UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 14 KAMENA 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda cyane, ndabakomeje kandi mbambitse imbaraga zo gukomera ndetse no gukomeza urugendo kuri buri wese, ndabashyigikiye kandi ndabakunda cyane ndi Mutagatifu Yozefu ubashyigikiye kandi ubakomeje mu bikorwa byanyu bya buri munsi; nifatikanyije namwe muri byose kandi nifatikanyije namwe mu rugamba rwo gukomeza kurwanya umwanzi mwivuye inyuma kandi mu rugamba rwo gukomeza guhashya ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera, kuko naje kugendana namwe kandi nkaba naraje gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza, cyane cyane muri iki gihe nkomeje gukomeza abemera bose aho bava bakagera, kandi nkaba nkomeje kumurikira intambwe z’ibirenge byabo kugira ngo mbashyigikire, kandi mbafashe kujya ku rugamba bemye kandi bemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA; namwe rero turi kumwe Ntore z’Umusubabyose, nimuhumure kandi ntimuhangubanywe n’umwanzi kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kubambika imbaraga zanjye n’iza DATA, kugira ngo murusheho kwisanzurira muri zo kandi murusheho kwisanzurira mu bubasha bwacu budatsindwa kandi butadasubirwaho, kuko koko icyo twategetse ntawe ukivuguruza kandi icyo twashyizeho ntawe ugikuraho, ni yo mpamvu namwe dukomeje kuvuga tuti: “Nimubeho kandi nimukwirakwire hirya no hino ku Isi kuko imbaraga zanyu koko zikomeje kubaka Isi ndetse n’abayituye kandi zikaba zikomeje kuvugurura muri rusange, kuko ibikorwa byanyu dukomeje kubibyaza inyungu ndetse n’umusaruro mu buryo bufatika bwa buri munsi, kuko tuza kugendana namwe cyane cyane mu isengesho ryanyu rya buri munsi, ku bitaba kandi bakitabira Ijwi ry’Uhoraho Imana ribahamagara kandi ribarembuza mu gukora icyiza kandi mu kugikatariza burundu mu buzima bwa buri munsi bwa buri wese muri mwe, kuko dukomeje kubatozamo icyiza kandi tukaba dukomeje kugishyigikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo twambike imbaraga buri wese muri mwe kandi tuvugurure dushyire ku murongo buri kimwe cyose kandi dushyire buri kimwe cyose mu mwanya wacyo, kuko buri wese akomeje guhabwa ibyiza by’agatangaza yateguriwe kuva kera na kare mu buryo bwa bucece”; muririnde rero kurambika kandi muririnde kurambirwa kuri buri umwe umwe, ahubwo icyiza mwaharaniye kuva kera na kare nimurusheho kugikatariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubasendereza imbaraga zanjye kandi nkomeze kubaha ibyishimo, amahoro ndetse n’umunezero binkomokaho, kugira ngo birusheho kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Turi kumwe rero nk’intwari yatsinze kandi nanjye niteguye gutsindira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko ndi ku rugamba koko mbarwanirira kandi nkaba nkomeje kurwanirira roho ya buri Kiremwa cyose aho iva ikagera, kuko naje kugaragaza imbaraga z’urukundo rwanjye muri Mwene Muntu, kandi nkaba naraje kugaragaza urukundo mfitiye Ikiremwa Muntu, ni yo mpamvu ntajya mpuga ahubwo iteka ryose mpora ku burinzi kandi ngahora ndwanirira Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera nivuye inyuma, kugira ngo ndusheho gutamiriza roho ya buri wese aho ava akagera ubutorwe ndetse n’ubutoneshwe nkomora muri DATA, kugira ngo koko urukundo rwacu ruhore rutohagiriye mu mitima y’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; erega twaje gukora byinshi muri mwe kandi twaje gukora byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, kabone n’aho kitabasha kumva izo nema ndetse n’ingabire tukibuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, ariko kandi turakora kandi tugashyira mu bikorwa njye na DATA, nk’uko hari igihe buri wese azahabwa kubona icyo yaruhiye kandi icyo yakotaniraga kuva kera na kare, bityo akishima kandi akanezerwa, ariko kandi uzaba warakoze neza ni we uzahabwa ubwo bubasha bwo kumenya ndetse no kurushaho gusobanukirwa iryo geno yagenewe na DATA kuva kera na kare; ariko kandi uwakoze nabi na we azahabwa kubona ikibi cye yaruhiye kandi agakotanira mu Isi, mu gihe buri wese azaba ahagaze mu mwanya we yemye yemaraye kandi yiteguye guhembwa cyangwa se guhanwa, buri wese azaba ashimirwa ibikorwa yakoze akiri mu Isi kandi azaba ahemberwa imirimo myiza yakoze, namwe rero nimuharanire kubika aho imungu itagera kandi nimuharanire kumenya kwizigamira ibyiza by’Ijuru kuko ibyo mukora byose mutaruhira ubusa kandi mukaba mutavunikira ubusa kuri buri umwe umwe, mwebwe mwese nteruye kandi mpetse, mwebwe mwese ncungira umutekano uko bwije n’uko bukeye kandi namwe mukanyemerera tukagendana, kandi mukabasha kumva ijwi ryanjye ribaburira kandi ribahamagarira guhinduka ndetse no kwisubiraho, nimwakire indamukanyo yanjye cyane cyane kuri uyu munsi ngira nti: “Nimukomere kandi mukomeze umurava mu gukora icyiza, turi kumwe turataramanye ibihe byose, ndi Mutagatifu Yozefu ubashyigikiye kandi ubakunda cyane, ibihe byiza rero gukomera ndetse no gukataza, mbambitse imbaraga muri buri kimwe cyose.

AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KANDI KUGUBWA NEZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *