UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 26 UGUSHYINGO 2024
Mbifurije igitondo gihire Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, nifatikanyije namwe muri byinshi kandi nifatikanyije namwe muri byose, kuko mbayoboye mu njyana y’ibikorwa kuri uyu munsi kandi nkaba mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, turi kumwe mu buryo budasanzwe kandi turi kumwe mu buryo budatsindwa kuko turi mu bikorwa by’Uhoraho Imana kandi tukaba twiteguye guhangamura imitego ya Nyakibi yose aho iva ikagera, kuko ububasha tubufite kandi ibikorwa byacu bikaba biganje muri mwe, ngaho rero nimukomeze kujya mbere kuko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi imbaraga z’ububasha bwacu zikaba zikomeje kubagota ibihe ndetse n’imburabihe; nimukomeze rero kujya mbere mu rukundo rwacu, kuko tubashyigikiye nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu tukaba twaraje kwiyunga namwe kandi tukaba twaraje kwifatikanya mu bikorwa bidasanzwe kugira ngo dukomeze gutsinda umwanzi kandi dukomeze kumwambura ijambo.
Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi, kuko turi kumwe mu mutsindo udasanzwe wa DATA, bityo rero nkaba mbashyigikiye kandi nkaba mbafashe ikiganza ubudatsindwa kandi ubudatezuka; nimukomeze guhagarara neza ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA, nanjye ndaganje ndi muri mwe ndi Malayika Rafayeli, intwari yatsinze, nkaba niteguye gutsindira muri mwe kandi nkaba niteguye gutsindana namwe ibitego umwanzi; ndi kumwe namwe rero mu buryo budasanzwe kuri uyu munsi kandi ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomere Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye kuko turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kandi tukaba turi kumwe mu bikorwa byo kuganza umwanzi kandi mu bikorwa byo kumuhashya burundu.
Nifatikanyije namwe muri byose, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, turi kumwe rero mu bikorwa bidasanzwe kandi turi kumwe mu njyana y’urugamba mu buryo budasubirwaho, nimukomeze kujya mbere kandi nimukomeze gushyigikirwa nIjuru ryose, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubahashyiriza umwanzi kandi nkomeze kubatsindira umwanzi mu buryo budasubirwaho, kuko ari nta na rimwe azabagiraho ububasha kandi akaba ari nta na rimwe azabagiraho ijambo, bityo rero ijambo akaba ari irya Jambo muri mwe kandi akaba ari irya Jambo mu Biremwa byose, kuko yarihawe na DATA kandi akarishyikirizwa ibihe byose kugira ngo iteka ryose ahore ari Jambo kandi ibihe ndetse n’imburabihe ahore ari Jambo; ni yo mpamvu rero ijambo arihorana mu Biremwa ndetse no ku Isi hose muri rusange, akomeza kugaragaza imbaraga z’ububasha bwe kandi akomeza kugaragaza imbaraga ze zidatsimburwa ku rugamba; murashyigikiwe rero kandi murakomejwe, kuko muri mu ruhande rukomeye rwa DATA kandi mukaba muri mu ruhande rwacu nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu, bityo tukaba twiteguye kurwanana namwe urugamba kandi tukaba twiteguye kubarwanirira, muri buri kimwe cyose rero nkagira nti “Nimukomere kandi murusheho gushikama, kuko duhari kugira ngo dukomeze kubarwanyiriza umwanzi kandi dukomeze kubatsindira ibihe ndetse n’imburabihe, ndabakunda bana banjye kandi Ntore z’Umusumbabyose, twifatikanyije mu bihe nk’ibi ngibi kandi muri ibi bikorwa bidasanzwe, dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye”.
Ndi rwagati yanyu rero kugira ngo nkomeze kubaha umukiro ndetse n’agakiza k’ab’Ijuru, nkomeze kubambika imbaraga zidasanzwe, nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubakomereza intambwe muri buri kimwe cyose; nimwakire imbaraga zanjye rero kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze, nimwakire ububasha bwanjye kugira ngo bubafashe gutsinda kandi bubashoboze byose, kuko iki gihe ari igihe cyo kunesha umwanzi kandi akaba ari igihe cyo kumuvuguruza ku bikorwa bibi kandi bibisha akomeje gukwirakwiza hirya no hino ku Isi; twaje mu mbaraga zitavogerwa kandi twaje mu bubasha budasanzwe, kugira ngo dutsinde kandi dutsiratsize ububasha bwa Nyakibi aho buva bukagera; nimukomeze kuba maso rero cyane cyane kuri uyu munsi kandi mukomeze gusenga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo dukomeze kuribata umwanzi kandi dukomeze gusenyagura ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera; nkomeje kubaka amateka akomeye muri mwe kandi nkomeje kubakana namwe amateka akomeye hirya no hino ku Isi kuko dukomeje kwigarurira Mwene Muntu kandi tukaba dukomeje kubakana urukuta rukomeye, kugira ngo koko turusheho kurinda ndetse no kurengera ubuzima bwa Mwene Muntu.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE ZA DATA KANDI NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE DUTARAMANYE, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE, NIMUKOMERE KU RUGAMBA TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE MU BURYO BUDASANZWE, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO NTORE Z’IMANA DUKUNDA, AMAHORO.