UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 28 NZERI 2024
Mbasesekajeho imbaraga zanjye kandi mbifurije igitondo cyiza Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, nifatikanyije namwe muri byose kandi ndabashyigikiye kandi ndabakomeje kuri uyu munsi, kandi mbakomereje intambwe muri byose, nimukomeze rero kwambara intwaro z’urumuri, kugira ngo dukomeze kugendana mu bikorwa by’agatangaza kuri uyu munsi kandi dukomeze kugendana mu mirimo idasanzwe twaje kugaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; nifatikanyije namwe rero ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, nimukomeze umurava wo gukora icyiza kandi mukomere ku rugamba, turi kumwe mu bikorwa by’uburwanyi kandi turi kumwe mu bikorwa by’urugamba, kuko dukomeje gusiza udusozi n’utununga muri Mwene Muntu kandi tukaba dukomeje guhigikisha ububasha bwacu ikibi cyose muri Mwene Muntu; nifatikanyije namwe rero muri byose, nimukomere murusheho kwambarira imbaraga muri Uhoraho Imana, nanjye ndabashyigikiye, mbahaye urukundo rwanjye kandi mbahaye imbaraga zanjye, kugira ngo iteka ryose zihore zigaragariza muri mwe; erega turi kumwe muri byose kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’Uhoraho Imana, mbambitse ububasha bwanjye butavogerwa kandi mbambitse ububasha bwanjye budatsindwa, kugira ngo muhore mutsinda ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi muhore mutsinda ikibi ndetse n’igisa nacyo muri Mwene Muntu kuko twaje gutabara kandi tukaba twaraje guhigika ikibi mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje; erega twaje kwigaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi twaje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu, kugira ngo turusheho gutsemba ikibi kandi turusheho kugihirika burundu muri Mwene Muntu; imbaraga zanjye rero kandi ububasha bwanjye nibubasenderere kandi imirimo yanjye muri mwe nibakomeze kandi nibashyigikire mu bikorwa by’urugamba, nanjye turi kumwe kandi mbambitse imbaraga zanjye, mbahaye ububasha bwanjye butavogerwa kugira ngo bukomeze kubashyigikira kandi bukomeze kubarandata mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Nifatikanyije namwe rero, nimukomere kandi mukomeze injyana y’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari ndaganje kandi ndahari nk’umubyeyi ubakunda kandi ubahorera ku rugamba ibihe byose, kugira ngo nkomeze gutengamaza buri wese kandi nkomeze kugeza buri wese ku mukiro ndetse n’agakiza ka DATA; turi kumwe muri byose kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko nkomeje gushyigikira buri wese kandi nkaba nkomeje gusigasira buri wese mu rugendo rwe, bityo nkaba nkomeje kwambika imbaraga abatuye Isi kandi nkaba nkomeje gusendereza urukundo rwanjye hirya no hino, kugira ngo ndusheho guhishurira benshi amabanga y’ibyiza by’Uhoraho Imana, bityo barusheho kubikatarizamo kandi barusheho kubigenderamo nta nkomyi, bityo icyababuzaga gutera intambwe kandi icyababuzaga gusanga Uhoraho Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, ndusheho kugihigika kandi ndusheho kugihindisha ububasha bwanjye.
Muri mu mbaraga zanjye zitavogerwa njye na DATA kandi muri mu bubasha bwanjye mu buryo budasanzwe, ngaho nimukomeze imirimo kandi mukomeze umurava w’ibyiza by’Ijuru kuko bituye muri mwe kandi biaba bikomeje kuganza ndetse no kurushaho kubigaragarizamo, iteka ndetse n’ibihe byose bihindura benshi kandi bishyigikira benshi mu rugendo rwabo rwa buri munsi; imbaraga zacu rero zikomeje gukiza Isi ndetse n’abayituye kandi ububasha bwacu butavogerwa bukomeje kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu Isi, mu guhindura kandi mu kurinda ndetse no kurushaho gucungira umutekano Mwene Muntu, bityo ibikorwa byacu bitavogerwa kandi ibikorwa byacu bidasanzwe, bikaba bikomeje kwigaragariza hirya no hino kandi bikaba bikomeje kubaka amateka akomeye muri Mwene Muntu; namwe rero ndabashyigikiye kuri uyu munsi kandi mbakomereje intambwe, mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye kugira ngo mukomeze kurindwa kandi mukomeze gushyigikirwa n’imirimo idasanzwe ya DATA, kuko iganje muri mwe kandi ikaba ikomeje kwigaragariza iteka mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho nimukomeze kuba abasirikare ku rugamba kandi mukomeze kuba abasirikare barinda kandi barwanya ikibi muri Mwene Muntu, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye ububasha bwanjye, nimwakire urukundo rwanjye kandi nimwakire imirimo yanjye idasanzwe kuri uyu munsi, kuko naje gukorana namwe byinshi kandi nkaba naje kugendana namwe muri ubu buryo budasanzwe; turi kumwe ku rugamba nimukomere kandi nimwakire ihumure ryanjye, kuko mbahoza ku mutima igihe cyose kandi nkahora mbarwanirira ku rugamba ibihe ndetse n’imburabihe.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI UMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.