UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, Tariki 11/06/2023
Mbifurije umunsi mwiza ntore z’Imana ntore za DATA, mbifurije umunsi mwiza w’Isakaramentu Ritagatifu, mbifurije kubaho mu byishimo by’Uhoraho no kunezerwa mu rukundo rw’Ijuru ryose munezezwa n’ibyiza Uhoraho yabageneye kuri uyu munsi. Turi kumwe ku buryo bw’agatangaza kandi bukomeye kuko twaje kwifatikanya namwe kugira ngo tubohore ikiremwa muntu kandi turwanirire ikiremwa muntu mu buryo bw’agatangaza. Nimwambare imbaraga tugende kuko mbambitse kugira ngo tujye ku rugamba kurohora no gutazanura kuko uyu munsi ari umunsi w’agatangaza kandi akaba ari umunsi ukomeye cyane kuko Ijuru ryose ryamanutse mu Isi kugira ngo twifatikanye n’abari mu Isi bakereye kwakira urukundo rw’Imana kandi bakereye kwakira ibyiza by’ijuru. Ntore z’Imana dukunda kandi dutaramanye igitondo nk’iki ngiki nimwishime kandi munezerwe muri Uhoraho kuko Uhoraho yabageneye byinshi kandi yabasakajemo ingabirano nyinshi. Nimwiyumvemo imbaraga n’ubutwari mukomere mu rugendo kandi mukomere ku rugamba kuko turi kumwe nshyigikiye intambwe zanyu za buri munsi kandi nshyigikiye ibikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo ububasha bw’Uhoraho bukomeze kwigaragaza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.
Ab’Isi hari benshi barangaye kandi hari benshi bakuruwe n’iraha ry’iby’Isi hari benshi bafashe ibintu nk’akamenyero kandi hari benshi bakomeje kwihishira mu bikorwa by’Ijuru bagaragaza ko bari mu kuri kandi nyamara ari ugushaka aho bihisha n’aho bikinga. Nimutakambire roho nyamwinshi kuri uyu munsi kuko uyu munsi ari umunsi ukomeye utazagaruka mu mateka ya Muntu kandi utazongera kugaruka uku nguku; ni umunsi ukomeye Mwene Muntu yakagombye kwikuta akikuba akimaraho imikori yose kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze muri we kandi ruture muri we.
Yezu Kristu Umwami w’abami, Yezu Kristu Nyir’ikuzo, Yezu Kristu Nyir’ingoma, Yezu Kristu Rukundo Rusa Rusa naganze mu buzima bwanyu mu mibereho yanyu ya buri munsi abateze intambwe kandi abakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi muharanira kurangamira uruhanga rwe kugira ngo yohereze imirasire y’impuhwe ze kandi yohereze imirasire y’urukundo rwe kugira ngo ishobore kubarasiraho muyakire bityo muyishyikirize Isi yose. Mwagizwe imiyoboro y’agatangaza kandi mugirwa imiyoboro y’ibyiza by’ingoma y’Ijuru kugira ngo musakaze ingabirano nyinshi mu Isi kandi musakaze urumuri mu Isi kuko ibi bihe ari ibihe bidasanzwe kuko turi gukora twihuse mu bubasha budasanzwe mu mbaraga zidasanzwe kuko turi gukonoza ubumara bw’umwanzi kandi turi gukonoza ikibi cy’umwanzi kugira ngo urukundo rwa DATA rurusheho kwigaragaza muri buri kiremwa cyose gituye Isi. Ntore z’Uhoraho bana nkunda kandi dutaramanye kuri uyu munsi ndabarinze kandi ndabashyigikiye mu buryo bw’agatangaza kuko uko nabaye iruhande rw’Umwana Yezu ariko ndi iruhande rwanyu by’akarusho nkaba mbashyigikiye mu mbaraga zidasanzwe mwambaye umubiri kugira ngo murusheho gutabara roho nyamwinshi kandi murusheho kurwanirira benshi.
Iyi Si ntirabyumva kandi ntirabibona ariko nimuhumure igihe kirahari cyo gutangaza ububasha bw’Ijuru ryose bwo gutangaza ingoma ya DATA mu Isi kuko dukomeje kumanura urumuri rudasanzwe kandi tukaba dukomeje kumanura imbaraga zidasanzwe mu Isi kuri buri kiremwa cyose gituye Isi kugira ngo buri wese yihuze n’urukundo rwa DATA kandi buri wese yihuze n’imbaraga z’Ijuru ryose. Nimukomere kandi mukataze mu bikorwa by’Uhoraho kuko muriho ku mugambi w’Uhoraho kandi mukaba muriho ku isezerano ry’Uhoraho kuko Uhoraho aje kuzuza byinshi muri mwe kandi aje gushyira byinshi ku mugaragaro muri mwe. Ni igihe rero dukomeje gutengeneza kandi ni igihe dukomeje gushyira buri wese ku izamu rye no mu mwanya we kugira ngo buri wese ibikorwa by’Uhoraho muri we bikomeze gusakara mu Isi hose kandi bikomeze gusenderera muri bose. Ntimukigaye ubucye kandi ntimukipinge iteka ryose igihe muhuye mujye mwumva ko muhujwe n’urukundo rw’Imana kandi biri mu gushaka kw’Imana kuko hari byinshi muba mugomba gukora kandi haba hari byinshi muba mugomba gutunganya. Umwe wenyine ashobora gukora ibikorwa bikomeye kandi bidasanzwe niyo mpamvu icyo dushaka twifuza roho tutifuza imibiri kuko umubiri ari ikoti ibafasha kwitagatifuza no gukora icyiza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Nimuharanire ubukungu bwa roho buhoraho roho zanyu muhore muzerekeza ku rukundo rw’Imana kandi muhore muzerekeza ku ruhanga rw’Uhoraho. Yezu Kristu afashe ikiganza buri wese kandi akomeje buri wese mu bubasha bwe budakumirwa kandi budahangarwa butavogerwa n’umwanzi.
Nimwishime munezerwe mwicinye akara kandi mucinye akadiho mu munezero kuko mushyigikiwe na Kristu Nyagasani umugabo w’intwari kandi w’intsinzi ku rugamba kuko adatsindwa kandi adatsikira igihe cyose yiteguye gutabara aratabara kandi umwizeye ntamukoza ikimwaro ntamukoza isoni kuko agaragaza uruhanga rwe kandi akagaragaza urukundo rwe mu kiremwa muntu. Ndishimye kandi ndanezerewe kuri uyu munsi kuba ntaramanye namwe mu buryo bw’agatangaza nkaba ngira nti nimukomeze kurangamira Yezu Kristu mu Isakaramentu Ritagatifu muture byose kandi mumwegurire byose ibibaruhije n’ibibaremereye ibibabereye imitwaro n’ibibabereye imizigo byose mubirekurire mu biganza bye kuko kuri uyu munsi yaje kwakira buri wese kandi yaje kuruhura buri wese mu buryo bukomeye kuko turi mu bihe bya nyuma byo gutabara ikiremwa muntu. Nimuzane byose ibibaruhije n’ibibahangayikishije byose mubishyire mu biganza bye kugira ngo byose abibakurireho.
Nanjye ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi ndabaherekeje mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mukomeze kwitagatifuza kandi mukomeze kunyura Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Mbashyize mu kibatsi gitagatifu kugira ngo gikomeze kubatagatifuza kandi gitagatifuze Isi yose kuko twakimanuye mu buryo bw’agatangaza bukomeye kuri uyu munsi mu materaniro hirya no hino kuko hari benshi babeshya ko bakurikiye izina ry’Imana kandi hari benshi babeshya ko bakurikiye Yezu Kristu nyamara buzuye uburyarya buzuye uburiganya n’ikibi. Ni igihe rero cyo kumurangamira n’umutima utaryarya umutima ukunda kandi umutima ushaka umutima wirekuye kandi umutima wibohoye kugira ngo urukundo rwe ruture muri Mwene Muntu kuko yarumanuriye kuri buri wese kugira ngo buri wese arwambare kandi arwikwize kuko ari igihe cyo kwambika kandi ari igihe cyo gukarabya no gusiga kuri buri wese kugira ngo aranganire uruhanga rw’Imana.
Turi kumwe ntore za DATA mbafashe ikiganza nimuhumure kuko turi gukora byinshi bidasanzwe kandi akaba ari byinshi tugiye kugaragaza mu bwitange bwanyu no mu nkunga yanyu ikomeye mukomeje kugaragariza Mwene Muntu kandi mukomeje gutura Isi mu buryo bukomeye. Nimukataze rero Uhoraho ari kumwe namwe kandi aganje mu buzima bwanyu mwishimire mu rukundo rw’Uhoraho kandi munezezwe no kuba mu rukari rw’Uhoraho kuko hari byose kandi hari ubukungu bwose Uhoraho yazigamiye Isi yose.
Murahirwa kandi mwarahiriwe kuko mufite amahirwe akomeye cyane kuko ababanjirije batagize aya mahirwe yo gusabana n’Ijuru ryose bambaye umubiri kandi batagize aya mahirwe yo gutaramana n’Ijuru mu byishimo; mwebwe ho mwarahiriwe kuko tuza tukabana namwe kandi tukishimana namwe igihe mubabaye tukabahoza kandi tukabahumuriza igihe mwugarijwe tugatsemba umwanzi kandi tugahirika ibitero bye byose. Nimukatarize aho ngaho mukomeze gushyigikirana mu bumwe bwa gikristu mwunge ubumwe bw’urukundo rw’abana b’Imana ntimubusanye n’urukundo rw’Uhoraho ntihakagire uwo mucira urubanza mubera kandi ntihakagire uwo murenganya mu buzima bwanyu ntihakagire uwo mureba nabi nimwiyambure ikibi cyose kandi mwiyambure umwanda uwo ari wo wose wabatandukanya n’urukundo rw’Imana mwishyire mu biganza by’Uhoraho muture Uhoraho byose roho n’umubiri n’abanyu bose byose mubishyire mu biganza bye kugira ngo abarinde kandi abarengere bityo abarwanirire mu ntambara zanyu za buri munsi. Nta wizeye Uhoraho uzakorwa n’ikimwaro kuko Uhoraho mu nzira ze igihumbi atabura aho aca ngo atabare intumwa ze kandi ntabura aho anyuza kugira ngo atabare abamwizeye kuko ntawe akoza isoni; namwe rero nimwizere Uhoraho kandi mumukomereho mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo akomeze kubarengera kandi akomeze kubambika muberwe no gutabara no kurengera Isi yose.
Amahoro ya DATA nakomeze aganze mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi bityo imitima yanyu ihore yagukiye kwakira ibyiza by’Ijuru kandi mukomeze kubisendereza mu Isi hose. Nimukomeze kubaho mu buziranenge bw’Uhoraho kandi mukomeze kubaho mu butungane bw’Uhoraho kuko nabatuye kuri Alitari Ntagatifu ya DATA kugira ngo mwishime kandi munezerwe.
Amahoro, amahoro! Ibihe byiza turi kumwe ndabashyigikiye umunsi nk’uyu utagira uko usa kugira ngo turusheho kurema urugamba kandi turusheho gukora urugamba rukomeye rwo gukomeza kurohora no gutabara kugira ngo Yezu Kristu Rukundo rusa akomeze kwigarurira imitima nyamwinshi kandi akomeze kurembuza no kureshya benshi baze mu rukundo rwe. Impuhwe ze nizikomeze zisenderere Isi yose kandi zisenderere buri kiremwa cyose abamurangamiye n’umutima utaryarya abamurangamiye mu byishimo abamurangamiye mu mahoro abamurangamiye bamwizeye bose baronke kuko Uhoraho yagennye byinshi kandi yagabye byinshi ku Isi. Nimukomeze rero gutakamba no gutabaza kuko umwanzi arekereje kandi yagabye ibitero kugira ngo abiteguye kwakira abariganye abigabize bityo atume batakira ibyo bakagombye kwakira.
Inkunga yanyu irakenewe kandi isengesho ryanyu rihoraho rirakenewe ntimugatwarwe n’ibyishimo by’Isi ngo mwibagirwe ko muri ku rugamba. Mujye mumenya gufatikanya byose kugira ngo mubikorane urukundo kandi mubikorane ubwitange bukomeye bityo muramire benshi kandi mutabare benshi kuko icyo nifuza mwese ari uko mukomeza kuba maso mutarangaye mudahuze kandi mutajijinganya mu bikorwa byanyu bya buri munsi. Nimwirememo icyizere kandi mwirememo ukwemera n’ukwizera kugira ngo bibabere impamba zikomeye kandi bibabere inkingi zikomeye mu buzima bwanyu bityo roho zanyu zihore zishyigikiwe kandi ubuzima bwanyu buhore bwuzuzwa imbaraga kubera ukwemera mufite kuko uwemeye Uhoraho kandi uwizeye Uhoraho ashobozwa byose kandi agafashwa muri byose kuko urumuri rw’Uhoraho rukomeza kumanukira kuri buri wese rumusenderera atezwa intambwe kandi yongererwa imbaraga.
Mbifurije umunsi mwiza w’umunezero n’ibyishimo kuko utazagaruka usa nk’uku nguku mu mateka y’ubuzima bwanyu kuko hari imihindukirire ikomeye kandi hakaba hari impinduka zidasanzwe mu Isi kuko tugiye gutangaza byinshi kandi tugiye kugaragaza byinshi kuko umwanzi atabyishimiye niyo mpamvu mugomba gukomeza kuba maso muzirikana urukundo umunsi uko utambutse kandi ijoro uko ritambutse bikabatera gusingiza Imana no gushimira Imana mu buzima bwanyu kuko haba hari icyakozwe kandi haba hari intera mwurijwemo kandi haba hari urukundo rw’Imana yashatse kubagaragariza. Ibisingizo rero ntibikabure ku munwa wanyu bisingiza kandi birata Uhoraho uko bwije n’uko bukeye kuko aba yaburije mu ntera kandi yabongereye iminsi yo kubaho k’ubuzima bwanyu. Nimushimire urukundo rw’Uhoraho kandi nimushimire impuhwe z’Uhoraho kuko zihoraho iteka mu buzima bwanyu zigahora zibarengera kandi zibambutsa iteka. Mwebwe mwese abarushye n’abaremerewe nimuruhukire mu rukundo rw’Imana kandi muruhukire mu rukundo rw’Uhoraho mu buzima bwanyu bwa buri munsi nimwihambure murekure imitima yanyu Uhoraho ayigenge kandi ayitegeke ayituremo.
AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA TURI KUMWE KUKO MBWASHYIGIKIYE MU NJYANA YANYU Y’UYU MUNSI KUGIRA NGO TURUSHEHO GUKORA BYINSHI KANDI TURUSHEHO GUHINDURA BENSHI MU ISI. AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA KANDI NDABASHYIGIKIYE MU RUGENDO RWANYU RWA BURI MUNSI. AMAHORO, AMAHORO!
