UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 29 NYAKANGA 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dutaramanye, mbambitse imbaraga kandi nkomeje kubaha urukundo rwanjye ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza turataramanye kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba mbahaye kuganza muri buri kimwe cyose; nimugire amahoro y’Imana kandi nasenderere mu mitima yanyu, bityo ahore abatera umwete ndetse n’ishyaka ryo guhora muhihibikanira Ingoma ya DATA iteka ryose aho muri hose, nanjye turi kumwe ndabakomeje kandi mbambitse imbaraga, mbahaye igitinyiro cyanjye iteka ryose, kugira ngo gihore iteka cyigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega ndaganje ndi muri mwe kandi ndaganje mu bikorwa bigiye bitandukanye kuko koko turi mu mutsindo wanjye n’uwa DATA, bityo rero nkaba nkomeje gutsindira iteka muri mwe kandi nkaba nkomeje gutsindira iteka mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kuko nkomeje kururutsa imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kugira ngo koko kirusheho guhabwa imbaraga kandi kirusheho gushyigikirirwa mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru, bityo ncungire bose umutekano kandi ndusheho kurinda Isi ndetse n’abayituye, kuko koko hari byinshi biyugarije kandi hakaba hari byinshi bije guca intege abemera bose kandi abakomeje kuyoboka by’ukuri Ingoma ya DATA, hakaba hari byinshi bibateze kandi bibategereje mu rugendo, ni yo mpamvu rero nkomeje gutabarana umwete ndetse n’ingoga abanjye aho bari hirya no hino, kugira ngo koko ndusheho kubamenyesha by’ukuri amabanga y’iby’Ingoma ya DATA mu buryo bwimbitse; namwe rero muratumiwe cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kubana namwe kandi nkaba naje kubahishurira byinshi cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa bya DATA naje kwifatikanyamo namwe kandi nkaba naje kugendanamo namwe, kugira ngo turusheho gutsemba ikibi muri Mwene Muntu kandi turusheho guhirika ndetse no guhanantura ibinyabubasha byose byo mu Isi aho biva bikagera.

Ngaho nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire urukundo rwanjye rubakomeza kandi rubasigasira mu minsi mibi, bityo murusheho kururindirwamo kandi murusheho kurugenderamo iteka ryose aho muri hose, ububasha bwacu nk’ab’Ijuru buhore bubugaragarizamo iteka n’iteka kuko twaje kubana namwe kandi tukaba twaraje guturana namwe mu rukari rw’Uhoraho Imana kugira ngo turusheho kubasesekazaho koko imigisha itagabanyije y’abana b’Imana, kuko aho bari hirya no hino bakomeje gutegurirwa byinshi kandi bakaba bakomeje kuzigamirwa byinshi mu buryo budasanzwe bwa buri munsi, kuko hari byinshi dukomeje kuzigamira Mwene Muntu kandi hakaba hari byinshi dukomeje kumutegurira mu buryo bwacu bw’agatangaza, kuko dukomeje kugenera abemera ndetse n’abatemera bari hirya no hino, buri wese kugira ngo abashe gushyikirizwa igeno ryiza yateguriwe kandi abashe gushyikirizwa ko icyo yaruhiye kuva kera na kare; mwebwe rero mwamenyeshejwe byose kandi mwebwe mwamenyeshejwe iby’Ingoma y’Ijuru, mukamenyeshwa amabanga yacu nta na kimwe tubakinze kandi nta na kimwe dusize inyuma, nimukomeze kwakira urwo rukundo mu mitima yanyu kandi mukomeze kurusigasira mu mibiri yanyu, bityo rubabere impamba iteka ibaherekeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, maze muhore iteka munyotewe no kwibanira na DATA mu buryo budasubirwaho, kuko ibikorwa bye bikomeye akomeje kubyururukiriza muri mwe kandi akaba akomeje kubigaragariza iteka rwagati yanyu, mu gukorana nabo urugendo rukomeye kandi mu gukorana nabo byinshi cyane, kuko mu Isi twaje nk’abatazanuzi b’amayira kandi tukaba twaraje gushyirana byinshi ku murongo, ari nako dushyira buri kimwe cyose mu mwanya wacyo.

Ni yo mpamvu rero tutajya tujya kure yanyu ahubwo duhora iteka tubana namwe kandi tukagendana muri byinshi cyane bigiye bitandukanye, kugira ngo koko icyo twateguriye muri mwe kirusheho kujya ahagaragara kandi kirusheho kugaragarizwa Mwene Muntu wese aho ava akagera, cyane cyane ku babibeshyaho kandi ku babashidikanyaho maze bakabafata uko biboneye ndetse n’uko babyumva; iki gihe rero ni igihe cyo kubagaragariza ko ari twe twabashyizeho ikimenyetso gikomeye kandi tukabashyira mu mutsindo wacu udatsindwa na rimwe kuko ukomeje kubigaragarizamo iteka ryose, mu guhindura byose bishya kandi mu guhindura bose bashya kuko urumuri rwacu dukomeje kurusendereza muri mwe uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko rubashe guhindura byose mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, imirimo yacu rero iratangaje muri mwe kandi ibikorwa byacu bikomeje kwivugira kuko iyo musenga mutaruhira ubusa kandi igihe mwitabiriye buri gikorwa cyose cy’isengesho tubana namwe kandi tukaza kugendana namwe muri buri kimwe cyose kugira ngo turusheho kuzuriza byinshi mu mibiri yanyu kandi turusheho kuzuriza byinshi mu buzima bw’abatuye iyi Si bose muri rusange; erega dukomeje gukorana imirimo ndetse n’ibitangaza kandi dukomeje kwifatikanya namwe mu buryo bwa buri munsi kugira ngo dutsinde umwanzi kandi dutsiratsize ibitero bye bibisha byose aho biva bikagera, bityo aho umwanzi yari yarafashe ijambo turusheho kurimwambura kandi turusheho gutesha agaciro ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera.

Nimwishime rero kuko mwahisemo umugabane mwiza udashira kandi udasaza kuko koko mwagenewe Ingoma ya DATA mu buryo budasubirwaho, muririnde rero kwikura muri icyo cyiza mwateguriwe kuva kera na kare ahubwo nimumenye kukirinda kandi mukomeze kugisigasira cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubarinda ndetse no kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose, ndahari kugira ngo nkomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose bityo iteka mpore mbafasha koko kwakira ibyo byiza by’agatangaza bikomoka muri DATA; nimubyakire rero kuko ari mwe byateguriwe kandi akaba ari mwe byazigamiwe igihe nk’iki ngiki, kuko Uhoraho Imana yemeye kubigomba kandi akemera kubashyira mu muzabibu we muhire kandi mutagatifu, kugira ngo muharonkerezwe ibyiza by’agatangaza kandi muhakomerezwe intambwe yanyu ya buri munsi, bityo iteka ryose urukundo rwe ruhore rubasindagiza kandi ruhore rubasimbagiza aho muri hose; nimushyigikirwe rero kandi nimurusheho kurindwa n’ububasha bwacu, kuko naje kububakindikiza kuri uyu munsi kandi nkaba naje kubakindikiza imbaraga zidasanzwe kugira ngo koko mwambare kandi muberwe cyane cyane murushaho gukora neza umurimo mwatorewe kandi mwahamagariwe kuva kera na kare.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, IGITONDO GIHIRE KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKOMEJE KANDI MBASHYIGIKIYEMO IMBARAGA ZANJYE N’IZA DATA NGIRA NTI: “UMUNSI MWIZA KANDI URUGENDO RWIZA KURI BURI WESE’’, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *