UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 11 GICURASI 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bya buri munsi, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, kugira ngo koko mbageze ku mutsindo Uhoraho Imana abifuzaho; mbambitse imbaraga cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza twururukije ububasha bukomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kugira ngo dushyigikire benshi kandi dushyigikire byose mu rukundo rwacu; ni yo mpamvu rero tudahwema  kwigaragariza hirya no hino ku Isi, ahubwo iteka ryose tuza mu bubasha bukomeye kandi tukaza mu mbaraga zidasanzwe kugira ngo koko turusheho kubohoza Mwene Muntu umwanzi yigaruriye kandi yatwayeho iminyago mu buryo bukomeye.

Ndabashyigikiye rero kandi mbambitse imbaraga mu bihe nk’ibi ngibi bidasanzwe, kugira ngo koko mbashyigikire ku murimo mwatorewe kandi mwahamagariwemo n’Uhoraho Imana, ibihe nk’ibi ngibi rero bidasanzwe, naje kubakomeza kandi naje kubashyigikiramo imbaraga z’ububasha bwacu bukomeye, kugira ngo koko mushyigikirwe n’urukundo rwacu kandi mukomeze kurengerwa narwo mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mpari kugira ngo nkomeze kugendana namwe kandi nkaba mpari kugira ngo nkomeze kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose, nimwakire indamukanyo yanjye kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko twururukije imbaraga zikomeye mu batuye iyi Si bose kandi tukaba twasakaje amahoro, umugisha w’igisagirane ku bemera ndetse n’abatemera, kugira ngo koko barusheho kwakira urukundo rw’Uhoraho Imana mu buzima bwabo.

Ndabashyigikiye rero kandi mbambitse imbaraga mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimukomere kandi nimurusheho gukataza, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubabumbira hamwe kandi nkomeze kubafata ikiganza, cyane cyane mu rugendo rwanyu ndahari kugira ngo nkomeze kubambikiramo imbaraga bityo mbarinde ibicantege mu rugendo kandi mbarinde ibitsitaza kuri buri umwe umwe, kuko nkomeje kubahigikira ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera; ndabakunda cyane rero Ntore za DATA dutaramanye kandi dusangiye urugendo kuko naje kwibanira namwe kandi nkaba naraje gutaramana namwe, kugira ngo koko nkomeze kubasangiza Ibyiza by’Ijuru kuko mbiganjemo kandi nkaba mbituyemo ubuziraherezo, namwe rero nkaba nkomeje kubakururisha urukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubarehesha impuhwe zanjye za kibyeyi, kugira ngo zihore zibambutsa kandi zihore zibashyigikira cyane cyane mu nyanja z’ibigeragezo muhuriramo nabyo ku Isi; erega byose ndabibona kandi mwese ndababona kuko ndi muri mwe namwe mukaba muri njye, bityo rero umusabano wacu tukaba dukomeje kuwubumbira kamwe kandi tukaba dukomeje kuwagura nk’abamalayika, kugira ngo koko murusheho kwisanzurira mu rukundo rwacu kandi murusheho kwisanzurira mu bubasha bwacu butavogerwa.

Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje nimukomere mu rugendo turi kumwe, kuko mbambitse imbaraga mu rukari rw’Uhoraho Imana kugira ngo koko murusheho kurindwa kandi murusheho gucungirwa umutekano muri buri kimwe cyose; turi kumwe turataramanye, ngaho nimukomere kandi nimukomeze urugendo kuko nanjye turi kumwe muri buri kimwe cyose, kugira ngo nkomeze kubahaza Ibyiza by’Ijuru mbategurira umunsi ku munsi kandi DATA abategurira buri munota kandi buri segonda; nimwakire rero ibyo byiza nabazaniye cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza w’ibikorwa by’Uhoraho Imana muri Mwene Muntu, kuko yaje guhindura amatwara kandi akaba yaje guhindura byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; harahirwa abari maso kandi harahirwa abiteguye kwakira ibyo byiza akomeje gusesekaza mu Isi mu buryo budasanzwe, abo bose barahirwa kandi barahiriwe kuko koko bahazwa ingabire ndetse n’ingororano ze zidashira uko bwije n’uko bukeye; nimugire amahoro rero namwe Biremwa by’Uhoraho Imana ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kugira ngo koko murusheho gukataza mu murimo mwahamagariwe na DATA.

AMAHORO GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA KURI BURI WESE KANDI GUKOMERA MURI BURI KIMWE CYOSE, NANJYE TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *