UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 27 KANAMA 2024

Mbifurije kugubwa neza, mbifurije amahoro y’Imana, mbasenderejemo ibyiza byose twana twanjye, bibondo byanjye, ndabateruye kandi ndabahetse, mbasenderejemo umugisha w’Imana, bana banjye, naje kugira ngo mpeke buri wese kuko n’ubundi nkomeje umujishi wa buri wese, narambuye igishura cyanjye kugira ngo mpeke buri wese, nateze amatwi kugira ngo numve buri wese, bana banjye, naje kugira ngo ngendane namwe kandi nje kubahumuriza, nimwakire ihumure rikomeye rikomoka kuri Uhoraho, kandi bana banjye ndabahetse mwese nimukomere, kuko mbahaye umugisha kandi nkaba mbasenderejemo ibyiza byose bibaho, ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo, ngaho nimukomeze kugubwa neza turi kumwe, kuko mbasakajemo ububasha bukomeye, kandi nkaba mbambitse imbaraga kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubashyigikira; nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana, iteka n’iteka ndabakomeza kandi nkabakomeza kandi nkabashyigikira, kugira ngo nkomeze kubamenyera byose kandi nkomeze kubamenyesha byose, simbasiga ndabarinda bana banjye, sinabasiga kandi sinzigera mbasiga, iteka n’iteka mbaba hafi murabizi mbibabwira kenshi, kuko mbakomeza kandi nkabashyigikira nkakomeza kubabera ku rugamba, kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze kwakira buri kimwe cyose; nimugire amahoro rero kandi mukomere, mukomeze kugubwa neza kuko iteka n’iteka mbakomeza nkabashyigikira, nkakomeza kubabera ku rugamba kandi nkakomeza kubambika umugisha ubakwiriye; nimukomeze muberwe n’umugisha wa DATA kandi mukomeze muberwe no kwihorera mu biganza by’Uhoraho Imana kandi mukomeze kwibera mu bikari by’Uhoraho Imana, aho ababumbatiye kandi aho abamenyera buri kimwe cyose, akabakomeza ubutaretsa kandi akabambika imbaraga ze zikomeye kugira ngo arusheho kubashyigikirira mu rukundo rwe rukomeye.

Imana Rubasha izakomeza kubabashisha no kubashoboza muri buri kimwe cyose kugira ngo murusheho kuganza iteka mu rukundo rw’Imana, kugira ngo murusheho gukomera no gukomeza urugendo kandi mukomeze kuba intangarugero mu bandi, ngaho nimubashe, nimushobore nimushobozwe, nimutere intambwe mujya mbere kandi mukomeze gutazanurirwa amayira mujya mbere mu rukundo, ntimugacike intege kandi ntimugacogore, kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza mu kubashyigikira, mu kubabera maso mu kubabera ku rugamba, kuko iteka n’iteka mbarinda nkabakomeza kandi nkabashyigikira nkakomeza kubatazanurira amayira kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze gusobanukirwa na buri kimwe cyose mugomba gukora, icy’ingenzi icyo ari cyose nimukimenye, nimusobanukirwe kandi mukomeze kumenya buri kimwe cyose nanjye turi kumwe, kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo gukomera kandi akaba ari igihe cyo gukomeza urugendo, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbabere maso kandi nkomeze kubabera ku rugamba; bana banjye ntacyo nabimye, bana banjye ntacyo nabima, kuko nkomeje umujishi kuri buri wese, ndabahobereye mwese bana banjye, ndabahobereye mwese bibondo byanjye, twana twanjye, nimuze mwisange mwisanzure, nimuze murisanga kuri njye kuko iteka n’iteka mbategera iry’iburyo kandi nkababwira nti “Bana banjye nimuze mwonke, sinzigera bana banjye mbicisha umwuma kuko mbarinda kandi nkabakomeza igihe cyose nkabasanganira, nkabambika urukundo kandi nkabasenderezamo ibyiza bikomeye bidashira kugira ngo nkomeze intambwe za buri wese kandi nkomeze kubasenderezamo ibyiza bidashira kandi bitazigera bishira, kugira ngo mukomeze kumenya byose kandi mukomeze gusobanukirwa na buri kimwe cyose”.

Igihe nk’iki ngiki nimube intwari, igihe nk’iki ngiki nimube amahoro, nimugaragaze ububasha bukomeye bukomoka kuri DATA, kandi mukomeze kumenya uwo mwemeye, bityo mukomeze kumenya ko mugomba gukomera kandi mugakomeza urugendo, mugakomeza guhishurirwa buri kimwe cyose; bana banjye mbahaye umugisha, bana banjye mbambitse ububasha, bana banjye mbambitse gukomera, bana banjye mbatazanuriye amayira nimutambuke, mwicogora kandi mwicika intege turi kumwe mu rugendo, bana banjye mbahishurira byose kandi nzakomeza kubibahishurira; ngaho nimube intwari nk’intwari kandi mukomeze gutwaranira icyiza muhatane muhatanira icyiza, oya ntimugacogore cyangwa ngo mucike intege, ibihe bibi ntibikabasubize inyuma, cyangwa kiriya na kiriya ntikigatume murangara, ahubwo nimukomeze gukataza, intumbero yanyu ibe imwe, mube abo kurangamira Kristu Nyagasani kandi mukomeze kumenya ko muri abageni ba Kristu, bityo rero mukomeze kwitwara kandi mwitwararike mwumve yuko mushyigikiwe n’ukuboko kwe gukomeye kandi muri mu rugendo mukataje nta wugomba kubasubiza inyuma, mutagomba guhagarara ahubwo mugomba gukataza mugakomeza urugendo, mukamenya buri kimwe cyose, mukamenya yuko Uhoraho Imana aganje hagati muri mwebwe, imbaraga ze zikabakomeza kandi zikabashyigikira, kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo gukomeza urugendo mwivuye inyuma bana banjye.

Narabakunze namwe nimukunde kandi munkundire tugendane bana banjye, umuhate wanyu, igishyika cyanyu cya buri munsi ndakibona, nimukomereze aho ngaho mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mwe gucogora cyangwa ngo mucike intege, mukomeze mube maso kandi mukomeze mube intwari ku rugamba, mukomeze mukomezanye kandi mukomeze mushyigikirane muberane maso, bityo mukomeze mubeho, mukomeze mubereho Uhoraho Imana, kandi mukomeze mubeho nk’abakijijwe kandi mugenze nk’abakijijwe, imbaraga zanyu zikomeze ziyongere, bityo intwaro z’urumuri mukomeze muzikindikize, mutsinde ikibi ndetse n’umwanzi, muhangare kandi muhangamure imitego n’imigenzereze yose ya Sekibi, bityo mukomeze umunsi ku wundi mumuhashye kandi mumurindimure, ibyo yibwira ibyo ari byo byose mubiribate kandi muhagarare mwemye mukomere kuko muhagaze kandi mukaba mukomeje guhagararira kuri Uhoraho Imana kuko ari we ubaha guhagarara kandi akaba ari we ubakomeza, akabashyigikira umunsi ku wundi, oya mwitentebuka cyangwa ngo mucike intege, kandi mwikwibaza kiriya na kiriya, kuko umunsi ku wundi, umunsi ku wundi tugendana namwe tukabakomeza kandi tukabashyigikira, tugakomeza kubambika imbaraga zibakomeza kandi zibashoboza, kuko mwebwe ubwanyu ntabwo muba mugihagaze ahubwo ni twebwe tubahagarika kubera urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana no kubera ijambo Uhoraho Imana yabavuzeho n’icyo yabavuzeho, n’icyo yabageneye n’icyo yabaremeye kandi n’icyo yabahitiyemo, kugira ngo mukomeze mucyuzuze buri kimwe cyose nta na kimwe kiburijwemo, kugira ngo mukomeze kuganza mu mahoro y’Imana iteka kandi urukundo rw’Imana rukomeze kuba muri mwe iminsi yose.

Mbahaye rero umugisha kandi ndabakomeje ndabashyigikiye kuri buri umwe umwe wese, nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mube amahoro nanjye mbasendereje umugisha, umunsi ku wundi ndabakomeza kandi nkabashyigikira kugira ngo mukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuba amahoro; ngaho nimwambare imbaraga kandi mukomeze kubaho gitwari, ndabakomeje kuri uyu munsi kandi ndabashyigikiye bana banjye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba nimukomeze mutege ibiganza mwakire buri kimwe cyose, kandi muberwe no kwambikwa n’Uhoraho Imana kuko Uhoraho Imana iyo yabambitse muraberwa, kuko Uhoraho Imana iyo yabasize murabengerana, nimukomeze mubengerane ubutungane, kandi mukomeze mugire impumeko n’impumuro nziza aho munyuze hose mu bababonye bose, kuko binshimisha kandi bikantera ubwuzu bana banjye, iyo mbona mugenda nta kimwaro kandi mugakandagira ntacyo mwishisha, nta kibatera ubwoba kuko Uhoraho Imana yabamaze ubwoba, mu buryo bwo kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo kandi mukomeze gutangariza bose urukundo rwe rukomeye, kuko akomeje kugenga buri wese kandi akaba akomeje kurangaza imbere buri wese kugira ngo imbaraga ze zikomeye zikomeze kwiyambika buri wese kandi urukundo rwe ruhambaye rukomeze kuzura muri wese.

Nimugire amahoro rero bana banjye, nimugire rero kugubwa neza bana banjye, nimugire ibihe byiza bana banjye, nimugire kuba intwari kandi mukomere mukomezanye mushyigikirane, mube maso kandi mukomeze kumenya ubwenge, bityo rero mukomeze gutazanurirwa amayira nanjye mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, umugisha w’Imana nukomeze kubana namwe kandi urukundo rw’Imana rukomeze kubaherekeza; mu bihe nk’ibi ngibi ndabikomereje bana banjye, hari byinshi nkomeje kugenda nkoranamo namwe, kuko mu bwitange bwanyu ndururuka nkifatikanya namwe kugira ngo ngire byinshi nkomeza kuzuza hirya no hino mu Isi, mu byifuzo byinshi muba mwazamuye muhereza Ijuru kandi muhereza DATA Uhoraho Imana, natwe twururuka tuje kubyuzuza no kubisubiza kugira ngo twifatikanye namwe kandi tubane namwe, muri buri kimwe cyose mu gikorwa kijyanye no gusenga, kugira ngo umugisha w’Imana urusheho kubakomeza no kubasendera.

Bana banjye rero nimube intwari, bana banjye nimukomere mukomeze urugendo, mukomeze mube maso kandi mukomeze kuba ku rugamba nanjye turi kumwe nifatikanyije namwe mbarangaje imbere, nimugire ibihe byiza, kandi mukomeze kugubwa neza, abatagatifu nazanye nabo bose barabatashya, nimwakire intashyo zabo kandi mwakire indamukanyo zabo, twaje kubakomeza no kubashyigikigira kuri uyu munsi nimukomeze mubeho mu rukundo rw’Imana, kandi mukomeze gushyigikirirwa mu rukundo rw’Imana; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbifurije umunsi mwiza n’ibihe byiza, bana banjye nimugire amahoro, nkomeje kwifatikanya namwe mur rugendo ntimuri wenyine, ndabaherekeje ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ndi Mutagatifu Mariya Madalena; nimugire ibihe byiza banjye kandi mugire kugubwa neza, bibondo byanjye, twana twanjye, ndabakomeje mwese kandi mbabereye ku rugamba, nimwirinde kandi mumenye buri kimwe cyose mubashe kumenya uko mwitwara mwitwararike, mubashe kumenya yuko inzira mugenda uko zimeze bityo mubashe kugendana nanjye kandi mukomeze kugendana n’ab’Ijuru bose; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, mbifurije umunsi mwiza bana banjye, nimukomeze mubeho mu rukundo rw’Imana kandi umugisha w’Imana ukomeze kubaherekeza turi kumwe ndabakunda.

AMAHORO AMAHORO, BANA BANJYE BIBAYE NGOMBWA KO MBASEZERA MURI UBU BURYO NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, MUKOMEZE MUGIRE AMAHORO N’UMUTEKANO BIHAMYE BYA DATA, NANJYE TURI KUMWE NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE NIMUKOMERE BANA BANJYE; UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE KANDI IBIHE BYIZA MUKOMERE, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAKOMEJE BANA BANJYE; AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *