UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU BWO KU WA 19 WERURWE 2026
Amahoro y’Uhoraho nasabe muri mwe Ntore z’Imana, bana b’Umusumbabyose dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije umunsi mwiza umunsi muhire mutagatifu umunsi wo kubaronsa ibyiza kandi umunsi wo kururutsa imbaraga n’ububasha muri mwe kugira ngo dushimangire ibikorwa twatangiranye kandi dukomeze kubana namwe muri iki gika kandi muri iyi nteguro idasanzwe y’ibikorwa by’Ijuru ; mwamenyeshejwe byinshi kandi muteguzwa byinshi, dukomeje rero kugendana mu mbaraga zikomeye z’umuvuduko, kuko ndahwema kubana namwe kandi ndahwema gukorana namwe urugendo cyane cyane nkabarinda nkabacungira umutekano, kuko ndi rwagati yanyu nk’Umubyeyi, Umwigisha n’Umurinzi ukomeje kubungabungira umutekano buri umwe umwe muri mwe. Nimuhumure Isi yaratsinzwe kandi umutsindo w’Uhoraho uri muri mwe, kuko yabahurije hamwe kugira ngo mwubake imbaraga zikomeye zidasanzwe kandi mubitswa iby’agaciro gakomeye kuko inema n’ingabire mwabuganijwemo ari iz’ikirenga kandi igihe cyo kubigaragaza kikaba kiri bugufi cyegereje ; nimukomere rero kandi mukomeze muterane ingabo mu bitugu mufatane urunana murwanye umwanzi, kuko mwashyiriweho kugira ngo muheke Isi kandi mukomeze kurwana urugamba inkundura mu buryo bw’isengesho kugira ngo twifatikanye kubohora roho nyamwinshi ; erega Ijuru ryose riri kumwe namwe kandi abamalayika n’abatagatifu bururutse kubana namwe kandi kugendana namwe. Nibyo ibibagora birahari kandi ibibarushya n’ibibananiza birahari, ariko kandi nimubifate nk’agasabune gakarabya buri wese kugira ngo mubashe gushyikirana n’uwamuremye kandi uwamuhanze, kuko mu rugendo rugana mu Ijuru ntabwo mwabura ibibarushya kandi ibibagerageza bipima kwemera kwanyu, nimukomere rero kuko Uhoraho Imana abafashe ikiganza, ntimugacike intege kubera ibigeragezo cyangwa se kubera ibi na biriya bibashikamiye cyangwa se bibarwanya, umutsindo w’Uhoraho uri rwagati muri mwe, nimukomere kandi mukomeze mwitegure mukomeze mukotane kuko nta na kimwe kigomba kubatsinda, kuko mwahamagariwe gutsinda buri rugamba urwo ari rwo rwose. Kuri uyu munsi rero ni umunsi naje kubakomeza kandi kubashyigikira no kubambika imbaraga, no kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba nk’Umwigisha n’Umutoza kugira ngo ntoze buri wese gushikama ku rugamba kandi nkomeze kubagura mu mirimo ikomeye idasanzwe y’Ijuru ; erega n’ubwo mwabona nta byakozwe mu buryo bufatika bugaragara, hari byinshi dukomeje gukora mu mitima yanyu kandi kuri roho zanyu nkomeje kubazamura mu ntera kandi kubambika imbaraga n’ububasha kugira ngo mugere ahatanyeganyezwa kandi aho umwanzi adashobora kubagiraho ijambo.
Dukomeje rero kubazamura mu ntera y’ibikorwa by’Ijuru kuko uko muhuriye hamwe kandi muhurijwe hamwe mu bubasha bw’Ubutatu Butagatifu, hari byinshi tubungura kandi integuro y’ibikorwa bidasanzwe ikomeje gukorerwa muri mwe akaba ari integuro ikomeye idasanzwe ndende, kuko guhuriza hamwe mutakamba kandi muhuriye hamwe ku isengesho muhanze amaso uwabaremye uwabahanze, hari byinshi bikoreka Munsi no mu Ijuru kandi hari byinshi mufungurira abari mu Isi imigisha y’intabarika ikomeje kururuka ku mpamvu y’abakomeje guca bugufi imbere y’Imana. Bana b’Umusumbabyose kandi muryango muhire w’Uhoraho, nimukomere mukataze kandi mukomeze mutere imbere mu bikorwa Ijuru ryabahamagariye kandi ryabatoreye ryabatoranyirije, dore mbarangaje imbere ku rugamba kandi nifatikanyije namwe muri byose mu buryo bwo gukomeza gusakaza Ikibatsi Gitagatifu muri mwe, kugira ngo nkomeze kubatagatifuza kandi kubahindura bashya kugira ngo ibyishimo mwagabiwe bisenderere kandi imbaraga buri wese agomba kwakira azakire ; nkomeje kubatazanurira amayira kandi mbabereye ku isonga kugira ngo mbuzuze kandi mbasendereze ububasha bukomeye, kuko ari igihe cyo kubugururira imigisha y’amoko yose kandi ari igihe cyo kubafungurira ibyiza mwazigamiwe mwateguriwe, akaba rero ari igihe cyo kwitegura kubyakira kandi kwakira imbaraga zidasanzwe kuri buri wese. Mube maso rero kandi mwitegure kuko umunsi w’Uhoraho uhari kandi uzagera, kugira ngo hahagarikwe ibikorwa bibi byose by’umwanzi bikomeje guteza hirya no hino akavuyo n’akaduruvayo mu bantu ; erega Isi mutuye yugarijwe na byinshi kandi iriho byinshi by’amayoberane, ariko imbere y’Uhoraho byose birasobanutse kandi nta cy’iyobera kiri imbere, niyo mpamvu rero aje gutahura uburyarya bw’indyarya kandi aje gutahura amayeri yose ya Shitani kugira ngo ajye ku mugaragaro bityo buri wese arebe abone, ari yo mpamvu ntacyo kwihishira gihari byose bigiye gutwikururwa kugira ngo ibyari mu ijoro bibe nk’amanywa, bityo buri wese arebe kandi abone. Erega Isi izigisha benshi kandi ibiyikorerwaho bizabera isomo benshi, kuko Uhoraho Imana aje gutambuka mu be kandi aje kwigaragaza kugira ngo akure mu nzira ibiri inzitizi n’imbogamizi ku bw’umugambi yagennye kandi yateguye kuva kera na kare.
Benshi bateye umugongo Imana barayihunga barayirengagiza, ariko ngiki igihe kiraje kugira ngo ikuzo n’icyubahiro biharirwe Uhoraho Imana ya Abrahamu Izaki na Yokobo, Imana yacu y’amahoro kandi ifite ububasha n’ubushobozi, dore ko benshi mu Isi bihimbahimbiye izindi mana zidafite umumaro ku buzima bwabo, nyamara Imana yabaremye yabahanze bamwe bakayitera umugongo kuko bafite ibyo bimitse bashyize imbere ; ngiki igihe rero kiraje kandi kiregereje, umutsindo w’Uhoraho uje kwigaragaza mu be kandi uje kwigaragariza mu batuye Isi, kugira ngo buri wese yigishwe n’ububasha bw’Imana kandi buri wese yigishwe n’Ijuru ryose mu buryo bwuzuye, kuko nta kigomba kurogoya umugambi w’Imana kandi nta kigomba gusubiza inyuma icyo Uhoraho Imana yasinyiye kandi yateguriye abe ; mbari bugufi iminsi yose kandi nifatikanyije namwe mu rugendo bana b’Imana Nkoramutima z’Uhoraho, nimwakire imbaraga gukomera no gukomeza kuba intwari mu rugendo kuko hari byinshi mwigomwe mwarekuye kugira ngo mukomeze mugendane natwe kandi mutege amatwi Ijuru ryose. Ntiduhwema rero kubatera ingabo mu bitugu no kubarinda kubacungira umutekano, iteka ryose mporana namwe kandi ngendana namwe ndetse Ijuru ryose riri muri mwe, kuko tubamurikiye kandi tubakomereje intambwe, kuri uyu munsi muhire mutagatifu rero mbasesekajeho imbaraga, ububasha n’ubushobozi kandi mbambitse gukomera no gukomeza kuba intwari kugira ngo mukomeze mugirire igitinyiro Uhoraho, mumwubahe kandi mumutege amatwi kugira ngo mwumve injyana y’ibikorwa bye aho iri n’aho igeze, kuko muri mwebwe mwazigamwemo imbaraga zikomeye kandi Uhoraho Imana icyo yabateguriye akomeje kugishyigikira no kukibungabungira umutekano. Namwe rero nimubere maso ibyo mwazigamiwe mwateguriwe bityo buri wese arinde izamu rye neza kandi muhurize hamwe mu rukundo mwahamagariwe kuko ari rwo rugomba kujya mbere, ikitari urukundo cyose kigomba kuva mu nzira.
Ngaho rero nimukomere bana b’Imana, Nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu, muharanire kugera ikirenge mu cy’ababanjirije kandi mu kubaha no kubahiriza Ijambo ry’Imana, mukuza kandi musingiza Uhoraho ndetse mutega amatwi Ijwi rya Nyagasani Yezu Kristu wababariye byose kugira ngo mukire ; nanjye turi kumwe rero mu rukundo rukomeye rwa kibyeyi mu burinzi bukomeye, kuko nkomeje gucungira Isi yose umutekano, abanzi n’abatanzi kandi kuri uyu munsi nkaba nagendereye ibiremwa byose kandi nkaba nagendereye bateze ibiganza mu kubahundagazaho ibyiza rero bakaba bakiriye, kuko mfite integuro nageneye buri wese kuri uyu munsi mu buryo bwo gukomeza kumusabanisha n’Ijuru ryose.
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana bana b’Imana turi kumwe nshyigikiye kandi ndi bugufi, kuko uyu munsi habaye umunsi w’ibikorwa bidasanzwe kandi umunsi wo gukomeza kugurumanisha Ikibatsi muri mwebwe ndetse no ku Isi yose mu gukomeza gushimangira ibikorwa twakoze kandi mu gukomeza gutagatifuza roho zanyu n’imibiri ndetse n’Isi yose muri rusange, kugira ngo tugamburuze imigambi yose y’umwanzi ; erega n’ubwo mwabona bimwe bicika hirya no hino, ibyo bizarangira bityo ububasha bw’Imana butsinde kandi abikuza n’abishyira hejuru abo bose bazashyirwa munsi y’ibirenge by’Uhoraho, kuko abihaye ijambo mu Isi ari igihe cyo kwidoga ariko igihe cyo gucecekeshwa nikigera, ntawe uzabasha kubumbura umunwa. Nimukomere rero mukomeze muhange amaso Ijuru, ibibaremerera n’ibibakomerera mubiture uwabaremye kandi uwabahanze, ni Rubasha abasha byose kandi ashoboye byose, kuko ari we ugomba kurangiza impaka n’impagarara mu bantu ndetse no ku Isi yose muri rusange.
Nimukomere mwarahiriwe Ntore z’Imana, mwebwe mwahurijwe hamwe kugira ngo mufatane urunana kandi mwifatikanye mu rugendo, kugira ngo buri wese abere undi ijisho kandi buri wese yumve ko ari urugingo rwa mugenzi we, mufatikanye mu isengesho mukomeze mushyigikirane kandi mubungabungire Isi yose umutekano, kuko mubereyeho gutakambira benshi mu Isi, n’ubwo bamwe babimenya abandi ntibabimenye, ariko hari umumaro mumaze ukomeye, cyane cyane wo gukomeza gusabira benshi batagira icyo bitaho, bityo bakaronga impuhwe n’imbabazi z’Uhoraho.
Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda ndabakomeje, nimukomere kandi mukomeze mwaguke mu bitekerezo, turi kumwe kuko igihe cyo gusoza byose kandi kurangiza byose Uhoraho Imana yateguye kugaragaza umutsindo we ku bamwemera ndetse n’abatamwemera, kugira ngo bamenyereho ko Uhoraho Imana ari we ufite Ijambo mu buzima bwa buri Kiremwa Muntu ; benshi bazigishwa n’ibikorwa kandi benshi bazakurizaho kuyoboka Imana imwe rukumbi, Imana y’amahoro bitewe n’ibibaye kandi n’ibikozwe. Mwebwe rero si ukurindira ibikorwa ahubwo mwarabwiwe nimukomere kandi mukomeze mwitegure ntimukarambirwe cyangwa ngo mucike intege, isaha y’Imana yagennye yateguye iri bugufi.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO Y’UHORAHO NASENDERERE MU MITIMA YANYU, NDABAKUNDA !
