UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 05 MUTARAMA 2025
Mbasakajeho ububasha bwanjye Ntore z’imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu, kuko mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi nkaba ndi kumwe namwe nk’umurinzi kandi nk’umusare ubambutsa inyanja z’ibigeragezo muhuriramo nabyo muri iyi Si; ndi kumwe namwe rero ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko nkomeje kubaha umutsindo wanjye n’uwa DATA kugira ngo ukomeze kwigaragariza muri mwe ibihe byose; nimukomeze rero ibikorwa bidasanzwe byo guhashya umwanzi kandi mukomeze kumwigaranzura burundu, oya ntakabagireho ijambo kandi ntakabagireho ububasha, kuko naje kubagaragarizamo ububasha bwanjye budatsindwa kandi nkaba naje kubagaragarizamo imbaraga zanjye zidasanzwe kugira ngo mukomeze kwereka umubisha ko ari nta bubasha abafiteho kandi ko ari nta jambo abafiteho, bityo rero nimukomeze kwizihirwa kandi mukomeze kunezerererwa mu bikorwa bya DATA, kuko natwe twaje kubashyigikira nk’abatagatifu kugira ngo dukomeze kurwanana urugamba muri ubu buryo kandi dukomeze gukomezanya urugendo nta n’umwe usigaye inyuma.
Nkomeje rero gukumakumira buri wese mu rukundo rwanjye kandi nkomeje kubakumakumira mu ruhande rwanjye kugira ngo nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubarinda imbeho y’ubuhakanyi, kuko hari benshi bakomeje gutwarwa n’ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera, ariko igihe nk’iki ngiki nkaba naje guhumuriza benshi kandi nkaba naje guhumuriza abacu aho bava bakagera kugira ngo bumve urukundo rwacu kandi bumve ihumure ryacu kuko nk’ab’Ijuru dufitiye abatuye iyi Si urukundo rudasanzwe, kandi tukaba dufitiye Kiremwa Muntu urukundo rutagereranywa, n’ubwo benshi rero banze kumva kandi n’ubwo benshi badashaka kumva icyo tubazanira kandi icyo tubabwira igihe nk’iki ngiki, ariko harahirwa abari maso kandi harahirwa abiteguye kwakira ibyo tubagezaho kandi ibyo tubagenera uko bwije n’uko bukeye, abo bose barahirwa kandi barahiriwe kuko hari agakiza ndetse n’umukiro dukomeje kubasakazaho kandi dukomeje kubazanira uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo kabakomeze kandi kabashyigikire mu rugendo rwabo rwa buri munsi; ngaho rero nimutege ibiganza kugira ngo mbasendereze umugisha wanjye wa kibyeyi nabazaniye kuri uyu munsi udasanzwe, kugira ngo ukomeze kubashyigikira kandi ukomeze kubarokora mu minsi mibi, kuko naje kubaramiza ineza, urukundo rwanjye ndetse n’amahoro, kugira ngo bibasakareho kandi bibasendereho ibihe ndetse n’imburabihe.
Mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye rero, ngaho nimukomeze kujya ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA, kuko naje gutangiza buri wese uyu mwaka kandi nkaba naje kubashyigikira mu bikorwa bidasanzwe muri uku kwezi, bityo rero nimwakire imbaraga zanjye zibashyigikira kandi nimwakire ububasha bwanjye bubavugurura, nimwakire ububasha bwanjye bubaha gutsinda ikibi ndetse n’igisa nacyo, bityo mubereho kwakira ibyiza by’agatangaza tubagenera kandi tubategurira uko bwije n’uko bukeye, kuko njye na DATA tuganje muri mwe kandi tukaba tuganje mu bikorwa bigiye bitandukanye dukorana buri munsi uko bwije n’uko bukeye; ngaho rero nimwakire umutsindo wacu kugira ngo ukomeze kubasimbagiza kandi mukomeze kuwusigasira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; oya ntimugatsindwe ku rugamba kandi ntimukarambarare, kuko ari ibihe byo kurwana kandi akaba ari ibihe byo kurwanya umwanzi, kandi akaba ari igihe cyo kugaragaza kuri buri wese ko mufite imbaraga mukomora muri DATA, nta n’umwe rero nifuza ko yaba ikigwari ku rugamba, ahubwo mwese nimusenderezwe imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA kugira ngo bikomeze kuganza kandi bikomeze gutegeka mu buzima bwanyu bwa buri wese; nanjye mpaye buri wese gutsinda kandi mpaye buri wese kwambara imbaraga zidasanzwe cyane cyane muri uyu mwaka, dutangiranye kandi twaje kubatangiza; nimukomeze rero kugaragaza ko ububasha bw’Uhoraho Imana butuye muri mwe kandi buganje mu mibiri yanyu, bityo mukore ibigendanye n’ugushaka kwa DATA, kandi Roho w’Imana akomeze kubayobora mu gukora icyiza, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubayoboresha ububasha bwanjye muri byose.
NIMUGIRE AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI IGITONDO GIHIRE KURI BURI WESE, NIMUGUBWE NEZA NTORE Z’IMANA DUKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE; AMAHORO, AMAHORO NDI KUMWE NAMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE, AMAHORO AMAHORO.