UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 13/07/2023

Nongeye kuza mbasanga ntore z’Uhoraho mbasanganiza urukundo rwinshi kandi mbasanganiza amahoro kugira ngo nkomeze mbahwiture mu rukundo rw’Uhoraho kandi mukomeze mugubwe neza mu rugendo mwatangiye rwo kugana usumba byose kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbari imbere kandi nkaba mbari n’inyuma gukomeza mbatera ingabo mu bitugu mbereka y’uko turi kumwe kandi mbashyigikiye mu rugendo rwanyu. Nimukomeze rero urugendo kuko urugendo mwatangiye mufashijwe n’Ijuru ryose kandi rikaba ridahwema kuboherereza imbaraga zibakomeza mu ntanbwe z’ibirenge byanyu kandi ari nako turushaho kubururukiriza imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo muhore iteka muhashya umwanzi kandi mubashe gutsinda ibyo byose byashaka kubatsikamira. Nimukomeze urugendo nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbatazanurire amayira kandi mkomeze mbereke byose kandi mbigishe byose ndi Mutagatifu Yozefu umurinzi wanyu ubahorera ku rugamba amanywa n’ijoro nkahora mbareberera bityo nkabahigikira umwanzi kandi nkabacungira umutekano ku buryo mukomeye kugira ngo mukomeze mukataze mu rugendo rwanyu. Nimukomeze rero mwambare imbaraga z’Ijuru ububasha bw’Ijuru bubagenge bityo mubashe kwinjira mu gushaka kwa DATA wese wese nta kwiziga kandi ibyababera imbogamizi byose nkomeje kuza kubibakuriraho kugira ngo mubashe gutambuka kandi mubashe kugenda ahashijije kandi aharinganiye. Ijuru rero ryarabatoye kandi ryarabatoranyije kugira ngo ribashyire mu bikari byaryo kandi muhore iteka mubwirwa byinshi byIjuru kandi muhore mwerekwa buri kimwe cyose bityo mubashe kumenya amatangazo y’iby’Ijuru kandi murusheho gusobanukirwa na byose bityo mwe kugenda nk’abatazi ahubwo mubashe kumenya byose kandi mwigishwe n’Ijuru ryose.

Dukomeje rero kugendana muri iyo njyana yo kubereka buri kimwe cyose kandi kubigisha buri kimwe cyose kugira ngo murusheho gusobanukirwa uko bwije n’uko bukeye mutere intambwe kandi mwongere mutere iyindi bityo murusheho kujya mbere igihe cyose ukwemera kubarange kandi mukwambare munakwisige bityo igihe cyose muhore iteka muhagaze mu kwemera Sekibi nashaka kubavutsa ukwemera ashaka kubatanisha ngo mube mwatandukira mubashe kumenya uburyarya bwe kandi mubashe kumenya n’uko yaje bityo mubashe gukomeza guhagarara mu murongo kandi mubashe kumenya uko mumwiyama bityo mubashe gukomeza guhagarara kandi mukomeze guhagarara gitwari bityo muhagarare mu butwari Uhoraho Imana yabahaye kandi agikomeje kubamanuriramo kugira ngo mukomeze muganze mu bye kandi mukomeze mugire umwete ndetse n’ishyaka mu bye kandi amahoro abarange igihe cyose kuko Uhoraho Imana ayabagabira kandi akayabashyikiriza uko bwije n’uko bukeye kugira ngo mukomeze kugwizwaho ayo mahoro bityo mukore umurimo wanyu mufite amahoro mu by’Imana kandi mubwirwa byose kandi mwerekwa byose.

