UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA  18/07/2023

Nishimiye kuza kongera gutaramana namwe bana banjye kandi nongeye kuza muri mwebwe mfite ubwuzu ndetse n’ibyishimo byinshi byo kuza gutaramana namwe kuri uyu munsi nimukomere rero kandi mukomeze kugira ibihe byiza nanjye nkomeje gutaramana namwe kandi nkomeje kugendana namwe ndi umurinzi wanyu kandi nkaba umureberezi wanyu nkahora iteka mbatazanurira amayira kandi nkabamenyera icy’ingenzi nkabacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye kandi nkahora iteka mbarundarunda kugira ngo nkomeze mbarundarundire mu mutima wa Yezu Kristu kandi mukomeze mumanurirweho n’ububasha bwa Yezu Kristu bubashyigikire kandi bubagenge uko bwije n’uko bukeye. Ndagira nti rero nimukomeze mwizere Yezu Kristu mu buzima bwanyu bwose kuko na we akomeje kubagira inkoramutima ze kandi akaba akomeje kubabera umushumba ubareberera amanywa n’ijoro muri mwebwe akaba rero ahora afite inkuyo ye abacyamuza kandi ahora iteka abacyamuza ikiganza cye agahora iteka abiyegereza mu bikari bye kugira ngo murusheho kugubwa neza kandi murusheho gutekanira muri we. Uwayobotse Yezu Kristu ntakorwa n’isoni cyangwa ngo akorwe n’ikimwaro kuko igihe kiri ngombwa aratabara akaza kumwiyereka kandi akamugaragariza ikuzo rye.

Bana banjye rero kandi ntore za DATA nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gushyikirizwa ibyishimo mugabirwa n’Ijuru ryose kandi mukomeze guhabwa ingabire ndetse n’ingabirano zikomoka kuri Uhoraho kugira ngo zibafashe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nanjye ndushijeho kwisabanisha namwe kandi ndushijeho kwiyuzuza muri mwebwe kugira ngo ububasha bwanjye bubagote kandi bubazenguruke bityo ibyo mbazanira umunsi ku wundi mubashe kubyakira bityo bibagirire umumaro, ndi Mutagatifu Yozefu umurinzi wanyu kandi umukumirizi wanyu ubareberera nkaba ndi umubyeyi wanyu kandi nkaba ndi umurinzi w’Isi yose nkahora iteka rero ngendagenda mu biremwa nkabacungira umutekano cyane cyane muri mwebwe kuko mbafiteho nk’abana banjye b’umwihariko ngomba kwitaho nkabakenura kuri buri kimwe cyose kandi nkabareberera. Nimuze tugende rero umunsi ku wundi ntimugacike intege kandi ntimugahagarare mu rugendo ntimuzigere mugamburura ahubwo nimuhore iteka mugambirira gukora ikiri icyiza bityo icyo muhora mukurikiye kandi uwo muhora mwizeye ari we Yezu Kristu mukomeze mumushyitse mu mitima yanyu kandi mukomeze mumwizere muri byose kuko mu buzima bwanyu ababereye ingenzi kandi akaba ababereye ikiramiro nimukomeze rero mumwizere kandi mukomeze mushyigikirwe n’ububasha bwe bubarengera kandi bukabakuriraho imitego y’umwanzi kandi bukabakuriraho ibishaka kubashikamira ibyo ari byo byose.

Nanjye rero nk’umurinzi wanyu iteka ryose nza kwifatikanya namwe kandi nkaza kwiyuzuza namwe bityo ngafungura umutima wanjye nkabagaburira ibyiza biwuturukamo bityo Yezu Kristu umwana wanjye kandi nareze ntayobewe ko ari n’Imana yanjye yampaye byose mu biganza kandi akaba yarangabiye byose nanjye rero nkaba ngomba kubibashyikiriza uko biri n’uko bikwiye kandi uko bingana kose nkabibagezaho kandi ari nako nkomeza kubitegereza no kubacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye kuko mbizi neza ko mu rugendo mugenda muhura n’ibisitaza kandi mugahura n’imitego myinshi umwanzi Sekibi aba ari kubategatega kugira ngo arebe ko yabigarurira cyangwa akabasubiza inyuma ariko sinzigera nemera umwanzi abagiraho ijambo ahubwo nkomeje kubabera ijambo kandi nkomeje kubahigikira umwanzi kandi nkomeje kubagwiriza ibyiza byose. Bana banjye rero sinakwemera ko mucika intege kandi Yezu Kristu kandi DATA yarabatangije uru rugendo kugira ngo murushikamemo mukomeze guhagarara gitwari nanjye mu mbaraga zanjye mu bubasha bwanjye nkomeje kwiyunga namwe kandi nkomeje kubafasha muri byose kugira ngo mukomere kandi mukomeze mukataze nta na rimwe rero njya mbasiga kandi nta na rimwe njya mbatererana ahubwo mporana namwe kandi nkaza kwiyuzuza namwe nkabereka ubwiza bw’Ijuru kandi nkabereka ububasha mfite muri mwebwe kuko mpora iteka makumirira umwanzi kandi nkabakumirira ikibi cyose nkakigizayo bityo mukabasha gutambuka igihe Sekibi yagambiriye jyewe manukira kumugamburuza kugira ngo imigambi ye mibisha muri mwebwe nyigizeyo.

Bana banjye se nabahisha iki? Bana banjye se nabirengagiza? Bana banjye se hari icyo njya mbahisha? Bana banjye nta n’icyo njya mbakinga ari yo mpamvu rero nkomeje kubabwira byose no kubamenyesha byose kugira ngo murusheho gukataza mu by’ingoma y’Ijuru kandi murusheho gutera intambwe mwongere mutere iyindi n’ubwo bwose Sekibi yifuza kubasubiza inyuma natwe Ijuru ntituzigera twemera yuko yabasubiza inyuma ahubwo dukomeje kubafata kandi dukomeje kubikomereza no kubiyoborera na Mwene Muntu rero ugikomeje kwitiranya ibyacu kandi namwe ubwanyu akaba akomeje kubitiranya turaje kugira ngo twishyirire ibyacu ahabona kandi tubishyire ku mugaragaro Mwene Muntu ugikomeje kwitiranya ibyacu kandi akaba akomeje kubirebuza turaje kugira ngo ibyacu tubishyire ahagaragara kandi tubishyire ku murongo ariko kandi ntitwigeze twishimira yuko Mwene Muntu aho tunyuze hose atuvugiriza impundu cyangwa ngo aho tunyuze mu bacu ngo barambike ibishura mu nzira abacu banyureho ariko Yezu Kristu na we ageze mu Isi yagiye anyura mu bitotezo ndetse n’ibigeragezo ibyo mwanyuramo byose rero bisa nk’aho bibakomereye mwibuke ko Yezu Kristu yababanjirije rero umwambari w’umwana agomba kugenda nka Se icyo tutazemera ni uko tutazemera yuko Sekibi abagiraho ububasha kugambirira kuza kubarwanya azabigambirira bityo tumugamburuze kandi azashaka gutegatega imitego hirya no hino ayitegatege ariko natwe tumanukire kuyigizayo bityo bana ba DATA mugaragare mutsinze kandi mukomeze kugaragarizwamo ikuzo rya DATA; nkomeje rero kwiyunga namwe kandi nkomeje kubuzuza ububasha bw’Ijuru nimukomeze muharanire ikiri icyiza kandi mukomeze gukora icyo Ijuru ribifuzaho umunsi ku wundi ibindi byose turahari kugira ngo tubijyemo intambara zanyu za buri munsi murwana urudaca dukomeze kuzibarwanirira kandi tubatambutse mu muriro bityo tubambutse imihengeri ndetse n’imivumba mubashe kubitambukamo mwemaraye kandi mwemarariye mu rukundo rwa Yezu Kristu wabatoye akaba akomeje  kubarinda kandi ikiganza cye cy’impangare kandi ububasha bwe buhanitse bukaba bukomeje kubarinda muri byose; nimukomeze rero mugubwe neza mu bikari bya DATA yabazanyemo kugira ngo mukomeze mutahirize umugozi umwe kandi mwubake umugozi w’inyabutatu kandi muhurire ku rukundo kandi muhurize ku kimwe ari cyo sengesho kandi muhore iteka murohora Isi ndetse n’abayituye mukomeza kuzamura ibiremwa byinshi mubyinjiza mu rukundo rwa DATA bana banjye kandi ntore za Nyagasani Yezu Kristu biremwa by’Imana ihoraho, mwebwe mwatowe kuva kera na kare DATA akabagira mu mugambi we kandi akabashyira mu bitekerezo bye akaba yari yaragennye yuko iki gihe kizaba none bikaba bimeze uku nguku; nibikomeze bibe uku nguku Mwene Muntu ntateze kubigamburuza n’ubwo azashaka kubigamburuza ariko ntabwo azabigeraho kuko ibyubatswe na DATA ntibisenywa n’umwana w’umuntu cyangwa ngo bihungabanywe n’umuyaga kuko DATA akomeza kubihagararira no kubishyigikira kandi ushyigikiwe na DATA akomeza gukomera kandi agakomerera mu bubasha bwe.

Nanjye rero nk’umurinzi wanyu nkahora iteka nza kubaganiriza kandi nkahora iteka nza kubahumuriza no kubereka yuko mbashyigikiye mu rugendo rwanyu kandi ndi kumwe namwe kandi Ijuru rikaba ryaramanutse mu buryo bw’agatangaza rikaza kwiyuzuza namwe bana banjye kandi ntore za DATA rikaba ryaraje kwiyuzuza namwe kugira ngo rikomeze ribagwirize ingabire ndetse n’ingabirano tubereke ko turi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza. Iki gihe rero cyari cyaravuzwe mu benshi kandi cyari cyarahanuwe yuko Ijuru rizamanuka rikaza kwisabanisha n’ikiremwa muntu ni iki ngiki rero ni mwebwe mwagiriwe ubuntu bwo kugira ngo musabane n’Ijuru ryose kandi mugirirwe ayo mahirwe yo kumanurirwaho iby’Ijuru kandi byo kuza kwisabanisha namwe mukiri mu mubiri kandi natwe twaratsinze amagorwa y’Isi bityo tukaba turi mu Ijuru kandi DATA na Mwana n’Umubyeyi Bikira Mariya abamalayika ndetse natwe abatagatifu tukaba duhora tuganje muri mwebwe duhora tuza kwiyuzuza namwe tugahora iteka tubatazanurira amayira yanyu ari yo mpamvu rero duhorana namwe kandi tukagendana namwe tukarebana namwe tugakorana ibikorwa byinshi bitandukanye Sekibi yatangira gushaka kubashotora agasanga turahari turahagaze turabahagarikiye kandi tugakomeza kumwigirishishayo ububasha bwacu kandi imbaraga zacu zihanitse kandi ububasha dukomora kuri DATA buri wese muri mwebwe rero tumufashe ikiganza kandi buri wese muri mwebwe nakomere buri wese muri mwebwe nakomeze urugendo murashyigikiwe kandi murangajwe imbere n’ijuru ryose nanjye nk’umurinzi wanyu nkomeje kubatera ingabo mu bitugu nkomeje kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi nkomeje kwiyunga namwe kugira ngo imitima yanyu nyifate nyihuze n’ibyiza by’Ijuru bityo muhore iteka musabana n’Ijuru kandi muhore iteka musabagizwa n’ibyiza by’Ijuru ryose rihore iteka ribagabira kandi rigahora iteka ribavugurura muri buri kimwe cyose kugira ngo mutaguze mutere intambwe muza musanga Ijuru ryose ndagira nti rero ntimuzigere mucika intege kandi ntimuzigere musubizwa inyuma mu rugendo rwanyu n’umwanzi ahubwo iteka ryose ni mwebwe mugomba kumuhirika mukamuhirikira inyuma yanyu mukamwigizayo n’utwe twose n’umwijima we wose mukamurindimurana nabyo kubera ububasha mukoresha kandi imbaraga murwanisha muzigaburirwa n’Ijuru ryose kandi tugahora iteka turwana mu kigwi cyanyu kandi tukarwanana namwe tukaza kwiyuzuza namwe tugasabana namwe tugasangira namwe tukagendana namwe tukarebana namwe kandi tukavugana namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi rero turi kumwe nk’Ijuru ryose kandi dukomeje kubaka ibikorwa byacu muri mwebwe kandi dukomeje kububaka mu mitima yanyu kugira ngo muhagarare mukomere kandi mukomeze urugendo; nimuhagarare gitwari rero kuri buri wese, buri wese yemere gufata kuri Yezu Kristu nkingi y’ubuzima kandi nkingi y’urumuri buri wese agomba gufataho bityo akambuka inyanja kandi Yezu Kristu akamwambutsa inyanja y’ibikomeye kuko Yezu Kristu ntajya asubizwa inyuma ahubwo iteka ryose ahora ari umwami watsinze kandi agahora afite imbaraga mu biremwa bye.

Nimugire umugisha kandi muhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi nkomeje kubifuriza kugubwa neza kandi nkomeje kubashyigikira mu rugendo rwanyu sinjya mbasiga kandi  sinzigera mbatererana nabasezeranyije kubabera umurinzi kandi na DATA yarabimpereye uburenganzira kugira ngo nze nganire namwe kandi nze nsabane namwe kandi nze mbasangize ibyiza by’Ijuru mbategurire ameza imbere yanyu bityo muze mufungure bana banjye kandi bana ba DATA mubashe  guhazwa ku bya roho kandi no ku by’umubiri dukomeze kubabeshaho kandi dukomeze kubareberera kuri buri kimwe cyose kubarwanirira intambara kandi kubahora hafi mu buryo bwose bushoboka. Nimugire rero umunsi mwiza nkomezanyije namwe urugendo kandi nkomeje kwifatikanya namwe muri ibi bikorwa bya buri munsi kandi kuri uyu munsi ndakomeza kuganira namwe ndakomeza kugendana namwe ndakomeza kubongorera no kwifatikanya namwe ndetse no gukomeza kubahumura amaso no gukomeza kubiyegereza no gukorana ibikorwa byinshi mu kurohora Isi no gukomeza gusayura benshi bari mu isyo y’ikibi.

UMUNSI MWIZA RERO NDABAKUNDA BANA BANJYE KANDI NTORE ZA DATA, NTORE ZA NYAGASANI YEZU KRISTU, BWOKO BWA DATA NIMUKOMEZE KUGIRA UBUZIMA BWIZA, NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU UHORANA NAMWE KANDI NKABA NDI UMURINZI WANYU MURI BYOSE. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE, NTORE ZA DATA, AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *