraga uko bwije n’uko bukeye, bityo rero nimukomeze kugaragaza ubutwari mu buryo budasanzwe kandi mukomeze kuba intwari, kuko ubarwanirira ari intwari bana banjye, nimukomeze mwuzure urukundo nk’uko ndubagabira umunsi ku wundi, bityo ibyishimo bibasabe imitima kuko iyo mbasanze ndanezerwa kandi nkizihirwa; nimugire amahoro turi kumwe ndabakunda bana banjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomeze kugubwa neza bana banjye ndabakunda.

Bana banjye rero mbasezeyeho muri ubu buryo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, ndabakunda bana banjye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, kandi mukomeze kwakira indamukanyo y’abatagatifu twazanye babishimira kandi babakunda, babasabira iteka n’iteka, tugahora iteka twifatikanyije namwe kugira ngo dukomeze kugenda dutabara benshi kandi tubahumuriza, tuzahura benshi, cyane cyane ku bababaye, cyane cyane ku barenganywa, kugira ngo turenganure benshi kandi dukure benshi mu mwijima wa Sekibi bityo buri muntu wese tumushyire muri rumuri; ndabakunda rero nimukomere kandi mukundane nk’abana banjye kuko nanjye mbakunda, kandi mukundane nk’Intore nk’Intumwa za DATA, nanjye turi kumwe ndabakunda, nkomezanyije namwe urugendo, uko mwibara bana banjye mujye wumva ko iteka mu mubare wanyu nanjye mba ndimo, mba ndi kumwe namwe kugira ngo tugendane, mba ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze, mba ndi kumwe namwe kugira ngo mbashyigikire, mba ndi kumwe namwe kugira ngo mbaherekeze mu rugendo, kugira ngo ibicantege ibyo ari byo byose nkomeze kugenda mbihinda mbihigika mbyigizayo, bityo mbakomeze mu ntambwe z’ibirenge byanyu.

Nimugire bana banjye umugoroba mwiza, ndabakunda kandi ndabakomeje kandi mukomeze kugubwa neza nanjye turi kumwe, ndabaherekeje mu rugendo iteka n’ibihe byose bana banjye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, nimugire amahoro, ndabakunda bibondo byanjye kandi namwe ubwanyu mujye muhoberana, mwishimane kandi muganire, mwuzuzanye nk’abana banjye nkunda ntoza urukundo, ntoza ibyiza aho biva bikagera bikomoka muri DATA mu Ijuru, kugira ngo mukomeze kugaragaza ubutwari n’urukundo mu buryo budasanzwe, kuko mugomba kuba icyitegererezo cy’abandi, Isi ndetse n’abayituye bakabavomaho byinshi, kuko tugomba guhora iteka tubafukura nk’isoko nziza y’amazi magari avomerera bose bityo abarembera bagahemburwa namwe, bityo rero nimukomere kandi mukomeze umurava n’umurego nanjye turi kumwe ndabakunda twana twanjye, bibondo byanjye.

AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *