UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 23 GICURASI 2023.

Mbifurije ibihe byiza ntore z’Imana abana banjye nkunda kandi dutaramanye umugoroba nk’uyu nguyu mbifurije gukomeza kugubwa neza mu rukundo rw’Imana kandi mbifurije gukomera mu rugendo murushaho kwambarira urugamba kuko turi kumwe kandi Uhoraho akomeje kubambika kugira ngo muberwe no kuba ku rugamba bityo ibyiza by’Uhoraho birusheho kwigaragaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Turi kumwe rero kuko mbashyigikiye ku buryo bwose kugira ngo turusheho kurwana inkundura kandi turusheho kurwanya umwanzi no kumutsemba hirya no hino mu kiremwa muntu cyane cyane mubo yigaruriye n’abo yigabije mu bitekerezo no mu bikorwa byabo.

Uyu munsi rero twasenye kandi twahiritse ikibi cyose muri Mwene Muntu kuko dukomeje gukunguta duhereye mu mizi kugira ngo ikibi cyasabitse Mwene Muntu n’ingeso mbi umwanzi yakomeje kubiba muri Mwene Muntu tuzikuremo burundu bityo Mwene Muntu atambukire mu rukundo rw’Imana kandi atambukire mu mahoro y’Uhoraho.

Nteye buri wese inkunga kandi nshyigikiye buri wese mu buryo bw’agatangaza kugira ngo intambwe zanyu iteka zikatarize mu cyiza kandi iteka muhore mugirira neza ababatoteza ababarwanya n’ababatera amabuye ababajomba kugira ngo mubaramize urukundo rw’Uhoraho kandi mubaramize impuhwe z’Uhoraho mwabuganijwemo kuko hari byinshi byazigamwe muri mwe kandi hari byinshi Uhoraho yabitse muri mwe kugira ngo bigirire Isi akamaro kandi bigirire benshi akamaro cyane cyane muri ibi bihe benshi barangaye kandi benshi basinziriye tukaba dukomeje kumanura imbaraga zidasanzwe kandi tukaba dukomeje kumanura urumuri rudasanzwe kugira ngo dutwike kandi dukongore ikibi cyose kiri muri Mwene Muntu bityo urukundo rwa Data rwigaragaze.

Ni igihe rero dukomeje gutoza no gutoza intore hirya no hino kugira ngo buri wese aseruke mu mwanya agomba kubamo kandi buri wese ahagarare mu mwanya agomba kubamo bityo dutsembe umwanzi kandi tumurwanye hirya no hino kuko hari benshi bamwikururiye nkana kanda hakaba hari benshi bakomeje kugendana na we nkana atari uko batazi ijambo ry’Uhoraho atari n’uko batazi ububasha bw’Imana ahubwo ari ukwidegembya ari ugushaka guhinyura ibikorwa by’Ijuru.

Ntabwo ari cyo gihe rero cya muntu kwidegembya kandi ntabwo ari cyo gihe cya muntu kugenda uko ashaka n’uko abyumva kuko ugushaka kwa Muntu bwite kwarangiye kandi ibyumviro bya Muntu tukaba dukomeje kubikonozamo kuko amarangamutima ya Muntu ari yo amukururira akaga gakomeye kandi akamukururira ingorane zikomeye mu kwizirika ku by’Isi bimushimishije kandi bimunogeye aho guhihibikanira ingoma y’Imana no kugira ngo ashimishwe n’iby’Ijuru iteka agahora ashaka kugendera mu mwijima kuko ari wo umworohera kugira ngo yubube bityo akomeze kurwanya hirya no hino abakataje kandi abakomeye mu rugendo.

Nimukomeze rero gutahura amabanga y’umwanzi kandi mukomeze gutahura imigambi y’umwanzi kuko mwahawe amaso mashya kandi mukaba mwarahawe ingabirano zinyuranye zibafasha kandi zibashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo murusheho gutsemba kandi murusheho guhirika ikibi cyose kiri mu Isi.

Turi kumwe rero muri byose kuko tubafashe ikiganza kandi Ijuru ryose rikaba riri rwagati muri mwe mu buryo bw’agatangaza; ntihakagire uwipfobya kandi ntihakagire uwipinga ntihakagire uwumva ko aho ari atari ho agomba kuba kuko mwese mwatowe n’Uhoraho kandi mwashyizweho ikimenyetso n’Uhoraho kugira ngo ibihe nk’ibi ngibi dukorane namwe imirimo ikomeye kandi ibihe nk’ibi ngibi dukorane namwe ibikorwa bidasanzwe.

Nimwumve rero ko mufite imbaraga zidasanzwe kandi ibikorwa byanyu bikaba bigomba kugaragarira bose mu Isi kuko Uhoraho icyo yavugiye muri mwe kandi icyo yatangarije muri mwe ari igihe kugira ngo tugishyire ku mugaragaro kugira ngo buri jambo ryose ryavuzwe rigaragare mu bikorwa kuko tuje gukura mu nzira ikiri umwanda kandi ikiri imbogamizi kibogamiye Mwene Muntu gituma Mwene Muntu adatambuka kandi gituma Mwene Muntu ataba mu rukundo rw’Uhoraho.

Nimukomeze kurohora roho nyamwinshi kandi mukomeze kuramira benshi kuko hari abo umwanzi yisasiye kandi yiyoroshe badashaka no gukanguka tukaba tugiye kubakangura ku ngufu kugira ngo buri wese ajye mu gushaka kw’Imana kuko hari ibyo tugiye gukora bidasanzwe kandi hakaba hari ububasha tugiye kumanura budasanzwe mu buryo budasanzwe bukomeye bizatungura benshi kandi bizatangaza benshi kuko tugiye gukoresha ibitangaza binyuranye hirya no hino mu Isi mu bo Uhoraho yatoye kandi yatoje yashyizeho ikimenyetso mu buryo bukomeye kugira ngo ububasha bwe bwigaragaze muri bose.

Nimukomere rero Yezu Kristu ari rwagati muri mwe kuko akomeje kubashyigikira kandi akomeje kubatera inkunga kugira ngo mugende mutikanga mugende muri ingabo zikomeye kuko abatoza amanywa n’ijoro iby’urukundo kandi akabatoza iby’urugamba kugira ngo muberwe no kuba ku rugamba kandi muberwe no gufata intwaro zanyu muhashye umwanzi.

Ntabwo mukitwa abagaragu muri inshuti z’Uhoraho kuko mwagizwe inkoramutima kandi mukagirwa igitangaza kugira ngo mutangaze byinshi kandi mugaragarize byinshi Mwene Muntu ukomeje kwinangira umutima.

Turi kumwe rero muri byose kuko mbafashe ikiganza kandi mbakomeje nkaba mbakomeyeho ntazemera umwanzi abigarurira kandi ntazemera umwanzi abigabiza kuko nkomeje kubabera maso n’igihe musinziriye kugira ngo ibikorwa byanyu birusheho kugera hose.

AMAHORO, AMAHORO KURI MWESE, NDABAKUNDA NSHUTI ZANJYE, NDI MUTAGATIFU MARIE MADALENA, IBIHE BYIZA KURI MWESE TURI KUMWE, NIMUKOMERE KANDI MUSHIKAME NDABARINZE NTACYO MUZABA KUKO NKOMEJE KUJUJUBYA UMWANZI KANDI NKOMEJE KUMUTSEMBERA KURE Y’UBUZIMA BWANYU KUGIRA NGO MURUSHEHO KUBA MU RUMURI KANDI MURUSHEHO KUBA MU BUTUNGANE BUNYUZE UHORAHO MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI MU NGENDO ZANYU NO MU BIKORWA BYANYU BIBEREHO GUSHIMISHA IMANA KANDI BIBEREHO KUNOGERA IMANA.

AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA KURI MWESE NDABAKUNDA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *