UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 12 KANAMA 2024

Mbasendereje urukundo rwanjye Ntore za DATA dutaramanye, nimugire ibihe byiza kandi umunsi muhire kandi mutagatifu mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko twaje guhindura kandi tukaba twaje guhindukiza bundi bushya Mwene Muntu wararukiye mu kibi kandi Mwene Muntu waheranwe n’ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera tukaba twaje rero guhindura kandi tukaba twaje guhindukiza mu buryo bukomeye kugira ngo Mwene Muntu abereho kubaka kuri Uhoraho kandi abereho kwambara ndetse no gukindikiza urukundo rukomeye rwa DATA; nifatikanyije namwe rero mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje gusakaza amahoro ndetse n’umugisha ku batuye iyi Si, bityo nkaba nkomeje kugaba kandi nkaba nkomeje gutanga imbaraga mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho, kugira ngo Mwene Muntu wese aho ava akagera akomeze kwakira imbaraga z’urukundo rukomoka muri DATA.

Ndi kumwe namwe rero ku rugamba kandi ndabayoboye, mbarangaje imbere muri byose, nimukomere kandi nimwakire ihumure ryanjye kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kubahumuriza mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe, cyane cyane kuri uyu munsi twaje kurwanana urugamba mu buryo bukomeye, bityo rero nimuhumure kuko umwanzi nta jambo abafiteho kandi akaba ari nta bubasha abafiteho, kuko twaje kumutsindisha ububasha bwacu kandi tukaba twaraje kumukura mu biganza abo bose yari yaragizeho ingaruzwamuheto; nimukomere rero Ntore za DATA kandi Biremwa by’Uhoraho Imana kuko dukomeje gusakaza amahoro ndetse n’umugisha bikomoka muri Uhoraho Imana kandi imbaraga zacu zidasiba kandi imbaraga zacu zidacogora, tukaba dukomeje kuzisendereza Isi ndetse n’abayituye.

Erega turi mu bikorwa bihambaye kandi turi mu mirimo itangaje kuko dukomeje kwigarurira benshi mu rukundo rwacu rukomeye kandi imirimo yacu ikomeye ikaba ikomeje kumvikanira hirya no hino mu Isi; erega integuro yacu irakomeye kandi integuro ya DATA mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu ikomeje kwigaragaza kuko dukomeje gutandukanya ikiri urukumbi ndetse n’ikiri amasaka kugira ngo ikiri icyiza gikomeze gushyigikirwa mu rukundo rwacu kandi mu rukundo rwa DATA, bityo ikiri ikibi cyose kirusheho kwegezwaho kandi kirusheho gusenyagurwa, kuko twaje mu mbaraga zitwika kandi zigakongora ikibi cyose aho kiva kikagera; ni yo mpamvu rero dukomeje gutegura Mwene Muntu aho ava akagera kandi ni mpamvu dukomeje gutegura Isi yose, guhinduka kandi kurushaho kwakira umukiro ndetse n’agakiza bikomoka muri DATA; ni igihe rero cyo gukomeza gutengeneza amayira ya Mwene Muntu kandi ni igihe cyo gukomeza gutora ndetse no gutoranya intore za DATA aho ziva zikagera kugira ngo turusheho kuzambika kandi turusheho kuzisendereza urukundo rwacu rukomeye.

Muri iki gihe rero tukaba dukomeje kwiyegereza imbaga y’abari mu Isi mu buryo budasanzwe, kugira ngo koko ikibi umwanzi yabibye turusheho kugihirika kandi turusheho kukirandura burundu, bityo Mwene Muntu akomeze kubuganirizwamo urukundo rukomeye rwa DATA; ngaho rero nimukomeze kwakira kuko twarambuye ibiganza tugaba kandi dutanga umugisha wacu wa kibyeyi ubafasha gukomera kandi ubafasha gukomeza urugendo kugira ngo muhore muhagaze kandi muhore mwemarariye mu gukora icyiza Uhoraho Imana abifuzaho, nanjye rero nkomeje kubakomeza Ntore za DATA kandi Ntore z’Umusumbabyose, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nta kizabakoma imbere kandi akaba ari nta kizabagamburuza mu mugambi wa DATA, kuko yabashyizeho ikimenyetso gikomeye cyo gukomera kandi cyo kubaho mu gushaka kwe uko bikwiriye; nanjye rero nkomeje kubavugurura kandi nkomeje kubambika imbaraga z’ikibatsi gitagatifu, kugira ngo gihore gisesekara mu Isi hose kandi gihore gisendereye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mu guhindura kandi mu guhindukiza benshi mu rugendo rugana Imana.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *