UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA  21/07/2023

Ndabahobereye abatoni b’Imana ndabahobereye ntore za Yezu Kristu kandi ndabahobereye bana banjye nimugubwe neza kandi mukomere mwese mugire gushyikirizwa ibyiza by’Ijuru kandi mugire guhumurizwa kuri buri wese bana banjye nimwakire ihumure kuri buri wese rikomeze kubasigasira kandi rikomeze kubasabanisha n’urukundo rwa DATA kandi muhorane umugisha mu buzima bwanyu bwa buri munsi uko bwije n’uko bukeye DATA aboherereza umugisha ubakomeza kandi ukababeshaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi rero nanjye nkaza kwihuza namwe kandi nkaza kwiyuzuza namwe ari ko mbazanira ibyiza DATA aba yampaye kubazanira kandi nkabazanira imbaraga DATA aba yampaye kubazanira kugira ngo  zibakomeze mu rugendo rwanyu kandi zikomeze zibahuze n’urukundo rwe bityo urukundo rwe ruhore iteka rubareshya rubahamagara kugira ngo muze mumusanga igihe cyose. Nimukomeze rero mukataze muza kuko aho muri kugana ni heza nanjye turi kumwe mbarangaje imbere kandi nkomeje kubasigasira kandi nkomeje kubashyigikira nk’umubyeyi wanyu ubakunda ubitaho nkabareberera amanywa n’ijoro kandi ngahora iteka mbaremburiza mu rukundo rwa DATA kandi ububasha bwa DATA bukarushaho kwiyongeranya bukisukiranya muri mwebwe bukarushaho kuba igisagirane bukarushaho rero kubashyigikira kandi bukarushaho kubasigasira bityo namwe mugakataza kandi mukarushaho gukataza mu ntambwe z’ibirenge byanyu ubudacogora ubutareba inyuma kandi ubudahagarara. Ndagira nti nimukomereze aho kandi mukomeze mwihute ubutareba inyuma kandi ubudahagarara n’ubudasubika urugendo rwanyu bana banjye, nongeye rero kuza kwishimana namwe muri aka kanya kandi nje kwishimana namwe no kwizihirwa muri mwebwe kandi nongeye kuza mfite ibyishimo bana banjye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhorana namwe nkabifuriza ibyiza igihe cyose kandi nkabifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu uko bwije n’uko bukeye.

Muri intore rero zakunzwe n’Ijuru kandi muri abatoni b’Imana mu maso yayo kuko mu kujya kubatora kwa DATA yabanje kubitegereza irabatora irabarobanura bityo ibagira intore z’indobanure ibashyira mu bitekerezo byayo no mu migambi yayo kugeza ubu ngubu rero mukaba muganje kandi mukaba mushyigikwe n’urukundo rwa DATA. Nimukomere kandi mukomeze urugendo igihe cyose turi kumwe ntore za DATA kandi mukomeze mushyigikirwe n’ububasha bw’Ijuru uko bwije n’uko bukeye. Ntimuzigere muteshuka ku murongo kandi ntimuzigere musubira inyuma ahubwo igihe cyose nimuhore muhagaze nanjye nk’umurinzi wanyu kandi nk’umubyeyi wanyu ubareberera uko bwije n’uko bukeye ukomeje kubasabira ikiri icyiza kandi nkakomeza kubasabira imbaraga mu rugendo rwanyu nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kubuzuza imbaraga nkomeje kubuzuza urumuri ububasha bukomoka kuri DATA kugira ngo buhore iteka ari ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Nimukomeze urugendo turi kumwe bana banjye nimukomeze urugendo ntimugacogore kandi ntihazagire n’umwe wigera ucogora mu rugendo rwe ahubwo ishyaka n’umwete nibihore iteka bibaranga uko bwije n’uko bukeye.

Nkomeje kwisabanisha namwe mu buryo budasanzwe kandi mu buryo bw’agatangaza kuko nkomeje kubuzuza imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka mu Ijuru kugira ngo muhore iteka mubumbatiwe n’ububasha bwo mu Ijuru igihe cyose. Ntimuzigere mucika intege rero turi kumwe muri uru rugendo kuko mwarutangijwemo na DATA kandi ububasha bw’Ijuru bukaba bwaraje kwiyunga namwe kandi DATA mu kubatora akabashyira muri uyu mugambi kandi akabahereza uyu murimo yabahaye imbaraga zibaherekeza kandi zihora iteka ziyunga namwe ziyuzuza namwe mu butumwa bwanyu bwa buri munsi uko bwije n’uko bukeye kugira ngo muhore mukataza kandi muhore muri intore zitagamburuzwa ahubwo zigambirira zikagera ku ntego no ku mugambi mwagambiriye. Icyo mukora rero ni icyiza kandi ibyo muharanira ni ibyiza nimuhore iteka mubiharanira ubudacogora kandi muhore iteka mubyizigira uko bwije n’uko bukeye turi kumwe ntore za DATA nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bw’Ijuru turi kumwe igihe cyose.

Ndagira nto rero ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’umwanzi nimuhore muri maso kandi muhore iteka mubumbatiwe n’ububasha bw’Ijuru bityo muhore mufite inyota ndetse n’inzara byo guharanira Ijuru kandi byo gukatariza mu Ijuru nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kandi nkomeje kwihuza namwe muri byose. Bana banjye rero nabazaniye urukundo nimurwakire, nabazaniye ibyishimo nimubyakire, ngaho buri wese aho ari niyuzure ibinyamuneza kandi yuzure ibinezaneza yishime yishimire muri Uhoraho Imana wamutoye wamuhanze kugeza ubu ngubu akaba akibitayeho kandi buri wese akomeze kuzamura igisingizo agihereza DATA igisingizo kimukwiriye kandi kimubereye kuko ibyo yakoze kandi ibyo akomeje gukora ari ibintu by’agatangaza mu maso y’ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kandi mu maso ya Mwene Muntu akomeje kwereka ububasha bwe kandi akomeje kugaragariza ikuzo rye kandi namwe bana banjye muri mu bo Uhoraho akomeje kugaragariza ibyiza bye kandi akomeje kumanuriramo ububasha bwe kugira ngo mukomeze muganze kandi mukomeze mutere imbere muri byose. Ndabona DATA aboherereza ububasha bubayobora kandi bukabakumirira umwanzi uko bwije n’uko bukeye nanjye nkamushimira, ndabona DATA aboherereza imbaraga zibakumirira umwanzi kandi nkabona ukuntu abitaho akabarengera ijisho rye akaribahozaho nanjye nkamushimira, namwe nimumfashe tumushimire kandi tunamusingize ibisingizo bimukwiriye kuko DATA ari uwo gukuzwa kandi ari uwo gushimwa igihe cyose.

Nimuhorane rero amahoro kandi muhorane umugisha mu buzima bwanyu bwa buri munsi muhore mwishimiye muri Yezu Kristu wabacunguye akaba abahora hafi kandi akaba abitaho iteka ryose nanjye nkomeje kwihuza namwe kandi nkomeje kwiyuzuza namwe mu buryo bwo kubazanira ibyiza by’Ijuru kandi mu buryo bwo kubasakazaho ingabire ndetse n’ingabirano bikomoka kuri DATA kugira ngo muhore iteka muganje mu rukundo rw’usumba byose. Ibyiza Uhoraho Imana abagabira ntibibarika kandi ntibigira ingano ari yo mpamvu ngira nti nimukomeze mutege ibiganza byanyu bityo mubyakire kandi mukomeze mwagure ibigega byanyu bityo mubashe guhunikamo ibyo Uhoraho Imana abahereza kugira ngo bijye bihora iteka bibagirira umumaro kandi muhore iteka mubibyaza umusaruro ntimugasonze rero kandi nimuzigere mwicwa n’inzara cyangwa ngo mwicwe n’umwuma kandi tubahereza ibyo kubika mu bigega byanyu kugira ngo igihe mwumvise inzara ije kandi inyota ije mukoremo munywe kandi mukoremo murye.

Nimuhorane rero amahoro rero amahoro ndetse n’umugisha muri byose umugisha ujye ubatanga imbere mu byo mukoze byose ari yo mpamvu naje kuwubambika kuwubasesekazaho kuwubasiga kandi no kugira ngo ube imoumeko yanyu uko bwije n’uko bukeye aho munyuzwe murangwe n’amahoro kandi aho munyuze murangwe n’urukundo mu bandi bose mube urukundo kandi mube ubuzima nyabuzima kuko mubugabirwa n’Uhoraho Imana wabatoye kandi akaba abitaho amanywa n’ijoro, nanjye rero ndaho ngaho mporana namwe kandi ndaho mu Ijuru kandi ndi no mu Isi kuko nza kwisabanisha namwe ubu ngubu mpora hose kandi mba ndi hose mba ndi kumwe namwe kandi nkahora iteka ndi na DATA kuko igihe cyose Muntu avuye mu mubiri yarakoreye DATA kandi yaramaze kumwizera no kumwizigamira ububasha aba yahawe aba ari ububasha bwo kuba hose kandi akarebera hose icyarimwe kandi akamenya ibyabayeho n’ibizaba ndetse n’ibitari byaba nabyo akabimenya ari yo mpamvu rero mbabwira nti bana banjye mba ndi hose kandi mba ndi kumwe namwe kandi nanjye nkomeza gushimira urukundo rwa Yezu Kristu yangiriye  kandi ukuntu yandohoye ukuntu yambohoye n’ubwo bwose nagaragarwagaho nk’aho ndi ihabara Yezu Kristu koko nageze imbere ye ntiyancira urubanza cyangwa ancire mu maso cyangwa ngo angendere kure cyangwa ngo yange kunyumva cyangwa ngo ahite ancira urubanza andenganya ahubwo nta na kimwe yakoze usibye kumbabarira kunyereka urukundo rw’agatangaza kungirira ubuntu bugeretse ku bundi. Nabonye iyo neza ye mbona ubwo buntu bwe mbona urwo rukundo rwe numva jyewe mu bwenge bwanjye birandenze kandi mbona ni ibintu by’agatangaza kandi mbona Yezu Kristu koko atandukanye n’abandi bantu nari narabonye kuva nari nakagera mu mubiri mpita mukunda kandi mpita mukurikira wese wese muri jyewe numva ndamukurikiye kandi numva ndirekuye wese wese bityo ndamusanga; muri jyewe rero sinari no guhinduka kandi sinari nteze no kuzahinduka ariko narebye ukuntu Yezu Kristu yangiriye ubuntu kandi akangirira urukundo muri jyewe numvaga ko Imana nta yibaho ariko nkumva yuko muri jyewe ngomba kwikorera icyo nshaka kandi nari narabonye Mwene Muntu uko yari ameze kose kuko nabonaga ibiremwa byinshi bitandukanye ariko nta mugiraneza kandi nta mugwaneza nari narigeze mbona umeze nka Yezu Kristu, namaze kumubona rero urukundo rwe rurankurura rurandeshya ndetse kandi ubumana bwe burangotagota kandi burangotagota wese wese nk’uko namwe mwagotagoswe ntore za DATA bityo maze kugotagotwa na we nanjye ndamukurikira wese wese ndirekura numva muri we rero nguwe neza ishyaka ryo guharanira ingoma y’Imana rinyinjiramo bityo nanjye ntangira ubwo ntangira gukurikira Kristu kandi ntangira kureka icyaha icyo ari cyo cyose. Yezu Kristu yambabariye mu cyaha kimwe kuko bari baje bamundegera yuko nari nacumuye Yezu Kristu rero ambabarira mu cyaha kimwe bityo nanjye ndagenda nisubiraho n’ibyo byose batari bamundegeye byose ndabireka bityo ndamukurikira wese wese kuko nta wundi nari narigeze mbona umeze nkawe mu Isi nahise mukurikira nk’Imana kandi mukurikira nk’umukiza kandi mukurikira mubonyemo ibintu by’agaciro n’ubuhanga bukomeye cyane bityo nawe rero urukundo rwe rurangota ruranzenguruka ndamukurikira wese ariko namwe ndabona urukundo rwe rwarabagose kandi rwarabazengurutse ubuntu bwe bubareshya bukabahamagara umunsi ku wundi ntimuryama ntimugoheka ariko n’iyo musinziriye muba muzi yuko buracya mwongera mukizera Yezu Kristu kandi mugakomeza kumushakashaka ubudahwema kandi ubudacogora ari yo mpamvu ngira nti uwo mwete kandi iryo shyaka ntirigacogore muri mwebwe nimuhozeho kandi muhore iteka mumushakashaka ubudacogora bana banjye nanjye turi kumwe mu rugendo rwanyu ntimuzagire uwiheba cyangwa ngo yihebure kuko Kristu ari umukiza kandi akaba ari umugwaneza muri byose. Yarabatoye rero arabazi wese kandi buri wese azi intege nkeya ze azi imbaraga ze ari yo mpamvu akomeje kubiyegereza kandi akomeje kubasesekazaho ingabire ndetse n’ingabirano ze kugira ngo zihore iteka zibarengera kandi zihore iteka zibateza agatambwe mu rugendo rwanyu.

