Ndabaramukije Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije igitondo cyiza, igitondo gihire kuri buri wese, ndabakomeje rero mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, ntaramanye namwe kandi naje kugendana namwe mu buryo budasanzwe, kugira ngo koko turusheho gutsinda umwanzi ibitego kandi turusheho kumwirukana mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu burundu, kuko koko dukomeje guhashya ibikorwa bye bibi kandi bibisha kandi tukaba dukomeje kwegezayo ikibi ndetse n’igisa nacyo cyose kimukomokaho; namwe rero nimukomeze guhuriza imbaraga hamwe cyane cyane kuri uyu munsi kuko nanjye naje kubarwanirira kuri roho ndetse no ku mibiri yanyu, kugira ngo koko umwanzi atabagiraho ijambo kandi atabagiraho ububasha na gato, kuko ububasha n’uburenganzira mubufitweho na DATA gusa, ni yo mpamvu rero nkomeje kubahindira ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera kandi nkaba nkomeje kubegerezayo ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera cyane cyane ibyashaka kubagiraho ijambo, kandi ibyashaka kubagiraho uburenganzira, ibyo byose nkomeje kubikumirisha ububasha bwanjye kandi nkomeje kubarindisha imbaraga zanjye zitavogerwa, kugira ngo koko zibarinde kandi zibacungire umutekano muri buri kimwe cyose.

Nifatikanyije namwe nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza, twururukiye kubana namwe kandi twururukiye kurwanana namwe urugamba kuko koko abatagatifu ndetse n’abamalayika twaje kwifatikanya namwe kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kugira ngo duhindure byose bishya kandi duhindukize benshi cyane cyane abakomeje kugendera kure y’urukundo rw’Uhoraho Imana, tukaba twaje kubigarurira mu buryo budasubirwaho, kugira ngo bahinduke kandi barusheho guhindurwa bushya koko, kuko twururukiye kurwana urugamba rwa roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si, kugira ngo tuzigarure mu nzira itunganye kandi tuzigarure mu murongo nyakuri Uhoraho Imana azifuzaho; ni yo mpamvu rero naje kurwanana namwe urugamba cyane cyane kuri uyu munsi kandi ni yo mpamvu naje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba, kugira ngo dutsindire benshi kandi dutsinde umwanzi ibitego mu buryo bukomeye, bityo ububasha bwe bwose aho buva bukagera butsiratsizwe kandi imbaraga ze aho ziva zikagera zirusheho kwamaganwa mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo dusakaze kandi dusendereze urumuri rwacu ku bemera ndetse n’abatemera aho bari hose, kuko koko dukomeje gutatanya ikibi cy’umwanzi kandi tukaba dukomeje kucyegezayo burundu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kugira ngo koko hatangwe urumuri nyakuri kandi hatangwe imbaraga nshya zikomeye, cyane cyane izo dukomeje gusendereza abemera bose aho bari hirya no hino, kugira ngo koko bahamye kandi barusheho kwegukira mu buzima bwabo ibikorwa by’Uhoraho Imana ibihe byose.

Ndabakunda cyane rero kandi ndabazirikana nimugire amahoro mbifurije umunsi mwiza, nimukomere kandi murusheho gukataza mu bikorwa turi kumwe cyane cyane kuri uyu munsi, kuko koko naje kubarwanirira urugamba kandi nkaba naje kurwanirira Isi yose muri rusange kugira ngo koko nkomeze kuyishyitsa mu mutsindo nyakuri Uhoraho Imana ayifuzaho; ndabakunda cyane rero kandi ndabashyigikiye kuko duhorana namwe ibihe byose kandi nkakorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza, cyane cyane kuri uyu munsi nkaba naje kubakoreramo byinshi cyane kandi nkaba naje kubaha imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zikomeze kubafasha muri byose kandi zikomeze kubashoboza muri buri kimwe cyose, kuko koko uri mu rukundo rwanjye aratsinda kakahava kandi ararwana kakahava, ni yo mpamvu imbaraga zanjye nkomeje kuzigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi ni yo mpamvu ububasha bwanjye nkomeje kububasendereza kugira ngo koko bukomeze kubagirira umumaro cyane cyane mu kubwakira mu mibiri yanyu, kugira ngo namwe mubashe kubusendereza benshi mu Isi; ngaho nimwakire kuri buri wese kuko koko nururukanye ububasha bukomeye, kugira ngo mbusendereze muri mwe kandi mbusesekaze mu Isi hose muri rusange, bityo kuri uyu munsi udasanzwe w’agatangaza nkaba koko naje kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu Isi, mu mpuguro ndetse n’integuro zanjye nkomeje kugaragariza mu Kiremwa Muntu, kuko koko naje kurinda kandi nkaba naraje gucungira umutekano Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, namwe rero murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko koko ububasha bwanjye buganje muri mwe, kandi njye na DATA tukaba dukomeje kwikorera imirimo ikomeye, cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

NIMUKOMEZE INJYANA Y’URUGAMBA KANDI NIMUKOMERE TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA DUKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO UMUNSI MWIZA, TURATARAMANYE NIMUGIRE IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *