UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 22 MUTARAMA 2025

Mbasanganije urukundo rwinshi Ntore z’Imana Nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu dutaramanye kuri uyu munsi, mbifuriza gukomera no gukomeza kuba intwari kugira ngo mukomeze mwenyegeze kandi mugume ku gicaniro, mwubaka imbaraga kandi musakaza ububasha hirya no hino mu babakikije kandi n’aho muri; nimwishimire mu rukundo Uhoraho Imana yabakunze kandi mukomeze kumwegerana umutima mwiza, kuko yiteguye kubasendereza imbaraga ze n’ububasha bwe butavogerwa kandi budakumirwa; erega murakunzwe kandi mushyigikiwe n’Uhoraho Imana wabatumiye kandi wabahamagariye uyu murimo wo guhagararira Isi yose muri ibi bihe kandi muri iyi minsi kugira ngo mpurize hamwe isengesho riramira kandi rirohora Isi yose, nanjye rero turi kumwe nk’umurinzi n’umwigisha wanyu, kugira ngo nkomeze kubabungabungira umutekano.

Mwarahiriwe Ntore Ntumwa z’Ijuru nimukomere kandi mufatikane urunana, mu njyana nziza guhuriza hamwe umugambi mwiza wo kuramira roho nyamwinshi ziri mu kazuyazi kandi zimwe zaguye isari, izindi ziri mu isayo; nimukomere rero kandi mukomeze gusayura benshi bari mu isayo y’ibibi kandi ubutabazi n’uburengezi bwanyu bukomeze kugera ku ntamenyekana; muri ku rugamba rero mwahamagariwe kandi mwatorewe n’Uhoraho kugira ngo murubemo intaganzwa kandi muruhagararemo neza, kuko nje kubakomeza kandi kugurumanisha imbaraga z’Ikibatsi Gitagatifu muri mwe, kugira ngo mbasendereze urukundo rw’Imana DATA kandi amahoro n’ibyishimo bikomoka kuri we bikomeze kubatera gusabagizwa n’ineza ye; ntacyo tubagezaho rero tudakomoye kuri Uhoraho kuko byose yabiduhaye kugira ngo tubibasakazeho kandi tubatere inkunga mu rugendo, kuko tuzi neza ko urugamba murimo rukomeye kandi Isi muriho igoye kandi iruhije iriho byinshi bibaroha kandi bibarwanya, akaba rero ari igihe cyo kubambika imbaraga kugira ngo mubashe guhangana n’ibigeragezo byose aho biva bikagera.

Nimushishikare rero mukomere kandi mukomeze urugendo mwatangiye kuko Uhoraho Imana ari mu ruhande rwanyu, n’ubwo mubona bikomeye ariko kandi umunsi umwe muzabona imbaraga n’ububasha bw’Uhoraho bubarengera kandi bukuraho ibiri nk’imisozi imbere yanyu kuko bigomba guhinduka amataba byanze bikunze; ndabakunda kandi mbasakajeho ineza n’amahoro kugira ngo mukomeze mwishimire mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, we ubaha kwirirwa no kuramuka kandi ubasenderezaho Umwuka we Mutagatifu kugira ngo mubeho kandi bityo mutere hejuru musingiza kandi mukuza Izina rye; erega ni cyo mubereyeho nimwemere rero gupfukama mu kigwi cy’abandi kandi gutakamba mu kigwi cy’abarangaye hirya no hino mu Isi kugira ngo babashe kumenya ko Izina ry’Uhoraho ari iryo kubahwa kandi ari iryo kuyobokwa dore ko benshi bateye Imana umugongo, bafite byinshi basonzeye kandi bafitiye inyota, ariko kandi igihe kiraje kiregereje kugira ngo abo bose bumva yuko hari aho bageze cyangwa se badashobora guca bugufi imbere y’Uhoraho, kuko ibyabo byose bizahinduka mu kanya gato kandi bikaba umuyonga, kuko abubatse ku musenyi bazagaragara, abubatse ku rutare nabo bakagaragara kuko batazigera bagamburuzwa n’ibihita.

Mbari bugufi kandi ndi rwagati muri mwebwe mu burinzi kandi mu gukomeza kubabungabungira umutekano kuri buri wese kugira ngo mutoze inzira y’ukuri n’ubutungane; erega kubaha Imana ni bwo bwenge, nimwemere mushikame kandi mukomere ku nama nziza mugirwa n’Ijuru, kuko ari ryo ryabatoye kandi ryabahamagaye mukaba mubayeho rero ku bw’umugambi w’Ijuru, namwe rero ntimugahweme guhanga amaso Uhoraho kuko ari we gisubizo cy’ibibazo byanyu, kandi ari we byiringiro byanyu iteka ryose; nimumukurikire rero n’umutima ukunda kandi wemera wizera, kuko aho ngaho ari ho hazavubuka ubutabazi n’uburengezi mu byo mukeneye kandi mu byo mwifuza bya roho n’umubiri; nimukomere murarinzwe kandi murashyigikiwe, muri mu bwishingizi bukomeye bw’Uhoraho we udahwema kubatabara kandi igihe mutaka mutabaza, kuko atabima amatwi ahubwo abategeye amatwi yumva utakamba kandi utabaza, akaba rero ari igihe cyo kugira ngo mukomere kandi mukomeze kwakira imbaraga zibafasha kurindira, gutegereza umunsi Uhoraho Imana yabageneye kandi yabateguriye wo kubigaragariza kandi wo kubagaragarizamo uburengezi n’ubutabazi bwe; erega arabarinze kandi abacungiye umutekano, kabone n’ubwo Isi yabacunda kandi yabacundagura ikababuza hepfo no haruguru kandi abari abavandimwe bakabatererana, inshuti n’imiryango bakabacikaho, ariko kuba mufite Imana mufite byose; nimukomere rero kandi mukomeze gutega amatwi Ijwi ry’Ijuru kandi muyoborwe n’Ijambo ry’Uhoraho, kuko ari Ijambo ribayobora kandi Ijambo ry’ukuri ritanga ubuzima, muhore iteka munezerewe muri we kandi mwishimiye ibyiza abagabira; nta kigomba rero kuba igikuba mu buzima bwanyu, kuko Uhoraho Imana abahagazeho kandi abarinze abarengeye; kuba muhumeka kandi muhagaze ni ku bw’uburinzi bwe kandi ni ku bw’imbaraga abagabira kandi abitayeho ni mu gihe, kuba mugejeje aya magingo muri hamwe kandi mugitera ijwi ryanyu hejuru mugakuza Imana mu bufatikanye kandi mu bushyigikirane, ni umugambi ukomeye w’Uhoraho kandi ni integuro ikomeye y’Uhoraho.

Nishimiye rero gutaramana namwe kuri uyu munsi, kugira ngo mbahumurize kandi mbakomereze intambwe ngira nti “Ntore z’Imana, muryango w’Uhoraho, nimukomere kandi mukataze, kuko ibihe bikomeye kandi bidasanzwe, ari ibihe byo gukomera no gushikama, kuba maso kurushaho, kugira ngo muhabwe imbaraga zibafasha kwinjira mu rugamba kandi zibafasha no kurutambukamo, ubagabira arahari kandi ubasesekazaho ubuntu n’impuhwe ze arahari, nabakomeze kandi abashyigikire”; nimukomere rero kandi namwe mwemere gufungura imitima yanyu, bityo mwakire imbaraga mugabirwa n’Ijuru, Roho w’Imana mureke atambagire abavugurure kandi abigishe, bityo mwemere guca bugufi kugira ngo Izina ry’Uhoraho rikurizwe muri mwe.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimukomere kandi mukomeze mwiringire uwabatoye uwabahamagaye, dore ari bugufi yanyu kandi ari rwagati muri mwebwe, kugira ngo abakoreshe ugushaka kwe, maze arindagize ubwenge bw’abanyabwenge n’ubuhanga bw’abahanga, kuko aje kugendana namwe kandi gukorana namwe ibikorwa bikomeye kandi bihambaye; erega ibyo abana b’abantu bize bakametiriza kandi bakabyiga mu buryo bukomeye, Uhoraho Imana we yabateguriye ishuri rye ryo gucengera no kumenya amabanga y’Ibyiza by’Ingoma y’Ijuru bitambutse ibyo Mwene Muntu wo ku Isi yiga; ngaho rero nimwemere kwakira ubuhanga mubuganizwamo n’Uhoraho, cyane cyane nyamukuru mumenye ko ari ukumenya Uhoraho kandi kugendera mu nzira ze ndetse no gukora icyo ashaka, kuko ari byo bizabaha ubugingo n’ubutungane; nimwishime rero Uhoraho Imana arabazi kandi yabatoreye guhagararira imiryango yose yo ku Isi kugira ngo mugaragarizwemo imirimo n’ibitangaza maze Isi yose aho iva ikagera iza ibagana kandi ibasanga, ije kuvoma amahoro n’urukundo rwagati muri mwe.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye nimukomeze kandi mugendane mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe, muharanire kuba abateramahoro, abagabyi b’amahoro mu bandi, dore Isi igeze aharenga kandi benshi bayirimo bari mu mudabagiro w’ikibi, ntibabasha gukeburwa n’ububasha bw’Ijuru ngo bumve bumvire, ahubwo iteka ryose bashaka gushyamirana n’imbaraga z’Imana kandi bagashaka gushyamirana n’Ijuru, ariko kandi umutsindo ugiye kwigaragaza mu buryo bukomeye kandi butangaje, aho Mwene Muntu adakeka kandi aho Mwene Muntu atabasha gusobanukirwa kandi aho Mwene Muntu yumva ko byakomeye, Uhoraho Imana ni ho avuburira imbaraga n’ububasha burengera kandi butabara abe mu buryo bukomeye; erega iyo mubonye muri mwebwe hari ibitari kugenda neza kandi byabarangiriyeho, nta burengezi nta butabazi ni ho Uhoraho aba ari hafi yanyu mu kubigaragariza kandi mu gukora imirimo n’ibitangaza, kuko akora ibishoboka mu bidashoboka, kandi akabavuburira ibyiza aho mudakeka kugira ngo mubone yuko ari we ukoze atari mwebwe mukoze.

Ndabakunda rero nimukomere kandi mukomeze mwizere Imana kandi mwiringiye Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, we wabagiriye neza kandi akaba akomeje kubagirira neza, n’ubwo muri byinshi bigoye kandi bigiye bibarushya, ariko kuruhurwa kuri bugufi kuri buri wese; nimugororokere Uhoraho, byose mubimuzanire kandi mubimuharire, kuko yiteguye gukorana namwe imirimo n’ibitangaza; nimukomere ndabakunda kandi mushishikarire umurimo wanyu, dore igihe kirageze cyo kubohora benshi mu Isi kandi gutabara benshi mu Isi, binyujijwe muri mwebwe mwatowe kandi mwatoranyijwe; mubona iki gikorwa mukora ari gitoya ariko gifite agaciro mu maso y’Uhoraho, kuko umwanya wa buri wese atanga kugira ngo yitambire roho nyamwinshi, ni umwanya mwiza kandi umwanya w’urukundo, kuko mwizigamira kandi mukomeje kwiteganyiriza ibizabatunga kandi ibizabagirira akamaro mu bihe biri imbere; ndabakunda ndabashyigikiye Ntore Ntumwa z’Ijuru muryango w’Uhoraho, nimugubwe neza kandi mwishyire mwizane Uhoraho Imana arabakunda, nanjye rero mbasesekajeho umugisha wanjye wa kibyeyi ngira nti “Nimwishime kandi mwishimire mu ngoro ntagatifu aho Uhoraho Imana yabahurije hamwe kugira ngo mukuze kandi musingize Izina rye”.

NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE, NIMUKOMERE MUKATAZE MWIRINGIRE UHORAHO ARI KUMWE NAMWE; AMAHORO Y’IMANA NABANE NAMWE, NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *