UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU BWO KU WA 05 UGUSHYINGO 2025
Uwabatoye kandi uwabatoranyije ari kumwe namwe mu buryo budasanzwe, mbasesuyeho urukundo rwanjye kandi imbaraga n’ububasha bwanjye nibukomeze busakare kuri buri wese, kuko dukomeje integuro y’ibikorwa bidasanzwe mu gukomeza kubasendereza imbaraga n’ububasha bukomoka mu Ijuru kugira ngo dutengenezanye amayira yanyu kandi dukomeje gukorana namwe imirimo n’ibitangaza; mwarahiriwe Ntore Ntumwa z’Ijuru kandi Ntore mwatowe mwatoranyijwe, kugira ngo muhurizwe hamwe mu ngoro ntagatifu y’Uhoraho mu buryo bwo gukomeza gusakaza imbaraga kandi mu buryo bwo guhuriza hamwe ibikorwa by’isengesho bigomba kurokora kandi kugirira benshi akamaro mu Isi; ni igihe rero cyo gukomeza kubana namwe kandi gutegura buri wese mu buryo bwimbitse, kuko ibyo mwabwiwe kandi mwagejejweho mwatangarijwe n’Ijuru bitazahera mu kirere bigomba kurururuka, bikaza muri mwe bikabagararira kuko Uhoraho Imana icyo yavuze kitigera gihera, kuko isezerano rye ritinda ariko ridahera; nimukomere rero kandi mubagare mwuhire muvomerere, kuko igihe cyo kwigaragaza k’Uhoraho kiri bugufi mu kurengera abe kandi mu gutangaza intsinzi mu bizera kandi mu bemera bose; nimukomere ku rugamba mwarahiriwe Ntore Ntumwa z’Ijuru, nimukataze mu mirimo ya gitumwa murimo kandi ntimukigaye kuko isengesho ryanyu rifite umumaro kandi kuko mutwaye benshi ku mutima, nimubikorane urukundo hari benshi bigirira akamaro.
Nimukomere kandi mukomeze kwitanga mu buryo bwuzuye, mu buryo budasanzwe, kuko buri wese afite aho yandikisha igihe yigomwe kandi igihe ahanze amaso Ijuru, atakambira buri Kiremwa Muntu wese uri mu Isi, erega Isi ikeneye kuramirwa no kurohorwa, iyi Si ikeneye gusukurwa kandi iyi Si ikeneye gutagatifuzwa n’Ububasha bw’Ijuru, nta wundi wahindura amateka mu buzima bwa Kiremwa Muntu uretse Uhoraho, akaba rero yarabemereye ko mumufasha binyujijwe mu bwitange bwanyu, kandi mu isengesho nk’iri kugira ngo mwifatikanye n’inteko y’abamalayika n’abatagatifu, kugira ngo muramire kandi murohore benshi mu Isi badamaraye kandi barangaye; igihe rero cyo gukomezanya namwe ibikorwa by’urugamba mu buryo bwimbitse kandi mu buryo budasanzwe, kuko mwahurijwe hamwe mu gihe gikwiye kandi mu gihe kiri ngombwa kugira ngo hagire byinshi bikorwa kandi hagire byinshi byubakika, hagire na byinshi bibi bisenywa mu bantu; urugendo rero turakatajemo mu bufatikanye bukomeye bwo gukomeza gusakaza imbaraga z’ikibatsi gitagatifu mu Isi, kugira ngo dusenye ikibi twubake icyiza kuko turi ku rugamba kandi twenda kugera ku gasongero karwo, dutangaze ibigwi by’Uhoraho kandi dutangaze imbaraga n’ububasha Uhoraho Imana yakoresheje mu be ku buryo bukomeye, murambaye rero kandi mukomeje kwambikwa imbaraga zikomeye ububasha bukomeye, kugira ngo ibyiza byose mwazigamiwe kandi mwateguriwe mubashe kubisingira kandi kubigeraho.
Ntore z’Imana ntimugahungabanywe n’ibihita kandi ibigeragezo mumenye ko ari isabune muri mwebwe ikomeza kuhira no kuvomerera imitima yanyu ndetse no gusukura iteka ryose muhore mwihambiriye ku cyiza, hari byinshi munyuramo kandi mucamo by’amagorwa ariko kandi intsinzi irahari kuko uwabatoye kandi uwabatumye ku rugamba adahwema kubiyereka kandi kubigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimukomere rero kandi muvomererwe, mushishe kandi muhore iteka mwakirana ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu, kuko imbaraga n’ububasha bwacu bikomeje gusakara mu mitima yanyu kandi mu biremwa by’Isi yose; murakunzwe rero kandi murashyigikiwe muramurikiwe, kuko ububasha bw’Imana bwururukiye muri mwe mu kwifatikanya namwe rero muri iyi nteguro, mukaba mwarahawe kumva ibyo abandi batumva kandi kubona ibyo abandi batabona; dukomeje kubahugura kandi ijambo rivuye mu Ijuru ntiribasiga ubusa, kuko ribambika imbaraga kandi rikabashyigikira mu buryo budasanzwe, buri umwe umwe muri mwe rero turamuzi kandi turamusobanukiwe, ibikorwa byanyu turabizi, ubwitange, inyota n’ishyaka mufitiye Ijuru turarizi, dukomeje kuba bugufi yanyu kugira ngo dukomeze kubaka icyiza muri mwe kandi dukomeze kugishyigikira mu buryo bukomeye; nimwishimire rero ku byiza mwazigamiwe kandi mwateguriwe kuko igihe kiri bugufi kugira ngo Uhoraho Karuhura aruhure benshi bikoreye imitwaro, kandi basumbirijwe n’amakuba n’ibigeragezo.
Isi iruhije benshi kandi benshi koko barananiwe, ariko uwizera Uhoraho kandi umwiringira ntabwo azigera akozwa isoni n’ikimwaro kuko twiteguye kugaragaza ibyiza by’agatangaza mu bemera kandi mu bizera, harahirwa ab’insuzugurwa kandi abacishijwe bugufi n’Isi, bagakomeza kwemera no kwizera Uhoraho Imana ko ababereye byose, bityo ntibamuveho cyangwa ntibamwihakane kubera ubuzima cyangwa se kubera ibigeragezo bacamo, Uhoraho Imana ari bugufi kwitura abe kandi ari bugufi kugabira abe ibyiza bigomwe kandi barekuye kugira ngo baharanire kumuhesha ikuzo n’icyubahiro.
Ndabakunda Ntore z’Ijuru bana b’Imana, nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu iri bugufi, ndabakunda kandi mbasesekajeho urukundo rwa kibyeyi, kugira ngo buri wese akomeze kwakirana icyo kibatsi cy’urukundo kandi buri wese akomeze kwakira imbaraga nshya zimufasha guhangana n’ibihe bibi kandi n’amagorwa ayo ari yo yose, kuko mu kwemera byose bishoboka, ni igihe cyo guhanantura abishyize hejuru, abikuza n’abirasi babaye imbogamizi, igihe kirageze kandi kiregereje kuko impinduka igomba kugaragara kandi kugerwaho mu buryo budasanzwe; nimukomere rero kandi mukataze, kuko inzira mwayeretswe kandi mwaharuriwe amayira mu buryo budasanzwe, tukaba rero dukomeje no gutengeneza mu buryo bwuzuye kugira ngo ububasha bw’Ijuru bwigaragaze mu buryo budasanzwe, kuko Uhoraho Imana ari hafi kwitamurura mu buryo bwo kugaragaza imbaraga n’ububasha bwe mu bamwizera kandi abamwemera.
Nimuhumure kandi mukomeze mushyigikirane, umurimo mwiza mu bwitange bwiza muhora mugaragaza mu rukundo mukunda Uhoraho Imana wabaremye, mu rukundo mukunda benshi mu Isi mubigiriye uwabaremye kandi uwabahanze, na we rero akaba yiteguye kwitura buri wese mu bwitange bwe kandi buri wese mu mwete n’umuhate ahorana akeneye ko Isi irohorwa kandi iramirwa; nimwakire kugubwa neza kandi gukomera no gukomeza urugendo, kuko mwahawe imbaraga zo guhangana n’ibi bihe kandi mugahishurirwa byose, intambwe ku yindi tukaba tugenda tubagaragariza aho ibihe bigeze; ni igihe rero cyo kwitegura ntimukarambirwe kandi ntimukagamburure, kuko mugomba kurinda isezerano ryanyu kugera ku munota wa nyuma kandi ku kadomo ka nyuma; Isi ibafata uko ibyumva kandi ibatekerezaho uko ibyumva ariko Ijuru twabazigamiye ibyiza kandi twabateguriye ibyiza, nimubiharanire rero ukwemera muri mwe kuganze kandi gushinge imizi kuko ari ko kuzabaha kugera ku ndunduro y’ibyiza mwazigamiwe kandi mwateguriwe.
Ndabakomeje rero kuri uyu munsi, kugira ngo mukomeze muhange amaso Uhoraho Imana kandi mumwizere mumwiringire, kuko yabahurije hamwe ku bw’umugambi we kandi abambika imbaraga ze n’igitinyiro cye, buri wese uri muri mwe akaba afite ibyiza yabibwemo mugomba guhuriza hamwe kugira ngo byubake Isi nshya, bityo bihindure n’amateka mashya ya Kiremwa Muntu, kuko igihe kigeza kandi cyegereje kugira ngo ububasha icyubahiro byose biharirwe Uhoraho, bityo buri Kiremwa Muntu wese aho ava akagera, aharanire gucira bugufi Ijuru kuko tuje mu mbaraga zikomeye, imbaraga zidasanzwe kugira ngo hagire byinshi bisenywa mu Isi byabaye akamenyero benshi barimo kandi batuyemo baganjemo, bumva ko badashobora gucira bugufi Ijuru, erega ab’Ijuru tuzatsinda kandi abagendera mu kuri kuzima nabo bazatsinda kuko turi bugufi kugaragaza imirimo ikomeye kandi ibikorwa bitangaje.
Twabubakiye inzira kandi tububakira amateka, nimukomere rero mwirinde icyabatera kudandabirana, kuko muri ku rugamba kandi mukaba muri abasirikare bagomba guhora bafoye kugira ngo murase umwanzi kandi mumubuze epfo na ruguru; erega igihe muri mu murongo umwanzi ntabishimira kandi igihe muhuriye hamwe muhujwe n’Izina rya Yezu, muhujwe n’Ijambo ry’Imana umwanzi arabirwanya kandi akabiririra, ariko nimushimirwe kuko umwanzi yabateye amabuye atandukanye ariko ntimwacika intege, mukaba muhagaze kandi muganje mu mbaraga ntagatifu kandi mu bubasha butagatifu, Uhoraho Imana akaba ari rwagati muri mwe kandi ababambiye ihema; nimugume rero yabashyize kandi mukomeze mube ku mazamu neza, kuko igihe kigeze kandi igihe cyegereje kugira ngo buri wese ahabwe kado yabikiwe kandi yazigamiwe n’Uhoraho; nimuhorane rero kugira imitima icyeye kandi itunganye isukuye, kugira ngo umunsi w’Uhoraho nuzagera kandi nugera uzasange buri wese mu ruhande rwe yiteguye ari maso, kuko iki gihe ari igihe cyo gusenga buri wese aharanira guhinduka atari igihe cyo gusenga mu kamenyero, ahubwo ari igihe cyo kugira ngo buri wese yiyumvemo mu mutima we urukundo, yiyumvemo amahoro n’ibyishimo bigomba kugenga ubuzima bwa Kiremwa Muntu mushya twifuza kandi dushaka.
Ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimukomeze musakazwemo imbaraga ntagatifu kandi muture mu rumuri rukomeye kandi mukomeze mwakire ibyiza byose mwazigamiwe kandi mwateguriwe, ndabakunda Ntore z’Imana kuko mbarangaje imbere muri byose, mu kubakomeza mu by’Imana kandi mu kubashyigikira mu by’Imana, ngira nti “Nta cyiza kitarushya, nimwemere rero muce bugufi kandi Isi ibacishe bugufi kuko uzabakuza ahari kandi yiteguye kubakorera ibirori bihire nyuma y’imibabaro, nyuma y’ibibazo, nyuma y’ibigeragezo byinshi bibihondaho, igihe kirahari cyo kugira ngo muruhurwe imitwaro kandi muhabwe ihumure rikwiye Intore zarwanye urugamba zitahukanye intsinzi”.
NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA, NIMWAKIRE UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI, WUJE URUKUNDO KANDI WUJE IMBARAGA KUGIRA NGO UTAGATIFUZE BURI WESE, BITYO MUHARANIRE KUBAHO MU RUMURI RW’IMANA, MUYOBOWE N’UBUBASHA BW’IJURU KANDI MUGENDERA KU IJAMBO RY’IMANA, KUKO RIGOMBA KUYOBORA ISI YOSE KANDI GUTURA MU MITIMA YANYU KUGIRA NGO RIBABERE IFUNGURO RYA ROHO ZANYU; NDABAKUNDA CYANE NTORE Z’IMANA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.
