UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA  20/07/2023

Bana banjye nongeye kuza kwishimana namwe muri aka kanya kandi nongeye gufata aka kanya kugira ngo nongere nishimane namwe kandi nishimire muri mwebwe kuko aka kanya kanshimisha ko kuza kuganira namwe kandi no kwifatikanya namwe ariko kandi namwe nkabashimira ishyaka ryanyu n’umwete wanyu guhozaho kwanyu guhora iteka muzirikana icyo gikorwa guhora iteka mufite icyo gishyika ndabibashimira bana banjye ari yo mpamvu nanjye ntera intambwe mbasanga uko bwije n’uko bukeye nkashimishwa no kuza gusabana namwe kandi nkashimishwa no kuza kwiyuzuza namwe; mwese nimugire amahoro mbahaye umugisha kandi mbahaye ibyishimo nimwishimire muri Yezu Kristu kandi mukomeze kwakira ibyiza by’Ijuru uko bwije n’uko bukeye kandi nkomeje kubagabira umugisha kuri buri wese nimwakire ibyiza by’Ijuru kandi mwakire ihirwe ry’Ijuru. Sinzigera mbatererana kandi sinzigera mbareka kuko muri abana banjye kandi mukaba muri abana banjye b’inkoramutima mbahoza rero ku mutima wanjye kandi ijisho ryanjye ribahoraho kuko ndi umubyeyi wanyu kandi nkaba ndi umureberezi wanyu uko bwije n’uko bukeye.

Ndabakunda bana banjye, ndabakunda ntore za DATA biremwa byakunzwe n’Imana mukaba mwaragiriwe ubuntu bugeretse ku bundi mwagiriwe amahirwe menshi cyane atagereranywa kubona Ijuru ryarakinguye rikaza kwisabanisha namwe rikaza kwiyuzuza namwe maze mukumva Ijwi ry’Ijuru kandi mukabasha kumenyeshwa amatangazo y’Ijuru uko bwije n’uko bukeye. Ndagira nti aya mahirwe murakayahorana uwo niwo murage mbahaye kandi aya mahirwe murakayahoramo ibi byiza Uhoraho Imana yabagiriye kandi uyu murage Uhoraho Imana yabageneye murakawuhoramo igihe cyose bityo muhore iteka mugwirizwa ibyiza by’Ijuru, nanjye rero ndabakunda ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhorana namwe mu rugendo rwanyu uko bwije n’uko bukeye nkaza gusabana namwe kandi nkaza kwiyuzuza namwe nkabatera imbaraga ndetse n’umwete mu rugendo gukataza no gushyigikirwa kuri buri wese; muri abana banjye rero b’ibibondo kandi muri abana banjye nitaho uko bwije n’uko bukeye ndaza nkabana namwe. Ndabaterura nkabaheka nkabambika nkabasiga bana banjye aho nyuze hose nkahanyura ndi namwe kandi aho munyuze mukahanyura muri nanjye kandi nkarushaho kubaterura nkabashyira no ku bitugu ibishoboka byose ndabibakorera kugira ngo nkomeze mbinjize mu rukundo rwa DATA kandi nkomeze mbinjize mu gitinyiro cya Yezu Kristu kugira ngo igihe cyose muhore mukiganjemo. Akanya nk’aka ngaka rero mufata muje kwiyunga n’urukundo rwa Yezu Kristu kandi muje kwihuza n’ab’Ijuru ndakabashimira kandi mbashimiye uwo mwete wanyu ishyaka ryanyu ukutarambirwa, ntimuzigere murambirwa muzahore iteka muhorana ishyaka ndetse n’umwete nanjye nzahora iteka mbibasabira kandi nzahora iteka mbibagabira kuko DATA imbaraga ampa kandi ububasha ampa nanjye nza nihuta nk’umubyeyi uzaniye abana be nkaza nkabibashyikiriza kandi nkarushaho kubuzuza ibyishimo nkarushaho kubuzuza urukundo. Urukundo rwanjye rero ni rwinshi ni igisagirane hari igihe rero ndubazanira nkarubasukaho nkarubamenaho bityo namwe rukababaho ikidendezi kandi ndashaka kugira ngo ruhore iteka ari ikidendezi muri mwebwe bityo mucyogemo kandi muhore iteka mucyogamo.

Bana banjye rero nakunze kandi bana banjye nikundira muri n’inshuti zanjye kandi muri byose kuko nabiyegereje kuko DATA yabampaye kugira ngo nkorane namwe uru rugendo nashimiye DATA cyane kuko yanyemereye kuza kwisabanisha namwe nabyo ni iby’agaciro gakomeye kuba naragarutse kuza kwiyunga namwe kandi kuza kwiyuzuza namwe ariko kandi hari abatagatifu benshi mu Ijuru baritashye ariko ntabwo uko twese turiyo twese tugirirwa amahirwe yo guhabwa uburenganzira bwo kuza gusabana n’ibiremwa mu Isi; ariko rero nanjye ndi mu bagiriwe ayo mahirwe kandi namwe muri mubagiriwe amahirwe yo kwakira amajwi y’Ijuru yo gusabana n’Ijuru mukiri ku Isi. Ntacyo mubikesha rero usibye urukundo rwa Yezu Kristu kubera impuhwe za Yezu Kristu kandi n’ubutore bwanyu mwahawe n’Uhoraho Imana we utora atabanje kureba kiriya na kiriya Uhoraho Imana yabatoye ntawe abajije ntawe agishije inama mu mugambi we no mu nteguro yari yarabiteguye biba gutya.

Nibibe gutya rero igihe cyose muhore iteka muri intore z’Ijuru muri abatoni b’Ijuru muri ibyiza by’Ijuru kandi muhore iteka musabanira mu rukundo rwa Yezu Kristu. Nanjye rero bana banjye nza kubaganiriza nishimye kandi nkaza kubatekerereza ibyiza by’Ijuru kugira ngo ndusheho kubibakumbuza kandi ndusheho kubibereka kugira ngo namwe murusheho kubinezererwa kandi murusheho kwizihirwa nabyo bityo mukomeze mukataze mu rugendo rwanyu muzi yuko namwe mu Ijuru muzagerayo kandi muri guharanira ibyiza byo mu Ijuru kugira ngo nuzabigeremo. Nimukomeze urugendo ntimugacike intege igihe cyose nimuhore muhagaze ntimukarambarare umwanzi ntazigere abagiraho ububasha ntazigere abagiraho ijambo kuko twarimwambuye muri mwebwe kuva kera na kare kuva DATA yabahanga akabahangira uyu mugambi kugira ngo muwuturemo kandi muwubemo. Nimukomere kandi mukomeze urugendo kandi mukomeze kuba mu mugambi wa DATA nanjye nk’umutagatifu ubahora hafi kandi ubareberera wabakunze cyane by’ihabu nzakomeza kubarwanirira kandi nzakomeza kwiyuzuza namwe.

 Akanya nk’aka ngaka rero ni ak’ingenzi mba mfashe nkaza kuganira namwe, namwe hari byinshi mwigomwa mukaza muri iri sengesho kandi mukaza mutaje mwenyine ngo muze mwihetse mwenyine ahubwo muzirikana yuko hari abandi hirya no hino bakeneye inkunga y’amasengesho bityo mukaza mubahetse kandi mukaza mubarandase kugira ngo nabo barohoke kandi nabo binjizwe mu rukundo rwa Yezu Kristu. Isengesho ryanyu rero rirakirwa isengesho ryanyu ni ingirakamaro kuko uko muba musabye kose bose bose barakirwa kandi n’ubwo mu Isi yose batakirwa ariko hari benshi cyane bakirwa ariko kandi n’ababa batari bakirwa ngo bagere mu rumuri rwa DATA tuba turi mu rugendo rwo kubabohora. Muri aka kanya rero hari igikorwa gikomeye cyane dukoze cyo gutabara abana bajugunywe bakiri batoya bakaba barabuze urukundo rw’ababyeyi abana babaye imfubyi bakiri batoya muri aka kanya bakaba bahawe ihumure muri aka kanya bakaba bahawe urumuri bakaba bagiye bashyikirizwa ababarera kandi bakaba babonye ababibataho. Hari ingeri nyinshi twatabaye hirya no hino kandi mu buryo butandukanye kubera ko urukundo rwa DATA rwabagose kandi urukundo rwa DATA rwagiye rukigarurira imitima y’ababyeyi bagiye bari ku Isi bityo bakajya bagera kuri abo bana bakabarebana amaso y’impuhwe bityo bagasa nk’aho babatoraguye bityo bakabajyana mu ngo bakajya kubereka impuhwe za kibyeyi maze abatabonaga urukundo rwa kibyeyi rw’ababyeyi batari bazi uko ababyeyi bamera nabo bakaba babashije kubona ababyeyi; n’ubwo bwose batabonye ababyeyi babo b’umubiri bwite ariko abo twabahaye n’abo twagiye tubahereza abo bose bazabitaho kuko urukundo rwa DATA ari rwo rwabikoze akaba ari rwo rwakoze icyo gikorwa cyo kwinjiza abo bana mu rumuri kandi rwo kubohora imitima yabo yari yarasobetswe n’amaganya ndetse n’agahinda. Batoraguwe rero ari benshi ku mihanda hari n’abatoraguwe bakiri abana batoya cyane. Bana banjye rero muri aka kanya ni icyo gikorwa dukoranye cyo kubohora abo bana cyo kurohora abo bose bari bafite intimba ndetse n’agahinda. Hari benshi rero batangiye kugira ibyishimo batangiye kubona ko binjiye mu nzu kandi babaga ku mihanda none ibyishimo byatangiye kubuzura kandi batangiye gusabagizwamo icyizere cy’uko Imana ibaho kuko babaga bumvaga yuko nta Mana ibaho kubera ubuzima bubi babonaga barimo.

Turi kumwe namwe rero mu gikorwa cya buri munsi kandi muri ibi bikorwa kugira ngo nkomeze nifatikanye namwe kandi nkomeze ngendane namwe muri ubu buryo bwo gukomeza gutabara ibiremwa byinshi mu Isi mu gukomeza kwirohorera benshi no kwiyegereza benshi; ariko kandi si ibyo gusa twakoze kuko uko dukoze buri munsi ni ko turohora benshi kandi tugahambura benshi bagiye baboshywe n’iminyururu ya Sekibi kandi abagiye bari ku ngoyi ya Sekibi tukababohora abo ngabo nabo twabatashyeho hari benshi twakoreye byinshi bikomeye tukaba rero twabambuye mu mbaraga z’umwanzi tukaba twabashyikirije mu maboko ya Yezu Kristu nabo bakaba bagizweho ijambo na nyir’ijambo. Jambo rero Rumuri kandi Jambo-Bubasha yabahaye ijambo ryo kuvuga mugatobora bityo mugasenyera umwanzi kandi mukirukana ikibi cyose mu biremwa kandi mukabasha kurandura ikibi cyose mugihereye mu mizi. Gusenga ntabwo ari ubusa gusenga ni umushinga udahomba uhoraho iteka mu bana ba DATA kandi abana ba DATA bagahora iteka bizigamira byinshi. Ibintu mu Isi rero birahinduka indi mishanga yose yo mu Isi umuntu arayishinga maze byageraho akunguka cyangwa yakunguka byageraho bikazageraho bikanashira cyangwa se akanahomba ariko umushinga wo gusenga ntabwo ujya uhomba bibaho kubera yuko muba musenga muri gucuruza kandi muri kwihunikira ubukungu bwanyu mu Ijuru. Aho ngaho rero muhunika niho muzagera mugahabwa ibyiza byinshi bitagereranywa kandi ibyiza byinshi bitavogerwa n’umwanzi aho buri wese azahabwa ingororano ye kandi agahemberwa icyo yakoreye. Nimukomeze rero mukore neza kuko ibyo muri gukora ni byiza kandi aho muri guhunika ubukungu bwanyu ni heza muzabihabwa ibihe n’ibihe mubituremo kandi mwishime mu mahoro menshi adashira mu mahoro menshi y’umudendezo.

Kuri buri wese rero muri aka kanya mwifurije umugoroba mwiza kandi buri wese mwifurije ijoro ryiza, nimukomere kandi mukomeze kubaho mu rukundo rwa Yezu Kristu ibyishimo bibasabemo kandi urukundo rwanjye nkomeje kurubafungurira rwose kugira ngo rukomeze kubamanukira ari igisagirane. Nimuhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi umugisha uhore iteka ubasendereye turi kumwe muri byose nkomeje rero kubabera maso nkomeje kubareberera muri buri kimwe cyose kandi nkomeje kubateza intambwe nkomeje gutaguza mbasanga mbinjiza mu rumuri rwa DATA. Erega bana banjye ndi umubyeyi wanyu ubitaho nkabareberera, erega bana banjye iyo nje kuganira namwe mba numva nishimye kandi mba numva twakomeza tukaganira kandi mba numva twakomeza tukaganira muri ubu buryo ariko ntibyashoboka kuko DATA aba yampaye akanya ko kuza kuvugana namwe, iyo karangiye rero mpita nsubika nkaba mpagarikiye aho ngaho nkagendana namwe mu bundi buryo ariko sinjya mbasiga ariko kuganira namwe rero ni iby’agaciro kandi ni iby’ingenzi kandi iyo ndi kumwe namwe mba numva nizihiwe muri mwebwe kandi mba numva nishimye cyane kubona mba ndi kuganira n’ibiremwa bicyambaye umubiri jyewe narawuvuyemo naratashye mu Ijuru. Nkaba naraje rero kwisabanisha namwe muri ubu buryo nkaba nkomeje kuganira namwe nkaba nkomeje kubuzuza ibyiza by’Ijuru, ariko kandi nkongera nkareba n’ibikorwa nkorana namwe mu gutabara abana ba DATA hirya no hino mu ngeri zitandukanye kuko tugenda dutabara buri umwe umwe wese ariko kandi dukurikije buri wese ububabare afite dukurikije uko abagiye babaye bangana tukareba abafite ububabare kurenza abandi tukabakiza kandi tukabarohora. Ndaza rero nkifatikanya namwe kandi nabona mushavuye bana banjye nanjye ntibyanshimisha ahubwo nihutira kuza kubahoza nkabafata mu mugongo nkabahoza nkabahendahenda nkabaguyaguya kugira ngo ndebe yuko mwagarura ibyishimo buri wese yakongera agashyikirizwa ihumure nyaryo. Ndagira nti rero nimukomeze mugende mu rugendo rwanyu mutitega mutikandagira kandi muhore iteka mukataza mwihuta kandi mu rugendo rwanyu ndashaka kugendana namwe muri ibyo byishimo kandi no mu musabano w’Ijuru ryose duhora iteka tubagabira. Ndashaka kugendana namwe mwishimye mutababaye, ndashaka kugendana namwe mwishimiye urugendo murimo kandi muri gukataza muzi ko aho muri kwerekeza ari heza, nanjye nkomeje kwifatikanya namwe nanjye nkomeje kugendana namwe nkomeje kubuzuza ububasha nkomeje kubuzuza imbaraga zikomoka mu Ijuru.

Bana banjye natoye, bana banjye mwatowe n’Ijuru, bana banjye mwatowe na DATA, bana banjye mpora hafi, bana banjye ndengera igihe cyose, muri inkoramutima zanjye muri inshuti zanjye igihe cyose muri byose kuri jyewe kuko mwambereye byose kandi nanjye nkaba narababereye byose, jye namwe rero turi umwe nimuhore iteka muza duhurize kuri kimwe maze igihe cyose muhore iteka musabagizwamo ibyiza by’Ijuru kandi ubwiza bw’Ijuru muhore mubwambaye. Kuri uyu munsi rero nabazaniye umwambaro w’ububasha bwa DATA kugira ngo buri wese awushyikirizwe awambare kugira ngo buri wese yambare uwo mwambaro umusesuye kandi umukwiriye kugira ngo umwanzi atazajya abona aho abahera nazaya asanga mwambaye ububasha bwa DATA azajye ahita asubirayo yihuta kuko ububasha DATA yamaze kububambika kandi mukaba mwaramaze kubatirwa mu biganza bya DATA kandi DATA akaba yararahiye kutazabarekura kereka uzashaka kwinyugushura kandi simbishaka nzakomeza kubafatafata nzakomeza kubaguyaguya mbagarura kugira ngo hatazagira n’umwe uncika kuko uko muri mwese ndabakunda kandi narabakunze sinifuza yuko rero hari n’umwe wabavamo ngo abe yasubira inyuma ahubwo ndashaka kuzana n’abandi kugira ngo mbongere bityo bana banjye mubyare umusaruro kandi mubyare mwororoke.

Nimukomeze rero mube abana beza kandi mukomeze mumbere intore nziza kandi mube intore z’Ijuru ryose nanjye nkomeje kubabera umubyeyi mwiza kandi nkomeje kubabera byose muri uru rugendo. Nimwakire amahoro ndetse n’umugisha mwakire umugisha ukomeza kubaherekeza mu rugendo rwanyu uko bwije n’uko bukeye mwakire ihumure ry’Ijuru bana banjye mwakire guhumurizwa gukomera kuri buri wese gukataza gutera intambwe ubudacogora no kudasubira inyuma kuri buri wese. Mbambitse imbaraga kuri uyu munsi mbahaye amaso mashya kandi mbahaye ubwenge bw’iby’Ijuru bwo gusobanukirwa na buri kimwe cyose cyo mu Ijuru kugira ngo mubashe kumenya urugendo mwerekezamo urwo ari rwo kandi mubashe kumenya icyerekezo cy’aho muri kujya kugira ngo murusheho kuhaharanira.

Nimugire rero ijoro ryiza turi kumwe n’ubwo ntandukanye namwe muri ubu buryo ariko turi kumwe bana banjye ndakomeza kubaganiriza mu bundi buryo butari ubu ngubu kuko sindigera mbasiga kandi sinjya mbava iruhande ahubwo ngumana namwe ndi kubacungira umutekano mbareberera buri kimwe cyose kugira ngo umwanzi ataza kuza akaba yabanyiba cyangwa akaba yabaca icyaho akaba yabona aho yinjirira. Rero nkomeje kubarindira nkandi nkomeje kuba ku izamu ku buryo bwose bukomeye kandi ku buryo bwose bushoboka kugira ngo nkomeze mbacungire umutekano nyawo. Nimwakire rero urukundo rwanjye kandi mwakire ibyishimo byanjye naje mbacigatiriye kuri uyu munsi nimutege ibiganza bana banjye mbahereze ibyo nabazaniye kuri uyu munsi. Nimwakire rero ibyo byiza by’Ijuru kandi mwakire ubwo bwiza bw’Ijuru nshaka guhora iteka mbambika uko bwije n’uko bukeye.

AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE SINTANDUKANYE NAMWE TURI KUMWE, NIMUGIRE IJORO RYIZA DUKOMEZANYIJE NAMWE MU BUNDI BURYO, AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *