UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 10 WERURWE 2025

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye Ntore za DATA, nimugubwe neza turi kumwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mbasendereje imbaraga n’ububasha byanjye, kugira ngo bihore iteka bigurumanisha ikibatsi cy’urukundo mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbambitse imbaraga rero kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana kuko naje kugendana namwe kandi nkaba naje kubana namwe, ndi Mutagatifu Mariya Madalena utaramanye namwe; erega ndaganje ndi muri mwe kandi mbashyigikiye muri byose, mbakomereje intambwe, nimugubwe neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kuko turi kumwe mu bikorwa by’urugamba kandi mu gukomeza kurwanya umwanzi twivuye inyuma, mu kumutsinda ibitego kandi mu gutsiratsiza ububasha bwe mu buryo bukomeye, kugira ngo koko aburizwemo kandi arusheho kwamburwa ijambo mu buryo bukomeye.

Ni muri iyo mpamvu rero dukomeje kwihuriza hamwe cyane cyane mu kwifatikanya namwe mu isengesho ryanyu rya buri munsi, kugira ngo koko dutsinde kandi dutsiratsize imbaraga za Nyakibi zose aho ziva zikagera, ububasha bwa DATA rero buraganje bukomeje kwigararagariza hirya no hino mu Isi, mu gutsemba kandi mu guhirika ibinyabubasha byose aho biva bikagera bishaka kubangamira umugambi wa DATA muri Mwene Muntu, kugira ngo koko harusheho gutegurwa icyazigamiwe Mwene Muntu kuva kera na kare, bityo buri wese abashe kukironswa kandi abashe kugishyikirizwa nta nkomyi; ni yo mpamvu rero dukomeje gukuraho icyitwa imbogamizi cyose kandi ni yo mpamvu rero dukomeje gukuraho icyakwitambika mu mayira ya Mwene Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo adashyikirizwa ibyiza by’agatangaza yateguriwe na DATA kuva kera na kare, bityo rero tukaba twaraje nk’abatazanuzi b’amayira ba Mwene Muntu kandi tukaba twaraje guhigika ibikorwa byose by’umwanzi aho biva bikagera kugira ngo koko Mwene Muntu arusheho kugira ubwisanzure muri Uhoraho Imana kandi arusheho kuba mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye; ni yo mpamvu rero dukomeje kurwana turwanirira Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera ubutitsa kandi ubutaretsa, kuko mu bikorwa byatuzanye mu Isi ari ugukomeza kubohoza ubuzima bw’Ikiremwa Muntu, cyane cyane abo bose yigaruriye kandi abo bose umwanzi yajyanyeho iminyago tukaba twaraje kubabohora ku ngoyi y’umwanzi mu buryo bukomeye, kugira ngo koko babeho mu bwisanzure kandi barusheho kuba mu rukundo rwa DATA uko bikwiriye.

Ndi kumwe namwe rero mu bikorwa bya buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu njyana y’urugamba, kuko dukomeje kubateguriramo byinshi byiza cyane cyane ibikomeza kubageza ku mutsindo wa DATA uko bikwiriye, tukaba dukomeje kubibasendereza kandi tukaba dukomeje kubibasesekazaho uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko namwe n’ubwo mwateguriwe ibyiza by’agatangaza kuva kera na kare, murusheho kubyakira kandi murusheho gusesekazwaho byinshi byiza kuko byose biri mu nteguro ya DATA kandi akaba yarabazigamiye byinshi byiza, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kubisakazaho kandi akaba ari igihe cyo kubibasendereza, cyane cyane ku bari maso akaba ari igihe cyo kwakira ingabire ndetse n’ingabirano mu buryo bukomeye.

Murabe maso rero kandi musenge mwirinde kurangara kandi mwirinde ibibarangaza aho biva bikagera, ahubwo nimurusheho kwegukira urukundo rwa DATA, ruganze kandi ruture mu mitima yanyu, bityo murusheho kumwirunduriramo wese kandi imitima yanyu irusheho kumwegukira mukora icyiza kandi mukora ikigendanye n’ugushaka kwe uko bikwiriye, nanjye ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubakomereza intambwe muri byose, oya ntimuzatsikira turi kumwe kandi ntimuzadandabirana turi kumwe mu rugendo, kuko naje kubakomezamo imbaraga ndetse n’ububasha kandi nkaba naraje kubambika imbaraga zidasanzwe zibafasha gukatariza mu nzira igana Uhoraho Imana kandi  zibafasha mu gukatariza mu gukora icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ibyo byiza rero mwazigamiwe kuva kera na kare ngaho nimurusheho kubisigasira cyane cyane mu buzima bwanyu, mumenye kubirinda kandi mumenye kubicungira umutekano kuri buri umwe umwe, bityo igihe DATA azaba aje guhemba ndetse no guhana, buri wese muri mwe azabashe kwakira ibihembo, kuko ntifuza ko hari n’umwe rero wakwakira ibihano, nimubiharanire kandi mushakashake ingoma ya DATA ikiboneka kuko iki gihe ari igihe cyo kwihunikira ubukungu bukomeye, cyane cyane ku babizi ndetse n’abatabizi; oya bana banjye iki gihe si igihe cyo kurambika, kandi si igihe cyo kurangara ahubwo nimukomeze urugendo kandi mukataze muri byose, najye mbafatiye iry’iburyo kandi nkomeje umujishi kuri buri wese, kuko naje  gusabana namwe kandi nkaba naraje kugendana namwe kugira ngo nkomeze kubatoza iby’ubutungane kandi iby’Ingoma ya DATA, kuko naje kubibashishikariza kandi nkaba naraje kibashishikariza buri kimwe cyose kinyura Uhoraho Imana kugira ngo koko namwe mubereho mu rukundo rwa DATA kandi mubeho muri mu gushaka kw’Imana, kuko nanjye ari cyo cyampihibikanyije kuva kera na kare, bityo mu gihe koko nari maze gusobanukirwa urukundo rw’Uhoraho Imana icyo ari cyo n’urwo ari rwo mu buzima bwanjye nirunduye wese kandi nitanga wese ntitangiriye, namwe rero nimwirundurire muri Uhoraho Imana kugira ngo ibikorwa byanyu abiyobore kandi abigenge kandi ababere umuyobozi w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, kuko muri DATA hari byose, bityo rero nta na kimwe muzakena mumufite kandi nta na kimwe muzamuburana, kuko byose ari we bikomokaho kandi akabitanga ku buntu.

Kuri uyu munsi rero naje gukomeza kubashishikaza kandi naje gukomeza kubavomerera, kubambika imbaraga kugira ngo koko murusheho gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kandi murusheho kumva ndetse no kumvira icyo Imana ibashakaho ibihe byose, kuko naje kubasobanurira ibyo benshi batabasha kwisobanurira kandi nkaba naraje kubaha urukundo rukomeye kugira ngo koko mukomere mu rugendo mwatangijwe n’Uhoraho Imana kandi mukomere mu bikorwa nk’ibi ngibi mwateguriwe na DATA kuva kera na kare, kuko hari benshi Umukiza Yezu Kristu yateguriye amayira kuva kera na kare mu kwemera kwitamba kandi mu kwemera kumena amaraso ye y’igiciro, ariko na n’ubu bakaba bakomeje kunangira umutima nkana, kandi bakaba bakomeje kugenda uko bishakiye.

Ni igihe rero cyo gukuraho icyitwa ugushaka kwa Mwene Muntu, hakagaragara ugushaka kwa DATA mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, nk’uko rero nta n’umwe wifiteho ububasha ndetse n’uburenganzira, ni yo mpamvu natwe rero iyo twururukiye gukora nta kitwitambika imbere kandi nta kibuza DATA gukora icyo yateguye kandi icyo yagennye buri munsi; kuri uyu munsi udasanzwe rero tukaba twakoze byinshi mu Isi, hirya no hino mu Kiremwa Muntu kandi tukaba twafunguye amaso benshi, mu kurushaho kwigarurira imitima ya benshi kandi mu kurushaho gushyikiriza benshi mu Isi ibyo bateguriwe kandi ibyo bateganyirijwe kuva kera na kare, akaba ari igihe cyo gukomeza gutanga ingabire ndetse n’ingabirano, cyane cyane ku bari maso kandi ku biteguye kwakira; namwe nimukomeze gutega ibiganza, ikiruta ibindi mukomeze kuba maso, mushishikare kandi mukore mutikoresheje kuko mu muzabibu wa DATA harimo abakozi benshi bityo rero tukaba tutifuza ab’ibigwari, nimukotane kandi mukotanire ingoma igana Imana kandi mukotanire ubutungane nyakuri kuko ari bwo buzabageza aho DATA ari kandi aganje.

Twiteguye rero gutaramana namwe kandi twiteguye kuzababona muri iburyo bwacu, kuko turi abatoza muri mwe, ngaho rero nimukomeze gutozwa gitore kandi mukomeze gutozwa gitwari kuko dukomeje kubagenera byinshi byiza buri munsi kandi tukaba dukomeje kubategurira ibyiza by’agatangaza cyane cyane ibikomeza gufasha roho zanyu kubakwa kandi kubakika bundi bushya; nimwakire imbaraga zibakomeza mu rugendo bana banjye kandi nimwakire ubutwari ndetse n’ubushobozi, bityo mubashe gutwara byose mu rukundo kandi mubashe kwihanganira ibibagerageza kandi ibibaca intege mu rugendo, mubashe kwiyumanganya uko bikwiriye, nanjye nkomeje kubarengera kandi nkomeje kubaha ububasha bwanjye, kugira ngo koko murindwe kandi musigasirwe nabwo mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Mbahaye rero umugisha utagabanyije kuri uyu munsi, kugira ngo koko ubakomeze mu rugendo rwanyu kandi urusheho kubigaragariza cyane cyane mu bikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba urwunguko kuri roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si, mu kuzitagatifuza kandi mu kuzihindura nshya mu kuzishyira koko mu gushaka kwa DATA uko bikwiriye, kuko ibyo byose ari ibikorwa dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye, nkaba nshimiye rero buri wese ishyaka ubwitange adahwema kutugaragariza, kandi nkaba nshimiye kuza guhire kwanyu, kuko iteka ryose iyo mbahamagaye murikiriza kandi nakomanga mugakingura bwangu; ntimukaninire rero urukundo rwacu ahubwo iteka ryose nimuhore murwisanzuriyemo kandi muhore murwisangamo cyane cyane mu bikorwa byo kwitanga ndetse no kwitangira abandi, nibihore bibaranga kandi bihore bibahihibikanya aho muri hose, murushaho kwitabira isengesho rya buri munsi kandi murushaho kugaragaza koko urukundo mufitiye DATA, ko mutarukesha ikiguzi ahubwo ari ishyaka ndetse n’urukundo rubatuyemo bityo rugahora rubahihibikanya uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko hagire roho nyinshi zirohorwa kubera ubusabizi bwanyu kandi kubera ubwitange bwanyu bwa buri munsi.

Nimugubwe neza rero turi kumwe turataramanye ibihe byose ndi Mariya Madalena, mbahaye urukundo rwanjye bana banjye kandi mbakomereje ukwemera ndetse n’ukwizera, ubuzima bwanyu koko niburusheho kuba amateka akomeye, cyane cyane mu buzima bw’Ikiremwa Muntu buri hirya no hino, mu gutabara kandi mu kugurarurana ingoga benshi bari barajyanywe kure n’umwanzi, nanjye turi kumwe muri ibyo bikorwa bidasanzwe kandi turi kumwe muri ubwo butabazi butagatifu, kuko ndi rwagati yanyu kandi nkaba iburyo ibumoso, kugira ngo koko nkomeze kubambika imbaraga z’ububasha bwanjye.

NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MARIYA MADALENA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *