UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 31 WERURWE 2023.

Nitegereje igwa ry’umwana wanjye rya kabiri, ishavu rinshengura umutima; bityo umubiri wanjye numva unyorosotseho, kubera igishyika nari mfitiye umwana wanjye Yezu Kristu; ndeba imvune, imiruho n’umunaniro wari umurembeje, nibwo yikubise mu mabuye ndetse umubiri we wuzuyeho ibikomere urushaho gushwanyuka, maze umutima wanjye urushaho kwahuranywa n’inkota y’ububabare.

Nagize intimba mu igwa ry’umwana wanjye ku nshuro ya kabiri, mu gishyika cya kibyeyi kandi mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, nsuhuza umutima, bityo niringira Imana, kandi mu rukundo rwanjye, ndushaho kumusanganira, kugira ngo mufashe kandi mukize.

Nagize agahinda gakomeye mu nzira y’ububabare bw’umwana wanjye, aho benshi bampurizagaho inkoni, bambuza ubutabazi nagombaga kugirira umwana wanjye; mu ntimba n’agahinda nabonaga afite, ngashaka kwiyunga nawe, bakanyamaganira kure, kandi bakanyirukanira kure; ariko sinigeze mutererana, ahubwo nagendanye na we, muri icyo kivunge cy’abagizi ba nabi, nkarushaho kubakunda, kandi nkarushaho kubita abana banjye nabo.

Yezu Kristu rugero mu bemera, kandi Yezu Kristu we soko ya byose, we soko y’amahoro, ukwemera n’urukundo rwamusabanyishije na Se; bityo na we amfungurira umutima we w’impuhwe, arushaho gusabana nanjye, kuko yambereye icyitegererezo, kandi ambera byose nanjye mubera byose, mu kumbona iruhande rwe kandi mu kumuba hafi, byamuhaye gukomeza umugambi, ndetse no gukomeza urugamba yari afite, kugeza ku ndunduro.

Icyifuzo cy’umutima wanjye cyari icyo kumusabira gukomera, no gukomeza kwihangana; kuko nabonaga umubiri we, wuzuye inguma nsa kandi washwanyaguritse, maze muri iryo gwa rye rya kabiri, imivu y’amaraso irushaho gutemba inzira zose, maze ishavu rinshengura umutima, nshimira Imana kandi nsingiza Imana, Yo yamwigombye kandi Yo yamukunze; bityo murekurira mu biganza by’Imana ngo arangize umurimo we, kugira ngo ntamubera inzitizi n’imbogamizi mu rugamba agomba kurwana.

Yezu Kristu wababaye, kandi Yezu Kristu wakiriye byose ku buntu, nababere urugero kandi ababere icyitegererezo cy’urukundo rufite ireme kandi rw’agaciro gakomeye.

Nanjye nakiriye byose, ibikomeye, ibitera ubwoba, mu nzira y’umubabaro, umwana wanjye yanyuzemo, ntabwo nigeze mwirengagiza, namubaye bugufi; ndamukomeza mu mbaraga zanjye, bityo aheka umusaraba, nanjye ntwara ku mutima umusaraba, mu nkota z’urudaca zanyahuranyaga umutima; byose nkarangwa no gushyingura ku mutima, nkamwereka ko nkomeye kandi nkamwereka ko mukomeje, kuko kenshi yahindukiraga akandeba mu bwuzu bwinshi n’urukundo amfitiye, kuko atifuzaga uwangirira nabi mu mayira, ahubwo we yumvaga yakwakira byose, nkagira ubuzima nta wumputaje, kandi nta wumpungabanyije.

Nanjye rero ngakomeza kuba bugufi ye, kandi nkakomeza gukataza mu mbaraga no mu gishyika cya kibyeyi; ariko kandi nkikomeza, kuko ntagaragazaga mu maso ye ububabare bwanjye uko buri, uko nashengukaga umutima, uko nababaraga mu mutima, ngashaka kwiyumanganya kugira ngo akomere, adatezuka ku rugamba, n’ubwo yari yambaye isura ya kimana, kandi yari yambaye imbaraga zo mu Ijuru, ariko umubiri we warababaye, kandi nawe yarababaye ndabibona, maze umubabaro we wiyunga n’uwanjye, dufatikanya inzira y’ububabare kugira ngo dukize Mwene Muntu.

Ese Mwene Muntu yakwitura iki urwo urukundo, uretse kwirekurira mu biganza by’Uwamuremye, akemera kuba mu rukundo rw’Imana kuruta ibindi byose? Ndakangurira rero kiremwa muntu utuye Isi wese, kuzirikana ubucungurwe bwe, kuzirikana urukundo rwa Yezu Kristu wababaye mu kigwi cyanyu ngo mubabarirwe.

Nanjye mporana inyota yo kubakiza, bana banjye, kandi ntore z’Imana, kugira ngo mwumve urukundo mwakunzwe ntiruzapfe ubusa, ahubwo iteka ryose muhore mwima amatwi Shitani ubatwarira muri utu na turiya tubahenda, kandi muri utu na turiya tuboroheye; bityo gutwara imisaraba yanyu mukabyirengagiza; bityo mukajya kure y’umusaraba, kandi umusaraba ari wo uzabaha kugera ku mutsindo w’ukuri, kandi umusaraba ari wo uzabageza iruhande rw’Imana.

Nimudatwara imisaraba, bana banjye, mu rukundo, ntacyo muzageraho, nta n’ubwo muzagira umugabane mu mwanya w’Ijuru, kandi mu mwanya w’abana b’Imana. Uwanjye agomba kurangwa no gutwara umusaraba mu rukundo, nk’uko Yezu Kristu yawutwaye, akagera n’aho agwa, kandi mu kugwa kwe ntarambarare, agakomeza gutwara umusaraba we kugeza  ku ndunduro.

Nimwemere ibibarushya kandi bibagora mukiri mu mubiri, mwemere guheka imisaraba yanyu, aho kugira ngo muce mu nzira zigoramye ngo ni uko ziboroheye. Sekibi ntabashakira icyiza, ahubwo abashakira ikibi, kabone n’aho cyaba cyoroheye ubuzima bwanyu. Nimwirengagize icyo kibi cye, ahubwo mukataze inzira y’umusaraba, kugira ngo muzatahukane intsinzi; kuko ku musaraba kandi hirya y’uyu musaraba hari ibindi byiza.

Nimukomere rero kandi mukomeze kwizirika kuri Uhoraho Imana, mu nzira yageneye buri wese ntayitaze, kandi mu rugamba yageneye buri wese agomba kaurwana ntarwitaze ngo arujye kure, ahubwo buri wese aharanire kubaho mu cyiru Imana imwifuzaho.

Ukuza ku Isi kwa buri wese gufite inzira kwanyuzemo, ukuza ku isi kwa buri wese gufite inzira kugomba gucamo, ndetse no kubaho ku Isi kwa buri muntu wese afite uko agomba kubaho; n’ubwo imibereho yanyu itandukanye, hari abafite imibereho ishaririye kurusha iy’abandi, ifite uburemere kurusha iy’abandi; buri wese nazirikane ko ari yo nzira yateguriwe gucamo, kugira ngo abashe kugera ku ntsinzi, kandi abashe kugera ku ndunduro y’ibyiza Uhoraho amuteguriye, kandi amuteganyirije.

Nimwitegereza inzira ya Yezu Kristu, buryo ki ikomeye kandi iruhanyije, mu gihe twagendanye, murasanga mu buzima bwanyu izo mucamo zoroheje. Niyo mpamvu rero, nta kigomba kubakura mu byimbo; niba uwabacunguye Yezu Kristu yaremeye guca mu nzira zimeze kuriya, kubera urukundo, mwebwe mwamwima iki?

Nimwemere ibibagora kandi ibibarushya, kuko bizabageza ku buzima nyabuzima, kandi bizabaha gusangira umurage na we, kandi umugabane yagabanye kwa Se. Inzira ijya mu Ijuru irafunganye, nimuyikataze ntacyo mwishisha, mwitandukanye n’ikibi n’igisa nacyo; nimwitandukanye n’ibishuko by’umwanzi, ibiborohera ndetse n’ibyo abereka biborohereza mu buzima; nimuzirikane ko nimwemera kugenda mu nzira igoye kandi ifunganye, mubigirira Yezu Kristu muzatsinda. Ariko nimushaka kwicira mu zanyu ziboroheye muzahoka, kandi muzagoka bitari kera.

Ntore z’Imana kandi bana banjye mpoza ku mutima, nkaba mbahurije mu rukundo rwanjye n’urwa Jambo tubafitiye, kugira ngo mwime amatwi ibishuko byose byo mu Isi, kandi mwime amatwi ibishuko byose bya Shitani; nimwemere kuyoboka urukundo rw’Imana, kandi mwemere guca mu nzira zifunganye, kugira ngo muzahabwe ingororano y’icyiza kiri mu Ijuru tubateguriye kandi tubateganyirije.

Inzira y’ubutungane irarushya, nimwemere kwigora kandi kwigomwa byose kugira ngo mubigereho, muzahabwa ingororano y’icyiza mwaruhiye kandi mwavunikiye karijana. Nimurangirane rero  biremwa biri ku Isi, mwese mwitegure kandi muhore musenga muri maso, murusheho kwirundurira mu rukundo kandi mu gushaka kw’Imana, kuko igihe cy’ubwigenge kiri kugenda kirangira, kandi amaraso ya Yezu Kristu atagomba gupfa ubusa, atagomba gukomeza kurebera ibyabaye, ibyakozwe, ngo tureke umwanzi yidegembya.

Ni igihe cyo kuzirikana rwose, buri wese akava ku kibi arimo, kandi akava ku mwanda yasutamyeho, kugira ngo abashe gusabana na Yezu Kristu mu buryo bwuzuye, kuko atagiye ku musaraba, kandi atemeye imibabaro akina.

Ni igihe cyo guhesha agaciro amaraso ye, no kumva urukundo rwe, buri wese akarubyaza inyungu n’umusaruro, kuko ari cyo Ijuru ririndiriye kuri buri kiremwa; bityo uzamera kwakira urukundo  rwa Yezu, ntazabura no kwakira ibihano bye.

Ni igihe rero cyo kwizirikanaho, guhinduka no guhindukira kuko Yezu adahinduza agahato, ahubwo buri wese yakagombye gukoreshwa n’urukundo amukunda, bityo agahinduka inzira zikigendwa.

Nimugire ubuzima bana banjye, ndabakunda. Urukundo rwa Yezu Kristu yabakunze ajya kubapfira, ntirukabe imfabusa mu buzima bwanyu, muruzirikaneho kandi mutekereze ko mwakunzwe, kandi mutekereze icyiza Yezu Kristu yabakoreye, gihora iteka cyishushanya mu buzima bwanyu, bityo ntimugateshuke ku cyiza murimo, n’abari mu kibi nabo bagaruke mu murong ; kuko Yezu Kristu abakunda kandi iteka agahora arindiriye guhinduka no guhindukira kwa buri wese, kugira ngo basangire umugabane kwa Se uri mu Ijuru.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA ! NDI MARIYA, NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *