UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 15 NZERI 2024

Ndabakomeje kandi mbambitse imbaraga zanjye z’igisagirane, nimwakire urumuri rwanjye kugira ngo rukomeze kubamurikira mu mwijima w’ikibi, ntikibaganze kandi ntikikabaherane kuko ndi rwagati muri mwe kugira ngo nkomeze kumurikira buri wese muri mwe kandi nkomeze gufata ikiganza buri wese kandi nkomeze kurandata buri wese, ndi kumwe namwe rero mu buryo budasanzwe kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa by’urugamba, kuko nshyigikiye buri wese kandi nkaba mbakomereje intambwe mu rukundo rwanjye; nimwakire umugisha wanjye kuri uyu munsi kandi nimwakire urukundo rwanjye kugira ngo rurusheho kuganza mu mitima yanyu bityo iteka ryose ruhore rutsinda ikibi kandi ruhore rwigizayo ibikorwa by’umwijima, cyane cyane ibyaza bishaka kubagwa gitumo kandi ibyaza bishaka kubasatira mu rugendo rwanyu, nkomeje kubihindisha ububasha bwanjye kandi nkomeje kubyegereshayo imbaraga zanjye zidatsindwa kandi imbaraga zanjye zitavogerwa; ngaho rero nimukomere mu murimo mwatorewemo n’Uhoraho Imana, nanjye ndahari ndaganje kandi mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi mu rugamba rwanyu ndahari kugira ngo nkomeze kurwanirira buri wese muri mwe.

Nifatikanyije namwe muri byose kandi ndabayoboye mu bikorwa bidasanzwe, ndabayoboye mu bikorwa bidatsindwa, kuko ndi intwari kandi nkaba mbahaye kuba intwari namwe muri uru rugendo, kandi nkaba mbahaye gutwaza ndetse no gutwarana muri byose; erega abari kumwe n’Uhoraho nta kibananira kandi abari kumwe n’Uhoraho nta kibananiza mu rugendo rwabo, ni yo mpamvu namwe nkomeje kubambika imbaraga zanjye kandi nkaba nkomeje kubasenderezamo urumuri rwanjye ruhire kandi rutagatifu, kugira ngo rukomeze gucengera muri buri wese kandi rukomeze gusenderera, bityo rukomeze gusenya ikibi muri Mwene Muntu kandi rukomeze kubaka bundi bushya, mu rukundo rwanjye rero kandi mu mbaraga zanjye zitavogerwa, nsendereje buri wese ububasha bwanjye kandi nsendereje buri wese imbaraga zanjye mu buryo bukomeye kugira ngo turusheho kugendana kuri uyu munsi mu bikorwa bidasanzwe kandi turusheho kugendana mu mbaraga zanjye zitavogerwa kuko naje mu bikorwa bikomeye kandi nkaba naje mu bikorwa bihambaye byo gukomeza gutsinda umwanzi kandi byo gukomeza kumutsiratsiza burundu, kuko ibikorwa bye dukomeje kugenda tubihigika kandi tukaba dukomeje kugenda tubikura mu mayira.

Nimukomeze rero kwakira imbaraga zacu kugira ngo zikomeze kubafasha gutsinda byose kandi zikomeze kubafasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye, kuko nganje ndi muri mwe kandi nkaba nganje mu bikorwa byanyu bya buri munsi; imirimo yanyu rero ikomeje kwigaragariza benshi mu Isi kuko iteka ryose iyo musenga mutavunikira ubusa, ahubwo mukomeje gutabara roho nyamwinshi kandi mukaba mukomeje kwiyegereza roho nyamwinshi, cyane cyane mukomeza kuzishyitsa mu biganza bya DATA kugira ngo akomeze kuzambika ubutorwe ndetse n’ubutoneshwe bwe, kuko akomeje kwigarurira imbaga nyamwinshi y’abari mu Isi kugira ngo akomeze kuyihaza ibyishimo, amahoro ndetse n’umutekano bimukomokaho; namwe rero nimukomeze kuba abasabizi b’Isi kandi nimukomeze gusabira bose nta n’umwe mwirengagije kuko ibikorwa byanyu bikomeje kwigaragariza abatuye iyi Si kandi bikaba bikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi, mu guhindura kandi mu kuvugurura bundi bushya kandi mu kubaka amateka mashya kandi akomeye muri buri Kiremwa cyose kandi muri buri wese utuye ku iyi Si.

NGAHO RERO NIMUKATAZE KANDI MUKOMERE KU RUGAMBA NANJYE TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE KANDI MBAFASHE IKIGANZA MBAFATIYE IRY’IBURYO, NIMUKOMERE KUKO MBAKOMEJE KANDI NKABA MBASHYIGIKIYE MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA, NIFATIKANYIJE NAMWE MURI BYOSE KANDI NDABAYOBOYE NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BIDASANZWE KURI UYU MUNSI, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *