UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 05 UKWAKIRA 2024

Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje mu bikorwa by’urugamba kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko mbambitse imbaraga zanjye kandi nkaba mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo rubafashe gutsinda byose kandi rubashoboze byose muri rusange; nifatikanyije namwe rero muri byose nimukomere ku rugamba turi kumwe, kandi ndabashyigikiye ndabakomeje mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba mbaha umutsindo wanjye n’uwa DATA, kugira ngo uhore iteka wigaragariza muri mwe kandi uhore iteka wigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbambitse imbaraga zanjye kugira ngo murusheho kujya ku rugamba mwemye kandi mwemarariye gutsinda, kuko umutsindo wacu uhora wigaragariza muri mwe kandi ugahora wumvikanira rwagati yanyu; ngaho rero nimukomeze kujya mbere mu bikorwa by’Uhoraho Imana, natwe twaje kugira ngo twifatikanye mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi twifatikanye mu bikorwa by’uburwanyi, kuko dukomeje kurwanya umwanzi kandi tukaba dukomeje kurwanya ikibi ndetse n’igisa nacyo muri Mwene Muntu.

Imirimo yacu rero irakomeye kandi iratangaje, kuko dukomeje guhindura kandi tukaba dukomeje kubaka amateka mashya muri Mwene Muntu mu buryo budasanzwe, bityo rero ibikorwa byacu kuri uyu munsi bikaba bihambaye kandi bikaba bikomeye, kuko hari byinshi twiteguye gukorana namwe kandi hakaba hari imirimo idasanzwe twiteguye gukorana na buri wese muri mwe, ngaho nimube maso kandi murusheho guhagarara neza ku rugamba, bityo mukindikize intwaro zanyu z’urumuri kugira ngo mukomeze kurasa umwanzi mu cyico; nanjye ndahari ndaganje kugira ngo nkomeze kubasesekazaho ububasha bubafasha gutsinda, kandi nkomeze kubambika imbaraga ndetse n’ubutwari, kugira ngo mukomeze guhagarara ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wacu ukomeye.

Nimukomere rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuri uyu munsi, kuko nkomeje injyana y’urugamba muri mwe kandi nkba nkomeje gukora byinshi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ari nako nkomeza gukora ubuzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kuko dukomeje guhindura kandi tukaba dukomeje guhindukiza, tukaba dukomeje kubaka amateka mashya kandi akomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; ni ngombwa rero gusenga ubutitsa kandi ubutaretsa kandi ni ngombwa gusenga nta buryarya kuko iki gihe ari igihe cyo gushyira byose ku murongo kandi akaba ari igihe cyo gushyira ukuri ahabona kandi ahagaragara, bityo ikinyoma cy’umwanzi yabibye muri Mwene Muntu kikamburwa ijambo kandi kigateshwa agaciro.

Ni muri urwo rwego dukomeje kugendana mu njyana y’ibikorwa kuri uyu munsi bikomeye, kandi ni muri urwo rwego dukomeje kugendana mu njyana y’urugamba mu buryo budasanzwe, kuko twaje gushyigikira icyiza muri Mwene Muntu, bityo ikibi ndetse n’igisa nacyo tukaba twaje kukirindimura mu mbaraga zacu zitavogerwa kandi tukaba twaje kugihashyishya ububasha bwacu mu buryo budasanzwe, ngaho rero nimukomeze kwakira imbaraga zacu kugira ngo zikomeze kubashyigikira kandi zikomeze kubafasha gutsinda buri kimwe cyose, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga ndetse n’ububasha, zikomeza kubafasha gutsinda buri kimwe cyose kandi zikomeza kubasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye kuko ari igihe cyo gukomeza kwitegereza bityo ikibi cyose mukagihungira kure, bityo ikiri icyiza mukarushaho kukizirikaho kandi kikarushaho gusakara mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimukomeze kubakwa kandi nimukomeze kubakika, kuko twaje kubaka ubuzima bwanyu bundi bushya kandi tukaba twaraje kubateza imbere muri byose, ngaho nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwacu turi kumwe murakunzwe kandi murashyigikiwe, kuko Ijuru ryose riganje muri mwe kandi tukaba dukomeje kubayoboresha ububasha bwacu budatsindwa kandi ububasha bwacu butavogerwa; nimukomere rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, turi kumwe mbahaye urukundo rwanjye kandi mbahaye imbaraga zanjye kugira ngo zihore iteka zigaragariza muri mwe.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *