UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 02 UKWAKIRA 2024

Mbafashe ikiganza kandi ndabamurikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, urumuri rwanjye nirukomeze kubayobora kandi nirukomeze kubasenderera aho muri hose, turi kumwe mu njyana y’urugamba kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana, kuko dukomeje gufungura byinshi byiza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kandi tukaba dukomeje gutanga amaso mashya ku bari maso kandi ku bakomeje kwitegereza kandi ku bakomeje gukenga mu bikorwa by’Uhoraho Imana, abo bose barahirwa kuko bakomeje kwakira imbaraga ndetse n’ububasha bibafasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye, kandi abo bose barahirwa kuko bakomeje kwakira byinshi byiza bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi; nkomeje rero kubashyigikira kandi nkomeje kubana namwe muri ibi bihe kandi nkomeje kugendana namwe mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi kuko mbafitiye byinshi byiza nabazaniye kuri uyu munsi, bityo rero nkaba naje kubashyigikirisha urukundo rwanjye kandi nkaba naje kubaramiza ineza, amahoro ndetse n’ibyishimo nkomora muri DATA; ngaho rero nimukomeze gusabagizwa n’ibyo byishimo Uhoraho Imana abagenera uko bwije n’uko bukeye, nanjye turi kumwe ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane kugira ngo nkomeze kubahaza ibyishimo, amahoro bisendereye by’Uhoraho Imana, kuko abingabira iteka ryose nanjye nkaza kubagabira kandi nkaza kubavomerera buri kimwe cyose, ntacyo muzakena mumfite kandi ntacyo muzabura mumfite, kuko ndi umubyeyi uri rwagati yanyu kandi nkaba ndi umubyeyi uganje rwagati mu bana, bityo nkaba mbamenyera icy’ingenzi kandi nkaba nkibahaza ku buntu bwanjye butangaje kandi ku buntu bwanjye bukomeye; erega nta na kimwe ntafite kuko byose mbihabwa na DATA mu rukundo rwe kandi nanjye nkaza kubibagenera kubera urukundo mbafitiye kandi kubera ishyaka mpora mbafitiye ibihe byose.

Nishimiye rero gutaramana namwe kuri uyu munsi kandi mpimbajwe no kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko hari aho Uhoraho Imana yabyemeye kandi akaba yatanze umugisha we ukomeye kandi akaba yatanze umutekano mu bikorwa bye bikomeye, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kibashe kwakira urukudo rwe mu buryo budasanzwe, ni yo mpamvu rero naje kugendana namwe kandi ni yo mpamvu naje gukorana namwe byinshi byiza kandi naje gukorana namwe ibikorwa bitangaje kandi ibikorwa bihambaye, kugira ngo koko turusheho kugeza benshi ku mutsindo ukomeye wa DATA, kuko hari ibikorwa twifuza gukorana namwe kuri uyu munsi kandi tukaba twifuza kubigeza ku bari hirya no hino ku Isi; ngaho nimurusheho kuba maso kandi murusheho gusenga nta buryarya, bityo mwakire imbaraga tubagenera kandi mwakire imbaraga tubagabira uko bwije n’uko bukeye, bityo mukomeze gufasha benshi mu kwitegura kandi mukomeze gufasha benshi mu gukiza Isi ndetse n’abayituye, mu kwakira ndetse no kurushaho gusenderezwa imbaraga ndetse n’ububasha bidukomokaho.

Ndi kumwe namwe rero kandi nifatikanyije namwe muri byose kuko mutari mwenyine mu rugendo ahubwo mporana namwe kandi nkahora mbakindikije intwaro z’urumuri, kugira ngo muhore mwemye kandi mwemarariye umutsindo wa DATA; ngaho rero nimukomere kuko mbakomeje mu bikorwa by’uyu munsi kandi nkaba mbafunguriye byinshi byiza bikomeza kubafasha gutsinda umwanzi ndetse n’imitego ye yose aho iva ikagera, kuko ububasha bukomeye buganje muri mwe kandi mu mutsindo we mu buryo budasubirwaho, ukaba ukomeje kwigaragariza muri mwe iteka ryose; nimugire ibihe byiza, turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana Ntore z’Uhoraho Imana, mbambitse ububasha bwanjye kandi mbambitse imbaraga zanjye zibashyigikira mu bihe nk’ibi ngibi kuko nganje mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

AMAHORO YANJYE RERO NABASENDERERE KANDI UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI UKOMEZE KUBASAKARAHO AHO MURI HOSE, NANJYE NDABAKOMEJE KANDI MBAFASHE IKIGANZA UBUDATUZA KANDI UBUDACOGORA, NAMWE NTIMUGACOGORE MU RUGENDO RWANYU KANDI NTIMUGACOGORE KU RUGAMBA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE, TURATARAMANYE NTORE Z’UHORAHO IMANA, NIMUGIRE IBIHE BYIZA.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *