UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARITA, TARIKI 31 WERURWE 2023

Nimurebe urukundo Yezu Kristu yagaragarije abagore bamuriraga, mu guhindukira abarebana amaso y’impuhwe, kandi akabahunda impuhwe ze, ndetse n’imbabazi ze, cyane cyane mu kubabwira ndetse no kubasobanurira ko batagomba kumurira, ahubwo bagomba kuririra abana babo ndetse n’imiryango yabo n’inshuti zabo. Yashakaga kubereka icy’ingenzi ndetse n’icyo bagomba kwitaho, cyane cyane ko batagomba kumuririra we ubwe, ahubwo bagomba kuririra abo ngabo bari bamukikije buzuye ububi, kandi buzuye ubugome butavugwa.

Yashakaga kuberekeza mu cyerekezo cyiza cy’isengesho, kugira ngo buri wese abashe kumenya icyo agomba kuririra ndetse n’ikigomba kumushengura, kugira ngo baririre abatabasha kumenya ko bacumuye, ndetse n’iyo mbaga nyamwinshi yari ikikije Yezu Kristu, mu bugome bukomeye kandi batabasha kwisubiraho ndetse babona ko n’ibyo bakoraga byari mu mugambi wabo, kandi bikaba bibashimishije.

Yaberekezaga rero mu nyigisho ikomeye yo kugira ngo buri wese abashe kuririra icyaha cye, ndetse n’icyari giteye Yezu Kristu guca muri iyo nzira itari yoroshye kandi itavugwaga, y’ububabare bukomeye kandi yari atewe n’ikiremwa muntu.

Yabonaga abagore bamuririraga, cyane cyane bashenguwe n’ishavu ry’ibyo babonaga yakorerwaga, kandi ari Umwami w’Ijuru n’Isi, wari ufite byose kandi wari ufite uburenganzira n’ububasha, bwo kuvuga rimwe byose bikarangira, ariko kandi akagaragaza ubwicishe bugifi ndetse n’ubwiyoroshye, mu kwemera kugabiza umubiri we abishi kandi akemera kwitamba imbere yabo kugira ngo bamukoreshe ibyo bashaka.

Baramurebaga bagashengurwa n’ishavu ndetse n’agahinda, ariko kandi Yezu Kristu mu rukundo rwe, we wacengeraga imitima y’abari aho ngaho bose, kandi akabona n’icyerekezo cyabo ndetse n’akaga gakomeye bashakaga kwishyiramo ndetse bari bari kwiganishamo ; yasobanuriye abagore bamuririraga ko uwo kuririra kandi uwo bagomba kwitaho atari we, ahubwo bagomba kwita kuri abo bagizi ba nabi ndetse n’imiryango yabo n’abana babo, bari bazaniwe umukiro ariko ntibabashe kuwakira.

Yezu Kristu rukundo rusa rusa, we wakunze Mwene Muntu, akagera n’aho atirebaho kandi akagera n’aho arenga umupaka, cyane cyane mu cyari kimuzanye mu Isi, mu gucungura Mwene Muntu, ndetse no kumukura mu mbata ya Nyakibi, ariko akabona urukundo yari abazaniye, boa tari rwo bari kubona. Yakomezaga gushengurwa n’intimba n’agahinda.

Niho rero yakebukaga ba bagore, kandi akaturebana impuhwe n’imbabazi kuko twari iruhande rwe, ariko kandi twuzuye agahinda, twuzuye ishavu ndetse n’ubwoba, twabonaga abishi ndetse bari bahindutse nk’inyamaswa, kandi bari bahindutse mu buryo bukomeye ku buryo utabashaga kugira icyo uvuga cyangwa ngo ugire icyo ukora, kuko bari babaye inyamaswa nsa, umutima wa kimuntu wabavuyemo.

Ni igihe rero cyari gikomeye Yezu Kristu yagombaga kugaragaza kandi agatanga inyigisho y’abagomba kwitabwaho, ndetse n’abagomba gusabirwa no kuririrwa. Yezu Kristu yabonaga we atagomba kuririrwa, ahubwo abagomba kuririrwa ari abo ngabo bari kwishyira mu kaga gakomeye, kandi bari kumuvutsa ubuzima, nyamara yari abazaniye umukiro, kandi ari we utanga ubuzima.

Bakirengagiza rero ibyo byose kandi bakirengagiza ibyo babwiwe ndetse n’ibyo bagejejweho ; bakirengagiza inyigisho yabahaye, kandi n’urugero rwiza yatanze imbere y’amaso yabo, bityo bakaba bari buzuye agasuzuguro, kandi buzuye ubugome bukabije.

Yezu Kristu rero yatubeteye urugero kandi atubera icyigisho gikomeye, yagaragarije isi yose. Nawe rero muri aka kanya zirikana ikikubabaje, kandi uzirikane ububabare bwawe uhura nabwo, icyo buvuze ndetse n’icyo bugusaba muri aka kanya. Reba Yezu utarigeze wirebaho, ndetse utarigeze witindaho, nawe urebe koko uko witwara mu maso y’Imana, niba ubabazwa n’icyaha cya mugenzi wawe, no kudahinduka kwa mugenzi wawe.

Aratwigisha icyigisho gikomeye cy’uko tutagomba kwitindaho ndetse no kwirebaho cyane, ahubwo tugomba gusabira abanyabyaha, hirya no hino mu Isi, bagikomeje gukaza umurego w’ikibi, kandi bagikomeje gusubiza Yezu Kristu ku musaraba.

Itegereze kandi uzirikane ububabare bwa Yezu Kristu, bugutere guhinduka ndetse no guhindukira, kandi bugutere gukomeza umwete wo kwitanga usabira bagenzi bawe, usabira abatabasha kwisabira, kandi uririra abatabasha kubona ko bacumuye, ndetse bari kwitandukanya n’urukundo rw’Imana.

Mu Isi hariho benshi bakeneye inkunga yawe, kandi mu Isi hariho benshi bakeneye ko ubasabira kandi ubaririra, kugira ngo bave ku mbata ya Nyakibi, kandi bave ku mwanzi wakomeje kubahambira.

Ni igihe rero gikomeye cyo kuzirikana urukundo rwa Yezu Kristu, aririra abagore kandi  aririra Isi yose. Ni urugero yatanze rw’uko ababajwe n’icyaha cya Muntu hirya no hino mu Isi, kuko atari ababajwe n’abo ngabo bari bamugaragiye kandi n’abo ngabo bari iruhande rwe gusa, yari ababajwe n’Isi yose yari iri kugenda yiroha mu rwobo, kandi yikururira umwijima, nyamara yari ayizaniye umukiro n’urumuri ruhoraho.

Nawe rero komeza ubungabunge kandi ukomeze ucunge umutekano wa mugenzi wawe nawe ubwawe, kandi urebe ikikubabaje niba koko kibabaje Yezu Kristu ubabajwe n’uko wacumuye, niba utababajwe n’uko hari uwakuvuze nabi cyangwa wakurenganyije.

Ibyo byose biture Nyagasani, ahubwo usigare ubabajwe n’uko uwo nguwo uri kukurenganya, kandi uwo uri kugutunga urutoki, atari kubasha kubona ikibi cye kandi atari kubasha kubona icyaha cye, agakomeza umwete wo gukomeza gukora ikibi ndetse no gukatariza mu rwango, mu mwijima Uhoraho atifuza.

Ni igihe cy’inkunga yawe rero wowe uri mu Isi, kandi uharanira ubutungane, uzirikana inzira y’umusaraba Kristu yanyujijwemo, kandi yaciyemo, kugira ngo nawe ugere ikirenge mu cye, cyane cyane uririra icyaha cya mugenzi wawe, kandi uririra icyaha cy’Isi yose, kuko Isi ikomeje kwiroha mu mwijima, kandi Isi ikaba idashaka guhinduka ndetse n’abayo.

Ni igihe ugomba kwitanga kandi ugatanga inkunga yawe, usaba kugira ngo imbaraga za Yezu Kristu zikomeze zirohore kandi zikomeze zitabare ikiremwa muntu gituye Isi, kugira ngo koko inzira y’umusaraba ntisige buri wese amara masa, igukoreho kandi ikore kuri buri wese.

Yezu Kristu, Mucunguzi, nakomeze acungure imbaga y’abo yiremeye, kandi yameneye amaraso, bityo amaraso ye akomeze yuhagire ibyaha buri wese, kandi yuhagire ubwandu kuri buri wese.

Ni igihe rero inzira y’umusaraba itagomba gusiga buri wese amara masa, ahubwo buri wese agomba koga muri iyo nyanja y’urukundo, kandi akoga muri iyo nyanja y’impuhwe n’imbabazi, kugira ngo amarira kandi ibikomere bya Yezu Kristu birusheho kuhagira benshi, kandi birusheho gutagatifuza benshi.

Nawe rero komeza uririre icyaha cyawe, kandi ukomeze wikomange, wirinde kugisubira kandi wirinde ko cyakugira umucakara, ahubwo ukomeze wihatire gukora icyiza kiboneye ndetse no kubabazwa n’ibyaha bya bagenzi bawe, ndetse no kubabazwa n’ibyaha by’abatabasha kumenya ko bacumuye.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, KANDI MBIFURIJE GUKOMERA, NTORE Z’IMANA. NDI MUTAGATIFU MARITA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *