UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 27/07/2023
Ndabaramukije ntore kandi ntumwa z’Imana, nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza mbashyikirije urukundo rwanjye mbasesekajeho amahoro akomoka ku Mana nimugire umugisha kandi muhorane Imana mu buzima bwanyu bwose bwa buri munsi buri wese mwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu, naje kubasesekazaho amahoro kandi naje kubuzuza urukundo n’ibyishimo mu rugendo rwanyu naje kubatera akanyabugabo igihe cyose kugira ngo muhore mukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mu by’Imana mwambaye ubudacogora kandi mwambariye urugamba igihe cyose muhore mukindikije intwaro zanyu murwanya umwanzi mukereye kumurimbura no kumuribata igihe cyose mumukandagire mumumene umutwe kandi mumujajange mukoresheje imbaraga mukomora ku Mana umuremyi wa byose kuko aziboherereza uko bwije n’uko bukeye kugira ngo zibarwanirire kandi zibafashe gutsinda urugamba uko bwije n’uko bukeye.
Mwese rero bana banjye nabaramukije kandi nabujuje urukundo ndetse n’ibyishimo kuko igishyika cy’urukundo mpora iteka mbafitiye gituma nza kubasanganira nishimye kandi mbafitiye urukundo nkaza rero kubabwira ibyiza by’Ijuru kandi nkaza kubatera akanyabugabo kubakatarisha mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mwambare mwikwize ubwiza bw’Ijuru bityo muhore iteka mubukindikije uko bwije n’uko bukeye. Ndagira nti rero muhore muri intore z’Ijuru kandi muhore muri intwari mu by’Ijuru murwane urugamba murutsinde kandi murwanye umwanzi mumutsinde kuko ububasha mukoresha dukomeje kububoherereza kandi nanjye nkaba nkomeje kubana namwe ndi umurinzi wanyu ndi Yozefu Mutagatifu uhora iteka mbareberera bana banjye nkabacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye kandi nkagendana namwe mu rugendo rwanyu uko bwije n’uko bukeye ntabwo njya mbasiga ahubwo nterana namwe intambwe ku yindi kandi nkarushaho kubuzuza ububasha ndetse n’urumuri kugira ngo murusheho kugendera mu rumuri rw’Imana isumba byose ikibi cyose mugende mugitsiratsiza mugisiga inyuma yanyu maze muze twigendere bana banjye kandi mukomeze gutoterera inzira y’icyiza kandi inzira duhora iteka tubereka kandi inzira Uhoraho Imana yabateguriye kugira ngo rube urugendo rwanyu rwa buri munsi mugomba kugenda kandi natwe abatagatifu tukaba twaraje kubibafashamo kugira ngo tugende tubatazanurira amayira bityo aho mudashoboye kwitambutsa tuhabatambutse kandi ibyo mudashoboye kwirwaniriramo tubibarwaniriremo kuko twebwe dushoboye kandi dufite ubutwari tukaba dufite n’imbaraga kandi DATA akaba yaratwambitse imbaraga zo kugira ngo tuze tubarwanirire kandi tubabere ingabo za buri munsi zibabera maso kandi tukabafasha gutsinda umwanya kandi tukamurwanya tukamutsinda.
Nimugire rero ibihe byiza kuri buri wese kandi buri wese yambare akenyere akomeze bityo nanjye nkomeje kubakenyeza kandi nkomeje kubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu, ntore z’Imana mbifurije gukomeza urugendo turi kumwe kandi mbashyigikiye mu rukundo rwa kibyeyi nk’umurinzi wanyu kandi nk’umureberezi wanyu nk’umukumirizi wanyu uhora iteka abakumirira amashitani kandi nkahora iteka nigizayo ikibi cyose kugira ngo kitinjira muri mwebwe kikaba cyabacamo ibice cyangwa kikabavuyanga ahubwo iteka ryose nkahora mbabumbabumbira mu rukundo rw’Imana isumba byose kandi nkahora iteka mbigiza hino kugira ngo murusheho kwegera Uhoraho Imana kandi murusheho gutura mu rukari Uhoraho Imana yabahaye guturamo kandi muganze igihe cyose. Mbahaye ibyishimo kuri buri wese kandi buri wese muhaye umugisha kugira ngo muhore iteka muri maso ku rugamba kandi muhore iteka murwanya ikibi cyose. Nimukomeze murwanirire ingoma ya Yezu Kristu kandi muhore iteka mutsinda bana banjye kandi ntore z’Imana umuremyi wa byose, ndarushaho rero kuza kubiyegereza mbatoza gukora ikiri icyiza, imigenzo myiza nkarushaho kuyizana imbere yanyu kugira ngo ibe ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mu buzima bwanyu bwa buri munsi murusheho kwambara ibyiza by’Ijuru bityo mukomeze giterwa icyuhagiro na Yezu Kristu kandi igihe cyose akomeze abasukure kandi akomeze abagire ingarigari ze inkoramutima ze uko bwije n’uko bukeye.
Ndagira nti rero nimukomeze mube abana bamwizihira kandi bamunyura uko bwije n’uko bukeye bityo ikibi cyose cyashaka kubatandukanya na we nanjye ndahari nk’umubyeyi wanyu nk’umurinzi wanyu kugira ngo nkomeze kugikumira kandi nkomeze kukigizayo bityo mukomeze mutere intambwe mukataze. Kuza uganira namwe biranshimisha kandi kuza mbasanga biranshimisha kuza kubahumuriza kandi kuza kubateza intambwe mu rugendo rwanyu mbabwira nti ntabwo muruhira ubusa ibyo muri kuruhira ni ukuri kandi ni ingirakamaro nimukomeze mutwaze kandi mukomeze muharane mubiharanire kuko ibyo muri gucuruza ni ibizabyara urwunguko bityo buri wese akazabona inyungu ye.
Ntabwo muri guhomba ahubwo muri kunguka nimukomeze mucuruze neza kandi mucuruze neza mutihenda bityo igihe cyose muri gucuruza natwe duhora iteka tubabikira inyungu yanyu bityo igihe kitari iki buri wese akazahabwa inyungu ye kandi buri wese agahabwa ingororano ye nk’uko yayiteguriwe na DATA kandi nk’uko dukomeje kuyibategurira. Nimugire rero ibihe byiza kandi mugire ubutwari muhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi muhorane ubugingo bw’iteka ryose maze muhore iteka muhagaze mu bugingo kandi muhore iteka muhagaze mu bubasha urumuri rwanyu ntiruzigere ruzima kandi ububasha bwanyu ntibuzigere bugamburuzwa n’umwanzi. Nimuhore iteka mukenyeye kandi mukomeje muhore iteka muri maso muri intwari muri byose kandi muhore iteka mukataje mu by’ubuhanga n’ubumenyi byo kubaka ku Ijuru kandi mugahora iteka murangamiye Ijuru kandi ngira nti nimukomeze mwegamire Yezu Kristu Rutare ruzima rutajegajega kandi rudahirikwa n’umwanzi kandi rudasenywa n’imiyaga ahubwo igihe cyose mumwubatseho buri wese agakomera kandi agakomerera muri we kuko ari urutare ruzima rukomeye kandi akaba ari fondation ikomeye cyane benshi baza bakubakaho bagakomera kandi bagakomeza urugendo bityo buri wese agashyika aho agomba gushyika kandi buri wese akagezwa aho agomba kugezwa.
Namwe rero hari integuro nziza imbere yanyu Uhoraho Imana akomeje kubategurira kandi iki gihe buri wese akaba agiye gukomeza guherezwa ibyo yazigamiwe kandi ibyo yateguriwe kugira ngo abishyikirizwe kandi abihabwe, namwe rero nimutege ibiganza kugira ngo mukomeze mwakire ibiri ibyanyu kandi ibyo dukomeje kubategurira dukomeze tubibahereze kandi dukomeze tubibuganize mu buganza byanyu nanjye nk’umurinzi wanyu nkomeje kubibacungiramo umutekano kandi nkomeje kubibabungabungira kugira ngo mbahereze ibiri ibyanyu kandi nkomeze kubibuganiza muri mwebwe, nimukomeze mutege ibiganza mwakire bana banjye mwakire ingabire ndetse n’ingabirano mwagabiwe kandi mwateguriwe kuri uyu munsi kugira ngo bibateze intambwe mu rugendo rwanyu rw’uyu munsi kandi turusheho kwifatikanya namwe mu buryo bwo gutsemba shitani mu Isi kandi mu kurandura ikibi cyose tugihereye mu mizi kandi tugakomeza kwigizayo umwanzi duhereye hirya no hino kandi mu biremwa byizera DATA tugakomeza kubongerera imbaraga kugira ngo umwanzi atabagiraho ijambo.
Nimukomere turi kumwe mukomeze urugendo turi kumwe mukomeze kuba maso bana banjye kandi ntore z’umusumba byose nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubambika ubutwari kandi nkomeje kubiyegereza, nkomeje kubabumbira hamwe muri uru rukari kugira ngo mukomeze murangwe n’icyiza kandi mukomeze muhurize ku cyiza kandi murangwe no gukora ibikorwa byiza mu rugendo rwanyu mu Isi kugira ngo muzasige imbuto nziza mu Isi kandi mukomeze murangwe n’ibikorwa byiza mwerere imbuto abandi benshi kandi mukomeze kubareberaho ibyiza mukora bityo nabo bakomeze babirebe mukomeze rero mwigishe n’iyo mutavuga urukundo rwanyu ruhore iteka rufite igishyika ndetse n’urukundo mu byo gukunda Imana kandi mugahora iteka muri gutagatifuzwa muri kuhagirwa umunsi ku wundi kandi isengesho muzajya mukomeza guturana umutima wuzuye urukundo ndetse n’ubwira ndetse no guhora iteka mutazanurira amayira benshi mubikuye ku mutima kandi mwabigiranye urukundo bizabohora benshi kandi bizakiza benshi, hari benshi cyane rero bakomeje kwinjizwa mu Ijuru hari benshi bakomeje gukurwa mu maboko y’umwanzi bityo bakinjizwa mu maboko ya DATA kandi benshi bagashyikirizwa DATA bagashyika mu rumuri bityo bakabasha kureba ibyo batarebaga kandi bakabasha gutega amatwi bakumva ibyo batabashaga kumva babikorewemo rero n’ibikorwa byanyu kandi babifashijwemo n’inkunga y’amasengesho yanyu ikomeye cyane iza ari inkunga yurura benshi kandi igacururutsa ubukana bwa Sekibi bityo bugacogora bityo tukabambura umwanzi maze tukabahereza DATA bityo bakabumbatirwa n’ububasha bwa DATA. Nimukomeze rero urwo rugendo n’ubwo bwose umwanzi Sekibi abibona agashinyika amenyo kandi agakanura amaso, ibyo byose ni ibikangisho kandi turahari kugira ngo dukomeze tumwigizeyo kandi mukomeze mumuburabuze mumubuze uburyo maze igihe cyose abure amahwemo kandi abure icyerekezo abure ubuturo kandi abure aho aganishwa. Nimukomeze rero mugubwe neza turi kumwe nkomeje kubashyikiriza buri kimwe cyose kandi nkomeje kubahereza ingabire ndetse n’ingabirano zibafasha gukomeza kandi gukataza mu rugendo rwanyu. Nimukomeze mwambarire urugamba kandi muhorane ishyaka ryo gukora ikiri icyiza igihe cyose nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbafashe kandi nkomeze mbarengere muri byose kuko ndi umutagatifu wababanjirije mu Ijuru ariko kandi nkaba naragarutse mu Isi kwifatikanya namwe mu rugendo kugira ngo mpore iteka mbatera ubutwari kandi mpore iteka mbaganiriza mbereka byinshi byiza by’Ijuru kugira ngo murusheho gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mwumva yuko nta kiri kubatega kandi ntakiri kubasubiza inyuma, kuko naje kwifatikanya namwe kugira ngo ibikorwa by’umwanzi ndusheho kubyigizayo bana banjye bityo mutambuke kandi mutambukane ishema n’isheja kandi mukomeze guhagarara mu gitinyiro cya Yezu Kristu ari cyo murwaniramo kandi ari cyo murwanyirizamo umwanzi.
Nimwakire rero umugisha ubaherekeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kuri uyu munsi kandi n’ibihe byose muhore iteka muhagaze mu kwemera kandi muhore iteka mwambaye ukwemera kandi muhagaze mu ruhande rwa Yezu Kristu kandi ibyo Sekibi ashaka kubashukisha byose mubitahure kare kandi mubimenye kare bityo murangwe no guhirika ibikorwa bye bityo mwitambukire bityo imitego yabateze muyitegure kandi muyitahure hakiri kare maze mukomeze gutambuka ajye ababona igihe cyose muri kurenga ntazigere abasingira kuko natwe turushaho kubateza intambwe kandi tukaba turushijeho kubashyira ku gasongero kugira ngo mube icyitegererezo cy’abandi kandi tubuzurizemo imigambi myiza DATA akomeje kubategurira imbere yanyu, n’ubwo bwose akomeje kwirarika akihamagara agashaka kuza kubibavutsa, natwe twahawe ububasha na DATA kandi DATA yatwohereje kuza kubana namwe gukorana namwe ibi bikorwa kandi kugendana namwe muri uru rugendo kugira ngo duhore tubahumura amaso kandi duhore iteka tubahumuriza tubereka byinshi byiza by’Ijuru, muhore iteka muri intwari zitagamburura ahubwo muhore iteka mugambirira kandi mugahora iteka mugambirira gukora icyiza mukanakigeraho.
Mbifurije umunsi mwiza mbifurije amahoro kuri buri wese kugubwa neza gukomera ndetse guhagarara gitwari igihe cyose. Mbahaye umugisha bana banjye kuri buri wese, nimukomere kandi mukomeze urugendo, umunsi mwiza turi kumwe buri wese ndamukomeje mu bubasha bwa DATA kandi buri wese muhaye umugisha wa DATA yampaye kuri uyu munsi ngo mbazanire. Nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe buri wese niyakire ihumure rimukwiriye mu rugendo kandi mwakire igihozo cya DATA kuko abahoza kandi akabahumuriza umunsi ku wundi kugira ngo murusheho kuba intumwa nziza z’amahoro mu Isi.
AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA NTORE ZA DATA, UMUNSI MWIZA KANDI IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, UMURINZI WANYU KANDI UMUKUMIRIZI WANYU, UHORA ITEKA MBARENGERA KANDI NKABARWANIRIRA URUGAMBA RWA ROHO NDETSE N’URW’UMUBIRI. AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE!
