UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU SALOME, TARIKI 31 WERURWE 2023.

Nitegereje ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, uburyo yagenze mu nzira y’umusozi wa Kaluvariyo, mu kwihangana, mu kwiyumanganya kugeza ubwo aguye ku nshuro ya gatatu.

Mu rukundo rwe yari atwaye bose ku mutima, kandi mu mpuhwe ze akagenda agaragaza urukundo rwe, rutagereranywa kandi rutajorwa, kuko ntacyo twabona tumugereranya na we, mu gukunda no kwihanganira byose, mu nzira y’ububabare buteye ubwoba.

Yagiye aheka umusaraba, akawugwana kugera ku nshuro ya gatatu, umubiri we wuzuye inguma nsa, kandi umusenyi wivanga n’amaraso ; bityo bikarushaho kumuhuma amaso, ubwihangane n’ubwiyumanganye, mu kwigomwa ndetse no kwihanganira byose, akaba uw’ingenzi mu gushyingura ku mutima.

Mu gishyika n’urukundo rwe, rwarushijeho kunsaga, bityo ansabanisha n’ububare bwe, nirundurira muri we, bityo mubera umuhamya kugera ku ndunduro.

Yansakajemo impuhwe kandi ansakazamo urukundo, bityo kwitandukanya nawe ntibyashoboka, kandi kwirengagiza urukundo n’ububabare bwe ntibyashoboka.

Kugeza rero ku ndunduro y’ububabare bwe numvaga niremamo imbaraga mu buryo bukomeye, ariko nabonaga atahwemaga gutanga urukundo, arukwirakwiza mu batuye Isi.

Yezu Kristu yatwaye bose kandi aheka bose, mu rukundo ntagereranywa, bityo mu kugwa akaramira benshi baguye, kandi nkabona abadukanye benshi, mu gishyika cy’urukundo yari afite rwo gucungura ikiremwa muntu ; nkabona agambiriye kuzuza ugushaka kwa Se, no kuzuza umugambi yahamagariwe mu Isi.

Yezu Kristu natubere urugero rukomeye, mu kumvira Imana kandi mu kwemera kwakira imibabaro yose, kuko nta na kimwe atanyuzemo, kandi atababariye.

Yababariye buri cyaha icyo ari cyo cyose, kugira atandukanye Mwene Muntu, n’urupfu rw’iteka kandi atandukanye Mwene Muntu n’icyaha ; ariko Mwene Muntu akaba akomeje kwiyandavuza, ndetse no kwigaragura mu isayo y’icyaha ;  kandi Yezu Kristu yaremeye kugwa hasi, ndetse kugira ngo yakire buri kintu icyo ari cyo cyose, cyaba mu mwanda, kugira ngo abashe gusukura Mwene Muntu, amukure aho yazimiriye aho ari ho hose.

Ntabwo yigeze yinena abanyabyaha ahi bari hose yarabasanze, mu cyaha gikomeye arabazahura mu mwandaukomeye, yemera kuwigaraguramo kandi yemera kuwutwara kugira ngo Mwene Muntu akire.

Ni iki twashinja kandi ni iki mwashinja Umwami wacu Yezu Kristu, atakoze mu byo yagomba gukora, ko byose yabikoze, arimwe agirira ? Kandi ko yitanze akitangira bose atarobanuye, akaba rero buri wese kandi buri kiremwa cyose kiri mu Isi, amaraso ye agishinja kandi amaraso ya Yezu Kristu, azabazwa buri wese wigaragura mu cyaha uko yumva, kandi yaritanze kugira ngo mwitandukanye n’icyaha.

Ndabaremburiza urukundo rwe, nk’uko rwandembuje nkamukurira, kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe, ntikanze abishi be, kandi ntikanze abagizi ba nabi be, kuko nyine iteka ryose nahoraga numva amahoro yanjye, ibyishimo byanjye biri kuri Yezu.

Nababere rero indorerwamo mwireberamo, mu bihe bikomeye ntimugatsitare, ngo mutsikire mwitandukanye na we, kuko yemeye kubatwaza kandi yabatwaye kugeza ku ndunduro.

Nkaba rero mbashishikariza kuba mu cyiza, kwitandukanya n’ikibi, kuko amaraso yamennye, buri wese yayamumeneye kugira ngo yitandukanye n’icyaha.

Murarindiriwe rero mu bwami bw’Ijuru kuko mwateguriwe imyanya, kandi iyo myanya mukazayigeramo ari uko mubanje kwihana, ndetse no kwihanaguraho umwanda uwo ari wo wose, kuko Yezu yaje gusabana namwe, kandi akemera byose ko ko byuzurizwa mu mubiri we, kugira ngo Mwene Muntu abone ubwigenge busendereye, kandi busesuye, iruhande rw’Imana, Umubyeyi kandi Umugenga wa byose.

Nta wutarebwa kandi nta n’utagomba kwisubiraho mu Isi, kuko Yezu yatanze impongano kugira ngo buri wese abashe kwitandukanya n’ikibi .

Benshi rero bishuka ko Yezu yahongereye byarangiye, nta kindi Mwene Muntu agomba gukora, yahongereye icyaha kugira ngo mukiveho kandi mukivemo, ntabwo yahongereye icyaha ngo muhabwe uburenganzira bwo kugikora ndetse no gucumura uko mwiboneye, ahubwo yahongereye buri cyaha cyose, kugira ngo abatandukanye nacyo, mucyange urunuka, nimubona ububabare, inzira yanyuzemo zikomeye kandi ziteye ubwoba, bityo bibatere kugira impuhwe kandi bibatere igishyika, mwitandukanye n’icyaha.

Ikibabaje kuruta ibindi ni uko benshi ntacyo ububabare bwa Yezu bubabwira, mbese babifata nka filime mureba nk’izisanzwe, nk’ibitarigeze biba, nk’ibitarigeze bikorwa, nk’ibitarigeze bibabaza Yezu Kristu.

Yezu Kristu yarababaye ku mpamvu y’ikiremwa muntu  ngo kibabarirwe, ni iby’agaciro kandi bigomba kubahwa no kubahirizwa, kuko atari imikino kandi atari ibyitegerezwa nk’imikino nk’iyindi, ahubwo ububabare bwa Yezu Kristu bugomba kugira icyo bushushanya, mu buzima bw’ikiremwa muntu.

Harahirwa rero ababa maso kandi bakazirikana urukundo bakunzwe, bakazirikana ineza bagiriwe kandi ineza ubuntu bugeretse ku bundi, bwa Yezu Kristu wemera kwitanga wese, umubiri we n’amaraso ye, kugira ngo Mwene Muntu akire.

Nta kindi gitambo mushobora kubona cy’impongano y’ibyaha, gisumbye Yezu Kristu ; nta kindi gitambo mushobora gutanga gisumbye impongano ya Yezu Kristu.

Uzaha agaciro ubwo buzima bwe, kandi uzaha agaciro icyo gitambo, akemera kwiyunga nawe, kwigorora na we mu gihe yacumuye, azahabwa impuhwe nyinshi kandi azabasha kurohorwa no kuba mu mwanya agomba kubamo, kuko nyine yemera ko abicuza bakihana babikuye ku mutima, bagomba kugirirwa izo mpuhwe, kandi bahabwa izo mpuhwe.

Yezu Kristu ahora ateze ibiganza, arindiriye abaza bamusanga kugira ngo abomore, kandi abuhagireho ubusembwa bwose.

Nkaba rero nshishikariza imbaga y’abatuye Isi bose, guca bugufi imbere y’umuremyi wabo ndetse n’imbere ya Yezu Kristu, kugira ngo bumve agaciro gakomeye k’amaraso ya Yezu Kristu.

Ntabwo ari ayo gupfobywa, ndetse nta n’ubwo ari yo kuzimangatanya, nk’aho ntacyo avuze cyangwa nta kigeze gikorwa.

Izina rya Yezu ryaratsinze, kandi Yezu Kristu yatsindiye bose, atsinda icyaha n’urupfu ; niyo mpamvu buri kiremwa cyose kiri ku Isi, kigomba kumwigana, kandi kigomba kugera ikirenge mu cye gitsinda icyaha icyo ari cyo cyose, kandi buri kiremwa agomba guharanira kwiyunga na Kristu, ubuzima bwe ubwo ari bwo bwose.

Mbahaye imbaraga kandi mbahaye gukomera abari mu rugendo, kugira ngo mushyigikirwe na Yezu Kristu we watubereye byose, kandi we udutera imbaraga tukazigira, kandi yazitwambika tukazambara, yaturema bundi bushya tukaba bundi bushya, igihe tumukundiye kandi twemeye kugengwa n’ijambo rye.

Nimwirekurire muri we kandi mumwiringire, mumwizere, mumukunde, ubuzima bwanyu muburundurire muri Yezu Kristu, abe ari we ubugenga kandi abe ari we ubiyoborera, inzira zanyu zizaba mahire kandi imibereho yanyu ntizabagora, kuko nyir’ukubagabira ubuzima muri kumwe kandi agahora iteka abarinda, abacungira umutekano.

Ntimukananirwe kandi ntimukarambirwe kugendana nawe, kuko ari we buzima nyabuzima, kandi ari we mahoro nyamahoro, mudashobora kugira amahoro y’Isi mutamufite ngo ayo abe afite ishingiro ndetse n’ireme.

Kugira amahoro asendereye kandi afite ireme, ni ukuba mwifitemo urukundo rw’Imana kandi mwubatse kuri Yezu Kristu, kuko ibyo mwakwizera byose, ibyo mwakubakaho byose, bishobora gusenyuka mu kanya gatoya, ariko Yezu Kristu we abamwubatseho ntibasenywa n’imiyaga.

Nimukomere rero kandi mukomeze iyo njyana ye, kandi mukomeze kurwana urugamba, muharanira kumushimisha, no kumunyura iminsi yose y’ubuzima bwanyu.

Mbifurije ibihe byiza, ntore z’Imana. Mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Imana, kuko uwabakunze kandi uwabatoye ari kumwe namwe ibihe byose.

Nimukomeze mugire amiringiro muri Uhoraho, kandi mukomeze mwishimire muri Uhoraho, Imana, Umugenga wa byose.

AMAHORO, AMAHORO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *