UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 31 WERURWE 2023

Mwitegereze neza iyo sura yanjye, mpura n’umwana wanjye, uburyo bitari byoroshye, kandi uburyo nari nuzuye ishavu ryinshi n’agahinda kenshi, nshengurwa n’ibyo nabonaga, byakorerwaga kandi bikorerwa umwana wanjye. Nari mfite igishyika cyinshi, kandi igishyika cyansunikaga, mu rukundo rutagereranywa nari mfitiye ikiremwa muntu, kandi nkabona akaga, ndetse n’akangaratete Mwene Muntu yari ari kugenda yishyiramo, cyane cyane ubwo nabonaga bakubita kandi basunika Yezu Kristu, umwana wanjye, Imana yanjye, nkabona Mwene Muntu atari guha agaciro ubumana bwe.

Nagize igishyika gikomeye, cyane cyane ntekereza aho Muntu ari kwishyira, kandi aho Muntu ari kwiganisha; kuko nabonaga Isi yose yuzuye umwijima, kandi yuzuye icuraburindi; bityo mpura n’intimba, kandi nshengurwa n’agahinda, cyane cyane mu gishyika umwana wanjye yari afite cyo gucungura Mwene Muntu.

Yezu Kristu, we wari wemeye byose kandi wari wakiriye byose, yaranzwe no kumpumuriza, kandi arangwa no gukomeza ndetse no gukomeza abari bamukikije, ndetse n’abari bamugaragiye, cyane cyane abo babonaga bishwe n’intimba kandi bishwe n’agahinda; ariko kandi aranganwa ubutwari ndetse aranganwa urukundo rukomeye, kuko umwete n’ishyaka, ndetse n’urukundo rutigeze rucogora kuri we.

Nimwitegereze iyo sura y’umubyeyi kandi mwitegereze iyo sura y’umwana, warebaga umubyeyi mu maso ye, bityo nanjye nkamurebana igishyika gikomeye, cyane cyane mbona namufasha kandi mbona namwakira, ariko abishi ndetse n’abagizi ba nabi, bari bamukikije mu kumusunika ndetse no kurushaho kumutota amagambo ndetse bamubwira iby’urukozasoni; bamutuka kandi bamuvumagiza, bakansunika bankwena, bampinduye nk’umusazi imbere y’imbaga nyamwinshi.

Ariko kandi urwo rukundo nari mfitiye Isi yose, kandi nari mfitiye umwana wanjye, ntabwo rwigeze rutezuka, ahubwo namufashije cyane cyane mu kumwakira, nshyingura ku mutima kandi mufasha mu rugendo rwe, bityo dukomezanya urugendo kugeza ku iherezo.

Namwe rero, ntore z’Imana, kandi bana banjye nkunda, nimukomeze muzirikane iyo sura, kandi muzirikane iyo shusho ibanyura mu maso, muyitegereze neza nk’abahahagaze kandi nk’abaharangamiye, bityo ntimuhakure ijisho, namwe mugirire igishyika abo mubona barengana, kandi n’abo mubona baziza ubusa.

Akarengane karagwiriye hirya no hino mu Isi, ariko kandi benshi bakumva ko ari ibikino ndetse ari n’umunyenga, babona bagenzi babo bari mu magorwa akomeye, bakumva ko ari igihe cyo kubakwena, ndetse no kubatererana.

Igihe mubonye abarushye ndetse n’abaremerewe bashyizwe mu maboko y’abishi, kandi mu maboko y’akarengane, ni igihe cyanyu cyo kugira ngo musenge kandi musabire abo bose, baba babashyize hagati kandi bababoshye, kugira ngo babohorwe kandi n’abo bose baba bari gutoteza, kandi baba babohaboshye, babashyize mu kangaratete, kugira ngo nabo bagire umutima w’impuhwe, kandi umutima w’urukundo, umutima usabira abagizi ba nabi.

Ni igihe cyari gikomeye nkuri njyewe, kandi ni igihe kitari cyoroshye kuri njyewe, kuko nasabye Data kugira ngo ankomeze kandi akomeze umwana wanjye, kandi Imana yanjye; kugira ngo hagaragare imbaraga mu buryo budasanzwe, kandi hagaragare ubutwari mu buryo budasanzwe.

Njyewe rero nk’uwari wambaye umubiri-muntu, naranzwe n’igishyika gikomeye, kandi igishyika cya kibyeyi, bityo mpinda umushyitsi, ariko kandi sinatezuka, sinatererana, siniruka ngo njye kure, ahubwo nemera kwitegeza abari banyasamiye, kandi n’abari bari kundebana agasuzuguro, ndetse bankwena; bavuga bati “dore nyina kandi dore umubyeyi wa kiriya gisambo”.

Ariko kandi narabyakiriye byose nshyingura ku mutima, kuko umwana wanjye kandi Imana yanjye, nari muzi neza kandi nzi n’ikimuteganyirijwe, nzi n’icyo agiye gukora kuko nabonaga ari inzira itoroshye yo gucungura Mwene Muntu; kandi mu rukundo rw’Imana, ndetse no mu gishyika Uhoraho yari afitiye Isi, akaba ari cyo cyari cyatumye amwohereza kugira ngo aze gukiza Mwene Muntu, cyane cyane kuko yari amaze kwiroha mu kaga gakomeye, ndetse no mu icuraburindi.

Hagombaga rero igitambo gikomeye, kandi hagombaga imbaraga zidasanzwe, z’uko haboneka ugomba kwitanga kugira ngo hameneka amaraso yuhagira ibyaha bya Mwene Muntu.

Ni urukundo rero rukomeye kandi ni impuhwe zitavugwa, Kristu Nyagasani yagaragarije buri kiremwa cyose, nta n’umwe urobanuwe; bityo rero aho ngaho, akaba ari naho nakuye imbaraga mu buryo budasanzwe, cyane cyane zo gusabira abarengana, kandi zo kurenganura abari mu kaga.

Nimuhakure rero isomo rikomeye, mwebwe mwese biremwa mutuye Isi, kugira ngo iyo nzira kandi ihura ryanjye n’umwana wanjye, ntiribe imfabusa kuri mwebwe, ahubwo ribabere isomo rikomeye, cyane cyane ryo kwita ku bababaye, abarengana ndetse n’abatotezwa ku mpamvu ya Kristu, ndetse no ku mpamvu y’ingoma y’Imana.

Hari hirya no hino barengana kandi bagera mu bikomeye, abari inshuti ndetse n’abari abavandimwe, bakabitererana kandi bakabatererana mu kaga, ariko kandi icyo gihe ntabwo ari igihe cyo gutererana uwo wakunze, kandi igihe cyo gutererana uwo wari kumwe nawe; ahubwo aba ari igihe cyo kumufata mu bitugu ndetse no kumukomeza, kugira ngo umugaragarize urukundo, kandi umugaragarize ubuvandimwe.

Ngaho rero nimukomere kandi mukomezanye, cyane cyane muri mwebwe mwese mugenda muhura n’ibikomeye ndetse n’ibigeragezo, bityo abari inshuti bakabahungaho, ndetse n’ababyeyi bamwe bakihakana abana babo, n’abana bakihakana ababyeyi babo. Icyo gihe rero nicyo gihe kiba gikomeye cyo kugaragaza ubuvandimwe nyakuri, ndetse no kugaragaza ubucuti nyakuri kuko koko inshuti igaragarira mu kaga, kandi inshuti ikagaragarira mu bigeragezo.

Nimurebe rero urukundo mukundana hagati yanyu, babyeyi namwe bana, bavandimwe namwe nshuti, murebe urukundo ruri hagati yanyu, murebe koko niba mukunda nkanjye cyangwa niba mukunda nk’umwana wanjye Yezu Kristu.

Yezu Kristu yemeye kwitangira bose kandi yemera kugaragaza urukundo rwe mu nzira ye itoroshye, kuko yari afite igishyika cyo gucungura Mwene Muntu. Ntabwo yarobanuye ngo arebe runaka cyangwa arebe igihagararo n’isura, ahubwo yitangiye buri wese.

Niyo mpamvu rero mbakomeza kandi ngakomeza kubongerera imbaraga, cyane cyane muri iyi nzira ikomeye y’umusaraba, muri ubu bubabare bwa Kristu Nyagasani, kugira ngo bubabere inzira ikomeye y’ubukirisitu bwanyu, kandi bubabere inzira ikomeye yo kuzirikana urukundo mufitiye Kristu, ndetse n’urukundo mufitanye hagati yanyu.

Hari benshi bakunda kubera ibintu, kandi hari na benshi bakunda kubera amaramu y’icyo bakeneye ku bandi, bityo bagera mu kaga, kandi bagera aho rukomeye, bakabitakana kandi bari bazi icy’ingenzi. Ni igihe rero cyo kugaragaza ukuri kwanyu, kandi ni igihe cyo guhagarara mwemye kugira ngo muhagarare ku cyo muzi, ku cyo mwemera, byaba mu byoroshye, byaba no mu bikomeye.

Oya ntimugatabare igihe mubona ibintu byoroshye, cyangwa ngo mubane n’abandi igihe mubona bari mu mahoro no mu byishimo, igihe bageze mu kaga mukabihakana. Icyo gihe nicyo gihe kiba gikenewe kugira ngo buri wese akenere inkunga ya mugenzi we, kandi buri wese agaragarizwe ko atari wenyine.

Mu guhura kwanjye rero n’umwana wanjye, byamuteye imbaraga zikomeye, n’ubwo yari Imana ariko kandi yari yambaye ubumuntu, byose abikorera mu bumuntu, ariko kandi yambaye isura ya kimana. Ni igihe rero kitari cyoroshye, kuko benshi bari batangiye kumuhungaho, kandi benshi bari batangiye kumukwena, bagize ubwoba kandi batangiye kwibaza uwo ari we, niba koko ari Imana, niba ari Nyagasani waje kubakiza ndetse no kubarohora.

Hari benshi bari bamaze guhura n’akaga gakomeye, ugushidikanya kwabaye kwinshi. Mu kuza kwanjye rero, byakomeje benshi cyane cyane intumwa, ndetse n’abari bahari bumva kandi barasobanukiwe, bityo bibatera gukomera ndetse no gukomeza umwete wo gukomeza gukunda Imana, ndetse no gukunda Kristu Nyagasani.

Namwe rero, mu gushyigikirana kwanyu, ndetse no mu guterana inkunga kwanyu, cyane cyane mu bahuye n’akaga n’ibigeragezo, bikomeza benshi kandi bigatera inkunga, niba uri mu kaga kandi niba uri mu bigeragezo. Nimumurebereho kandi mundebereho, kuko nababereye urugero kandi nkababera inyenyeri y’icyiza, y’urukundo rudatezuka kandi y’urukundo rutarobanura, y’urukundo rukunda kugera ku iherezo, cyane cyane mu bikomeye, mu bigeragezo, igihe uba ubona nta n’umwe wakurenganura, kandi igihe uba ubona bose baguhunzeho.

Aho ngaho niho buri wese aba akeneye inkunga ya mugenzi we, kandi niho buri wese aba akenewe kugira ngo afate mugenzi we bitugu. Nimukomere rero mwebwe mwese mucika intege igihe ibigeragezo bije, igihe abavandimwe banyu bageze mu kaga mukabahungaho, ntabwo muba mugaragaje ubuvandimwe nyakuri, kandi ntabwo muba mugaragaje urukundo rw’abana b’Imana.

Ndabatoza icyiza kandi ndabatoza kunyura Imana, kugira ngo muturebereho kandi mutugendereho, kuko twabaye intangarugero mu buzima bwanyu, kandi tukabamurikira mu cyiza, kugira ngo mugere ikirenge mu cya Kristu, kandi mugere ikirenge mu cyanjye.

Mbifurije umunsi mwiza n’ikizirikano gihire, bityo inzira y’ububabare bwa Kristu ntikababere imfabusa, cyangwa ngo muzirikane gusa mu magambo, ahubwo mujye muyicengezamo mu mutima wanyu, imanuke mu maraso ndetse no mu misokoro. Buri wese urukundo rumucengere, impuhwe ndetse n’imbabazi zo kugirirana hagati yanyu, zibabemo kandi zibubakemo, kugira ngo koko mube intore zizihiye uwazitoye, kandi buri wese abe uhagaze koko mu birindiro by’Uhoraho, kandi uhagaze ku mazamu y’Uhoraho, ndetse no mu mwanya Kristu Nyagasani yabahagaritsemo.

Iki ni igihe gikomeye cyo kuzirikana kandi iki ni igihe gikomeye kitoroshye cyo kugira ngo buri wese azirikane ububabare bwa Kristu, kandi buri wese aharanire kugera ikirenge mu cye, kumureberaho ndetse no kundeberaho, kugira ngo buri wese arangwe n’umutima utuza kandi woroshya, umutima wakira kandi wiyumanganya.

Ni igihe rero gikomeye mwongererwamo imbaraga, kandi ni igihe gikomeye mwongererwamo ubutwari, cyane ku barangwa n’intege nkeya, ubwoba ndetse n’ibindi, kuko ubwoba buterwa na Sekibi, bityo mukihakana icyo mwemeye.

Iki rero ni igihe koko mbakomezamo kandi mugahabwamo imbaraga mu buryo budasanzwe, iyo mwemera guhamya mu bikomeye, cyane cyane mubona muhagaze hagati y’abashobora kubagirira nabi, ndetse n’ababarusha amaboko, baba babafiteho ijambo. Ariko mujye mwemera muhamye ukuri kwanyu, kuko hejuru y’abantu tuba duhari, kandi hejuru y’ibikomerezwa, ndetse n’ababarusha amaboko, Kristu Nyagasani aba ahari kugira ngo abarenganure.

Nagaragaje rero ubutwari bukomeye, igihe nahuraga na Kristu Nyagasani, cyane cyane kuko benshi bari bamuhunzeho, bityo nemera kwitambika, nemera kumusanga mu kaga gakomeye kandi nemera kumusingirana, muhobera, bityo rero urukundo rwanjye ruhoberana n’urwe; bityo umutima wanjye wiyunga n’uwe, abasha guhabwa imbaraga ku buryo budasanzwe, kandi mbasha kumufasha, ndetse mbasha no kumwakira, n’ubwo abenshi batabashije gusobanukirwa ibikorwa byacu ndetse n’icyo twari dukoze, ariko kandi twari dukoze igikorwa gikomeye kandi cyafashije Isi yose.

Mbifurije umunsi mwiza, kandi mbifurije gukomera.

Ndi Mariya nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ngira nti “Nimukomere kandi mwirinde gutezuka, mwirinde gusakuriza mu kigeragezo, kandi mwirinde gutererana abanyu, igihe bagezemu bikomeye, kuko nzababereye intangarugero, kandi nkabereka isura ndetse n’ishusho nyakuri ku kiremwamuntu.

AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *