UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 31 WERURWE 2023

Mbega urukundo rukomeye Yezu Kristu yagaragaje, agaragaza muihambwa rye, kandi agaragaza umutsindo we, agaragaza urukundo yari afitiye kiremwa muntu.

Mbega ukuntu yemeye kwitanga wese, akemera kwitanga ubutibarira, kandi akemera guhara byose, yambara ubusa, kandi yambara igisuzuguriro mu maso y’abantu; ariko kandi mu maso y’Imana akaba yari yuzuye ubutungane, kandi yuzuye imbaraga, ububasha bukomeye ndetse n’icyubahiro kidasanzwe.

Mbega isura ye, uburyo nabonaga ibengerana kandi ishashagirana, ariko kandi ubona yuzuye impuhwe nyinshi, cyane cyane igihe twamushyinguraga, kandi twamaraga kumushyira mu mva, kandi ari Imana ariko akemera guca mu buzima bwose bwa kimuntu; kugira ngo ahambure kandi azikure, kugira ngo acagagure kandi afashe roho zose zari zararigitiye ikuzimu.

Niho yahambuye iminyururu y’umwanzi, kandi niho yacagaguye ingoyi zose z’umwanzi, cyane cyane abo umwanzi yari yarabohaboshye kandi yari yaragize ingwate ikuzimu, bityo afungura kandi atanga imbaraga ndetse n’urumuri, ububasha mu buryo bukomeye kandi mu buryo bufatika, azamukana roho nyinshi kandi afungura roho nyinshi, ndetse akingurira benshi amarembo y’Ijuru.

Nabibonye mbyitegereza kandi mbibona mu maso yanjye, cyane cyane ko ibyinshi byagendaga binca imbere, kandi binca iruhande, bityo nkarangwa no gushyingura ku mutima, ndetse no kuzirikana kuko nari mfite isezerano rikomeye, kandi nari mfite umugambi ukomeye kuri we; nzi neza ko atazaheranwa n’urupfu kandi atazigera ashenguka nk’indi mibiri yose.

Mu kumushyingura nategereje kandi ntegerezanya icyizere gikomeye, cyane cyane kuko nari nzi ko isezerano ryose ridahera, kandi isezerano ryuzurizwa igihe.

Nanjye rero mu rukundo rwinshi nari mfitiye kiremwa muntu, kandi mu rukundo rukomeye nari nagaragarijwe imbere y’umwana wanjye, yemera kumpa ibiremwa byose, kandi yemera kubinshyira mu biganza, niho nasigaye ndi kumwe n’intumwa, kandi ndi kumwe n’abigishwa be, mbabungabunga kandi mbacungira umutekano, mbahumuriza kandi mbaha ijambo rya Yezu yari yambibyemo, kandi yari yanshyizemo, mbabuganizamo urukundo rwe kuko ibikorwa bye bitigeze bihagarara, kandi imivugire ye itigeze iceceka.

Yakomeje rero kugaragaza imirimo ndetse n’ibitangaza mu bari basigaye mu isi, kandi akomeza kunyiyereka mu buryo bukomeye, kuko n’ubwo koko yashyinguwe kandi yahambwe, njye nakomeje kumubona mu maso yanjye, kandi nkomeza kumubona iruhande rwanjye.

Nahuye n’akaga gakomeye ndetse n’ishavu rikomeye, bigendanye n’uburyo bwa kimuntu kandi bigendanye n’uburyo yari umwana wanjye, kandi umwana wanjye nakundaga w’ikinege, nkaba nari maze kubona yari agabijwe amaboko y’abishi, kugera aho apfuye ndetse n’aho nari mwishyinguriye, bityo nshenguka umutima kandi ngira intimba ikomeye, bimviramo gusabira roho nyinshi, kandi bimviramo kurohora roho nyinshi no guhora nzitakambira, cyane cyane abapfa bapfuye urupfu rubi, kandi bapfiriye mu cyaha.

Urupfu rwa Kristu kandi ihambwa rya Kristu, ryagaragaje ububasha bukomeye, kandi rigaragaza imirimo mu Isi, ndetse nububasha bwe, kuko yapfuye urupfu rutari nk’urw’abandi, ahubwo urupfu rwe rukaba rwaragaragaje umutsindo kandi rukagaragaza ibitangaza.

Ihambwa rye rero ryabaye ihambwa rikomeye kandi riba ihambwa ry’agatangaza, kuko Ijuru ryose ryari ryamanutse, kandi abamalayika bari bamugaragiye, kandi bankikije.

Ntabwo rero nigeze nsigara njyenyine, nta n’ubwo nigeze nibaza icyo gukora, kuko n’ubwo yagaragaraga ko yagiye, ariko kandi yakomezaga kunyereka byinshi, kandi akanyereka amarenga akomeye, cyane cyane y’ibyari biteganyijwe, ndetse n’ibyari biri muri gahunda y’ab’Ijuru.

Ihambwa rya Yezu Kristu nirigutere kuzirikana ndetse no kwisubiraho, cyane cyane wibaza icyo uhagarariye, ndetse n’icyo ubereyeho, niba ubereyeho Imana cyangwa niba wibereyeho wowe ubwawe.

Ni igihe koko cyo gutegura buri wese amayira ye, ndetse ni igihe cyo kwisukura kuri buri wese, kugira ngo buri wese ihambwa rye, rimushushanyirize ihambwa rya Kristu, kandi koko rimufashe kwitagatifuza, ndetse no guhora atunganiye Yezu Kristu wamubanjirije.

Ihambwa rye mu maso y’abantu ryagaragaraga ko ari ihambwa risuzuguritse, kandi agaragiwe na bakeya, ariko kuko yari Imana-Muremyi, kandi Imana ishoboye byose, twari tugaragiwe turi benshi, kandi imbaga y’Ijuru ryose, intore z’Ijuru ryose ryari zihari, kuko abamalayika bose bari bamanutse kugira ngo bifatikanye nanjye, kandi bifatikanye n’abari bamukikije, cyane cyane intumwa zari zakomeje kumugenda iruhande.

Yahatangiye ingabire kandi ahatangira ubutwari bukomeye, cyane cyane ahagaragariza umutsindo we, ku bemera kwitanga bitangiye ijambo rye, kandi bitangiye urukundo rwe, bakemera kwihara wese kandi bakemera kwirekurira muri we, kuko ububasha bwe ndetse n’urukundo yagaragarije mu nzira ikomeye y’umusaraba, byatumye benshi bahavana imbaraga mu buryo budasanzwe; na n’iyi saha rero na n’ibi bihe hakaba hakiriho benshi bakurizamo gutagatifuzwa, kandi bagakurizamo kwitanga bitangiye izina rye, kandi bitangiye ingoma ye.

Aho ngaho nanjye niho nakuye imbaraga, kandi mpakura ububasha bukomeye, bwo kwisanisha na buri kiremwa cyose gituye Isi, ku bagira ibyago kandi bakabura ababatabara, bakabura ababafata mu nda, mu bitugu; ni igihe cyabaye igihe gikomeye, cyo gutura kuri buri wese ndetse no kumuba iruhande mu buryo bw’umwihariko, bityo rero hakabaho guhumurizwa kuri roho nyinshi, ndetse no guhumurizwa kuri buri kiremwa cyose gituye Isi, cyane cyane abatereranwa kandi bageze mu kaga gakomeye.

Ni igihe rero gikomeye cya buri wese, aho ubona iruhande rwawe no hirya yawe, nta n’umwe ugushyigikiye, kandi nta n’umwe uri kugufasha mu kibazo urimo; bityo ukaboneraho gutabaza Ijuru ryose, kuko aribwo ryururuka rikaza rikagufasha, kandi rikagushyigikira.

Namwe rero ihambwa rya Kristu, niribabere isoko ikomeye, kandi ribabere urugero rutoroshye kandi urugero buri wese agomba kureberaho, kandi agomba kwigiraho inzira nziza y’ubutungane, ndetse n’inzira nziza y’ukwemera, gukomera mu bigeragezo ndetse no gukomera mu bitotezo, kwemera kwitangira ijwi ry’Uhoraho, ndetse no kwemera kuryiharira, ndetse no kwemera kuryirundurira wese.

Ihambwa rya Kristu ryavubuye amasoko akomeye mu Isi, cyane cyane ku bahura n’ingorane, aza akifatikanya namwe, kandi akaza akabana namwe, cyane cyane ku baba batereranwe, kandi no ku baba bari mu kangaratete, bari mu kajugane, katabasha kugira icyo gasobanura, kandi katabasha kugira uwo gasobanurira, cyane cyane mu ntimba n’agahinda, buri wese aba agiye afite.

Igihe muri mu byago rero, mujye mwumva ko ari kumwe na mwe, kandi aje kubana namwe, kuko tuzana kandi tukabakomeza, tukabahumuriza kandi tukabiyereka.

Nimuhuguke ubwenge rero, kandi muhuguke ubwonko bwanyu, kugira ngo murusheho gutuza Yezu Kristu wemeye kwitanga wese, akemera no guhambwa, akemera byose kugira ngo bimukorerweho, kuko yari afite ububasha bukomeye bwo guhita azamuka, ariko kandi yemera kwisanisha n’urupfu, kugira ngo azahure roho nyinshi, kuko ari cyo cyari kimuzanye, kandi ari cyo cyari kimuzanye mu Isi, kugira ngo aziture roho nyinshi umwanzi yari yarabohaboshye, kandi umwanzi yari yarazirikiye ku rupfu.

Yaje rero gukuraho urupfu yemera guhambwa, bityo agaragaza umutsindo, kandi agaragaza urumuri rwe mu bemera, ndetse n’abazemera kugenda na we, gukorana na we, ndetse  no kumva icyo ababwira, ndetse n’icyo abatoza.

Urupfu rero rwakuweho kandi urupfu Yezu Kristu araruhambira, cyane cyane agaragaza umutsindo we kandi agaragaza ikuzo rye.

Ihambwa rya Kristu rero ritwigisha kandi ryigisha buri wese gukomera, ndetse no gukomeza umuhate wo gukomera mu by’Imana, ndetse no kubikomeza mu mitima yanyu, kugira ngo iteka n’iteka mwumve ko inzira mucishwamo, kandi inzira munyuzwamo na Kristu yababanjirije kandi yababereye urugero rwiza.

Mbifurije umunsi mwiza, bana banjye, kandi ntore z’Imana, kugira ngo ububabare bwa Kristu kuri buri wese, kuri buri mukirisitu wese, kandi kuri buri kiremwa cyose gituye Isi, abuhe agaciro kandi abwiyumvishe; bityo bumuviremo impamvu yo guhindukira, ndetse no guhinduka, kugira ngo ukomeje kwihambira ku kibi no ku cyaha, amurebereho kandi arebe inzira yanyuze, akurizeho kwizitura ku mwanzi no ku ngoyi ya Shitani.

Ntabwo rero ari ukurebera ububabare Yezu Kristu yagize, nk’ureba televiziyo cyangwa ibindi bindi bishimisha amaso, ahubwo ni ikizirikano gikomeye kuri buri wese, kuko atari amagambo gusa cyangwa amakabyankuru, ahubwo ni Yezu Kristu witanze musa musa, kandi agaragaza urukundo rwe, kandi arugaragariza buri kiremwa cyose.

Mbifurije umunsi mwiza, kandi mbifurije ikizirikano gihire kuri buri wese, kugira ngo mukomeze murangamire Yezu Kristu witanze, bityo akemera guhambwa, kandi akemera gushyirwa mu mva nk’abandi bose kandi yari Imana.

Nimumwigireho rero imico myiza y’ubwiyoroshye, ubwicishe bugufi ndetse no kurushaho kumurangamira, kugira ngo namwe mwese muhura n’ibikomeye, mwumve ko mutari mwenyine, ahubwo mushyigikiwe na we.

Urupfu rwe rero kandi ihambwa rye niribere urugero benshi, kandi rukomeze benshi, bityo bakurizeho guhinduka, kandi bakurizeho kwisubiraho, ndetse no kugana mu nzira nziza.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA ! NDI MARIYA, NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *