INTANGIRIRO
Kwererezwa ni igikorwa cy’ububasha bukomoka mu Mana nzima kandi ni igikorwa cy’urumuri-mana rwisabanisha na Mwene Muntu kandi rugakura Mwene Muntu aho ari bityo rukamushyitsa mu bubasha buhoraho bw’Imana Data kandi mu mbaraga zayo zitavogerwa bityo Mwene Muntu agahabwa uburinzi bukomeye kandi Mwene Muntu akamburwa iby’Isi ndetse n’ab’Isi kuko aba yararangije guhabwa ububasha bukomeye muri Data kandi aba yararangije guhabwa umwanya ukomeye muri Data kuko ari integuro ikomoka mu rukundo rw’Imana Data kandi ikaba integuro ikomoka mu rumuri rw’Imana Data kuko Mwene Muntu yahanzwe mu rumuri kandi Mwene Muntu agahangirwa urumuri kugira ngo rumugenge kandi rumumurikire kuko rudahwema iteka guhora kuri Mwene Muntu kandi urumuri rw’Imana Data ruhora iteka rurasiye kuri Muntu kugira ngo rumuyobore kandi akaba ari rwo rumubeshejeho igihe cyose kabone n’aho Mwene Muntu atabyumva kandi Mwene Muntu atabyitaho ariko yahanzwe n’urumuri-mana kandi ahangwa n’ububasha bw’Imana Data mu kumwegeranya kandi mu kumusukura mu kumuremesha urumuri rwayo kugira ngo rumugenge kandi mu kuremesha imbaraga z’ikibatsi gitagatifu kugira ngo giture muri Mwene Muntu gihore iteka gishwanyaguza imbaraga zose z’umwanzi kandi cyimura imbaraga zose z’ibikorwa by’umwanzi mu Isi kuko Mwene Muntu Uhoraho Imana yamuremeye umugambi kandi ikamuremera integuro nziza imubereye kandi imukwiriye yagombaga kumufasha kubaho mu buzima bwose asabanye n’urukundo rw’Imana Data kandi asabanye n’ububasha bw’Imana Data.
MUSHOBORA KUMANURA IGITABO CYOSE :