UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 14 NYAKANGA 2025

Mbifurije igitondo cyiza Ntore z’Imana dukunda, ndabaramukije mwese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mbifuriza ishya n’ihirwe, amahoro ndetse n’umutekano bikomoka muri Uhoraho Imana, kugira ngo bisakare kandi bisenderere mu mitima yanyu; nimwakire rero urukundo rw’Uhoraho Imana kugira ngo ruganze kandi rutegeke mu mitima yanyu, bityo iteka ryose ruhore rubayobora kandi ruhore rubashishikaza mu gukora icyiza, nanjye ndahari nk’umurinzi wanyu kandi ubacungira umutekano ibihe byose kugira ngo ndusheho gusabana namwe kandi ndusheho kugendana namwe mu bikorwa bya buri munsi, kandi mu gukomeza kuzirikana ikizirikano gikomeye cy’Ingoma ya DATA, kuko igomba kogezwa hirya no hino igashishikazwa kandi ikarushaho kumvwa ndetse no kumvishwa abemera ndetse n’abatemera bose, kuko ibikorwa bye koko bikomeje kwigaragariza mu batuye iyi Si kandi ibikorwa bye bikaba bikomeje gusakazwa hirya no hino ku Isi, bityo rero tukaba turi kumwe mu mirimo itandukanye cyane cyane kuri uyu munsi kandi tukaba turi mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi ukomeye kandi w’agatangaza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kuko twaje gushyigikira urukundo muri Mwene Muntu kandi tukaba twaje kwambura ikibi ndetse n’igisa nacyo mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera, kugira ngo harusheho gusenderezwa ibyishimo ndetse n’amahoro bikomoka muri Uhoraho Imana, bityo buri Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kirusheho kwakira mu buzima bwacyo urukundo kigabirwa na DATA uko bwije n’uko bukeye; twaje rero kugendana namwe kandi twaje kugenderera buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kugira ngo turusheho kukigabira byinshi byiza kuri uyu munsi, kandi turusheho kugiha imbaraga ndetse n’ubutwari bugifasha gukomera ndetse no gukomeza urugendo ubutagamburuzwa.

Ngaho rero nimwakire mwebwe muri mu ruhande rw’Uhoraho Imana kandi mwebwe yatoreye kuba inkoramutima ze mu buryo bukomeye kugira ngo aho uri hose mubashe guhora mwakirira benshi mu Isi, kandi muhore mwakira byinshi mu buryo bugiye butandukanye, kuko uko bwije n’uko bukeye twururutsa byinshi mu Isi ndetse no mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, ariko kandi abakira bakaba bake cyane; ni ngombwa rero guhora muri maso, kandi ni ngombwa guhora musenga kugira ngo hatagira na kimwe cyaza kikaba imfabusa, ahubwo nimuhore iteka mumenya kubyaza inyungu ndetse n’umusaruro ufatika mu byo mugenerwa byose bya buri munsi uko bwije n’uko bukeye, kuko ari ibibagirira umumaro kandi akaba ari ibikomeza kubaka roho z’abatuye iyi Si mu buryo bw’agatangaza; mbahaye imbaraga rero zibashoboza byose cyane cyane kuri uyu munsi kandi mbahaye ubutwari ndetse no gukomera mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo umurava ndetse n’ishyaka bihore bibahihibikanya aho muri hose, bityo murusheho kugendera mu rukundo rwa DATA kandi murusheho kugendera mu rumuri rw’Uhoraho Imana cyane cyane  aho muri hose hirya no hino, kuko nkomeje kubasakazaho imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zirusheho kubinjiriramo koko kandi zirusheho gusakara mu mibiri yanyu bityo namwe muhore iteka mwakirira benshi mu Isi kandi muhore iteka mwakira imbaraga zibafasha kujya ku rugamba.

Ndabakunda cyane kuko iteka nza gutaramana namwe kandi nkaza kugendana namwe mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo dutsinde umwanzi kandi turusheho gutsiratsizanya ibitero bye bibisha aho biva bikagera, bityo Mwene Muntu wese aho ava akagera ahabwe imbaraga zimufasha gutsinda kandi zimufasha gushobora muri byose cyane cyane mu bari mu rugendo rugana Imana cyane cyane muri ibi bihe, abo bose tukaba twaraje kubongeramo uburyohe mu buryo bukomeye kandi tukaba twaraje kubongeramo ikinyotera cyo guhora bararikiye koko iby’Ingoma ya DATA; namwe rero hari byinshi dukomeje kubuganiriza mu mibiri yanyu kandi hari byinshi dukomeje gusakaza muri roho zanyu kugira ngo zirusheho guhora iteka zisonzeye Imana kandi zihore zinogeye umugambi w’Imana mu buzima bwa buri munsi, kuko hari icyo DATA yabifujeho kandi hakaba hari icyo akomeje gushakashaka kuri buri wese; ni ngombwa rero kumenya kumutega amatwi kugira ngo injyana y’icyo ashaka kuri buri wese gikorwe kandi gishyirwe mu bikorwa mu buryo budasubirwaho; ndabakunda cyane nimukomere kandi mukomeze urugendo, nifatikanyije namwe kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa bya DATA, kugira ngo mbahe umutsindo wanjye n’uwa DATA, kandi ndusheho kuzuriza byinshi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko hari igeno nageneye buri wese kandi hakaba hari byinshi nabateguriye cyane cyane kuri uyu munsi.

NIMUGIRE AMAHORO RERO GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA MBIFURIJE IBIHE BYIZA, GUKOMERA NDETSE GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA DUKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *