UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 04 KAMENA 2025

Ndabakomeje Biremwa by’Uhoraho Imana kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbahaye gukomera muri buri kimwe cyose, kuko ntaramanye namwe kandi nkaba naje kugendana namwe mu buryo budasanzwe bwa buri munsi, kugira ngo mbahe umutsindo wanjye n’uwa DATA kandi mbahe gutsinda mu buryo budasubirwaho, kuko koko imbaraga zanjye nkomeje kuzibasendereza kandi ububasha bwanjye butavogerwa nkaba nkomeje kubugaragariza iteka muri mwe, kugira ngo koko dukomeze kuvogagirana ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera; ndi kumwe namwe rero ku rugamba rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, kuko nkomeje kubaha gutsindira muri njye no muri DATA, kandi nkaba nkomeje kubaha ububasha bukomeye kandi ububasha koko budukomokaho kugira ngo buhore iteka bwigaragariza mu mibiri yanyu kandi buhore iteka bwigaragariza mu batuye iyi Si, kuko dukomeje gukorana imirimo ikomeye mu batuye iyi Si muri rusange kandi tukaba dukomeje gukorana ibikorwa bihambaye cyane cyane muri ibi bihe, kugira ngo koko dukomeze kuzuriza icyiza twazaniye abatuye iyi Si, kuko twatangiranye namwe uru rugendo kandi tukabatangiza uru rugamba rwo kurwanirira roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si, kugira ngo dushyirane byinshi ku murongo kandi dushyirane buri kimwe cyose mu mwanya wacyo, akaba ari yo mpamvu dukomeje gutandukanya ikibi n’icyiza muri Mwene Muntu kugira ngo icyiza abe ari cyo gikomeza gushyigikirwa kandi abe ari cyo gikomeza kurindwa, bityo ikiri ikibi cyose gikomoka ku mwanzi Sekibi kirusheho guterwa umugongo koko kuko hari benshi dukomeje kwigarurira cyane cyane uko bwije n’uko bukeye, tukaba dukomeje guhindukiza benshi mu rukundo rwacu, kuko hari abo umwanzi yari yaramaze kwigarurira kandi hakaba hari abo yari akomeje kwibasira cyane cyane muri ibi bihe, ariko ibyo byose dukomeje kugenda dutengeneza amayira ya Mwene Muntu kandi dukomeje kugenda dutesha agaciro mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko turusheho kwima umwanzi ijambo kandi turusheho kumwambura imbaraga z’ububasha bwe bwose aho buva bukagera, bityo Ijambo rya DATA kandi ibikorwa bye abe ari byo bikomeza gushyigikirwa kandi abe ari byo bikomeza kuganza muri Mwene Muntu.

Ni yo mpamvu rero dukomeje kubashyigikira kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje kubongeramo imbaraga uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko turusheho kubambika imbaraga cyane cyane muri ibi bihe kugira ngo namwe murusheho guhagarara neza ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wacu, kuko tudahwema kuwugaragariza muri mwe kandi tukaba tudahwema kuwugaragariza mu batuye iyi Si, byose binyujijwe mu gusenga kwanyu; ngaho rero nimukomeze gutakambira Isi ndetse n’abayituye kandi nimukomeze gutakamba nta buryarya, kuko koko hari benshi bakomeje gusenga bibwira ko koko basenga, ariko kandi umwanzi yarabinjiriye mu buryo bwa bucece, benshi batabasha gusobanukirwa kandi batabasha kumva, ariko mwebwe mwarahiriwe kuko dukomeje kubahishurira byinshi by’agaciro gakomeye cyane cyane muri ibi bihe kandi tugakomeza kubereka aho icyasha cy’umwanzi kiri kugira ngo murusheho kugihungira kure.

Muririnde rero kumwishyira kandi muririnde kumuha urwaho kugira ngo yinjire ature kandi aganze mu buzima bwanyu, ahubwo iteka ryose nimuhore mumuhindira kure kandi muhore muhinda ikibi cye cyose aho kiva kikagera; oya ntikikabagireho ububasha kandi ntikikabagireho ijambo kuko Ijambo ari irya DATA mu Biremwa, namwe rero by’umwihariko mwebwe abo yakunze kandi mwebwe abo yakungaharije mu rukundo rwe, akaba akomeje kubagaragarizamo urukundo rwe rwa buri munsi mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje, kuko koko akomeje kubagira abagenerwamurage b’Ijambo rye rya buri munsi kugira ngo namwe murusheho kuryamamaza kandi murusheho kuryumva ndetse no kuryumviriza, bityo namwe mubereho kurigemurira abatarizi ndetse n’abatarigira mu buzima bwabo bwa buri munsi; ngaho rero nimukomeze kuba intumwa nziza z’amahoro kandi mukomeze gusabagizwa n’ibyishimo muri urwo rugendo kandi muri uwo murimo mwahamagariwemo na DATA, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubahaza imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho, kandi turi kumwe kugira ngo nkomeze kubaha ku byiza by’Ijuru, kuko koko mbiganjemo bityo namwe nkaba nifuza ko tuzaturana aheza kandi aho mwateguriwe kuva kera na kare.

NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABATARAMISHIJE KANDI MBAFASHE IKIGANZA NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE; AMAHORO AMAHORO NTORE Z’IMANA DUKUNDA, NDABAKUNDA KANDI NDABARAMUKIJE MWESE MU RUKUNDO RWA DATA, NGIRA NTI “NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE TURATARAMANYE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI”; AMAHORO, UMUNSI MWIZA NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *