UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 18 NYAKANGA 2025
Nabahaye byose kugira ngo koko murusheho kwisanzurira mu rukundo rwanjye iteka ryose, nimuhore rero mutaramanye nanjye kandi muhore mutaramiye koko mu rukari rw’Uhoraho Imana kugira ngo mukomeze kuhahererwa byinshi byiza kandi mukomeze kuhahererwa imbaraga mu buryo budasubirwaho, kuko Ijuru ryose twafunguye byose kandi twururukije byinshi mu buryo bw’agatangaza muri mwe, kugira ngo muvomererwe kandi muhabwe imbaraga koko zibafasha kujya ku rugamba mwemye kandi mwemaraye; ngaho rero nimurusheho kwakira ibyo byiza kandi murusheho kwakira impuhwe n’imbabazi zikomoka muri DATA kuko akomeje kuzifungurira hirya no hino ku Isi kandi akaba akomeje kuzifungurira mu bemera bose aho bava bakagera, kugira ngo koko babashe kuronswa ibyo byiza by’agatangaza abazanira uko bwije n’uko bukeye, kandi babashe gushyikirizwa ibihembo bikomeye cyane cyane ku babikoreye kuko iki gihe koko ari igihe cyo kwigaragaza k’Uhoraho Imana mu Biremwa byose kandi akaba ari igihe cyo guhemba ndetse no guhana, cyane cyane ku bakoze neza akaba ari igihe cyo kubashyikiriza ibyo baruhiye kuva kera na kare, bityo abakoze nabi nabo akaba ari igihe cyo kubashyikiriza ibihembo bakoreye.
Harahirwa rero koko abakoze neza kuko bazahabwa ibihembo bishimishije abemera hose, kandi abakoze nabi nabo bagahabwa ibihano bibakwiriye; ngaho rero bana banjye kandi Ntore z’Uhoraho Imana, nimukore kandi murusheho gukora mutikoresheje kugira ngo muzegukane ibyo byiza, kuko hari byinshi dukomeje kubazigamira kandi hakaba hari byinshi dukomeje kubategurira cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kuba bugufi ya buri wese muri mwe, kugira ngo murinde ibirura kandi murinde ibisitaza mu rugendo, bityo namwe murusheho kuba maso kandi murusheho gusenga nta buryarya, mwime amatwi umwanzi ubareshya kandi ubashukisha kiriya na kiriya, kuko mpari kandi nkaba nganje mu buzima bwanyu kugira ngo mbahe gukomera kandi mbahe gutsinda umwanzi ibitego mu buryo budasubirwaho, bityo amahoro yanjye n’aya DATA agahora abagaragarizwamo ibihe byose.
Ngaho rero nimwakire nyine gukomera kandi nimwakire gukomeza urugendo kuri buri umwe umwe wese, bityo mususurutswe n’ububasha bwacu kuko naje kubacanira ikibatsi cy’urukundo kandi naba naje kubasendereza ikibatsi cy’ukwemera nyakuri koko, kugira ngo giture kandi kigurumane iteka mu mitima yanyu bityo urukundo koko mufitiye Uhoraho Imana ruhore rwigaragariza abaruzi ndetse n’abataruzi, kuko mwashyizweho nk’abigisha mu Isi hose kandi mu Kiremwa Muntu hose, mukaba mwarashyizweho kugira ngo benshi mubabere urwitegererezo kandi barusheho koko kubakuraho inyigisho ikomeye kuko twababibyemo byinshi kandi tukaba tubatuje koko mu mahoro yacu adashira iteka, kugira ngo aho muri hose namwe muhore muri amahoro kandi muhore muri ibyishimo nk’uko tubibasendereza uko bwije n’uko bukeye.
NDABAKUNDA CYANE RERO KANDI MBAMBITSE IMBARAGA NIMUKOMERE KU MURIMO MWATOREWE, NANJYE NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’URUGAMBA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE; AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE KUGUBWA NEZA NTORE Z’IMANA, NIMUGIRE GUKOMERA KANDI NIMUGIRE UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.