Nimukomere rero bana banjye kandi nimuhumurizwe mwakire ihumure kuri buri wese kandi mukomeza gusabagizwa n’ibyiza by’Ijuru turi kumwe ndabashyigikiye igihe cyose sinzigera mbatererana kuko naje kwiyunga namwe kandi nkaba nkomeje gusaba DATA kugira ngo akomeze kundekera umwanya nk’uyu nguyu nje nje kuganira namwe kandi nkomeje kwihuza namwe bana banjye nkomeze mbatekerereze byinshi byiza by’Ijuru kandi nkomeze mbabwire urukundo Yezu Kristu yampaye urukundo Yezu Kristu yanyambitse bityo nanjye rukanyuzura wese rukambera umwambaro nambara bityo nkagenda nywambaye bityo nanjye aho ngiye n’aho nyuze hose nkumva ko mberewe n’umwambaro w’urukundo Yezu Kristu yanyambitse n’ubuntu Yezu Kristu yangiriye. Ndabona namwe rero Yezu Kristu agenda yambika buri umwe umwe muri mwebwe kandi nkabona ukuntu agenda abambika abasukura akabaterura akabambutsa byinshi ntore za DATA nkabona ukuntu ashaka kubasukura nkabona ukuntu ashaka kubambika umwambaro w’ubutungane mukiri ku Isi mucyambaye umubiri bityo nkabimushimira ngira nti rero namwe nimukomeze muharane kandi mukomeze mushyiremo umwete ndetse n’ishyaka uko bwije n’uko bukeye ntimugacogore kugira ngo umwambaro mukomeje kwambikwa w’ubutungane kandi umwambaro mukomeje kwambikwa w’ubwiza bw’Ijuru kandi umwambaro mukomeje kwamabara w’urukundo n’uw’ibyishimo mukomeze muwambikwe neza bityo ube umwambaro ubabereye kandi ukwiriye buri wese ntihazagire na hatoya umwambaro tubambika utagera ahubwo buri wese umukwire kandi afate umwambaro umukwiye usesuye kuri buri wese. Ndagira nti bana banjye ese koko umwambaro murabona koko muri kuwambara neza? Ese kuko muri kubona uri kubakwira neza? Ngaho nimurebe nimwirebe neza koko nimusanga kandi utarimo kubakwira buri wese aharanire koko gufata umwambaro umukwiriye kandi umubereye bityo aho munyuze kandi uko muteye intambwe n’uko namwe mwiyumva mwumve yuko mwambaye uwo mwambaro kandi muhagaze koko mu mwambaro mwiza w’Ijuru kandi mwambikwa n’Ijuru.

Nkomeje rero kubifuriza umunsi mwiza kandi nkomeje kubifuriza ibihe byiza nimuhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi muhorane umugisha nkomezanyije namwe iki gikorwa cy’isengesho nkomezanyije namwe iki gikorwa cyo gukomeza kwihuza namwe kubuzuza imbaraga ububasha ndetse n’urukundo bikomoka kuri DATA nkomeza kubasabanisha n’Ijuru ryose nimukomeze kugubwa neza muri aka kanya rero nkoranye namwe ibikorwa byinshi bana banjye kuko turohoye kandi tukaba tuzahuye roho nyinshi zitandukanye z’abatuye Isi ariko kandi igikorwa gikozwemo cyane mu isengesho ry’aka kanya bana banjye kandi ntore za DATA abatoni b’Imana isengesho dukoranye muri aka kanya ryomoye ibikomere by’abantu benshi bari bafite ihungabana kandi bari bafite ibikomere byinshi bigiye bitandukanye bagiye baterwa n’abandi kandi bagiye baterwa na bagenzi babo. Ndagira nti rero nimukomere kandi mukomeze urugendo rwo guharanira ishyaka ndetse ryo kubaka urukundo kandi mukomeze ishyaka ryo gukomeza komora ibikomere bya bene abo bantu bose kuko hari benshi bomoye ibikomere kandi bahoraga bavirirana kwiyakira byari byaranze kwishyiramo ibyishimo byari byaranze kwiyumvamo amahoro iruhuko byari byaranze ariko muri aka kanya hari ibikunze kuko tugiye tugacagagura ibyatumaga batiyumva ibinezaneza n’agasusuruko ko mu Mana ngo biyumvemo yuko koko babohotse barohotse ariko muri aka kanya mu isengesho ryanyu twarifashe turagenda turaribuhagiza turabomora turabasukura kandi turabambika bityo rero hari benshi rero bamaze kwinjira mu rumuri rwa DATA muri aka kanya bakaba bari gusingiza Uhoraho Imana wababohoye kandi wabaruhuye kuko byari bimeze nk’umutwaro bari bikoreye ubabangamiye kandi ubananira ubananiza cyane ariko muri aka kanya rero bakaba bumva baruhutse kandi bakaba baguwe neza. Isengesho ryanyu rero ryabyaye umusaruro kandi ryagize igikorwa gikomeye cyane kuko hari benshi bomowe ibikomere bakaba bari mu iruhuko kandi bakaba bahawe ihumure kuko hari benshi bomowe ibikomere byahoraga bivirirana kwiyakira bikaba byari byaranze bakaba bumvaga baranze umuntu uwo ari we wese ariko muri iri sengesho tukaba twabashubije ubuzima n’icyizere cy’uko Imana ihorana nabo n’uko Imana ikiza kandi ikarengera abantu.

Turi kumwe rero ntore za DATA nimukomere kandi mukomeze mugubwe neza turi kumwe mu rugendo rwanyu nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubambika ubutwari kandi nkomezanyije namwe urugendo rwo gukomeza kubohora roho nyinshi ziboshye kandi mu gukomeza gushyira byinshi ku murongo mu gutazanurira amayira benshi mu gukomeza gutabara intore za DATA hirya no hino dukura benshi mu mwijima tubashyira mu rumuri. Turi kumwe rero dukomezanyije namwe uru rugendo kandi iki gikorwa turagikomezanyije sinzigera mbasiga kandi sinzigera mbatererana nimugire rero ibihe byiza kuri buri wese kandi buri wese yakire ihumure buri wese yakire imbaraga zimuherekeza mu rugendo rwanyu, turi kumwe ndabakunda kandi nkomeje kubashyikiriza mu rukundo rwa DATA imbaraga za DATA zikomeze kubagota ndetse no kubazenguruka kuri buri wese. Nimwakire umugisha kandi mwakire amahoro, nimwakire ubuntu bw’Imana DATA kandi mwakire umugisha w’Imana DATA ukomeze kubakumirira umwanzi kandi ukomeze kubahigikira ikibi cyose aho kiva kikagera bityo mukatazanye imbaraga ndetse n’umwete mu rugendo rwanyu turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye kandi biremwa bya DATA bwoko bwa DATA nimukomeze mugubwe neza kandi mukomeze mugire umugisha mugirire amahoro muri Nyagasani Yezu Kristu turi kumwe igihe cyose.

AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE, SINJYA MBAJYA KURE CYANGWA NGO MBATERERANE, MBIFURIJE IJORO RYIZA KURI BURI WESE, NIMUGUBWE NEZA MU MUTIMA WANJYE WABAKUNZE, MU MUTIMA WANJYE UBAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *