UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 30 GICURASI 2025
Ndabakomeje Ntore z’Imana dukunda cyane, mbifurije umunsi mwiza, kugubwa neza kuri buri wese turi kumwe turataramanye ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza kandi umunsi mwiza kuri buri wese turi kumwe ndabakunda, mbifurije ibihe byiza n’umunsi mwiza kuri buri wese, kuko nje mbasanga mu bwuzu n’urukundo rwanjye rukomeye mpora mbagaragariza iteka ryose mu kuza kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, kugira ngo koko turusheho gucogoza ubukana bw’umwanzi muri Mwene Muntu; twaje rero mu rugamba rutoroshye kuri uyu munsi kandi twaje mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe bya DATA, kuko koko dukomeje kwigaragariza hirya no hino mu Isi kandi tukaba dukomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu aho ziva zikagera kugira ngo duhashye umwanzi kandi twirukane ikibi cye muri Mwene Muntu mu buryo bukomeye; twururukije rero imbaraga zikomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kandi twatanze imbaraga ku Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kugira ngo cyakire imbaraga nshya mu mubiri wacyo kandi gihabwe ububasha bwo gutsinda muri buri kimwe cyose.
Mwebwe rero nk’uko mwagizwe Intore z’Uhoraho Imana kandi mukagirwa abagenerwamurage b’Ijuru ryose bityo mugahabwa kumenya ibyo benshi batabasha kumenya kandi ibyo benshi batabasha gusobanukirwa mwebwe mukabisobanurirwa ku buntu nta kiguzi, ni yo mpamvu nkomeje kuza gutaramana namwe cyane cyane kuri uyu munsi kugira ngo ndusheho kubahishurira amabanga y’iby’Ijuru; nkomeje rero kugendana namwe kandi nkomeje kwibanira namwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, kugira ngo koko dutsinde umwanzi kandi duhashye burundu ibikorwa bye byose aho biva bikagera, kuko koko dukomeje gutatanya ikibi cye cyose aho kiva kikagera bityo tukaba dukomeje gutanga imbaraga zacu nshya muri Mwene Muntu kugira ngo koko abemera kuzakira zibabere impamba ibaherekeza mu rugendo rwabo rwa buri munsi, kuko koko uri mu bubasha bw’ab’Ijuru nta kimukangaranya kandi nta kimuhangara, ni yo mpamvu dukomeje kurindisha imbaraga z’ububasha bwacu abari hirya no hino, kandi tukaba dukomeje gutanga urukundo rwacu rufasha buri wese gukomera, ndetse no kurushaho kwitagatifuriza mu nzira igana Imana.
Murahirwa rero mwebwe mwamenyeshejwe amabanga y’iby’Ijuru kandi murahirwa mwebwe mwese tuza mukatwakirana ubwuzu, ibyishimo, amahoro n’umutekano mu mitima yanyu, murahirwa kuko mwagiriwe ubuntu bw’agatangaza bwo kugendana natwe kandi mugahora mwumva ijwi ryacu ribareshya kandi ribahamagara iteka n’iteka, bityo namwe mukemera kuryakira bwangu kandi mukemera kurituza mu mitima yanyu, kugira ngo iteka ryose rihore ribaburira kandi rihore ribashishikariza cyane cyane ribasobanurira icyo gukora mu bihe nk’ibi ngibi; ntabwo rero tuzahwema kwigaragariza muri mwe kandi ntituzahwema kwigaragariza mu bikorwa bidasanzwe dukorana namwe buri munsi, kuko koko dukomeje kubatoza kandi tukaba dukomeje kubereka igikwiriye kandi igitunganye, kugira ngo mugikatarizemo kandi namwe murusheho kugitoza Mwene Muntu wese aho ava akagera; muri mu rukundo rwacu rero kandi muri mu mbaraga zacu mu buryo budasubirwaho, ngaho namwe nimukomeze kwishyira kandi mukomeze kwisanga, kuko twururukije imbaraga z’ububasha bwacu zibaha kwisanzurira mu rukundo rwacu kandi zikabaha kugubwa neza koko nk’abana b’Imana tuyoboye kandi ducungiye umutekano ibihe byose, kuko iteka tuza gutaramana namwe kandi tukaza kugendana namwe muri ubu buryo, kugira ngo turusheho kubahishurira byinshi byiza cyane cyane muri ibi bihe benshi bakomeje kugendamo uko bishakiye kandi benshi bakomeje kwitwara uko bumva ndetse n’uko biboneye, ariko mwebwe ntabwo muzahura n’akarindagiza k’umwanzi nk’uko benshi gakomeje kubagirirwaho, kuko koko nazanye urukundo nza mbasanga kandi nkabazanira byinshi byiza, kugira ngo koko mbabere ikiramiro muri byose kandi mbabere igihozo muri byose; ndi rwagati yanyu rero kugira ngo nkomeze kubahaza ingabire zanjye n’iza DATA, kugira ngo iteka ryose zihore zibatagatifuza kandi muhore muzitagatifurizamo, cyane cyane uko mwinjiye mu isengesho ryanyu n’umutima wose kandi n’imitima itaryarya, cyane cyane ku bankunda kandi ku bakundira DATA bakemera akabayobora kandi akababera Umugenga, abo bose ndababona kandi ndabazirikana mu buzima bwabo bwa buri munsi, nanjye nkaza gutaramana nabo kandi nkaza kugendana nabo mu bikorwa byo gukomeza gucungura Isi ndetse n’abayituye.
NGAHO NIMUKOMERE KU RUGAMBA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’UHORAHO IMANA, NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE, AMAHORO AMAHORO.