UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 19 KANAMA 2024

Amahoro y’Imana nakomeze kubarinda kandi nakomeze kubashyigikira Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije ibihe byiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, ndabazirikana mu bikorwa byanyu bya buri munsi; erega nifatikanyije namwe muri byose kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko naje kurwanana urugamba namwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza turi kumwe turataramanye, nifatikanyije namwe muri byose kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, nimukomeze kwishima kandi nimukomeze gutaramira mu rukundo rudasanzwe rwa DATA, kuko twafunguye byinshi kugira ngo tubibasendereze kandi tukaba twafunguye imiyoboro y’ibyiza, kugira ngo tuyisakaze hirya no hino ku Isi; erega dukomeje gufasha benshi mu rukundo rwacu kuko hari benshi bagowe kandi bananijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye, ariko kandi tukaba twaraje kwifatikanya namwe mu bikorwa bidasanzwe, tukaba twaraje gutaramana namwe nk’abarwanyi kugira ngo dukomeze kubarwanirira ku rugamba rwanyu rwa buri munsi.

Dukomeje rero kugendana muri byose Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA; mbasesekajeho ububasha bwanjye kandi mbasendereje imbaraga zanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko murusheho gushikama mu murimo wa DATA yabatoreye kandi yabahamagariye; erega igihe cyose tuza kwifanyikanya namwe kandi tukaza gutaramana namwe, tubasakazaho imbaraga z’ububasha bwacu kandi tubavugurura mu buryo bw’Ukwemera ndetse n’Ukwizera, kugira ngo koko murusheho gukatariza urugamba rwacu njye na DATA; turi kumwe rero mu bikorwa bidasanzwe kandi turi kumwe mu bikorwa bidatsimburwa, kuko mbabereye ku rugamba igihe cyose kandi nkahora mbarwanirira kandi nkahora mbarwanaho muri byose kandi muri byinshi, bityo imirimo yacu kandi imirimo ya DATA ikomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi ikomeje kwigaragariza mu Isi ndetse no mu bayituye; dukomeje guhindura byinshi rero kandi dukomeje guhindura benshi mu rukundo rwacu rukomeye, ni yo mpamvu iteka ryose tuza kurwanana namwe urugamba kandi tukaza kwifatikanya mu bikorwa bidasanzwe kuko twaje kugendana kandi tukaba twaraje kurushaho kubambika imbaraga z’ububasha bwacu, kugira ngo zikomeze kubakomeza kandi zikomeze kubavugurura; ngaho nimwishime kandi nimunezerwe kuko hari byinshi twakoranye kuri uyu munsi, kandi hakaba hari byinshi twashyiranye ku murongo mu buryo bw’agatangaza; erega ndabakikiye kandi mbafashe ikiganza, ndabakomeje ngaho nimukomere ku rugamba kandi murusheho kuba intwari, kuko nanjye naje kubarwanirira kandi nkaba naraje kubatoza iby’urugamba mu buryo budasubirwaho.

Nimukomeze rero gutera intambwe mujya mbere kandi mukomeze kuguma mu rukundo rwa DATA, nanjye turi kumwe kugira ngo mbafate ikiganza kandi nkomeze kubatoza inzira ikwiriye kandi itunganye, kuko nganje ndi rwagati yanyu kandi nkaba ndi umuyoboro muri mwe mu buryo budasubirwaho, bityo nkaba nkomeje kubatoza icyiza  uko bwije n’uko bukeye; nigihore rero cyigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko dukomeje kubahindurira amateka mu buryo bukomeye, kandi tukaba dukomeje kububakira mateka uko bwije n’uko bukeye; ubuzima bwanyu rero nibukomeze kubaka kuri Uhoraho Imana kandi imbaraga zanyu zikomeze kuganza ikibi muri Mwene Muntu, kuko imirimo yacu ikomeje kandi ibikorwa byacu bihambaye bikaba bikomeje kwigaragariza muri mwe; iteka ryose rero tuza kwifatikanya namwe mu bikorwa byo gutabara kandi mu bikorwa byo gutsinda umwanzi; ni yo mpamvu iteka ryose tuza kubasakazaho imbaraga z’ububasha bwacu kandi tukaza kubasendereza buri kimwe cyose tubona mukennye kandi mubuze mu buzima bwanyu, kugira ngo koko muhaguruke mujye ku rugamba kandi murusheho kugenda mwemarariye umutsindo wacu ukomeye kandi umutsindo wa DATA uhora muri mwe kandi uhora wigaragariza mu bikorwa byacu kandi mu bikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Dukomeje rero kugendana mu njyana y’urugamba kandi dukomeje kugendana mu bikorwa bidasanzwe, kuko dukomeje kubashyigikira kandi tukaba dukomeje kubahugura kuri buri kimwe cyose, kugira ngo koko mukomeze kubaho mu rukundo rwacu kandi mukomeze kujya mbere, cyane cyane mu gukora icyiza kandi mu kugisakaza hirya no hino ku Isi, kuko dukomeje kumenyekanisha abenshi bakomeje kwitirirwa izina ryacu  nk’ab’Ijuru kandi bakomeje kwitiranya ibikorwa byacu, ariko kandi twareba imirimo yabo kandi twareba imikorere yabo tugasanga ihabiye kure n’ugushaka kwa DATA; ariko kandi dukomeje kugaragaza indyarya ndetse  n’abanyabwenge, abo bose biyoberanya kandi abo bose bikuza imbere y’uruhanga rwa DATA, tuje gucisha bugufi kandi tuje guhanantura abikuza kandi abishyize hejuru, kuko Ingoma ya DATA irangwamo abaciye bugufi; ni yo mpamvu rero namwe dukomeje kubakuza kandi tukaba dukomeje kubashyigikira muri benshi kandi muri byinshi kuko muri intamenyekana muri rubanda hirya no hino, ariko kandi imbere yacu kandi imbere y’ibikorwa bya DATA, murakuzwa kandi mugatezwa intambwe uko bwije n’uko bukeye.

Dukomeje rero gucisha bugufi abo bose bishyize hejuru kandi abo bose bishyize ejuru mu bikorwa by’umwanzi, tuje kubahanantura n’ibikorwa byabo byose kuko dukomeje kubitsinda kandi tukaba dukomeje kubitsiratsiza; nkomeje rero kubashyigikira kandi nkomeje kubakomeza ngaho nimukomere, kuko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi ububasha bwacu bukomeye bukaba bukomeje kururukira muri mwe, kubasenderera kandi kubasenderezwa kuko buri kimwe cyose dukomeje kukibamenyera kandi tugahora tubapfunyikira byinshi byiza, kugira ngo bikomeze kubafasha kandi bikomeze kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nifatikanyije namwe rero, turi kumwe nadabarinze kandi ndabashyigikiye, nimukomere mu bikorwa by’urugamba turi kumwe ndabarwanirira kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye ndi Malayika Rafayeli; nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda Ntore za DATA, ntaramanye namwe kuri uyu munsi mu bikorwa bidasanzwe, kuko twaje kurwanana urugamba nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu; turi mu myanya yacu rero mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho kuko twiteguye gutsinda umwanzi kandi tukaba twiteguye kurwanya imyambi ye yose aho iva ikagera, ni yo mpamvu rero namwe nkomeje kubatoza iby’urugamba kandi nkahora mbatoza gushikama kandi gukomera mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko nanjye nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyigikira; ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo, nanjye turi kumwe kandi ndabashyigikiye, ndabakomeje mu bikorwa by’Uhoraho Imana. AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE, TURATARAMANYE KANDI NDABAKUNDA CYANE, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NTORE ZA DATA KANDI BAVANDIMWE BANJYE DUTARAMANYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *