UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU BWO KU WA 03 NYAKANGA 2026
Nimugire amahoro Ntore z’Imana, bana b’Umusumbabyose dutaramanye, mbifurije ikaze kandi mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’uwabaremye kandi uwabahanze udahwema kubasakazaho imbaraga ze n’ububasha bwe kandi kubahundagazaho umugisha we ; ari muri mwe araganje uwabaremye kandi uwabahanze ukomeje kubahuriza hamwe nk’abana b’umubyeyi umwe, kugira ngo mukomere kandi mukomezwe mu murimo mwahamagariwe kandi mwatoranyirijwe, nimukomere rero kandi mukataze mu butumwa murimo kandi mu murimo wanyu kuko Uhoraho Imana aje kwihesha ikuzo kuri buri wese. Ni igihe cyo kubakangura kandi ni igihe cyo kubahwiturira umurimo mwahamagariwe kuko ari umurimo ukomeye kandi udasanzwe, kugira ngo muwubere maso kandi muhore koko mutaramiye Uhoraho Imana Umusumbabyose, mukeye mu mitima yanyu kandi mutunganye mu buryo bwuzuye. Ni igihe cyo gukataza mu kuri n’ubutungane kandi gushyira imbere ugushaka kw’Imana, kugira ngo mureke Uhoraho Imana abigarurire abagenge abamurikire kandi abayobore mu nzira y’ugushaka kwe kugira ngo mubashe kumunyura kandi kumunezeza mu buzima bwanyu ; muri abadasanzwe rero ntimukitware nk’abasanzwe ahubwo muharanire gucya ku mitima kandi muharanire imigenzo myiza ibereye abana b’urumuri aho muri hose, mutangaze amahoro kandi mutangaze ibyishimo mu babagana n’ababasanga ndetse muhore iteka mutaramiye Uhoraho, amahoro n’ibyishimo bivubuka mu mutima we bibasendere kandi bibasabe, kugira ngo babarebereho kandi imbuto zanyu zigirire akamaro Isi yose.
Mwahurijwe hamwe rero ku bw’umugambi ukomeye kandi udasanzwe kuko muhujwe n’icyiza kandi muhuriye kuri Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, nimumukomereho kandi mukomeze muterane inkunga mu gutera imbere mu kwemera, kugira ngo ibikorwa byanyu bibe ibikorwa bifatika kandi bigaragaza ko mwatoranyijwe kandi mwahamagariwe umurimo w’Uhoraho. Ni igihe rero cyo kugaragara mu bikorwa bifatika kandi ni igihe cyo kubagaragariza umutsindo kandi ni n’igihe cyo kubagaragariza imirimo y’Uhoraho rwagati muri mwe, niyo mpamvu iki gihe ari igihe cyo gukomera kandi gukataza kugira ngo muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi n’isaha Uhoraho Imana yagennye kandi yateguye, ari yo mpamvu ubwo yabashyize hejuru ku gasongero yifuza ko muhora muri maso mukeye mu mitima yanyu kandi mutunganye uko abyifuza. Turi kumwe rero kuri uyu munsi kugira ngo mbakomereze intambwe mu nzira y’ugushaka kw’Imana, kuko kwibanira n’Imana ntako bisa, kugendana n’Uhoraho bitanga amahoro kandi bitanga umunezero ; iyi Si iriho byinshi bishaririye kandi bishaririye ubuzima bwanyu, nimushakashake ubuhungiro kuri Uhoraho mutanga amahoro kandi mutanga ibyiza byose, akabagabira imbaraga kandi akabasesuraho umucyo n’urumuri rwe bityo bikabatera guhorana ishyaka n’umwete n’umuhate mu bye, bityo mugahora mwiringiye intsinzi mukomora kuri Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose. Ntacyo muzabura muri kumwe n’uwabaremye kandi uwabahamagaye, ntazabatererana kandi ntazabatenguha, kuko abakomereje intambwe kandi akomeje kubabibamo imbuto nziza y’umukiro kandi y’umugisha, kugira ngo iyo mbuto yere kandi igire umusaruro uzagirira akamaro benshi.
Turi kumwe Ntore z’Imana, bana b’Umusumbabyose kugira ngo nkomeze kubabumbira hamwe nk’umuryango muhire mutagatifu Uhoraho Imana yahaye umugisha, kugira ngo abavuburiremo amasoko y’ibyiza bigomba kugirira akamaro benshi mu Isi ; nimumenye rero ko mwahurijwe hamwe mu rukundo rukomeye kugira ngo muhagararire Isi yose, kandi mubere ku mazamu benshi ndetse mubere ku rugamba benshi batita ku rukundo bakunzwe n’Uhoraho ; nimukomere rero kuko Ijuru ryose riri muri mwe kandi Ijuru ryose rikomeje kubarinda no kubacungira umutekano, ntimukadohoke cyangwa ngo mutsindwe n’amoshya. Nimuterane inkunga kandi mwambare imbaraga muri Nyagasani Yezu Kristu we ubatera ubutwari kandi akabakomereza intambwe, maze iteka ryose muhore mushishikariye gukora ugushaka kwe, kuko ari bugufi kandi igihe cye cyegereje kugira ngo akomeze umugambi yagambiriye ku buzima bwanyu. Isezerano yagiranye namwe akomeje kurizirikana kandi dukomeje kuribategurira neza, ndetse no kubasanganiza imbaraga zibafasha gukomera muri ryo kugira ngo mubashe kurigeraho, kandi ribashe kuzura no gusohora kuri buri wese yiteguye kandi ari maso ; mwirinde rero icyabarangaza, icyatuma mutentebuka mukajya kure y’Imana mukigendere kure, maze mwitondere Ijambo mwumvise iryo ari ryo ryose mwumvise kuko isezerano ry’Uhoraho ritinda ariko ridahera, tukaba rero twiteguye kuryuzuza no kurisohoza mu bemera kandi abizera. Nimukomere Ntore z’Imana bana b’Umuremyi kandi b’Umusumbabyose, nimwakire imbaraga kandi mukomere mushyigikirane mu rukundo rw’abana b’Imana, ikibi kibatandukanya mugihindire kure kandi mwigize kure ububisha bwose bw’umwanzi, kugira ngo mwitegure mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bwimbitse, ikibatandukanya kandi ikibatanya n’Uhoraho Imana mukigendere kure, maze mwubake ubumwe bwa kivandimwe kandi mushyigikirane mu rugendo nta nkomyi.
Turi kumwe ndabakunda kandi nkomeje kubana namwe, kugendana namwe mu rukundo rukomeye, kuko mbabungabungiye umutekano, nkaba umurinzi kandi umwigisha wanyu ; naje kubatoza iby’Ijuru kandi kubatoza kunyura Imana mu buryo bwimbitse, nimukomere kandi mufatane urunana mu kwemera kwanyu, mukomeze mushyigikirane kandi muhabwe imbaraga zikomeza intambwe ya buri wese kuko muri abasangirangendo, kandi mukaba mwarahurijwe hamwe mu Butatu Butagatifu kugira ngo mukomeze mwakire imbaraga zibafasha gukomera mu rugendo kuri buri wese. Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ikaze kuri buri wese, kugira ngo dutaramane kuko twururutse nk’ab’Ijuru kugira ngo tubataramishe kandi twongere kubongera imbaraga kandi kubururukirizamo ububasha bukomeza buri wese kandi bubakuramo ubukayuke bw’umwanzi kugira ngo mwambare imbaraga z’Ijuru kugira ngo mukomere kandi mukataze mukomere mu rugendo. Twaje kubaremamo imbaraga, icyizere no gukomera, nimukomere rero kandi mwakire ko dufite igeno tubazaniye kandi twabateguriye kuri uyu munsi, buri wese agomba kwakira kandi agomba guhabwa n’Ijuru ; nimutege ibiganza rero kugira ngo mwakire ingabire n’ingabirano mwateguriwe kandi mwagenewe n’Ijuru ryose, kuko twaje kwifatikanya namwe kugira byinshi dukorana namwe kandi dukora mu Isi kuko muhagarariye imbaga itabarika, hakaba rero hari byinshi tuje gufungura muri mwe ndetse no mu Isi yose muri rusange. Integuro ni iy’Ijuru kandi ibikorwa ni iby’Ijuru, mwebwe rero mukaba musabwa kwakira no gutega amatwi kugira ngo mubashe kuzirikana Ijambo tubagezaho kandi kuzirikana ibyiza tubagabira ndetse no kubyakirana umutima ukeye utunganye.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NDABAKUNDA TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE NTORE Z’IJURU BANA B’UMUSUMBABYOSE, AMAHORO AMAHORO !