Nkomeje rero urugendo rwo kugendana namwe mu gukora ibikorwa byinshi mu Isi mu kuza kubiyambika nkabakoresha mucyambaye uwo mubiri kugira ngo murusheho gusabira bose kandi murusheho gutakambira bose ari nako mukomeza guhamagara benshi kugira ngo baze binjire mu muryango wa DATA kuko ukinguye kandi abo mwereka bose umuryango bakinjira DATA arabibashimira kandi akabandikira ibyo muba mwakoze byiza kandi mukaba mwatanze iyo nkunga yanyu ikomeye cyane yo kubohora ibiremwa kuko hari benshi baba batera amajwi hejuru batabaza kandi batakamba kugira ngo barengerwe n’ububasha bwa DATA kandi impuhwe za DATA zibamanukire bityo rero namwe mu gusenga kwanyu kandi mu gusaba kwanyu mu kuza buri munsi muzana roho nyinshi kugira ngo Ijuru ribohore kandi benshi babashe kwerekwa inzira n’Ijuru ibyo byose birakirwa kandi bikagaragara imbere y’amaso ya DATA kandi DATA na we akarushaho kubatazanurira amayira akarushaho kubambika imbaraga kugira ngo muganze kandi muture mu bubasha bwa DATA kugira ngo igihe cyose ububasha bwe bubashyigikire muri byose kuko Sekibi ahora iteka arekereje kandi ahora iteka abasamiye kugira ngo arebe yuko yabigarurira kuko intambwe mumaze kugeraho ishimishije kandi aho muri kwerekeza ari heza kandi we igihe cyose akaba arangwa n’ishyari kandi agahora afite umujinya mwinshi aba afitiye mwebwe kandi aba afitiye abana ba DATA aho bava bakagera kandi rero mu gusenga kwanyu mukaba murushijeho gusenyura ibikorwa bye kandi mukaba murushijeho kubitsiratsiza bityo rero akaba ari kubona muri kugenda murushaho gukonoza ubumara bwe kandi mukaba muri kurushaho kumutentebura mu mbaraga ze mukaba muri kumuca intege mu masengesho yanyu bityo rero aho yegukiye kandi aho yeguriye umutwe akeguka afite ubukana bwinshi n’uburakari bwinshi kugira ngo aze arebe ko yabarya bunguri yabamira bunguri akabamira wese wese bityo natwe tugahaguruka kandi tugatabarana ingoga tukabarindana ububasha bukomeye kandi tukabarindana imbaraga zikomeye nk’abatagatifu tubahora hafi kandi nk’abatagatifu duhora iteka tubarinze tubabereye maso kandi tubahoreye ku izamu bityo tukabasha kumukumira kandi tukamwigizayo.

Hari aho rero Sekibi aza yarubiye bityo mu mbaraga zanyu mukaba mutashobora kumusubiza inyuma kandi mukaba mutashobora kumucogoza bityo bikaba ngombwa yuko hamanuka ububasha bw’Ijuru kandi hakamanuka imbaraga z’Ijuru bityo natwe tukamanuka mu burwanyi bukomeye kandi nk’abatagatifu ndetse n’abamalayika twese tukifatanya bityo tukabasha guhigika umwanzi kuko igikorwa gikomeye Uhoraho Imana yatangije muri mwebwe ari igikorwa gikomeye kandi DATA akaba atifuza yuko umwanzi Sekibi yagicogoza kandi umwanzi Sekibi yagitentebura ari nayo mpamvu DATA akomeje kubareberera kandi ijisho rye rikaba ribahozeho imbaraga ze zihanitse zikaba zibarinze ku buryo bukomeye ari nayo mpamvu Uhoraho Imana akomeje kubacungira umutekano kuri buri kimwe cyose kugira ngo abakomereze intambwe z’ibirenge byanyu mukomeze muhagarare n’ubwo umwanzi Sekibi yifuza kubagusha ariko mwizere y’uko ububasha bwa DATA bubariho kandi ububasha bwa DATA bubarinze kandi bubakumirira buri kimwe cyose kandi ikiganza cya DATA nacyo kikaba gikomeje gushikamira imigambi mibisha ya Sekibi kugira ngo ikomeze gucubywa kandi ikomeze kurindimurirwa hasi kandi ibikorwa bye byose bibisha DATA aje kubihirika kandi aje kubicogoza muri mwebwe kugira ngo mukomeze urugendo.

Iki gikorwa rero mwatangijwe kandi uru rugendo murimo rwo kwizera DATA kandi rwo kugenda mugana DATA rwo kuza mushaka kwinjira mu gushaka kwa DATA nta kwiziga turabibona bana ba DATA kandi tukabashimira ishyaka ryanyu umwete wanyu uguhoza kwanyu ukuzirikana kwanyu igikorwa cy’uko mugomba kwinjira mu isengesho kwanyu turabibona tukabibashimira bityo natwe mu kuza muri mwebwe tukaza tutikanga kandi tukaza tutikandagira ahubwo tukaza dufite ubwira ndetse n’urukundo kandi tukaza tubishimiye kubera umwete n’ishyaka tubona muba mufitiye urukundo rw’ibya DATA kandi mushaka kwinjiramo kandi mushaka kumenya byose natwe rero niyo mpamvu tutiganda kuza kubigisha no kubereka buri kimwe cyose tukarushaho kuza kubasobanurira buri kimwe kugira ngo mubashe gukataza kandi mubashe gukomeza urugendo rwanyu muzi aho muri kwerekeza kandi muzi uwo muri gusanga uwo ari we. Ni kenshi rero bababwira ngo mwarayobye kandi bakababwira yuko mudakorera Uhoraho Imana mwebwe nimwikomereze urugendo rwanyu kuko Uhoraho Imana ari we uzabahemba kandi Uhoraho Imana adafite kuza gutongana na buri kiremwa muntu ngo akibwire ati hariya ni jyewe uhakorera cyangwa hariya ni jyewe uhaganje ahubwo hari igihe kizagera byose bikajya ku murongo kandi kigiye no kugera kuko byose agiye kubyikorera kandi akabishyira ku murongo kandi byose akabikorera ahagaragara; araje kandi ntabwo atinze kuko aje gusobanura byose kandi akaba aje kubashyira ku mugaragaro kugira ngo buri wese akurizeho gusingiza kandi akurizeho kumenya icyo yannyeze kandi icyo yapinze bityo bose bagaruke kandi bagarukire Uhoraho Imana hari igihe Uhoraho Imana areka Muntu akidegembya kandi akikorera ibyo yishakiye akareka Mwene Muntu agatoteza intore ze ariko igihe iyo kigeze aramuhindukiza kuko abo mubona bose basa nk’aho batabumva kandi abo mubona bose basa nk’aho babatunga urutoki baba bari kurutunga DATA kandi n’abo bose basa nk’aho barikwiruka bahunga ariko aho bari guhunga niho bazatungukira n’ubundi baze binjire mubane kandi mutekane mubane mu byishimo by’urukundo rwa DATA kuko mwese muri mu rukundo rwa DATA kandi muri mu mugambi wa DATA. Ndagira nti rero nimukomeze mubahereze inkunga y’amasengesho mubasabire kandi mubatakambire kuko nabo ibyo bari kwikoza atari bo ahubwo ari umwanzi wabinjiriye akabiba ubwenge kandi akabayobya mu bitekerezo bityo akabereka yuko ibyo bari gukora kandi ibyo ari kubayobyamo ari ukuri nyamara ari ukubayobya ubwenge kandi ari ukabashukisha bya bindi bye biba biryohereye cyangwa bya bindi bye biba bishashagirana. Ndagira nti rero nimukomeze mwikomereze mu rugendo mwatangijwe n’Uhoraho Imana kandi mukomeze gukurikiza amategeko n’amabwiriza muhabwa n’Uhoraho Imana maze igihe cyose mwinjire mu gushaka kwe nta kwiziga ibindi byose mubyihorere kandi ibindi byose mubiturekere turahari kugira ngo dukomeze kubarwanirira urugamba kandi dukomeze kubatsindira byose natwe rero dukomeje no kubambika imbaraga zo mu Ijuru namwe ubwanyu mucyambaye umubiri kugira ngo muhagararire mu mbaraga za DATA kandi mukomeze kurindwa n’ububasha bwa DATA igihe cyose muhore muri abasirikare nyabo ku rugamba kandi muhore iteka muhagaze mu gitinyiro cya DATA bityo muhore mufoye imbunda zanyu bityo murase umwanzi kandi mumurase mu cyico kuko muhabwa ububasha ndetse n’imbaraga zo kugira ngo mubashe gukora kandi ibyo muhabwa mubashe kubikoresha.

Ntore za DATA rero Sekibi ahora iteka ashaka kubavutsa ibyiza byanyu kandi igeno ryanyu riteguye imbere yanyu Sekibi akifuza kuba yaririgisa bityo mukaribura ari nayo mpamvu mbabwira ngo bana banjye kandi bana ba DATA mube maso kandi mwitondere buri kimwe cyose maze mubashe kuba abashishozi kandi mubashe kumenya buri kimwe cyose ari nayo mpamvu kuri uyu munsi nabazaniye ingabire y’ubuhanga n’ubumenyi bwo kugira ngo mubashe gushishoza iby’Ijuru bityo mubashe kumenya ibyo ari byo kugira ngo Sekibi atazigera abayobya mu bitekerezo atazigera abahenda ubwenge akaba yabayobya akabiba.

Nimumenye rero kandi musobanukirwe kandi mwakire ingabire ituma mubasha kumenya byose kandi ituma mubasha gusobanurirwa na byose bityo mukataze kandi muhagarare mu rugendo rwanyu mwemeraye kandi mushyigikiwe n’ububasha bwa DATA igihe cyose mwumve yuko murinzwe n’ububasha bwa DATA kandi imbaraga za DATA zikomeje kubarinda muri byose kandi zikomeje kubarengera. Naje rero kugendana namwe ndi umutagatifu urinda ibiremwa byose mu Isi kandi ndi umutagatifu urinda ibiremwa byose ku Isi nkahora iteka ncunga umutekano ariko cyane cyane by’umwihariko mwebwe nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera umurinzi kuko DATA yabyemeye kugira ngo nze muri mwebwe mbigishe kandi mbereke buri kimwe cyose kandi mbahorere ku burinzi bwa buri munsi mpora iteka mfoye kugira ngo igihe umwanzi atangiye kuza kubibasira bityo mbashe kumuhigika kandi mwigize kure yanyu gusa azashaka kubashotora kandi avuze induru ariko tuze kumucecesha kugira ngo muhore iteka mutuje kandi muturije mu rukundo rw’Uhoraho urugamba ntabwo tuzabareka ngo mururwane mwenyine cyangwa ngo tubihorere tubareke mwirwanirire, oya ntabwo twabareka kandi nta n’ubwo twabatererana turabizi Mwene Muntu ajya agira intege nkeya kandi hari aho arwana yagera akaba yacika intege ari nayo mpamvu umunsi ku wundi tuboherereza imbaraga zibakomeza kandi tukaboherereza ububasha bubarinda kandi bubashyigashyira kandi natwe tukaza kugendana namwe kandi tukaza kubiyambika kugira ngo muhore iteka mukataje mu bikorwa by’Ijuru.

Ndagira nti rero nimukomereze aho bana ba DATA mukomeze kwinjira mu gushaka kwa DATA kubagenge kuri buri kimwe cyose kandi muharanire iteka kubahisha izina rya DATA muri mwebwe kuko igitinyiro cya DATA yagishyize muri mwebwe kandi izina rya DATA akaba yararibambitse ari nayo mpamvu ngira ngo mukomeze mugume muri ubwo bubasha mwahawe kandi na DATA kandi izina rye mukomeze muriheshe ikuzo muri mwebwe kandi muriheshe icyubahiro nanjye nkomeje kubarinda nkomeje kubabwiriza kuri buri kimwe cyose mbambika imbaraga kandi mbambika ububasha bukomoka mu Ijuru.

Nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda kandi ndabakomeje ntore z’Uhoraho ndi Mutagatifu Yozefu uhorana namwe igihe cyose kandi nkaba nkomeje kubareberera kandi nkaba nkomeje kubabera ku izamu ku buryo bukomeye; nimwambare umugisha kandi mwambare imbaraga uyu munsi mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bwa DATA buri wese mwifurije gukomera no gukomeza urugendo kandi buri wese mwifurije ibihe byiza byo gukomera no gukomera mu rugamba kandi guhagarara gitwari kuri buri wese kandi kuba maso kuri buri wese kuko nabazaniye imbaraga zibakomeza mu rugendo kuri uyu munsi. Nimukomeze rero mushyigikirwe n’ububasha bwa DATA kuri uyu munsi niteguriye gukorana namwe byinshi kandi niteguye gukorana namwe ibikomeye mu gukomeza kurohora benshi kandi mu gukomeza kuzamura abana ba DATA tubashyikiriza DATA kandi tubinjiza mu rumuri nifatikanyije namwe mucyambaye umubiri ibikorwa byanyu rero bishegesha Shitani kandi bikamujujubya ari nayo mpamvu ahora iteka ashaka kuba yaza kubacogoza ariko nimukomere kandi mwambare imbaraga maze igihe cyose muhore mumujujubya kandi muhore mutentebura ibikorwa bye bibisha mu Isi yose kandi no muri mwebwe. Mbahaye umugisha bana ba DATA kuko DATA yawumpaye ngo nywubazanire nimuwakire kandi muwusesekazweho ndawubahaye nk’uko nawuhawe ngo nywubazanire ndawubashyikirije nimutege ibiganza muwakire kandi ukomeze kubaherekeza mu rugendo rwanyu ndi kumwe namwe ndabakunda ndi Mutagatifu Yozefu nimugire umunsi mwiza kandi nimukomeze kugira ibihe byiza ndabakunda kandi nkomeje kubaturisha mu mitima yanyu kandi nkomeje kubahereza amahoro abatekanisha n’urukundo rwa DATA nimugubwe neza muri Yezu Kristu wabakunze kandi uhora iteka abareberera kuri buri kimwe cyose.

AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE KANDI NTORE ZA DATA, MUHORANE IMANA NDABAKUNDA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *