UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 10 UKWAKIRA 2024

Umunsi mwiza Biremwa by’Uhoraho Imana dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, mbahaye urukundo rwanjye kandi mbahaye umutsindo wanjye kugira ngo uhore iteka wigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo rero iteka ryose muhore mujya mbere kandi muhore mwumvikanisha ibikorwa bikomeye bya DATA mu batuye Isi bari hirya no hino, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kurwanana namwe urugamba kandi turi kumwe kugira ngo dukomeze gutabarana ingoga benshi bananiwe mu rugendo rwabo kandi benshi bananijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye, twaje kubarwanirira kandi twaje kubarwanaho mu buryo bw’agatangaza kuko dukomeje gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha bwacu abatuye iyi Si, kugira ngo dushyigikire kandi turusheho gutsemba ndetse no kuribata ikibi cy’umwanzi cyose gikomeje kwibasira Mwene Muntu aho ava akagera; nimukomere rero ku rugamba kandi nimukomeze urugendo kuko turi kumwe kugira ngo nkomeze kubabwiriza igikwiriye kandi igitunganye, turi kumwe kugira ngo nkomeze kubayobora mu nzira igana Imana kandi turi kumwe kugira ngo nkomeze kubayobora mu bikorwa byanyu bya buri munsi, bityo bikomeze kugirira Isi yose umumaro mu buryo bukomeye kandi bikomeze kugirira Mwene Muntu umumaro ukomeye, kuko dukomeje kwifatikanya kurundarunda dushyira hamwe bose mu rukundo rw’Uhoraho Imana kugira ngo dufungurire byinshi muri bo kandi tubashe kubururukirizamo imbaraga zikomeye z’ububasha bwacu budasanzwe kandi z’ububasha bwacu budatsindwa, bityo rero kuri uyu munsi w’agatangaza tukaba turi kumwe mu mirimo ikomeye kandi tukaba turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kuko hari imbaraga z’urukundo rwacu tugomba gutanga kandi hakaba hari byinshi tugomba kugeza kuri Mwene Muntu.

Nimukomeze rero gufungura imitima yanyu kugira ngo mwakire buri kimwe cyose nabazaniye, kugira ngo gikomeze gushyigikira benshi mu Isi kandi gikomeze kubagirira umumaro, kuko ari igihe cyo gutanga urukundo rwacu kandi akaba ari igihe cyo kubaka amateka akomeye muri Mwene Muntu, bityo rero imirimo yanjye n’iya DATA ikomeje kwigaragariza muri mwe kuko hari ibikorwa bikomeye tugomba gukorana namwe kandi hakaba hari imirimo itangaje ngomba gukorana namwe kuri uyu munsi; erega nkomeje kububakira amateka akomeye kandi nkomeje kubaka amateka mashya mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo mubereho iteka n’iteka kwakira imbaraga ndetse n’ububasha bya DATA bibafasha gutsinda kandi bibafasha kuvugururwa muri Roho Mutagatifu; erega ntuye muri mwe kandi ndaganje mu bikorwa byanjye bidasanzwe, kuko imbaraga zanjye nkomeje kuzibuganiriza mu mibiri yanyu uko bwije n’uko bukeye, bityo rero ububasha bwanjye budatsindwa kandi ububasha bwanjye butavogerwa bukaba bukomeje gutuzwa muri mwe ubudacogora kandi ubutitsa kugira ngo bukomeze guhindura byose mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu.

Mvuguruye urukundo rukomeye mu mitima yanyu kandi mvuguruye urukundo rukomeye mu mitima y’abatuye iyi Si kugira ngo barusheho gukunda Imana nta na kimwe kibaziga kandi nta na kimwe bayibangikanyije nacyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, ahubwo mpaye buri wese kwirundurira koko mu biganza by’Uhoraho Imana kugira ngo arusheho gushyigikirwa na we kandi arusheho kugengwa na we, bityo ibikorwa byanyu nimukomeze kubishyira muri Uhoraho Imana kugira ngo abiyobore kandi abitegeke, kuko muri umwihariko we kandi mukaba muri ingarigari ye mu bihe nk’ibi ngibi, bityo akaba agomba gukorana namwe byinshi kandi byiza kuri uyu munsi rero w’agatangaza akaba yaje kurwanana namwe urugamba kandi natwe nk’abatagatifu ndetse n’abamalayika tukaba twaje kubafasha kugira ngo mubashe gutsinda Isi ndetse n’abayituye, kuko hari byinshi bikomeje kureshya benshi kandi hakaba hari byinshi bikomeje gutwara benshi umutima, bityo bakaba bakomeje gutana ndetse no gutandukirira urukundo rwa DATA; ni ngombwa rero kubagarura mu mwanya ukwiriye kandi ni ngombwa kubagarura mu murongo utunganye kandi tubifuzamo igihe cyose, kuko twaje gusabanisha Mwene Muntu n’urukundo rw’Uhoraho Imana, bityo rero akaba ari nta n’umwe twirengagiza, kandi akaba ari nta n’umwe twifuza ko yasigara inyuma mu kwakira imbaraga kandi mu kwakira urukundo rwacu rukomeye; ngaho rero nimukomere ku rugamba kandi nimukomeze kwakira ibyo byiza by’agatangaza dukomeje kubabuganirizamo kandi dukomeje kugaragariza ubuzima bwanyu bwa buri munsi nanjye nkomeje kubasabanisha n’ibikorwa bya DATA kuko kuri uyu munsi mbahaye kwidagadurira mu rukundo rwanjye kandi nkaba mbahaye gusabana n’Ijuru ryose kuko twururukiye kwigaragariza muri mwe mu bikorwa bikomeye kandi mu bikorwa bihambaye byo gukomeza gutsinda umwanzi kandi byo gukomeza gutsiratsiza imbaraga ze zose aho ziva zikagera; ngaho nimukomeze kwishimira mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko mwahawe kwishima kandi mukaba mwahawe byinshi byiza by’agatangaza bibafasha gukomera kandi bibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA RERO MBIFURIJE UMUTSINDO KANDI MBIFURIJE GUTSINDA MURI BURI KIMWE CYOSE, KUKO NKOMEJE KUBARWANYIRIZA IBIBARWANYA KANDI NKABA NKOMEJE KUBAHINDIRA IBIBAHINDA, KUGIRA NGO MUHORE MWISANZURIYE MU RUKUNDO RWACU RUKOMEYE; IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE, NIMUKOMEZE URUGENDO KUKO MBAKOMEJE KANDI NKABA MBASHYIGIKIYE MURI BYOSE; AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *