UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU SAINT GERMAIN BWO KU WA 24 UGUSHYINGO 2025

Amahoro y’Uhoraho nasenderere mu mitima yanyu Ntore z’Imana bana b’Imana dutaramanye muri aka kanya kandi kuri uyu munsi, mbasanganije urukundo rwanjye rwa kibyeyi mu burinzi mu bikorwa bikomeye byo gukomeza kubasakazaho imbaraga n’ububasha bw’Ijuru kugira ngo busenderere mu mitima yanyu, ndabakunda kandi ndabashyigikiye nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe byo gusukura kandi byo gutagatifuza no guhindura amateka y’ubuzima bwa Kiremwa Muntu, kuko mwashyiriweho gukomeza kwenyegeza urumuri mu Isi, nanjye rero nkaba nkomeje kwifatikanya namwe mu gusakaza ikibatsi gitagatifu mu mitima y’abatuye Isi, ndetse no mu Isi yose muri rusange kugira ngo dutamurure kandi dusenye, duhirike dukure mu nzira inzitiro zose z’umwanzi maze abana b’Imana bisanzure mu rukundo rukomoka kuri Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose; mubereye rero benshi ku rugamba kandi muhetse benshi muri iri sengesho, kuko Uhoraho Imana ari kumwe namwe kandi isengesho ryanyu rikaba ritumbagira nk’umubavu uhumura imbere ye bityo icyo musaba n’icyo mwifuriza abari mu Isi kugira ngo bagihabwe kandi isengesho rikomeze kubagirira akamaro, kubaramira no kubohora benshi; nimukomere rero ku rugamba turi kumwe kuri uyu munsi, kuko twafatikanyije mu bikorwa byose by’uyu munsi kandi nabasanganiye mu buryo bwuzuye kugira ngo nkomeze kubatwikiriza ikibatsi gitagatifu kugira ngo mukomeze kucyogamo bityo munagisakaze mu bari mu Isi bose, kuko ari igihe cyo kwigarurira bose na byose mu buryo bwuzuye kandi busesuye.

Ngaho rero nimukomere kandi mwakire ibyiza mwateguriwe kuri uyu munsi, mufungure imitima yanyu kugira ngo muvome muvomererwe, kuko nganje muri mwe mu nteguro y’ibikorwa bidasanzwe kandi mu mbaraga zikomeye zitavogerwa, kugira ngo nkomeze kubasendereza ububasha bukomeye kuko mwashyiriweho gufungurira benshi umukiro n’umugisha mu Isi, kugira ngo musubize benshi ku murongo kandi mu ruhande Imana yifuzamo buri Kiremwa Muntu; nimukomere rero kandi mukomeze kwitambaho ibitambo mu isengesho ryanyu kugira ngo mubohore benshi kandi muramire roho nyamwinshi zazikamye kuko ari igihe cyo gukomeza kuzahura no gutabara, gukarabya no gusukura bose kugira ngo tubahurize hamwe mu mbaraga ntagatifu kandi mu bubasha butavogerwa; mwarahiriwe rero kuko muzi icy’ingenzi kandi icy’ingirakamaro kuko benshi bahugiye mu Isi, nta gitekerezo bafite kuri Uhoraho ndetse no kurangamira Uhoraho, ariko mwebwe mukaba mwarahurijwe hamwe ibihe nk’ibi kugira ngo muhuze imbaraga, kandi muhuze ibitekerezo mukomeze kurwana urugamba inkundura; nimukomere rero mube ba mutarambirwa, murenge kandi mutegereze isezerano mwagiranye n’Uhoraho kuko ari bugufi kuryuzuza no kurisohoza, kuko turi mu bikorwa bya nyuma byo gutengeneza kandi mu bikorwa bya nyuma byo gusukura mu mburo ikomeye kandi mu mpuhwe zikomeye zikomeje gutambukira mu bikorwa mukora, uko Uhoraho Imana yururuka akabana namwe kandi mu mibiri yanyu agakorana namwe byinshi mu buryo bwo kuramira Isi yose muri rusange.

Nimumenye rero ko mubereye benshi ku isonga kandi mukomeje gutabariza benshi mu Isi kugira ngo bahabwe impuhwe n’imbabazi, kubw’isengesho ryanyu hakaba hari byinshi bigenda bikorwa kandi hari impuhwe zigenda zitangwa mu bantu kubwo gutabaza no gutakamba kwanyu; nimukomere rero kandi mwenyegeze kuko aho muri n’aho mugeze ari heza kandi ibikorwa byacu mu Isi akaba ari ibikorwa bikomeje gushimangirwamo ububasha bukomeye kugira ngo twigarurire Isi kandi twigarurire bose kuko ari igihe cyo gusezerera umwanzi burundu, kugira ngo dukure imyanda ye mu nzira kandi dusenye ibikorwa bye aho biva bikagera; murakunzwe rero kandi murashyigikiwe Ntore z’Imana bana b’Imana, nimukomere kandi mufashanye muterane ingabo mu bitugu, isengesho ryanyu ni isengesho ry’ingirakamaro, mwuzuzanye kandi mufashanye muhuje ibitekerezo n’umugambi kuko ari igihe cyo kuburagiza umwanzi kandi kumujujubya burundu, kugira ngo tumutsinsure mu bantu no mu Isi yose bityo twigarurire ubuzima bwa Kiremwa Muntu; murakunzwe rero kandi murashyigikiwe, nimwambare imbaraga tujye ku rugamba kuko iki gihe ari igihe cyo kugamburuza imigambi yose y’umwanzi kandi kwigarurira Kiremwa Muntu mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bwo gusandagiza imbaraga n’ububasha mu Isi hose, akaba ari ibikorwa rero turi gukora mu muvumba ukomeye kandi mu buryo bwo gukomeza gutegura Intore n’Intumwa z’Ijuru hirya no hino, kuko ari igihe cyo kuzambika kandi kuzikomeza no kuzishyigikira mu buryo budasanzwe; muri ku rugamba rukomeye rero nimukomere murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko dukomeje kubasangiza ibyiza kandi kubasakazaho imbaraga zikomeye kugira ngo duhurize hamwe ibikorwa byacu mu bihe nk’ibi, kugira ngo tugaragaze umusaruro w’ibikorwa byacu kandi w’ibikorwa dukorera muri mwebwe, kuko ari ibikorwa bikomeye kandi binejeje.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimwakire indamukanyo yanjye ya kibyeyi kuri uyu munsi kuko nakoranye namwe kandi natangiranye namwe ibikorwa by’isengesho kandi nkaba nkomezanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo mvugurure kandi ngaragaze imirimo yanjye muri mwebwe ndetse no mu Isi yose muri rusange; mwarahiriwe Ntore z’Imana bana b’Imana nimukomere kandi mwizihirwe muberwe no gukomeza gutaramana n’Ijuru ryose kuko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza intsinzi ikomeye kandi ibikorwa byacu kugira ngo tubiherekereshe ibimenyetso n’ibitangaza kuko icyo twateguye kandi twateganyije kigomba kugaragara mu buryo bwuzuye mu buryo budasanzwe; nimukomere rero kandi mwishime munezerwe kuko ibihe turimo kandi ibihe muhagazemo ari ibihe by’imyiteguro kuri benshi mu buryo budasanzwe no kururutsa imbaraga zuzuriza ibikorwa by’abiteguye bari maso kandi basenga ubutarambirwa, birunduriye mu biganza by’Imana kandi bari maso mu buryo budasanzwe bazirikana Ijambo ry’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose; nimukomere rero ndabakunda kandi ndabashyigikiye nifatikanyije namwe mu bikorwa byo kurohora kandi mu bikorwa byo gukomeza gusakaza ububasha mu Isi, kugira ngo ibyo twateguye kandi twateganyije bigerweho mu buryo bwuzuye budasanzwe.

Mbifurije ibihe byiza, nimukomere kandi mwishime munezerwe kuko turi mu ruhande rwanyu kandi tubasanganije urukundo rwinshi kuri uyu munsi, kugira ngo dupfundikire kandi twuzuze tugeze ku musozo ibyo twagennye kandi twateguye mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha butavogerwa; nimukomere mwizihirwe muberwe no gukomeza kugendana n’Ijuru mu buryo bwuzuye kuko hari byinshi mwazigamiwe kandi mwateguriwe mukomeje kugezwaho no guhabwa, ibihe nk’ibi rero ni ibihe byo gukomeza kubasakazaho ibyiza by’agatangaza kandi imbaraga n’ububasha bukomeye bukaba bukomeje gusenderera mu mitima yanyu, kuko hari byinshi dukora mu buryo bwa bucece no mu buryo bubagaragarira, ariko ibyinshi tukaba tubikora mu buryo butagaragarira amaso  ya Kiremwa Muntu, tukaba rero aribyo tuje gutamurura no gushyira ku mugaragaro kugira ngo buri wese abashe kumenya kandi abashe gusobanukirwa inzira z’Uhoraho.

Ndabakunda ndabashyigikiye, mbifurije umunsi mwiza, nimukomere ku rugamba kuko nganje mu buzima bwanyu kandi tubayoboye mu nzira y’ukuri n’ubutungane; mbifurije rero gukomeza no gukataza mu rugendo, kuko ibi bihe ari ibihe bya nyuma kandi ibihe by’imyiteguro ikomeye kandi ikataje, kugira ngo twuzuze integuro yacu kandi turangize ibikorwa byacu mu buryo bwo kururutsa kandi mu buryo bwo gusakaza imbaraga kugira ngo ibigomba kugaragara bijye ku mugaragaro uko twabigennye kandi uko twabiteguye; ndabakunda ndabashyigikiye, nimwakire imbaraga, ububasha n’ubutwari kandi mukomeze muvomererwe kuko muri ku iriba rigari, ikibatsi gitagatifu gikomeje gusenderera imibiri yanyu kandi gusenderera Isi yose; ndabakunda cyane Ntore Ntumwa z’Ijuru, nimwishime munezerwe kuko mutaramanye n’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose we udahwema kugaragaza imirimo ye n’ibikorwa bye mu buzima bwanyu.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA, NIMUKOMERE MUBE INTWARI KU RUGAMBA, NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU SAINT GERMAIN, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *