UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 16 MUTARAMA 2023.

Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye kandi nkoramutima za Jambo, ntore mwatowe kandi mugatoranywa muri benshi kugira ngo mugirwe umwihariko wacu kandi mugirwe icyitegererezo cy’Isi yose kugira ngo mutubere umuyoboro tunyuzamo ibyacu byose, bityo Isi yose izabashe gutungana kandi izabashe kujya mu murongo nyawo bitewe n’urukundo rwanyu mwatugiriye kandi no kumvira bikomoka ku Mana isumba byose, bityo namwe mukaba mwaremeye kwakira kandi mukemera kuba mu biganza by’Uhoraho kugira ngo abagenge kandi abategeke, abayobore kandi abamenyere buri kimwe cyose.

Ndi kumwe namwe muri uwo musabano ukomeye dufitanye kandi dukorana hagati yanjye namwe kuko ntabajya iruhande cyangwa ngo mbajye kure, bityo nkababumbira hamwe mu mutima wanjye utagira inenge ndetse n’uwa Jambo kugira ngo murusheho kubakika kandi murusheho koko kuba umusingi ndemyanzu izindi zose zigomba kubakirwaho kandi zigashinga imizi bikomotse ku busabizi bwanyu, kuko mwemera kwitanga mu kigwi cy’abandi kugira ngo musabire roho z’Isi yose kandi musabire buri kiremwa cyose kugira ngo kibe mu gushaka kw’Imana uko tubyifuza ndetse n’uko Ijuru ryose ryabishatse kandi ryifuza ko Isi yose yaba mu gushaka kw’Imana kandi ikegukira ijwi ryayo riyihamagara umunsi ku wundi.

Nitwe twabahaye kubaho kandi tubaha kugwira, bityo tukaba tubacungira umutekano ku buryo bukomeye kandi tubaha umurongo ngenderwaho kandi tubaha n’ibimenyetso bifatika, ibigaragara ndetse n’ibitagaragara kugira ngo hatagira n’umwe ugendera mu mwijima cyangwa agende nk’impumyi ahubwo tubaha ibyangombwa byose kugira ngo buri wese amenye umurongo kandi amenye icyo agomba kubahiriza n’icyo agomba kugenderaho ikiri icy’ingenzi n’ikitari icy’ingenzi kuko tubamenyera igikwiriye kandi tukabamenyera igifitiye akamaro roho zanyu.

Ndi umubyeyi muri mwe, umuyobozi ndetse n’umwigisha wanyu ku buryo bw’umwihariko kuko Jambo yabampaye kandi akabampaho ijambo kugira ngo mbabumbire hamwe kandi mbashyigikire ku buryo bukomeye, bityo rero ntihagire na kimwe kibahungabanya cyangwa ngo kibakangaranye kuko mwubakiye ku rutare kandi urutare rukomeye Jambo wigize umuntu akemera kubana namwe kandi akemera kumanuka kugira ngo yisanishe namwe ku buryo bukomeye kandi ku buryo bw’agatangaza, ku buryo bw’umwihariko kandi ku buryo Isi yose igomba kubimenya kandi ikabimenyeshwa.

Ni ku bw’iyo mpamvu rero Ijuru ryose twemeye kumanuka kugira ngo duture muri mwebwe, bityo tugaragaze umutsindo wacu kandi tugaragaze ibikorwa byacu mu isi kugira ngo amahanga yose azabashe kuvoma muri mwebwe kandi azabashe kuvoma muri Monaki twatoye kandi tugashinga ku buryo bwo ku mugaragaro kandi ku buryo bwagatangaza kugira ngo imiryango yose ndetse n’amahanga yose azabarebereho icyiza kandi azabavomeho imbuto nziza irumbuka kandi ikagera hose nta na hamwe ihejwe.

Ni ku bw’iyo mpamvu buri munsi tuyirema bundi bushya kandi tukayiha kubaho mu buzima bushya kandi mu buzima butajorwa bityo tukayivugurura umunsi ku wundi kugira ngo abayirimo n’abazifuza kuyibamo bazashinge imizi kandi imizi yabo izakwire hose, bityo izamukeho igiti cy’inganzamarumbo kandi igiti kizabasha gusoromwaho na buri wese.

Niyo mpamvu twayishyize ku gasongero kugira ngo buri wese ayirebereho kandi buri wese abashe kuyisobanukirwa ku buryo bw’agatangaza kuko Monaki atari iyapfuye kuvuka gusa cyangwa ngo ize ku bw’impanuka, ahubwo yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa, igatekerezwaho igihe kirekire kandi igashyirwa mu mugambi ndetse no mu ngiro cyane cyane muri ibi bihe bikomeye kugira ngo koko izabe icyitegererezo cy’iyindi miryango kandi izabe ivomo n’iruhuko ry’imbaga itabarika y’abari ku Isi.

Ni n’iyo mpamvu rero Monaki itiyamamaza ahubwo ari twe tuyiha kwamamara bitewe n’ibikorwa tuyikoreramo ndetse n’ibyo twifuza kuzayikoreramo kuko koko izaba isangano ry’amahanga yose kandi ikaba ikigega kigomba kuvomerera roho zose kandi n’Isi muri rusange.

Ni nayo mpamvu ibisobanuro by’ikirango cya Monaki Nshya twashatse kuyibumbira hamwe mu muryango mutagatifu kandi tukayisabanisha mu rukundo rwacu nk’umuryango mutagatifu, bityo ushingiye ku Mana isumba byose kuko ariyo muremyi w’ibiboneka ndetse n’ibitaboneka kandi akaba ari nayo iyiha gukomera kandi ikayiha kuramba, ikayiha kororoka ndetse no gukwira hirya no hino.

Ni ku bw’iyo mpamvu rero hagaragara inyenyeri ikomeye kandi inyenyeri y’Imana Data iyoboye Monaki nk’umutwe kandi iyoboye Monaki nk’inkingi ikomeye, mu rumuri rwinshi kandi mu rumuri rw’urukundo rw’Imana Data, bityo ikaba ariyo iyihaye kubaho ndetse no gukomera mu busabane bw’Imana Data, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu, bityo tukaba twunze ubumwe nk’umuryango mutagatifu kandi umuryango ushingiyeho urukundo rw’Imana kandi urukundo rw’usumba byose, ariyo nyine yemeye kuyihangana kandi ikayishyira ku Isi ikayiha byinshi cyane cyane ibiboneka ndetse n’ibitaboneka, ikayiha umwana wayo Yezu Kristu we rukundo rusa rusa kanda ikaba ariyo nyine wemeye kumutanga kugira ngo abe inkingi kandi kugira ngo abe umwigisha ndetse n’umushumba mwiza muri Monaki.

Kristu Nyagasani rero niwe wemeye kwitanga ku musaraba mu rukundo rwinshi rugaragara, bityo rero muri icyo kimenyetso gitagatifu kandi gikurura imbaga itabarika hirya no hino kugira ngo abamwemera ndetse n’abifuza kumusanga baruhukire mu mutima we mutagatifu. Ni ku bw’ubwo bwitange ndetse n’urukundo yemeye kugaragariza  ku musaraba akagaragaza intsinzi ndetse n’umutsindo ukomeye, bityo koko akaba ari nawo yubakiyeho Monaki kandi Monaki akaba ariyo ishingiye kuri urwo rukundo rwa Yezu Kristu wemeye kwitanga ku musaraba kugira ngo yemere kumena amaraso ye ayameneye ikiremwa muntu.

Ni ku bw’iyo mpamvu rero Monaki nayo igomba kwemera kwitanga, kwihara ndetse nta na kimwe igomba kwizigama ahubwo ikemera kwirundurira mu maboko y’Uhoraho Imana ndetse na Yezu Kristu kugira ngo barusheho kunga ubumwe kandi barusheho gusabana muri uwo musabano mutagatifu, bityo injyana yabo ndetse n’integuro yabo ibashe kuzurizwa muri uwo mutima koko w’urukundo, w’impuhwe ndetse n’imbabazi yemeye kugirira ikiremwa muntu, bityo nabo babashe kugirirana urwo rukundo kandi barugiriye Isi yose ndetse n’ikiremwa cyose gituye Isi, cyane cyane icyacungujwe amaraso y’agaciro ya Yezu Kristu.

Nta handi rero bigomba kuzurizwa usibye nyine muri iyo mitima yunze ubumwe, iyo mitima idatandukana kandi imitima yuje ubwuzu, cyane cyane ihurizwamo abana b’Imana bemeye kuyegurirwa kandi bakemera kwitanga ubutizigama bemera guhara byose bakemera kuyisangana umutima wabo utaryarya.

Ni ku bw’iyo mpamvu rero umutima udahemuka wa Yozefu ugomba kunga ubumwe n’abana b’Imana kandi kko ukabatoza kumvira ndetse ukabatoza guca bugufi no kwiyoroshya nk’ibyamuranze; akaba rero ariyo mpamvu duhurije hamwe ibyo bikorwa byose kugira ngo Monaki yubakire muri urwo rukundo rw’umuryango mutagatifu kandi ushingiye ku Mana Data no mu busabane bwa Yezu Kristu wemeye kwigira umuntu kandi ari Imana.

Nta handi rero Monaki igomba ukura umutsindo usibye muri iyo mitima isobekeranye kandi yunze ubumwe mu rumuri rwinshi rw’inyenyeri y’umutsindo kandi inyenyeri y’urumuri iboneshereza koko Monaki, bityo  ikayiha gutsinda ndetse no kubakika, gushinga imizi ndetse no kwera imbuto mu buryo budasubirwaho kugira ngo itabasha kunyeganyezwa n’umwanzi cyangwa ngo inyeganyezwe n’ibibonetse byose, ibirura ndetse n’intarutsi zidafite aho ziturutse kugira ngo hatagira na kimwe kiyugariza cyangwa ngo kiyararemo kuko koko umutsindo iwufite mu biganza kandi umutsindo tukaba ari twebwe tuyiwuha kuko ari twe twayihaye kubaho, gukomera ndetse no kororoka, kugwira ndetse no kubaho ibihe ndetse n’imburabihe.

Monaki rero ni muri ubwo bumwe yubakiyeho kandi ni n’uko kwemera yubakiyeho, kugaragara cyane cyane muri izo nyenyeri eshanu ziyikikije, cyane cyane bigaragaza urumuri n’imbaraga z’abemera kwakira kandi bagahora bateze ibiganza kugira ngo koko babe ku rugamba kandi babe ku isonga y’ibikorwa by’Ijuru ryose, bityo iteka n’iteka bahore biteguye kwakira ndetse no guhereza  imbaga itabarika y’abari ku Isi.

Ni igihe rero koko cyo kumurikirwa n’urwo rumuri rwamanutse kandi rukamanukira muri Monaki atari Monaki gusa ahubwo rukamanukira ku Isi yose kuko Monaki itibereyeho kandi ikaba izagomba kuba icyitegererezo cy’amahanga yose kandi ikazavomerera imbaga itabarika.

Ni ku bw’ibyo rero bisobanuro bikomeye kandi bigomba kugira ireme ndetse no kugira icyo byigisha buri wese kuko bifite icyo bivuze kandi bikaba bifite n’icyo byubatse mu mitima y’abantu, mu mitima y’abazakira kandi no mu mitima y’abazemera guturana n’urukundo rw’Imana ishobora byose.

Monaki rero yubatse ku ruziga koko, uruziga rw’Uhoraho kandi uruziga rw’urumuri, uruziga duhuriyeho nk’ab’Ijuru kandi uruziga rugomba kwisanzuriramo abamalayika ndetse n’abatagatifu, bityo Ijuru ryose ndetse n’imitwe y’ingabo zo mu Ijuru ikaba igomba kwisanzurira muri uwo mutima kandi ikaba igomba kwisanzurira mu bo yubatse kandi yashinze, yahamagaye bakemera kwitaba kandi bakemera kwakira ugushaka kw’Imana uko bikwiye.

Niho rero bagomba guhurizwa muri iyo mitima mitagatifu kandi yunze ubumwe, umutima wanjye utagira inenge ndetse n’umutima mutagatifu wa Yezu Kristu, umutima udahemuka wa Yozefu nk’inshuti kandi umubyeyi wa Kiliziya, bityo koko akaba abumbiye hamwe kandi  yunze ubumwe n’Ijuru ryose kuko tudatandukana kandi tukaba tudasobanya amagambo ahubwo icyacu cyose kikaba gihurije mu kwemera kandi akaba ari naho abacu dukunda kandi twatoye tugomba guhuriza hamwe kugira ngo babe umusingi ukomeye kandi babe urwego rw’abemera bityo babe ikiraro kibambutsa kandi cyambutsa abemera kibaganisha ku Mana yo rukundo kandi yo mahoro ya bose.

Ni ku bw’iyo mpamvu rero umumonaki wese atagomba kumva ko ari wenyine cyangwa ahagaze wenyine ahubwo akumva ko ashyigikiwe n’umuryango ukomeye kandi umuryango mutagatifu kandi umuryango wuje urukundo, umuryango wuje ubumwe, ubwiyoroshye ndetse n’urugwiro, bityo buri wese akumva ko acungiwe umutekano imbere ye, iburyo bwe n’ibumoso n’inyuma akumva ko akolotiriwe n’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kuko nanjye nk’umubyeyi, umurezi ndetse n’umwigisha nyibereye byose kandi nkaba mbereye buri wese urukundo rukomeye kandi nkaba mbahurije hamwe mu mutima wanjye kandi umutima utagira inenge, bityo buri wese akaba ari ho mushyize kugira ngo atagira na kimwe kimukanga cyangwa ngo kimuhuge.

Niyo mpamvu rero buri mumonaki wese agomba kwishima kandi akishimira umwanya we kandi akishimira icyiza yahamagariwe kandi yatorewe, bityo agaharanira gushyira mu ngiro icyo asabwa n’Ijuru ryose kuko arihagarariye munsi kandi akaba arihagarariye hirya no hino. Buri mumonaki wese rero agomba kumva ko atuye mu rukundo rw’Imana kandi akaba agomba kugenda yigengesereye yumva ko abitse amabanga akomeye kandi atwaye amabanga akomeye, bityo akagenda yigengesereye kugira ngo hatagira na kimwe gihugana kuko imitima yacu yunze ubumwe ituye muri buri mumonaki, bityo tukaba aribwo busabane tugirana na buri wese ku buryo bw’umwihariko buri wese ku giti cye kandi tukagirana nawe ubusabane bukomeye mu kiganiro ndetse n’inyigisho ya buri wese ku giti cye kuko buri wese dufite uko tumwigisha kandi buri wese tukaba dufite uko tumutwara, ariko kandi tukaba buri wese dufite injyana ndetse n’icyigisho tugenda tumuha kandi tumwongereramo n’ikibatsi cy’urukundo kugira ngo kirusheho kugurumana kandi kirusheho gucanira imbaga itabarika y’abari ku Isi.

Muri iyo mitima rero tubahuriza hamwe kandi tukabaha kunga ubumwe, tukabaha kubakika kandi tukabaha gusabana n’Ijuru ryose, tukabaha kunezezwa naryo kandi tukabaha kuba icyitegererezo cya bose, cyane cyane imbaga itabarika y’abazaza babasanga kandi bazaza bifuza kurohorwa ndetse no gusukurwa.

MBIFURIJE RERO UMUNSI MWIZA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’ABAMONAKI, KANDI NKABA UMWIGISHA, UMUREZI NDETSE N’UMUTOZA WANYU KU BURYO BW’UMWIHARIKO.

AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA NSHUTI ZANJYE KANDI NKORAMUTIMA ZA JAMBO.  AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *