UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU BWO KU WA 20 UKUBOZA 2025
Mbasanganije amahoro n’ibyishimo byinshi kuri uyu munsi w’ibikorwa bidasanzwe by’urugamba, mbasakajeho urukundo rwanjye rwa kibyeyi umusabano ukomeye wo gukomeza kubabungabungira umutekano, kwifatikanya namwe mu rugamba rugamburuza imigambi yose y’umwanzi ; Ntore z’Imana nimukomere mu rugendo kandi mukomere mu rugamba, kuko Uhoraho Imana yabazigamye kandi yabateguye mu buryo nk’ubu kugira ngo muhagararire Isi yose, mbasakajeho imbaraga, ububasha n’ubushobozi kugira ngo mukomeze musabagizwe n’ikibatsi gitagatifu kivugurure kandi gihindure byose bundi bushya muri mwe, kuko ari igihe cyo kubataka ubwiza kandi kubasukura mu buryo budasanzwe kugira ngo mukomeze mwifatikanye natwe mu bikorwa by’urugamba kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, muhore muhagaze neza mu rugamba mwahamagariwe mwatorewe mwatoranyirijwe ; nimugubwe neza rero mu rukundo rw’uwabaremye kandi uwabahanze kuko ari kumwe namwe kandi uyu munsi akaba ari umunsi wo gusakaza imbaraga n’ububasha bwa DATA mu Isi mu buryo bwo gukura mu nzira imitego yose y’umwanzi kandi kwitsa no gucisha bugufi ibikorwa bibisha by’abikuza n’abiyemera n’abirasi kuko ntawe uzakomeza kubagamira umugambi w’Ijuru, kandi ntawe uzakomeza kwitambika ibikorwa by’Ijuru kuko twururutse kugira ngo turinganize amayira ya Kiremwa Muntu kandi turandure dusenye ibikorwa bibi by’umwanzi, kugira ngo ugushaka kw’Imana kumvikane kandi kugere kuri bose.
Nimukomere kandi mukomeze mwishimire muri uru rugamba mwatumiwemo n’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, ubakunda kandi akaba abakungahaje ibyiza bye, ubaronsa imbaraga, ubuzima, umwuka muhumeka, mukaba rero muzirikana urukundo rukomeye Uhoraho Imana yabakunze kandi akomeje kubagaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mwita ku cyo ababwira kandi ku cyo abatoza bityo isengesho mukarigira iry’imbere kandi rikaba iry’ibanze mu buzima bwanyu, nimugwirizwe rero mo imbaraga, ububasha bubafasha gutsinda no kuribata umwanzi mu buryo budasanzwe kuko mwashyizwe hejuru mugahurizwa hamwe nk’umuryango muhire kugira ngo mugaragire intebe y’Uhoraho kandi intebe ya Jambo ; ngaho rero nimugubwe neza kandi mwishimire mu murimo Uhoraho Imana adahwema kubateramo inkunga, kubayobora ndetse no kubatagatifurisha ububasha bwe mu buryo bwo kubakomereza intambwe kugira ngo mumubere abahamya mu bantu ; nimwizihirwe rero muberwe kuko mwatowe kandi mwatoranyirijwe umurimo ukomeye kandi udasanzwe, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kubambika imbaraga kandi kubagaragarizamo ikuzo n’ububasha bukomeye ; nimwenyegeze kandi mugume ku gicaniro aho Uhoraho Imana yabashyize kandi yabateguriye abahuriza hamwe muri iyi ngoro kugira ngo isengesho ryanyu ribumbatire Isi kandi ririnde benshi ricungire umutekano benshi, ari nako namwe rigira urwunguko ku buzima bwanyu, kuko mwegeranyijwe kandi mwahurijwe hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana kugira ngo ibyo mugabirwa n’Ijuru kandi muhabwa mwigishwa n’Ijuru bibe ibyubaka ubuzima bwanyu bundi bushya.
Ndabakunda kandi ndabashyigikiye Ntore z’Imana bana b’Imana, nishimiye integuro ikomeye Uhoraho Imana akomereje muri mwe kandi namwe nshimira ubwitange bwa buri wese kandi guhora iteka muhagaze ku rugamba gitwari kandi muhagaze mu myanya, kugira ngo murinde kandi mucunge umutekano mu buryo bwo guhagarara neza ku mazamu, kuko isengesho ryanyu ari iry’ingenzi kandi ari ingirakamaro mu buzima bwa Kiremwa Muntu wese uri ku Isi, kuko muhetse imbaga itabarika kandi muhora iteka imbere y’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose mutakambira Isi ; Uhoraho Imana nabahundagazeho umugisha we kandi ibyiza bye by’intabarika bikomeze byururukire muri mwe dore ko yabagize imiyoboro y’ibyiza bye kugira ngo mubisesekaze mu bateze ibiganza, bahora iteka batakamba bakeneye uburengezi n’ubutabazi kugira ngo isengesho ryanyu ribagirire umumaro kandi isengesho ryanyu ribafashe gutsinda urugamba barimo kuko benshi bakomeje kurwana urugamba inkundura, n’ubwo batagira ubarengera ariko umurengezi ni umwe kuko ari Uhoraho, yiteguye kugaragaza imbaraga n’ububasha bwe mu nzirakarengane ziri hirya no hino ku Isi kandi kugaragaza ubutabera bwe muri abo bose batsikamiwe kandi muri abo bose basumbirijwe bari mu kaga mu bibazo n’ibigeragezo ; mufite rero benshi mutwaye ku mutima kandi isengesho ryanyu rigenda rigeraho rikabagirira akamaro, mu buryo bwo kubakomeza mu kwemera kandi mu buryo bwo kubashyigikira mu rugendo no mu rugamba ndetse no mu buryo bwo kuzahura roho zazahajwe n’icyaha, zazahariye mu kibi, kugira ngo zikurwe iyo gihera zigarurwe mu murongo w’Ijuru ; nimukomere rero kandi mugume mu mwanya wanyu, kuko Uhoraho Imana abakunda kandi akaba akomeje kubagaragarizamo imbaraga ze n’ububasha bwe mu buryo budasanzwe, nanjye rero nifatikanyije namwe kuri uyu munsi nk’umurinzi kandi umwigisha wanyu, nk’umubyeyi iteka kugira ngo nkomeze kubana namwe mu buryo bwo kubabungabungira umutekano kandi mu buryo bwo kubacungira umutekano, kugira ngo ibyiza by’agatangaza byateguriwe muri mwe bikomeze byururukire muri mwebwe kuko igihe musenga kandi muhuriye hamwe mu isengesho nk’iri ritakambira Isi yose, hari byinshi mufungura kandi hari izindi mbaraga mwungutse muri mwebwe, bityo zigasakara mu Isi yose kuko aho mutumbereye ari kuri Uhoraho kandi muhetse Isi yose mu buryo bw’isengesho kuko uburemere bwayo kandi ibiyugarije n’ibiyisatira, ibyo byose mwabigaragarijwe mubibona, igihe nk’iki rero mukaba mukomeza gutakamba mutabaza Ijuru ryose kugira ngo ryururuke ribane namwe rigire ibyo rihosha kandi rihagarika.
Nibyo rero muri ku rugamba uko hari byinshi byatamuruwe ku Isi kandi byatamuruwe mu bantu, mu buryo umwanzi yifuzaga kugera ku ntego y’ibibi ibi na biriya, akaba rero hari byinshi byagiye bicuba kandi bihagarikwa bityo ku bw’isegesho ryanyu kandi ku bw’ubwitange bwanyu hakaba hari uburinzi bwagiye bushyirwa kuri bamwe bari kuba batakiriho ; kugera rero kuri uyu munsi hari byinshi mworoshya mu isengesho mu buryo bwo kwigaragaza gukomeye k’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, hakaba rero hari inzira zigenda zitamururwa z’ibikorwa bigomba gukorwa kandi kugaragara mu buryo bworoheje kandi mu buryo budakanganye kuko hari benshi bamaze kuva mu nzira kandi bamaze kwiyigaho ndetse no gucogoza ubukana n’ubukare bw’umwanzi wabakoreshaga, iki gihe rero akaba ari igihe cyo gufata ijambo kuri benshi bumva yuko bakomeye kandi bahagaze mu myanya ikomeye ariko badafite Imana, kuko bizeye ubwenge bwabo n’imbaraga zabo, igihe nk’iki rero akaba ari igihe cyo kubagaragariza ububasha bw’Ijuru mu buryo budasanzwe kugira ngo nabo bige kandi bamenye gutinya Uhoraho kandi bamenye kumucira bugufi.
Ndabakomeje rero mu bikorwa by’urugamba kandi mu nteguro ikomeye ikataje, kugira ngo mukomere kandi mukomeze mwuzuzanye kandi uko mwungikanya mu isengesho mutwaye Isi yose ku mutima kandi namwe mu guhekana no gufashanya, hari byinshi dukorera muri mwe kandi hari byinshi dukomeje gufungurira muri mwe, kugira ngo mwuzuzwe imbaraga z’ububasha bukomeye bubafasha kurindwa no gucungirwa umutekano n’Ijuru ryose ; nimuhumure Ntore z’Imana bana b’Imana mugubwe neza kandi mukomere mwishyire mwizane kuko mwatowe kandi mwatoranyijwe, ibihe nk’ibi rero akaba ari igihe cyo kubagaragarizamo imbaraga n’ububasha bukomeye kandi ikuzo ry’Imana rikaba rikomeje kugaragara rwagati muri mwe kuko mwasizwe amavuta y’ubutore kandi mukagenerwa iki gihe kugira ngo mutegurirwe ibyiza kandi mugendane n’Ijuru mu buryo budasanzwe ; nimwishime munezerwe rero mu gikorwa cy’uyu munsi kuko ari igikorwa cyo kurohora kandi kuramira benshi ndetse no gutagatifuza Isi n’abayituye mu buryo bwo kugaragaza imbaraga n’ububasha bw’Imana DATA kuko mbahagarariye mu bikorwa bye mu Isi mwatumwe kandi mwoherejwe na we kugira ngo mwakirire benshi kandi muri mwebwe mukomeze kubuganizwamo imbaraga n’ububasha bukomeye ; ngaho rero nimukomere kandi mumenye aho muri n’aho muhagaze, ibyo bibatere gukomeza kuba maso no gukomeza kwitegura kuko ibihe muri kugenda mwerekeramo ari ibihe bidasanzwe byo gusohoza isezerano wa munsi mwategujwe kandi mwateganyirijwe kuva kera na kare kugira ngo wuzure kandi usohore kandi ibyiza mwazigamiwe byose bijye ahabona.
Ndabakunda kandi ndabashyigikiye Ntore z’Imana, nimwakire urumuri rwa Nyagasani Yezu Kristu ruture mu mitima yanyu bityo ruhore iteka rugurumana muri buri wese kandi mu mitima yanyu muhore iteka mufungutse mwagutse, kugira ngo mukomeze muryoherwe nibyiza mugabirwa n’Ijuru kandi muryoherwe n’Ijambo ry’Imana rishinge imizi kandi rikomeze kubuganizwa mu mitima yanyu, kugira ngo buri wese wakiriye ugushaka kw’Imana muri mwe bityo akomeze kuba umuhamya w’Ibyiza by’Ijuru ; ndabakunda ndabashyigikiye, mbifurije umunsi mwiza, gukomera no gukomeza kuba intwari mu rugamba no mu rugendo, kugira ngo mukomeze mube amatara yaka bityo mumurikire abandi kandi mube umunyu w’Isi mube urumuri rw’Isi, kuko ari cyo mwashyiriweho kandi mwahamagariwe mwatorewe mwatoranyirijwe ; murahirwa Ntore z’Imana bana b’Imana, nimukomere rero kandi mujye mbere mu mugambi ukomeye w’Ijuru kandi mu bikorwa bidasanzwe by’Ijuru ryose kuko mwashyiriweho kugamburuza imigambi yose y’umwanzi kandi gutagatifuza no guhindura Isi, binyujijwe mu isengesho ritaretsa kandi binyujijwe mu bikorwa by’urukundo bigomba kubaranga kugira ngo bose bamenyereho ko muri Intore n’Intumwa z’Ijuru ku bw’imirimo yanyu kandi ku bw’ibikorwa byanyu ; ngaho rero nimwitagatifuze kandi mukomeze kwakira imbaraga nshya n’ububasha bukomeye bw’Ijuru, kuko mwashyiriweho kugira ngo mwakirire abandi kandi mugaragarizwemo ibikorwa bikomeye bigomba guhindura Isi.
NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA BANA B’IMANA, NIMUKOMERE MU RUGENDO MU RUGAMBA TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE NDABAKUNDA NTORE NTUMWA Z’IJURU, AMAHORO AMAHORO !
