UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU BWO KU WA 09 GICURASI 2026

Amahoro y’Uhoraho nasenderere mu mitima yanyu Ntore z’Imana, bana b’Umusumbabyose dutaramanye kuri uyu munsi kandi kuri iyi saha, mbifurije ibyiza byose bikomoka kuri Uhoraho Imana wabaremye kandi wabahanze, nahorane namwe kandi ahore abasakazaho imbaraga ze n’ububasha bwe, kuko yabahamagaye kandi akaba yarabahurije hamwe ku bw’umugambi we, akaba akomeje kubasakazaho ububasha bwe, imbaraga ze zikaba ziganje mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; nimwishimire rero ibyo Uhoraho Imana yakoze yabazigamiye muri ubu buryo kuko aganje mu mbaraga ze n’ububasha bwe aganje muri mwe akomeje kubategura no kubategurira ibyiza biri imbere. Mushyigikiwe n’Uhoraho kandi ari mu ruhande rwanyu kuko adahwema gukorana namwe imirimo ikomeye kandi adahwema kubagaragariza urukundo rwe, nanjye rero nkaba mbasesekayeho muri aka kanya kugira ngo mbahundagazeho imbaraga zikomeye kandi nkomeze gusigasira intambwe ya buri wese ; nezerejwe rero n’uko dutaramanye kuri uyu munsi muri aka kanya, mu bikorwa bidasanzwe twaje gukora kandi twaje kubaka no kuzuza mu buzima bwanyu kuko igihe cyose muhuriye hamwe mu isengesho mutere ibyishimo mu Ijuru kandi mugatanga umunezero kuri benshi, kuko muhetse imbaga itabarika ababizi n’abatabizi kugira ngo muhore iteka mutakamba kandi muciye bugufi imbere y’Uhoraho, kugira ngo impuhwe n’imbabazi ze zisendereye mu Biremwa bye ku Isi. Muri ku rufatiro rero rukomeye nimukomeze urugendo, kuko uyu murimo mwawutangijwe n’Uhoraho kandi akaba yiteguye kuwusoza mu buryo bwe yagennye kandi yateguye, kuko buri wese mu izina rye afite icyo ahagarariye kandi afite icyo yatumiriwe kandi yatoranyirijwe ; nimukomezanye kandi muterane ingabo mu bitugu kuko uko bwije n’uko bukeye kuko uyu murimo ari uw’Uhoraho kandi buri wese mu bwitange bwe, umwete n’umuhate agaragaza mukomeje gutanga ibyishimo kandi gutera ibyishimo mu Ijuru.

Uhoraho Imana ari muri mwe kandi integuro ye irakomeye irakataje kuko mwagizwe abagenerwamurage, kandi mukaba mukomeje gukorana na we imirimo ikomeye ihambaye, akaba rero ari igihe cyo kubakomeza kandi kubana namwe, kuko mwitanze kandi mukemera guhara byose mugaha umwanya Ijuru mu buzima bwanyu, aho muhamagawe mukitaba karame kandi mugahora muteze amatwi neza, kugira ngo icyo Uhoraho Imana abifuzaho kandi abashakaho mugishyire imbere. Uyu murimo mwahuriyemo kandi mwahurijwemo n’Ijuru ni umurimo ukomeye kuko mufatiye runini Isi yose, umwanzi yarwanyije kandi akomeje kurwanya ariko kandi mwabaye indahemuka mukomeza urugendo mwihanganira ibibarushya, mwihanganira ibibagora n’ibibananiza, mwemera guhitamo neza icyo Uhoraho Imana yabifuzagaho kandi yabashakagaho, n’iyi saha mukaba muganje muhagaze aho mugomba guhagarara ; nimumenye rero ko uwabatumiye kandi uwabahamagaye ari kumwe namwe kandi yiteguye kugororera buri wese, kandi kuzuriza isezerano buri wese uko yamugeneye kandi yamuteguriye ; bana b’Imana Umusumbabyose, nimwishime munezerwe kuko n’ubwo mukiri mu rugamba ariko kandi muri hafi gusoza urugendo, nimukomeze mukotane kugera ku kadomo ka nyuma, Uhoraho Imana yihesheje ikuzo kuri buri wese. Nimwishimire rero ko Uhoraho Imana ari mu ruhande rwanyu kandi mukomeje kuba ku gicaniro neza, mwenyegeza kandi buri wese mu bwitange bwe agaragaza umwete n’umurava mu bikorwa nk’ibi by’isengesho kugira ngo hagire impinduka igaragara mu Isi ; erega Isi yugarijwe na byinshi kandi irimo akarengane gakomeye gakaze, umwanzi akomeje guseta imigeri ariko kandi yaratsinzwe, kuko ibyo yigira byose abona aho ibihe bigeze kuko igihe cyo kumwambura umwanya n’ijambo kiri bugufi kandi cyegereje mu buryo bw’imbonankubone, akaba ari nayo mpamvu rero iteka ryose ashotora aha na hariya akumva ko yagize ijambo.

Ndabakomeje rero kugira ngo mukomere kandi mukomeze mwizere Uhoraho, kandi mumwiringire mu minsi yose y’ubuzima bwanyu kuko yiteguye gukora muri mwe ibikomeye, yarabazigamiye kandi yarabateguriye, nimukotane rero ku rugamba kandi mukataze ubutaretsa, kuko uko byagenda kose intsinzi muyihagazemo kandi Uhoraho Imana ari hafi kwitamurura kugira ngo abuzurize isezerano rye uko yabigennye kandi yabiteguye ; nimumenye rero ko nta cyiza kitarushya, muhore mukotana ku rugamba kandi mwihanganira ibibavuna n’ibinaniza, maze iteka ryose mwumve aho mugana n’aho mwerekera ko ari aheza kandi ingororano zanyu mugomba kuzihabwa no kuzakira. Nimwishime rero kuko Uhoraho Imana yabatoye mbere kandi akabahuriza hamwe akabaha kumenyana mutari kumenyana ku bwanyu, iki gikorwa ni icy’Uhoraho niyo mpamvu akomeje kukirinda kandi kugicungira umutekano, akaba akomeje kubasakazaho imbaraga igihe mucitse intege cyangwa se ukwemera kwadohotse Uhoraho Imana akabongerera imbaraga n’ububasha bwe kugira ngo mukomere muhamye ibirindiro, buri wese abashe kuba aho agomba kuba, ntabwo ari mwebwe ubwanyu gusa, ahubwo imbaraga z’Imana zituye muri mwe zibarengera kandi ububasha bw’Imana bwururukira muri mwe uko bwije n’uko bukeye nibwo bubatera akanyabugabo, bityo namwe mwagira umwete n’ umurava mu isengesho mukavomererwa mu buryo budasanzwe.

Nimumenye rero ko mwahurijwe hamwe ku isoko ntagatifu kandi mu ngoro ntagatifu, kugira ngo mwubake imbaraga kandi muzubakire benshi mu Isi kandi muhurize hamwe isengesho ryanyu rikomeze intambwe ya buri wese, kuko mushyigikiranye muri uru rugendo no muri uru rugamba nimukomere kandi mwizere ko uwabahurije hamwe kandi uwababumbiye hamwe yiteguye kugaragaza intsinzi ye. Erega Isi ibafata uko ibyumva, abenshi bakababona uko bashaka, ariko uwabatoye kandi uwabaremye uwabahanze ari muri mwe kandi arabakomeje arabashyigikiye, kuko igihe cye yagennye kandi yateguye kiri bugufi, kugira ngo yuzuze isezerano rye kandi agaragaze ubwitange bwanyu, agaragaze ishyaka buri wese yagaragaje mu bihe nk’ibi iyi Si itabona kandi iyi Si itabasha gusobanukirwa, kugira ngo integuro ye muri mwe kandi ibikorwa bye muri mwe bibashe kugaragara kandi benshi babone y’uko muri ab’ingirakamaro kandi muri ab’agaciro gakomeye.

Nezezwa rero n’umusabano ukomeye udasanzwe mufitanye kandi mugirira Ijuru, kuko natwe twisanzurira rwagati muri mwe mu kubakomeza mu kubambika imbaraga kandi mu kubaba bugufi, kuko mwahisemo neza mugahara byose mwegera Ijuru kandi murifitiye inyota. Buri wese rero dufite icyo twakoze ku buzima bwe kandi buri wese dufite aho twamukuye ndetse dufite n’aho tugejeje buri wese, nimukomere rero kandi mukomeze kumurikirwa n’urumuri rw’Ijuru, kuko Uhoraho Imana ari muri mwe kandi akabagenera igikwiye uko bwije n’uko bukeye. Mubayeho ku bw’umugambi we kandi muhagaze ku bw’umugambi we, niyo mpamvu nta kigomba kubakangaranya nta n’ikigomba kubakura umutima, kuko Uhoraho Imana abikundiye kandi yabatoye arabatoranya arabiyegereza, abamenyesha byose kandi abasobanurira byose ; natwe rero turi bugufi yanyu kandi twifatikanyije namwe mu rugendo, mu bikorwa bidasanzwe byo gushyira hejuru ingoma ya Kristu kandi gushyira hejuru ibikorwa by’IMANA DATA, kugira ngo twubake imbaraga zidasanzwe mu buzima bwa Kiremwa Muntu, cyane cyane rero nkaba nkomeje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba, kugira ngo nkomeze kubasakazaho ikibatsi gitagatifu kugira ngo nifatikanye namwe mu gutagatifuza Isi yose, kuko mwagizwe umwihariko kandi mukaberaho kwakira imbaraga itabarika.

Uhoraho Imana nasingirizwe muri mwe kandi buri wese muri mwe ahorane umwete n’umurava wo gucira bugufi Ijuru kandi integuro y’ibikorwa by’Ijuru ibe kuri buri wese, umugambi udakuka w’ibikorwa byiza nuhore uranga buri wese, kugira ngo mugere ku cyo mwaharaniye kandi mwakotaniye. Bana b’Imana, Nkoramutima z’Umusumbabyose, Uhoraho Imana ni umurengezi n’umutabazi w’ubuzima bwanyu, kuko yabigeyereje kandi akabasobanurira byose, natwe tukaba turi kumwe namwe, kugira ngo tubatere ingabo mu bitugu tubashyigikire mu rugamba muri uru rugendo, nimukomere mukotane kandi mwitegure muzirikana ko imbere ari heza n’ubwo mu rugamba ari byinshi bibahutaza kandi bibagerageza bibatera kudandabirana cyangwa se gutsikira ariko Uhoraho Imana arahari kugira ngo abakomeze kandi abatere ubutwari mu rugendo.

Nimuhumure iyi Si yaratsinzwe kandi n’umugenga wayo yaratsinzwe kuko igihe nk’iki ari igihe cyo gutsinda k’Uhoraho n’ubwo mwabona ko hari ibikomeye hirya no hino, ariko ibyo imbere y’Imana ni ubufindo. Nimwiringire Ijuru ko riri kumwe namwe kandi tuje gukorana namwe imirimo ikomeye, kugira ngo dutahure amayeri n’amanyanga y’umwanzi yinjiriye benshi bakomeje kuyobagurika mu kwemera, nimuhagarare neza ku minara yanyu bityo muhamye uwo mwamenye kandi mwamamaze uwo mwamenye kuko iki gihe ari igihe cyo guhamya ukwemera kwa buri wese kugira ngo ibikorwa byanyu bigendane n’imvugo yanyu igendane n’ingiro kugira ngo mugaragaze ko koko mwamenye kandi mwasobanukiwe n’icyo Ijuru ribifuzaho kandi ribashakaho, nanjye nezerejwe n’intambwe n’intera ya buri wese, n’ubwo habaho gutsikira no kunanirwa ariko ntimuva ku izima ry’icyiza murakomera kandi mugakataza, Uhoraho Imana nasingirizwe mu buzima bwanyu abatere ubutwari abongerere imbaraga abakomeze kandi abashyigikire, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubabera ku rugamba mu burinzi bukomeye budasanzwe.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NDABAKUNDA CYANE KANDI MBASESEKAJEHO URUKUNDO RWANJYE, KUGIRA NGO MUKOMERE KANDI MUKOMEZE MUGURUMANE IKIBATSI CY’URUKUNDO MU MITIMA YANYU MWISHIMIRE ICYO UHORAHO IMANA YABAHAMAGARIYE KANDI YABATOREYE, NIMUSHISHIKARIRE IBYIZA BY’INGOMA Y’IJURU MUZABIRONKA NTORE Z’IMANA KANDI NIMUKOMERE KU RUGAMBA KUKO IGIHE CYO KUBARUHURA KANDI KUBATERA ITEKA CYEGEREJE, KUGIRA NGO BURI WESE AHABWE INGORORANO Z’ICYIZA YAGOKEYE KANDI YITANGIYE ; NDABAKUNDA KANDI TURI KUMWE IBIHE BYOSE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO NTORE Z’IMANA !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *