UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 20 WERURWE 2025

Mbifurije umunsi mwiza, igitondo gihire kuri buri wese, ntaramanye namwe ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane kandi ubahobereye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mbifuriza ibihe byiza kuri buri wese kandi gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, kuko turi kumwe mu njyana y’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi naje kubavomerera kandi naje kubasesekazaho imbaraga z’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, mu kurushaho kuzibuganiriza mu mibiri yanyu kandi mu kurushaho kuzubakamo bundi bushya ndetse no kuzisendereza muri buri wese; nimwakire rero gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, kuko ndi umubyeyi uganje rwagati yanyu mu kubarinda, mu kubacungira umutekano kandi mu kubashyigikira muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko ndusheho kurangiza byinshi Uhoraho Imana yateguriye muri mwe.

Nimukomeze rero kwakira izo mbaraga muronswa uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko zirusheho kubategura kandi zirusheho kubavugururamo ubutwari bukomeye bubafasha kujya ku rugamba, nanjye ndahari nk’umubyeyi wanyu kandi ndahari nk’ubambutsa muri byose, nkabacungira umutekano kandi nkakomeza kubarindira mu bubasha bwanjye nk’uko rero nkomeje kurinda Ibiremwa hirya no hino, namwe nkomeje kubahozaho ijisho ryanjye kandi nkomeje kubahozaho urukundo rwanjye rusendereye kandi rusenderezwa bose hirya no hino ku Isi, kugira ngo koko bahabwe imbaraga zikomeye zinkomokaho kandi zikomoka muri DATA, zibashyigikire kandi zibakomeze.

Murarinzwe rero kandi murashyigikiwe kuko ububasha bwacu bukomeye bwururukirijwe muri mwe, kugira ngo koko murusheho gutezwa intambwe kandi murusheho gushyigikirirwa mu bikorwa byacu bikomeye kandi bihambaye, kuko iteka ryose tuza kubigaragariza muri mwe kandi tukaza kubibuganiza mu mibiri yanyu, kugira ngo koko hirya no hino ku Isi hakorwe byinshi kandi habashe gushyigikirwa benshi mu rukundo rwacu rukomeye, kuko twabatoranyije kandi tukabagira umwihariko ukomeye kugira ngo tujye dukorera byinshi mu mibiri yanyu mu rukundo rukomeye dukomeje gutegurana buri wese muri mwe, kugira ngo koko icyo mwatorewe kandi icyo mwateganyirijwe kuva kera na kare kirusheho kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega hari byinshi dukomeje gushyira ku murongo kandi hari byinshi dukomeje gushyira ku mugaragaro mu buryo bukomeye, kugira ngo koko bitangire guhabwa umwanya ukwiriye kandi ukomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko hari byinshi umwanzi yapfukiranye muri Mwene Muntu, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kubitangariza ahabona kandi akaba ari igihe cyo kubifungurira buri wese, cyane cyane aho hose umwanzi yari yaragiye azibiranya ibyiza Mwene Muntu yateguriwe, tukaba twaraje kubifungura mu buryo bukomeye kandi tukaba twaraje gufungura byinshi byiza kandi bikomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kugira ngo buri wese abashe kwibona kandi abashe kwisanga mu cyo yateguriwe na DATA.

Namwe rero ntimwatunguranye mu mugambi wacu ukomeye kandi ntimwatunguranye mu mugambi wa DATA kuko integuro yanyu yahozeho kuva kera na kare, bityo rero ibyo dukorana namwe kandi ibyo twuzuriza mu mibiri yanyu bikaba ari ibikorwa bikomeye koko kandi akaba ari ibikorwa bihambaye, kuko dukomeje kwikiriza Mwene Muntu dukoresheje ububasha bwacu buhambaye dukomeje kumanurira mu mibiri yanyu; erega mutwaye amabanga y’iby’Ijuru n’ubwo mutabasha kubyumva cyangwa se ngo mubashe kubisobanukirwa, ariko kandi mubitse ubukungu bukomeye mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ni yo mpamvu rero nta na kimwe mugomba gukerensa kandi nta na kimwe mugomba gusubiza inyuma, cyane cyane mu byo mwumva kandi mu byo mwakira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko buri wese afite integuro ye kandi akaba afite injyana y’urugamba agomba kurwana, cyane cyane muri ibi bihe dukomeje gutegura bose kandi dukomeje gutegura benshi, kugira ngo koko buri wese abashe kwisanga mu cyo yahamagariwe; namwe rero muri mu muzabibu w’Uhoraho kandi muri mu bikorwa bye mu buryo budasubirwaho, nimukomeze gutekanira mu rukari rwe rutagatifu kandi ruhire, kuko mwahateguriwe kandi mukaba mwarahatoranyirijwe n’ububasha bukomeye bw’Uhoraho Imana, cyane cyane mu kubuzurizamo imbaraga ze zitavogerwa kandi mu kubagabiriramo ibyiza bye by’agatangaza benshi batabasha kubona kandi benshi batabasha kuronswa, ni yo mpamvu rero mugomba kwakira buri kimwe cyose tubagenera kandi ni yo mpamvu mugomba guhora mutegeye ibiganza Ijuru mwakira imbaraga nyinshi kandi mwakira ububasha bukomeye bukomoka muri Uhoraho Imana, kugira ngo koko mwebwe muhora ku gicaniro kandi mwebwe muhora ku isoko muvomererwe kandi musenderezwe imbaraga zibafasha gufasha benshi mu Isi bari hirya no hino, cyane cyane abo bose badasobanukiwe koko ibikorwa by’Uhoraho Imana, aho biva n’aho bijya cyane cyane muri ibi bihe.

Mwashyizwe rero ku gicaniro cy’urukundo rw’Uhoraho Imana kugira ngo murusheho kugitangariza ababizi ndetse n’abatabizi, kandi mwashyizwe ahakomeye kugira ngo murusheho namwe gukomeza abandi, cyane cyane abaza babagana kandi abaza babasanga, kugira ngo koko mubone icyo mubaramiza kuko urukundo rwacu kandi urukundo rw’Uhoraho Imana ruganje muri mwe kandi rukaba rutuye mu buzima bwa buri wese muri mwe; nimukomeze rero kurwakira kandi nimukomeze kurusendereza hose ndetse na hose, kuko mu Isi dukomeje kugenda turuvugurura mu buryo bukomeye kandi tukaba dukomeje kugenda turuvugurura muri Mwene Muntu kugira ngo koko harusheho gutama intamo y’icyiza muri buri wese; ni yo mpamvu rero nkomeje kugendana namwe kandi ni yo mpamvu nkomeje kubana namwe, kugira ngo koko nkomeze kubasobanurira byinshi byiza kandi nkomeze kubasabanisha n’Ijuru mu buryo bukomeye, mbaha imbaraga kandi mbaha gutsinda muri buri kimwe cyose; ngaho nimwakire imbaraga zanjye igitondo nk’iki ngiki kandi nimwakire ububasha bwanjye, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa bya DATA kugira ngo bikomeze kubashyigikira mu kwemera ndetse no mu kwizera kwanyu.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NTORE DUKUNDA KANDI NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE, MBAHAYE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA MURI BYOSE; AMAHORO AMAHORO, NDI KUMWE NAMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA KANDI UBATARAMISHIJE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *