UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, Tariki 08/07/2023

Nimuhorane Imana ntore z’Uhoraho kandi mugire umugisha mugire kugubwa neza igihe cyose kuko mbasanganije urukundo ndetse n’urugwiro kugira ngo ndusheho kubibuganiza muri mwebwe kuko ndeba kandi nkitegereza ngasanga urukundo ari ingenzi mu buzima bwanyu. Ndashaka rero gukomeza kwagura imitima yanyu kugira ngo mu mitima yanyu nkomeze gusukamo ingabire y’urukundo kandi mbabibemo urukundo nyarwo rusesuye muri mwebwe rube igisagirane igihe cyose. Ndashaka rero kurubabibamo kandi ndashaka kurubakwirakwizaho bityo urukundo rube umwambaro ubambitse kandi rube umwambaro mwambaye ubakwiriye kandi ubabereye kuko Uhoraho Imana yabarebye akabatoranya kandi akabasiga, akaba yarabasize urukundo, nkaba ngira nti nanjye ndashaka gukomeza kurubambika kandi ruhore ari ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ntore z’Uhoraho kandi bana banjye nkunda bana banjye mpoza ku mutima bana banjye nitayeho bana banjye mpora iteka ndengera kandi ngahora iteka mbarenganura nkahora iteka nshaka kubakura mu nzara z’umwanzi nkahora iteka mbashandukurira imitego umwanzi Sekibi aba yabashandikiye uko bwije n’uko bukeye.

Mporana namwe kandi ndabakunda ntore z’Uhoraho, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, uwakijijwe na Yezu Kristu akantabara kandi akangirira neza, akambibamo urukundo rwe kandi akangirira ubuntu akanyereka ineza ye none nanjye ineza yangiriye nshaka gukomeza kuyitura ibiremwa biri mu Isi mu gutabara benshi mu kubohora benshi mu kuvugurura byinshi bitavuguruye. Njya nitegereza kandi nkakomeza gukurura urukundo Yezu Kristu yangiriye kandi nkakomeza kwitegereza urukundo Yezu Kristu akunda ikiremwa muntu kandi urukundo yakunze ikiremwa muntu bityo nkarukurura nkarunyunguta nkashaka rero no kurubasukamo kandi nkashaka kurubasabagizamo kugira ngo igihe cyose ibyishimo  bijye bibasimbagiza bijye bibaterura bibagendeshe kandi bibahe gutuza kandi ibyishimo bibahe kureba byose bibahe gusobanukirwa na byinshi kugira ngo murusheho kumva muguwe neza muri Kristu Nyagasani we utora kandi agatoranya, we wambika kandi agasukura agahora iteka avugurura buri kiremwa cyose kiri mu Isi.

Nkomeje kubifuriza rero ibihe byiza kandi nkomeje kubifuriza ibihe byiza bihire mu rugendo rwanyu nkomeza kubaragiza Imana kandi nkomeza kubashyira mu maboko ya DATA kugira ngo ari ho musimbagirizwa n’ibyo byishimo kandi ari ho mubonera amahoro nyayo asesuye. Nta handi mwabona amahoro, nta handi mwabona iruhuko mu Isi ntaho kandi ku bantu ntaho ku bintu ntaho, oya! Niyo mpamvu rero mbabwira nti nimuhore iteka mwizeye Imana Umuremyi kandi muhore muyizeye muhore mukereye kumva ibyo ibabwira kandi muhore mukereye kwinjira mu gushaka kw’Imana maze igihe cyose kubagenge kandi kubayobore mu bikorwa byanyu bya buri munsi. Bana banjye narabakinguriye mu mutima wanjye kugira ngo mugumwemo neza kandi musenderezwemo ibyishimo kandi mukomeze kwakira ibyishimo mbagabira umunsi ku wundi.

Njyewe rero Yezu Kristu yaranyikiriye arampindura maze nanjye ndahinduka maze mpinduka ukundi kandi mpinduka undi muntu, uwo benshi bari baziho nk’ihabara kandi uwo benshi bari baziho nk’ikirara maze batangazwa no kubona narahindutse kandi batangazwa no kubona narahinduwe na Yezu Kristu. Mwebwe ho rero ntimugaragara nk’ibirara kandi ntimugaragara nk’uko nguko ahubwo muri intore za Yezu Kristu ariko benshi bagiye kujya batangazwa no kubona ibyishimo urukundo murwambaye kandi rubasabagiramo ibyishimo bibasimbiza bikabasimbagiza mukarushaho gusabana n’Ijuru ryose kandi batangazwe no kubona ukuntu mutuye mu Ijuru kandi mukiri ku Isi mucyambaye umubiri. Nimukomeze rero mutere iyo ntambwe yanyu kandi mukomeze mwambare ubwo butwari bwo kuba mu gice cya mbere cy’Ijuru kandi n’ikindi muragiteganyirizwa muzakibamo kandi n’icyo murimo mukomeze mukibemo mwambaye umubiri muri ubwo buryo bwo guhora iteka musabana n’Ijuru ryose bwo guhora muganira n’ab’Ijuru. Ntore z’Uhoraho nkunda iyo nje kubaganariza kandi nkunda iyo ndi kuganira namwe nkunda iyo ndi kuvugana namwe ndabakunda kandi nkaza mfite ibyishimo byinshi kandi nza mfite igishyika cyinshi cyo kubageraho cyo kongera kuvugana namwe. Bana banjye rero ndabishimiye kuri uyu mugoroba kandi nabishimiye kuri uyu munsi nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kugira ibyishimo, Uhoraho Imana yongeye kunsendereza none nanjye nongeye kubibazanira. Ibyishimo Uhoraho yararebye abona mbikunda kandi abona mbihorana bityo rero arushaho kubimbabaho kandi arushaho kubinsukaho kugira ngo bihore iteka ari uruhuri kandi bihore iteka ari igisagirane muri njyewe bityo rero nsanga ntabyihererana bana banjye mbafite; niyo mpamvu mpora iteka mbibazanira kandi nkabibasabagizamo kugira ngo birusheho kubasabanisha n’Imana kandi birusheho kubuzuza urumuri kandi birusheho kubuzuza urukundo, ibyishimo rero bishoboza byose kuko ufite ibyishimo ntiwababara kandi ufite ibyishimo ntiwavuga nabi ahubwo iyo ufite ibyishimo uhora uri Binezaneza ugahora ufite ibinezaneza mu mutima wawe kandi ukaba uri kurangwa n’amahoro igihe cyose. Nimukomeze rero mukomeze mwambare ibyo byishimo kandi muhore mubisenderezwa bityo ubabonye wese asange mufite ibyishimo maze batangire benshi gushakisha aho mubikomora kandi bashake aho mubikura bityo mubarangire ko mubikomora kuri Yezu Kristu kandi mubigabirwa n’Ijuru ribibahundagazaho umunsi ku wundi. Ndagira nti rero ntimukicwe n’agahinda kandi ntimukicwe n’ishavu ahubwo n’igihe mubabaye mujye mweguka bwangu bityo mwongere mwishime, agahinda kandi umubabaro ntimuzigere muwuha umwanya mu mitima yanyu. Nimwirinde rero buri kimwe cyose cyatuma mujya mu nguni cyatuma mujya mu gahinda cyatuma mwinjira mu kababaro kandi tubasesekazaho ibyishimo ahubwo nimuhore mukurura ibyishimo kandi muhore mubisabagizwamo umunsi ku wundi.

Bana banjye rero nkomeje kubaraga urukundo kandi nkomeje kubaraga ibyishimo kandi nkomeje kubambika amahoro kandi nkomeje kubambika urukundo rw’Imana kugira ngo ruhore iteka ruri muri mwebwe kandi ruhore iteka rugendana namwe bityo ubabonye wese ababonemo Imana nzima ituye muri mwebwe kandi iganje muri mwebwe. Nkomeje rero gufata imitima yanyu kugira ngo nkomeze kuyagura, nyagure kandi nyisukemo ibyiza by’Ijuru muhore iteka mutuwemo n’iby’Ijuru kandi iby’Ijuru bihore byuzuye muri mwebwe ntibizigere biba igicagate cyangwa ngo bigabanuke ahubwo uko duhora tubibuzuza kandi uko duhora tubibazanira nibijye bigenda byiyongeranya, byiyongeranya bibe byinshi cyane bisakare no ku bandi maze mubisakaze musabagize no mu bandi, abo mubona, abababona, abo munyuraho, abo mwumva, abo muvugana bose maze mubibasendereze kandi mubibasabagizemo.

Nshuti zanjye kandi ntore z’Uhoraho narabakunze cyane kandi numva mu mutima wanjye mbafitiye urukundo rwinshi nkahora iteka rero mbwira DATA yuko n’ubundi kuza kuvugana namwe mba mfite ibyishimo nkamubwira nti najye abampera ibyishimo nk’ibyo mba mfite, nkamubwira nti “najye abarinda icyatuma mugira agahinda”, ariko DATA agakomeza kumbwira yuko atabaha kubaho mu mudabagiro igihe cyose mukiri ku Isi bitakunda kandi bitashoboka kandi mukiri ku Isi irimo umwanzi Sekibi ubarwanya, ubahigahiga akanya ku kandi; DATA rero akambwira ati “ahubwo nzajya nkomeza kubarengera kandi nawe ujye ukomeza kubaba hafi”. Nanjye rero niyo mpamvu nza kubaba hafi kandi nkakomeza kubarengera kugira ngo nkomeze mbabungabungire ibyo byishimo kandi igihe byagiye nshakishe buryo ki nkomeza kubigarura muri mwebwe kugira ngo nkomeze kubaha ibyishimo mu buzima bwanyu bwo mu Isi mukomeze kubaho mu munezero kandi mukomeze kubaho mwishimye mwumva yuko musabana n’Ijuru ryose.

Bana banjye rero kandi ntore z’Uhoraho nongeye kubashimira urukundo rwanyu nongeye kubashimira umuhibibikano wanyu mu isengesho, ubwitange bwanyu mu isengesho, ukwitabana ingoga kwanyu mu isengesho, mukumva yuko kwinjira mu isengesho ari iby’ingenzi, mukumva yuko kwinjira mu isengesho bifite akamaro bibagirira umumaro kandi mukibuka yuko hari n’abandi benshi mwakagombye kurohora kandi hari n’abandi benshi mwakagombye kubohora; ibyo ngibyo rero nkabibashimira kandi nkajya imbere ya DATA na we nkabimushimira mubwira nti “Dawe bariya bana bawe mbashimira ubwitange bwabo!” DATA rero na we yabibona akarushaho kubahereza umugisha kandi na we akarushaho kubahundagazaho ihirwe rye agakomeza kumbwira kubaba hafi kugira ngo nkomeze kubarinda kuko umwanzi atabishimiye kandi atishimira ibikorwa byanyu. Ngaho rero nimukomere kandi mukomeze urugendo turi mumwe kuko no muri aka kanya mu gikorwa mukoze mu isengesho mutuye turifatikanyije kandi umutima w’urukundo mubikoranye kandi ishyaka n’umwete mubikoranye nawubonaga. Niyo mpamvu rero dukoreyemo ibikorwa byinshi tukaba dukuye benshi mu mwijima tukaba tubashyize mu rumuri kandi tukaba twinjije benshi mu gushaka kwa DATA, ari nako dukijije benshi bari batejejwe roho mbi uyu munsi. Hari benshi bari barozwe ibisazi ariko tukaba twabakijije kandi tukaba tubabohoye muri iri sengesho mukaba mukijije abo ngabo kandi mukaba mubahereje iyo nkunga; nimukomeze rero mutange iyo nkunga yanyu kuko inkunga yanyu ari ingirakamaro mu Isi kuko mwambura benshi umwanzi kandi mukambura benshi Sekibi maze Sekibi yabireba umujinya ukamwica yabireba akajiginywa akifuza kuba yabarindimura akifuza kuba yabaconcomera bityo rero agapanga imipangu myinshi yo kugira ngo arebe ibyo yaza akabarundaho, akabahirikaho kugira ngo mwe kuzongera kubura umutwe, ariko DATA ntiyigeze abyemera kandi ntateze no kubyemera kuko yanyohereje kugira ngo nkomeze kubana namwe bana banjye mbacungira umutekano kugira ngo Sekibi ntazigere abahuganya, ntazigere abagiraho ububasha ahubwo mpore iteka mubakumirira kandi mpore iteka mbagenda imbere n’inyuma mbarinze ku buryo bukomeye.

Nimugire umugisha ndabakunda, nimugire amahoro ndabakunda, nimwambare ukuri kandi mwambare ukuri igihe cyose mwambare ubwiza bw’Ijuru kandi mwambare ubusabane bw’Ijuru ryose. Dukomezanyije namwe urugendo mu bikorwa byinshi bitandukanye mu Isi kandi nkomezanyije namwe urugendo rwo kurohora benshi mu kwinjiza benshi mu rumuri rwa DATA kandi mukwamururaho benshi amashitani.

NDI KUMWE NAMWE NTUMWA Z’UHORAHO, NTORE ZA DATA, NTORE ZAKUNZWE N’UHORAHO BANA BANJYE NIKUNDIRA NIMUGIRE AMAHORO, NDI MARIYA MADALENA UBAKUNDA. AMAHORO, AMAHORO, NTORE Z’UHORAHO. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *