UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 06 MUTARAMA 2026

Ndabaramukije mu rukundo ruhoraho rwa DATA bana banjye Ntore z’Ijuru, nshuti kandi nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu, mbifurije umunsi muhire kandi mbifurije ibyiza bya Nyagasani, nibibasesekareho kandi bibaherekeze bibahe kuguma mu rukundo iteka ryose kuko mwarushyikirijwe kandi mukaba mwararuherekejwemo kugira ngo rubasenderere kandi rubayobore muri byose ; mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije kuguma mu mutima wanjye iteka, kuko nawubakinguriye kugira ngo mube isoko idakama y’ibyiza by’Ijuru kandi musobanukirwe n’imbaraga nshya kuko urumuri rwa DATA rwabarasiyeho, ububasha bw’Ijuru bukaba bukomeje kubigaragariza mu buryo budasubirwaho kandi mu buryo buhoraho iteka ; nimuhorane kandi mwakire amatabaza kugira ngo mumurikire bose kandi muhore mucaniye itara abandi kuko icyo mwashyikirijwe kandi icyo mwahawe ari icy’ingenzi kibafasha kuguma mu rukundo iteka no guhorana amatara yaka ; nimuhorane Imana kuko ibyiza by’Ijuru bibaherekeje kandi namwe ubwanyu mukaba mwunze ubumwe na DATA, mukaba mukomejwe mu nzira igana Imana kandi mukaba muherekejwe mu buryo bwimbitse bufatika nk’ikimenyetso kiberekeza aheza kandi kibaganisha aho mwateguriwe kandi mwateganyirijwe mu buryo bwuzuye.

Nishimiye kugendana namwe kandi nishimiye gukorana namwe uyu mutambagiro wo kubuzuza ndetse no kubasendereza imbaraga nshya kugira ngo aka kanya muhawe kandi mugenewe kabafashe kurushaho kumenya no gusobanukirwa ibyiza Ijuru ryabasendereje kandi ryabaherekeresheje, erega muri iruhande rw’Uwabahanze kandi muri iruhande rw’Uwabatoye mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika, kuko DATA ari rwagati muri mwe kandi mwese akaba akomeje kubagenera ibyiza bye ndetse no kubakomeza mu murimo we, kugira ngo mwizihirwe kandi mwakire ibyiza mwateguriwe n’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose ; ndi umubyeyi ubaherekeje muri ubu butumwa kuko ari njye wabubahamagayemo kandi namwe mukaba mwaraharaniye kugera ikirenge mu cyanjye, ngaho rero nimukomeze intambwe mujya mbere kandi muherekezwe n’ububasha Ijuru ryabateguriye kandi ryabageneye kuko mwese uko muri aho muri muri Ingoro Ntagatifu kandi mwizihiye DATA ; tuje kubambika rero mu buryo bukomeye kandi tuje kubagaragariza ibyiza mwateguriwe kandi mwateganyirijwe kuko muri kugenda mutezwa intambwe kandi mukaba muri kugenda muzamurwa mu rumuri ruhoraho iteka.

Ndi kumwe namwe rero kuri buri wese kuko nabateguriye ibyicaro kandi mukaba mwarateganyirijwe ibyiza by’agatangaza, kugira ngo umuteguro udasanzwe mwagenewe kandi mwazaniwe muwubemo kandi mukomeze muwusigasire kuko icyiza cyabagenewe kandi cyabateguriwe gikomeje kubigaragariza mu buryo bufatika kandi mu buryo buhoraho ; mbafatiye iry’iburyo mu buryo bwimbitse kandi mbaherekeje mu butumwa bwanyu kuri buri wese kuko mbafashe ikiganza kuko aho muri kwerekeza n’aho muri kugana ari aheza hashimishije kandi hakaba hafite igisobanuro gikomeye kibagaragariza intego n’umugambi DATA yagiriye abamwemera kandi abamwizera ; nkoramutima za Nyagasani Yezu, nshuti kandi bana banjye mpetse nteruye kandi mpora iteka nitaho, nimwakire ibyiza bya Nyagasani kandi muvuburirwe ibyiza bituruka mu Mutima Mutagatifu Kristu Nyagasani yakinguriye abari iburyo bwe kandi abo akomereje integuro mu buryo bwuzuye ; erega mugeze aheza muri kugenda mwambikwa amapeti mu buryo bufatika, kandi muri kugenda muherekezwa mu butumwa murimo kuko ibyiza byabazigamiwe biri kugenda bibigaragariza, n’ubwo mwabona hari byinshi bidasobanutse ariko kandi turi kugenda tubisobanuza ibikorwa byacu kuko igihe cy’amagambo cyarangiye, ahubwo ari igihe cy’integuro idasanzwe kandi igomba gukangaranya abanyacyaha aho bari hose.

Uyu ni umunsi mwagenewe kandi Kiremwa Muntu yahawe kugira ngo arusheho kwitegura kandi arusheho kuba maso mu buryo bwimbitse, ni umunsi udasanzwe wo kubagenera ibyiza by’agatangaza, wo kubaherekeza ndetse no kubambika kugira ngo murusheho kuba intwari ku rugamba, kandi murusheho kuba abasirikari bemewe kandi bemewe na DATA ; erega mwambitswe amapeti mu buryo bukomeye kuko mwahawe intwaro, izo ntwaro rero mukaba muri kuzikoresha mu buryo buhoraho kandi mu buryo budasubira inyuma, kuko roho muri kurohora ari nyinshi kandi benshi muri kugeza aheza bafite agaciro gakomeye kandi bakaba bishimiye ko batabawe n’amasengesho yanyu ya buri munsi ; erega uko mwitanga niko twifatikanya kurohora benshi hirya no hino, niko dutabarana ingoga kuko tuba tuzi neza ko hari benshi baba bateze ibiganza kandi baba bifuza kuramirwa mu buryo bwuzuye ; mwifatikanyije rero n’Umugaba w’Ikirenga wahawe byose kandi uhagarariye ibikorwa by’Ijuru mu buryo bufatika kandi mu buryo buhoraho mu kimenyetso cy’ububasha budasubirwaho, bityo rero akaba akomeje kubabungabunga kandi akaba akomeje kubahaza ibyiza by’agatangaza kugira ngo mwizihirwe muberwe no kuba iruhande rw’Ijuru ndetse no gukomeza umugambi mwateguriwe kandi mwateganyirijwe.

Mbifurije guhorana amatara yaka kuko ibyiza byabazigamiwe biri kugenda bibigaragariza, erega hari byinshi turi gukura mu nzira, hari umukubuzo twohereje mu Isi kugira ngo ucayure ibicanze kandi ukure akavuyo mu Isi mu buryo bukomeye, niyo mpamvu rero turi kuvuyanga byose ariko kandi ducangura kugira ngo ibizima tubiherereze hamwe ndetse n’ibibi tubwikane mu buryo bukomeye kandi tubikongore mu buryo bufatika, twifatikanyije namwe rero muri urwo rugamba kuko mwemeye kurasa ubudahusha, kugira ngo mukomeze muhinde kandi muhigike ibikorwa by’umwijima ; ngaho rero nkoramutima z’Umusumbabyose, bana banjye dutaramanye kandi twifatikanyije, nishimiye gukorana namwe uru rugendo kandi nishimiye kuza mbasanga mu buryo bwimbitse ari nayo mpamvu nkomeje kubategura kandi nkomeje kubateganyiriza ibyiza by’agatangaza kugira ngo bibe nk’indorerwamo ibereka icyo mukora ndetse iberekeza aheza mu buryo buhoraho kandi mu buryo budasubirwaho ; urumuri rw’Imana nirukomeze rubaherekeze, imbaraga za DATA zikomeze zibomeho, ibikorwa by’Ijuru bibarange, umutima mwiza ukomeze wigaragaze mu buzima bwanyu bityo icyo mwahamagariwe kandi icyo mwatorewe gikomeze cyigaragaze kandi gikomeze gifatike, kuko aho turi kugenda tuberekeza n’aho turi kubaganisha ari heza kandi habafitiye inyungu kandi hakaba hafitiye n’inyungu imbaga itabarika ; erega ntimwibereyeho mubereyeho ibikorwa by’Ijuru mu buryo bwimbitse kuko mukomeje kuba intumwa nziza kandi zitumwa zigatumika, ibikorwa byanyu rero bifite benshi bikomeje kwigaragariza ndetse no kurohora kuko uko muza cyane cyane mwifatikanya natwe mu rugendo turi gukorana n’abatuye Isi bose, niko imbaraga muhabwa murushaho kuzisesekaza muri bose ndetse urumuri rwanyu mukarushaho kurwururutsa mu mbaga itabarika y’abatuye Isi kugira ngo buri wese aherekezwe kandi amenyeshwe ibikorwa Ijuru ryateguye kandi ryateganyije.

Mbahaye umugisha wanjye rero wa kibyeyi kugira ngo ukomeze ubategure kandi ukomeze ubereke aho tugeze, kuko ubu icyo turi gukora ari igikorwa gikomeye kandi icyo twaje gukorana namwe ari igikorwa cy’impangare kandi Muntu atabasha gucengera ndetse na Muntu atabasha kumenya keretse uwabisobanuriwe ; ndi kumwe namwe rero muri uwo muteguro kuko mbafashe ikiganza mu rugendo mugenda kandi nkaba nje kugaragaza ububasha bwanjye muri mwe kugira ngo mukomezwe kandi muherekezwe muri byose, icyo gikorwa rero buri wese nkaba muhaye imbaraga zo gukomeza urugendo rusigaye kuko ari ruto cyane kandi koko mukaba muri mu marembo yo kwinjira kugira ngo musanganirwe kandi abamalayika n’abatagatifu bakomeze bifatikanye namwe mu buryo bwimbitse ; mwagizwe abahereza b’Umwami kugira ngo mukorane urugendo mu buryo bufatika kandi mucungane umutekano mu buryo buhoraho, mukaba mwarahawe impamba kandi mukaba mwarahawe ububasha bubakomeza kandi bubaherekeza mu njyana idasanzwe iberekeza aheza kandi ibaganisha mu rumuri rwa DATA ubuziraherezo.

Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kuko ndambuye igishura cyanjye kugira ngo mbatwikire kandi mbafashe gutsinda kandi mbafashe gukomeza urugendo murimo kuko nzi neza ko intwaro mukeneye nkomeje kuzibaha, kandi n’icyerekezo muri kuganamo mukaba mukizi kandi mugisobanukiwe ; erega nta gisigaye kuko byose twarangije kubikora kandi twarangije kubyuzuza, igisigaye ni ugutamurura burundu kugira ngo mumenye kandi musobanukirwe aho ibikorwa byacu byo gusukura Isi ndetse no kwigarurira Isi yose mu kuyinjiza mu bikorwa by’Ijuru ndetse no kuyihindura nshya mu buryo bushya, ibyo byose akaba ari umugambi wacu kandi akaba ari integuro yacu ikomeje kwigaragaza kandi ikomeje kubaherekeza muri ubwo butumwa ; nimwakire rero imbaraga kandi mwakire kado nziza nabateguriye kuri buri wese kuko naje kubavura amavunane kandi nkaba naje kubambika imbaraga zisumbuye kugira ngo twinjirane mu muteguro udasanzwe kandi tugendane buri wese, kuri buri umwe umwe nkaba nkomeje kumwambika kandi nkaba nkomeje kumugaragariza ibikorwa bishya kugira ngo icyerekezo muri kuganamo buri wese akiganemo azi neza icyo agomba gukora kandi azi neza n’icyo agomba kugaragariza abandi ; ngaho rero nimwambare imbaraga, mukenyere kandi mukomeze, mwakire urumuri iteka ryose kandi mwifatikanye na Jambo-Rumuri we waje kumurikira intambwe zanyu za buri munsi.

Amahoro ndabakunda cyane bana banjye ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Umutsindo, nimugume mu mutsindo wanjye na DATA kuko mwawuharaniye kandi mukaba mwarawurwaniriye kugira ngo muwubemo kandi muwuturemo, kandi muwutuzemo Isi yose ; erega nta na kimwe tutazabakorera kugira ngo ikuzo ry’Imana ryubahwe kandi rwamamazwe, nta na hamwe tutazabageza kugira ngo tubazamure mu bubasha bukomeye, kuko muri indorerwamo y’abandi kandi mukaba muhagarariye Isi yose muri rusange, ntimukikange kandi ntimukipinge kuko muhagarariye ibikorwa bikomeye kandi bifatika, kandi buri umwe umwe rwose akaba yambaye ububasha bwa Kristu Nyagasani, bityo rero akaba nta na kimwe gishobora kubakanga cyangwa ngo kibakangaranye kuko imbaraga z’Ijuru zarangije kubuzura ndetse no kubasenderera ; mbifurije umunsi mwiza, nimukomere kandi mukomeze mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, bityo imbaraga z’Ubutatu Butagatifu zikomeze zibaherekeze kandi zikomeze zibaturemo, bityo mwakire ibyishimo, amahoro n’umunezero ariko kandi mukomere kandi mukenyere mukomeze kuko icyiciro mwinjiyemo ari icyiciro kibasaba ubutwari, kibasaba gukomera, kibasaba ukwemera, kibasaba kutajegajega ahubwo guhagarara mwemye kandi mukamenya igihe mwinjiyemo ko ari igihe kibaha imbaraga kandi kiberekeza ku musozo wa nyuma.

AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *