UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 21/07/2023
Mbifurije igitondo gihire ntore z’Imana ndabaramukije mwese nimugire kuramuka kandi muhorane amahoro ndetse n’umugisha bikomoka kuri DATA kuko mwese naje mbazaniye buri wese igeno rye ry’uyu munsi kandi nkaza mbazaniye umugisha ukomeza kubaherekeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kuri uyu munsi; ndi kumwe namwe rero ndabashyigikiye muri byose nimukomeze mujye imbere kandi mukomeze mukataze kuko muri gusanganira Nyagasani Yezu Kristu mukomeze kuza rero mutikandagira kuko aho muri kujya murisanga ntore za DATA kandi ntumwa ya Yezu Kristu. Ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Yozefu uhorana namwe kandi nkaza kwiyuzuza namwe iteka ryose ngahora mbatera ingabo mu bitugu kugira ngo mukomeze mukatazanye imbaraga ndetse n’umwete. N’ubwo bwose Sekibi yifuza kuba yabasubiza inyuma ntabwo bizashoboka kuko ububasha bwa DATA bwamaze kubagota kandi bwamaze kubabumbatira kugira ngo buhore iteka ari ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nanjye rero nk’umutagatifu wababanjirije mu Ijuru kandi wamanutse nkaza kwiyunga namwe no kubafasha kurwana urugamba rwa roho uko bwije n’uko bukeye nkomeje kubaba hafi kugira ngo nkomeze mbarwanirize uwo mwanzi kandi icyo cyago nkomeze ngihindire kure yanyu kugira ngo mukomeze urugedno rwanyu mudacika intege ahubwo mukomeze urugendo rwanyu murukatazanyamo mu mwete ndetse n’imbaraga kandi mufite ubutwari mu rugendo.
Ndagira nti rero nimuhagarare gitwari igihe cyose mukenyere mukomeze kugira ngo mukomeze mugende mu rugendo rwanyu buri wese kuko yatowe agomba kuba umusirikari wa Kristu Nyagasani kandi agomba kuba umusirikari wo kurwana urugamba kandi wo kurwanya umwanzi. Nimuhigike iby’umwanzi muhigikire inyuma yanyu kandi mugende mubinyanyagiza mubijanjagura iby’umwanzi kandi iby’umwanzi yubatse byose mujye murangwa no kubijajanga mubitentebure kandi byose mubihindure umuyonga mubihindure ubusabusa bityo mwikomereze urugendo rwanyu kuko Sekibi ntabwo abafiteho ijambo ahubwo iteka ni umwanzi uhorana ishyari ndetse n’urwango ashaka kubavutsa ibyo twabahereje kandi ibyo twaje tubazaniye kugira ngo yige buryo ki yaza kubibiba ariko natwe dukomeje kubicungira umutekano kandi dukomeje kubishyira mu bubiko bwabyo kandi dukomeza kubibaha tukanabicungira umutekano kugira ngo Sekibi ataza kuba yabyiba. Natwe rero dufite imbaraga nyinshi kandi imbaraga zihambaye zo kugira ngo dukomeze twigizeyo uwo mubisha kandi dukomeze turwanye icyo cyago icyo cyorezo kiba gishaka kubinjirira no kubazamo, natwe tugakomeza kugihindira kure yanyu, ahora iteka rero arekereje ni umunyaburyarya kandi ahora iteka afite ipfunwe ry’uko mufite ibyiza kandi muhabwa ibyiza bityo agahora iteka ashaka kubasubiza inyuma mu rugendo rwanyu ariko yahagera agasanga twebwe tubarwanirira turaruta ubwinshi ingabo ze kandi tukarushaho kuba dufite n’imbaraga nyinshi ziruta ize kure; bityo rero tukarindimura tukajanjagura kandi tukajajanga byose imbaraga ze tukazihindura umuyonga tukazihindura ubusabusa n’ingabo ze zose tukaziribata ntore za DATA mukarushaho kuganza kandi mukarushaho gukataza; Sekibi rero iyo ashatse kubafata asanga ntaho yabafatira kuko iyo yashatse kubategera hariya tubacisha ahandi kandi iyo aziko ari bubatware kubera umuhengeri ari buteze ntabwo icyo gihe tubanyuza mu bwato, icyo gihe tubarebera iyindi nzira turi bubacishemo kuko natwe mu Ijuru tugira inzira nyinshi ducishamo abacu ntabwo rero tujya tubura inzira tubanyuzamo kugira ngo mutambuke kandi mwambuke kandi mwambutswe inyanja.
Mu ijuru rero dufite uburyo bwinshi dukora kandi dufite uko dukora n’uko tugenza ntituzabura uko tuzakomeza kubambutsa no gukomeza kubatwara no kubarandata no kubambutsa byinshi Sekibi yibwira yuko agenda abatega. Aragenda ategatega kiriya na kiriya akazana amayeri ya hato na hato kugira ngo arebe yuko yabamira bunguri ariko agasanga twabitahuye kare bityo tukarushaho kubiyegereza kandi tukarushaho kugendana namwe tubambika imbaraga urumuri ndetse n’ububasha bikomoka mu Ijuru kugira ngo muhore iteka muganje kandi mutuye mutuye mu rukundo rwa DATA. Sekibi rero ishyari rye abagirira ni ukuntu abona mwitaweho n’Ijuru kandi ukuntu Ijuru ryabururukiye ukuntu Ijuru ryaje kwisabanisha namwe mukiri ku Isi burya yarabibonye ishyari riravumbuka umujinya urabyuka ashakisha buryo ki yarwana ahereye hasi no hejuru kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma ibyiza biri imbere yanyu yabicisha ukubiri namwe ariko asanga natwe dufite imbaraga nyinshi kandi dutahura amayeri ye kare iyo yapanze rero tugapangura kandi aho yashatse gufatira ntabe ari ho abafatira kuko tureba ukuntu tubarinda kandi tukareba uko tubacunga kubera ko uburyarya bwe turabuzi amayeri ye turayazi twamaze kumutahura kandi namwe tukabibamenyesha kugira ngo mubashe kumenya uko mumwirinda, ntacyo rero tujya tubakinga kandi nta n’icyo tujya tubahisha tubabwira byose kugira ngo mubashe kumenya uko mwirinda icyo cyorezo kandi mubashe kumenya uko mwirinda icyo cyago bityo mubashe gutambukana ishema n’isheja mufite imbaraga ndetse n’umwete mu by’Imana kuko ububasha murwanisha mubokomora mu Ijuru kandi imbaraga mugenderamo muzikomora kuri DATA. Nanjye rero nk’umurinzi wanyu ubahora hafi sinjya mbakuraho ijisho kandi sinjya mbajya kure ahubwo mpora iteka mbacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye ariko kandi si nanjye njyenyine kuko twamanutse turi abatagatifu benshi tuje nk’ingabo zije kubarwanirira kandi tuza nk’ingabo zigomba kubakumirira umwanzi kandi kubarundarunda tubereka inzira mugomba kunyuramo ntabwo rero twifuza yuko umwanzi yaza muri mwebwe akaba yabavuya akabanyanyagiza ahubwo iteka ryose duharanira ikibubaka kandi ikibahuza mugakomeza gutahiriza umugozi umwe kandi mugakomeza guhura muhurira muri ibi byiza by’Ijuru Ijuru ryabateguriye mugahurira muri uru rukari mugasangira byinshi byiza by’Ijuru tuba twabateguriye kandi tuba twabateganyirije kugira ngo muhore iteka mwubaka ubumwe kandi muhore iteka mwubaka amahoro.
Twabahurije rero mu rukundo rw’Uhoraho Imana nimukomeze muruhuriremo kandi mukomeze muhuze muri byose mwirinde umwanzi Sekibi washaka kubanyanyagiza no kubatatanya; nimuhore iteka mumuhinda kandi muhore mutahura imigambi ye mibisha maze muhore iteka mumutentebura mu bikorwa bye bibisha maze muhore iteka mwambaye ububasha bw’Ijuru imbaraga z’Ijuru ari zo ziba ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye rero niyemeje kubarwanirira mpereye hasi ndetse no hejuru kandi nkakoresha buryo ki bwose bushoboka kugira ngo nzabambutse inyanja bityo mubanze gutsinda amagorwa y’Isi kuko amagorwa y’Isi ndayazi kandi ibigeragezo Mwene Muntu ahurira nabyo mu Isi ndabizi ari yo mpamvu niyemeje kutazabatererana cyangwa kubajya kure ahubwo niyemeje kubaba hafi ku buryo bwose bushoboka kugira ngo nzabambutse inyanja kandi muzabashe kugera aheza mwifuza kuko urukundo mufitiye Ijuru ndarubona kandi igishyika muhora iteka mufitiye Ijuru ndakibona ntore za DATA nifuza nanjye rero guhora iteka ndi kumwe namwe guhora iteka mbambika imbaraga mbambika ububasha kugira ngo muzabashe kugera aho mwifuza kugera kandi muzahore iteka murangamiye Yezu Kristu mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ntimuzigere mucika intege mu rugendo ntimuzigere mukurwa ku izima kandi ntimuzigere mukurwa ku ijambo ahubwo ijambo rizahore ari ijambo kuri mwebwe kandi Jambo azahore na we abafiteho ijambo, Jambo-Rumuri akomeze abamurikire kandi ari we ukomeza kubagiraho ijambo muri byose maze Sekibi we muhore iteka mumurindimura kandi muhore iteka munnyega ibikorwa bye bibisha kandi mumwereke yuko mumutahura amayeri ye mwamaze kuyavumbura mwigishwa n’Ijuru rero kandi mugatozwa n’Ijuru buri kimwe mukakerekwa n’Ijuru; ndagira nti nimukomeze mutahure imigambi mibisha y’umwanzi kandi mubashe kumenyeshwa amabanga ye bityo mubashe kuyamenagura muyashyire hanze maze ibyo Sekibi yabazaniye kubagaburira ibyo ari byo byose mubimenemo umukungugu kandi mubivuyange mumwereke yuko bibateye isesemi mubyegeze kure yanyu bityo murangwe no guhazwa n’ibyo tubategurira kandi tubagaburira umunsi ku wundi kuko tubibazanira tuzi neza yuko biri bubatunge kandi biri bubagirire umumaro kandi bikabaha gushisha mu maso ya DATA. Ntabwo rero twabazanira icyo tuzi ko kitari bubagirire umumaro niyo mpamvu tubarebera icy’ingenzi kiri bububake kikabakomeza kandi kikabakomereza mu rukundo rw’Imana tukakibazanira bityo tukakibasesekazaho mwese ariko kandi mu rugendo rwanyu ntitujya tubasiga cyangwa ngo tubajye kure kuko n’iyo mwebwe musinziriye twebwe ntabwo dusinzira kuko nta munaniro kandi nta n’amagorwa tukibamo kuko amagorwa twarayasize igihe twavaga mu mubiri kuko byose twarabisize, mu Ijuru rero nta munaniro ubayo nta mihondobero ibayo gusinzira ntabwo tukibigira ahubwo iteka duhora turi maso tubabereye maso ntore za DATA, mwebwe mushobora kurangara ariko twebwe ntitwarangara kuko duhora iteka turi maso, ibyadutezaga kurangara ni umubiri twari twambaye wadushukashukaga ariko ubu ntitukiwambaye ari yo mpamvu rero duhora tubabereye maso mwebwe mukiwambaye dukomeza kubakuriraho ibishuko byose kandi dukomeza kubigirizayo ibyo byose byashaka kubagiriza biturutse impande n’impande.
Kuri uyu munsi rero nimwakire umugisha ukomeza kubana namwe kandi ukomeza kubaherekeza mu rugendo rwanyu kandi mwakire imbaraga zikomeza kubahigikira imigambi mibisha y’umwanzi kandi mwakire ubutwari ndetse n’ububasha bibafasha kwinjira mu gushaka kwa DATA mwese mwese, wese wese nta kwiziga nta no kwizigama bityo mubashe kwinjira mu gice cy’ubutagatifu mukiri ku Isi kandi mucyambaye umubiri bityo mubashe gukora icyo Ijuru ribashakaho kandi Ijuru ribifuzaho turabifuzaho rero yuko mwaba intungane mukiri ku Isi kuko igikorwa nk’iki ngiki DATA yari yaragiteguye mu gihe nk’iki ngiki ko icyo gihe kizaba kimeze gutya kandi bikaba bitya aho tuzaza kwisabanisha namwe kandi tukaza kwiyuzuza namwe bityo hakabaho abantu bazabaho nk’abatagatifu kandi bakiri ku Isi bacyambaye umubiri tukaza rero kwisabanisha namwe kandi tukaza kwiyuzuza namwe muri ku Isi mwambaye umubiri kandi mugahora iteka mukora ugushaka kwa DATA kukabagenga kandi kukabayobora. Iki gihe rero ni iki ngiki mugomba kubaho muri ubu buryo kandi mugomba kubaho mu buzima DATA abifuzaho kuko twabatoje kandi tukiri kubatoza tukiri mu rugendo rwo kubigisha kandi tukaba dushaka kubinjiza mu gushaka kwa DATA wese wese nta kwiziga nta no kwizigama. Dukomeje rero kubayobora kandi dukomeje kubigisha kubacyamura kuri buri kimwe cyose kubereka ibyiza by’Ijuru kugira ngo muhore iteka mubirangamiye mubifitiye inyota. Turi kumwe ntore za DATA mu rugendo ntabwo muri mwenyine ahubwo turi kumwe nk’abatagatifu twababanjirije mu Ijuru kandi tukaba twaragarutse kwiyuzuza namwe kuko DATA yabyemeye kugira ngo tugaruke twisabanishe namwe kandi tugendane namwe. Uru rugendo rero turabizi ntabwo rujya rworohera abagenzi barurimo kandi natwe Isi tukaba twarayibayemo tuyizi, erega ntabwo twabatererana cyangwa ngo tubareke mugende mwenyine kandi DATA yarabyemeye yuko tuza kwiyuzuza namwe no kugendana namwe muri uru rugendo kandi tukaba twibuka kandi tukazirikana ibibi bibera mu rugendo kandi ibitotezo ndetse n’ibigeragezo umwanzi ahagurutsa kugira ngo ace intege abarurimo, twebwe rero twatsinze ayo magorwa kandi twebwe twamaze kuyasimbuka kandi DATA akaba yaratwemereye kugaruka kwiyuzuza namwe ntitwabura kubarwanirira ku miryango yombi kandi ntitwabura kubarwanirira dushikamye kugira ngo turebe yuko twayabambutsa namwe kugira ngo muzayatsinde kandi muzabashe kugera aheza mu Ijuru kandi muzabashe kugera aho mwifuza amanywa n’ijoro mugahora iteka muhakorera ubutitsa.
Mbifurije rero kuzagerayo kuri buri wese kandi nifurije buri wese kuzatsinda amagorwa y’Isi, nifurije buri wese kuzabona ingororano n’ishya ry’Ijuru kandi nifurije buri wese kuzabona ihirwe ry’Ijuru, nifurije buri wese urugendo ruhire no kuzasohora neza mu Ijuru kwa DATA, aho tuganje duhora dutaramanye na DATA tumukuza tumusingiza tumuramya uko bwije n’uko bukeye; ariko kandi namwe ndabahatira kujya musingiza DATA mumukuza kandi mukomeza kumushengerera uko biri n’uko bikwiye mucyambaye umubiri kandi no kuza mu isengesho mwirekuye wese muzi uwo muri kubwira, mutizigamye kandi mutarangaye nabyo ni ibindi kandi nabyo ni iyindi ngabire ikomeye cyane y’umusabano na DATA; nabyo rero nimujye mubikora mukomeze kwihuza n’Ijuru turi kumwe muri byose ntore za DATA sinjya mbasiga cyangwa ngo mbajye kure, nimukomeze kugira ibihe byiza turi kumwe ndabashyigikiye. Nimugire rero umunsi mwiza nkomezanyije namwe urugendo kandi buri wese mwifurije umunsi mutagatifu kandi umunsi mwiza amahirwe masa mu rugendo rwanyu. Ndabakunda ntore za DATA kuri buri wese nkomeje kumusesekazaho umugisha w’Uhoraho Imana yampaye kugira ngo mbazanire kandi buri wese mufashe ikiganza kugira ngo tugende he kugira uwicara cyangwa ngo arambirwe ahubwo nimuze tugende ndabakunda cyane ndi Mutagatifu Yozefu.
UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA BANA BANJYE KANDI NTORE Z’UHORAHO IMANA, BIREMWA BYA DATA NIMUGIRE UMUGISHA KANDI MUHORANE IMANA MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI, MUHORANE UBUGINGO NDETSE N’UMUGISHA. AMAHORO, AMAHORO, NTORE ZA DATA NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO, AMAHORO!
