UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 10 WERURWE 2025
Mbasendereje imbaraga z’urukundo rwanjye Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije umunsi mwiza, igitondo gihire, igitondo cy’umugisha kuri buri wese, ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Yozefu ubataramishije kandi utaramanye namwe muri ubu buryo, kugira ngo koko mbasenderezeho imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbasesureho ikibatsi cyanjye gitagatifu kibakomeza kandi kibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ndi kumwe namwe rero kugira ngo nkomeze kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kandi ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe kuri uyu munsi ukomeye w’ibikorwa bya DATA, naje kwifatikanyamo namwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye, kuko dukomeje kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo muri Mwene Muntu kandi tukaba dukomeje gushyigikira ibikorwa byacu bikomeye hirya no hino ku Isi, kugira ngo koko habeho urukundo rwisanzuye muri Mwene Muntu aho ava akagera.
Ndi kumwe namwe rero nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mbashyigikiye Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, mbambitse imbaraga kandi mbahaye gukomera muri iki gitondo, nimukomere kandi murusheho gukomeza urugendo kuri buri umwe umwe, mufatane urunana kandi murusheho gutahiriza umugozi umwe kuko mbabumbiye hamwe mu mutima wanjye kandi nkaba mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye, kugira ngo koko nkomeze kubasesekazaho ibyiza by’Ijuru.
Nifatikanyije namwe rero muri byose, nimukomere kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba mbahaye gutsinda muri byose, nimwakire umutsindo wanjye n’uwa DATA kugira ngo ukomeze kwigaragariza muri mwe kandi mukomeze kuwugenderamo ibihe byose, kuko nganje ndi rwagati yanyu mu mutsindo udakuka wa DATA kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe mu gukomeza kubatsindira umwanzi nivuye inyuma.
Namwe rero nimukataze kandi mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe, kugira ngo koko nkomeze kubambika imbaraga kandi nkomeze kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye, bityo nshyigikire buri wese kandi nambike buri wese ububasha bukomeye kandi nambike buri wese ubudahangarwa, bityo ikibi cyose ntikikabavogere kandi ntikababone urwaho, kuko mbarindishije ububasha bwanjye, nk’uko rero narinze Umwana Yezu namwe nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubacungira umutekano cyane cyane muri ibi bihe nkomeje kwegezayo ibitero bibisha by’umwanzi kandi nkomeje kwegezayo ububisha bwe bwose aho buva bukagera, kugira ngo koko mukomeze kurindirwa mu bubasha bwacu, kandi mukomeze gusigasirwa mu minsi mibi.
Turi kumwe rero mu njyana y’urugamba kuri uyu munsi, kandi mbambitse imbaraga Ntore z’Umusumbabyose, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri byose, bityo rero ububasha bwacu nibuganze kandi butsinde butsiratsize ikibi cyose mu Isi ndetse no muri Mwene Muntu, kuko twaje kwifatikanya namwe mu kurwana urugamba kandi mu kurwanirira ababizi ndetse n’abatabizi, kugira ngo koko dusesekaze ikibatsi cyacu cy’urukundo hirya no hino ku Isi, mu bakizi ndetse n’abatakizi hose turusheho kwigarurira benshi kandi turusheho kwigarurira Mwene Muntu twivuye inyuma; turi kumwe rero mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, nimukomere Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana, kandi nkaba nkomeje kubakomereza intambwe muri byose.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA, TURATARAMANYE KANDI MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, IGITONDO CYIZA KURI BURI WESE, NIMUGUBWE NEZA MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA, NDI KUMWE NAMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBATARAMISHIJE, AMAHORO AMAHORO.