UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 20 NZERI 2024

Ndabaramukije Ntore z’Uhoraho Imana, mbasendereje urukundo rwanjye kandi mbasesekajeho imbaraga zanjye zitavogerwa kugira ngo zikomeze kubashyigikira kandi zikomeze kubayobora muri uru rugamba, kandi muri uru rugendo mwatangiye, ndi kumwe namwe kandi nifatikanyije namwe muri byose, ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, nimwakire indamukanyo yanjye kuri uyu munsi, kandi nimwakire amahoro yanjye y’igisagirane kandi amahoro yanjye asendereye, kugira ngo aganze kandi ategeke mu mitima yanyu bityo mubereho kwakira imbaraga kandi mubereho kwakira ibyiza by’agatangaza bikomoka muri Uhoraho Imana; erega iteka ryose tuza kwibanira namwe kandi tukaza kugendana namwe, mu kubashyigikira kandi mu kubakomereza intambwe, mu kubasesekazaho umugisha wacu wa kibyeyi, kugira ngo ukomeze kubashyigikira mu bikorwa mwatorewe kandi mwahamagariwemo n’Uhoraho Imana; nanjye rero ndaganje ndi murimwe ndabayoboye kandi nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu, nimukomeze kwisanga mu bikorwa by’Uhoraho Imana kuko twafunguye amarembo kugira ngo mwisange kandi murusheho kwisanzura muri byose, bityo imirimo ya DATA nikomeze kubatagatifuza kandi nikomeze kubahindura bashya, kuko ibikorwa byacu biganje kandi bikaba bikomeje kwigaragariza iteka mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Imirimo yacu rero irakomeje kandi ibikorwa byacu bikomeye kandi bihambaye birakomeje muri mwe, kuko tudasiba kwigaragaza mu mbaraga zacu zikomeye kandi mu burwanyi bwacu budacogora, tukaba tudahwema kwigaragariza mu Isi ndetse n’abayituye, dukorana ibikorwa bihambaye kandi dukorana imirimo itangaje, bityo rero namwe nimukomeze kwakira imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kugira ngo koko bikomeze kubafasha kuvugurura Isi ndetse n’abayituye; nanjye ndaganje ndi muri mwe mu bubasha bwanjye budasanzwe kandi mu bubasha bwanjye butavogerwa, nkomeje gusendereza buri wese ikibatsi cy’urukundo kandi nkomeje gusendereza buri wese ikibatsi cyanjye gihoraho, kugira ngo gikomeze kubarinda imbeho y’ubuhakanyi kandi gikomeze kurinda ndetse no kurushaho kurengera roho zanyu, ahubwo iteka ryose mubereho kwakira imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA kuko hari byinshi dukomeje kubategurira kandi hakaba hari byinshi dukomeje kubateganyiriza, uko bwije n’uko bukeye tuza kuvomerera roho zanyu kandi tukaza gutanga umugisha wacu twivuye inyuma, kugira ngo koko turusheho gukomeza abacu batumenye kandi dukomeze kubasanganiza imbaraga ndetse n’ububasha, kugira ngo bibashyigikire kandi bibakomeze mu rugendo batangiye.

Nanjye rero ndi kumwe namwe, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbasenderejeho ububasha bwanjye mu buryo budasanzwe, ngaho nimukomeze gutwaza mu rugendo rwanyu kandi mukomeze gutwarana nta n’umwe usigaye inyuma, kuko mbashyigikiye mu rugendo rwanyu kandi nkaba nkomeje kubakomereza intambwe mwese uko muri, uko muhuriye mu rukundo rw’Imana, Imana nikomeze kubakomezamo imbaraga kandi nikomeze kubakomezamo ububasha bwayo mu buryo budatezuka, iteka ryose muhore muri intwari ku rugamba kandi muhore mutwaranira mu bubasha bwayo butavogerwa, kuko yabahaye gutsinda ndetse no kurushaho gutsiratsiza ikibi cyose muri Mwene Muntu; natwe rero nk’abatagatifu tukaba twaraje kwiyunga namwe kandi tukaba twaraje kwifatikanya muri ubu buryo, kugira ngo turusheho gutsinda kandi turusheho kurwanya umwanzi twivuye inyuma.

Ngaho rero nimukomere mu bikorwa bidasanzwe twabateguriye kuri uyu munsi, kuko turi kumwe mu mbaraga zidasanzwe kandi tukaba twaje kubashyigikira mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko umutsindo wacu ukomeze kwigaragariza muri mwe kandi ukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega hari byinshi dukomeje gukorana namwe kandi hari byinshi dukomeje gukorera muri mwe, kuko hari imbaraga zidasanzwe dukomeje kubavomerera uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko turusheho gusana Isi kandi turusheho kuyivuguruza ububasha bwacu budatsindwa kandi butavogerwa, akaba ari yo mpamvu iteka ryose tuza kubagaragarizamo imirimo ikomeye kandi ibikorwa bihambaye, byo gukomeza kubaka Mwene Muntu kandi byo gukomeza kumuhindura bushya; ngaho nimukomeze guharanira gutsinda umwanzi kandi nimukomeze guharanira gutsinda ikibi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ahubwo iteka ryose muharanire kwibera mu mahema y’Uhoraho Imana kugira ngo mukomeze kurindwa n’ububasha bwe kandi mukomeze kurengerwa n’ububasha bwe, nanjye turi kumwe nta kizabavogera turi kumwe kandi nta kizabakangaranya kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi nkaba nkomeje kubarinda kandi nkaba nkomeje kubacungira umutekano mu buryo bukomeye, bityo uko narinze Umwana Yezu namwe nkaba nkomeje kubarinda kandi nkaba nkomeje kubacungira umutekano.

Ngaho nimukomeze kwisanga kandi nimukomeze gusagamba mu bikorwa by’Uhoraho Imana, turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye cyane cyane kuri uyu munsi kuko mbahaye urukundo rwanjye kandi nkaba mbahaye imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kwigaragariza muri mwe, bityo ibikorwa byanyu bikomeze kugira ireme kandi bikomeze kumvikanira hirya no hino, mu gukiza Isi ndetse n’abayituye kuko imbaraga zacu ziganje muri mwe bityo ibikorwa byacu akaba ari ibyanyu, kandi ibikorwa byanyu akaba ari ibyacu, ni yo mpamvu rero tutabatererana ku rugamba, ahubwo duhorana kandi tukagendana muri byose ducyaha umwanzi kandi dukura ikibi cye mu mayira cyose aho kiva kikagera, ngaho nimurusheho gushikama kandi murusheho gusenga ibihe nk’ibi ngibi, kuko umwanzi akomeje kwibasira henshi kandi akaba akomeje kwibasira benshi, akaba rero ari igihe cyo kumutsemba kandi akaba ari igihe cyo kumutsiratsiza burundu, ngaho nimukindikize intwaro z’urumuri, najye ndahari kugira ngo nkomeze kubasesekazaho ububasha bwanjye kandi nkomeze kubasesekazaho imbaraga zanjye zikomeza kubafasha gutsinda ikibi ndetse n’igisa nacyo.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’URUGAMBA, KANDI NDABAKOMEJE NTORE Z’UHORAHO IMANA KANDI BANA BANJYE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAZIRIKANA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *