INTANGIRIRO.

Amahoro akomoka ku Mana kandi amahoro n’umugenzo mboneramana, kandi umugenzo ukwiye kuranga umukristu wese, kandi uwa kristu wese koko wamenye Kristu, akamumenya akamusobanukirwa kandi akamenya urukundo rwe, akamenya ububasha bwe,  kandi akamenya imbaraga ze mu gukunda ndetse no mu kwirekura muri byose bityo akakira ayo mahoro amukomokaho yayandi yatangaje azuka kandi yayandi yasesekaje mu ntumwa ze aho zari zihebye kandi aho zari ziri guhinda umushyitsi, zitewe ubwoba n’abashobora kuzigirira nabi, kandi zitewe ubwoba nuko uwo bari begamiye abavanwemo kandi batakiri kumwe kandi bari bamwizeye, kandi ariwe bari begamiye, bityo akabasanga kandi akabigaragariza, abaha koko amahoro, ayabasesekazaho bityo bigatera buri wese guhumuka kandi biha buri wese koko kongera kumenya ko urukundo rwa Yezu Kristu kandi urukundo rw’uwo bari begamiye, n’amahoro ye akiri muribo, kandi abakomeje bityo akabaha imbaraga zo gukomera no kurushaho kumva koko ko ari aba kristu kandi bamuyobotse mu kuri.

MUSHOBORA KUMANURA IGITABO CYOSE :

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *